Yesaya
8 Yehova yarambwiye ati: “Fata urubaho runini+ wandikisheho ikaramu isanzwe,* uti: ‘Maheri-shalali-hashi-bazi.’* 2 Nanone, ndifuza ko iyo nyandiko yemezwa* n’abahamya babiri bizerwa, ari bo Uriya+ w’umutambyi na Zekariya umuhungu wa Yeberekiya.”
3 Hanyuma ndyamana* n’umuhanuzikazi,* aratwita maze abyara umwana w’umuhungu.+ Nuko Yehova arambwira ati: “Umwite Maheri-shalali-hashi-bazi, 4 kuko igihe uwo mwana azaba ataramenya kuvuga ati: ‘papa’ cyangwa ‘mama,’ abantu bazajyana ubutunzi bw’i Damasiko n’ibyasahuwe i Samariya imbere y’umwami wa Ashuri.”+
5 Yehova arongera arambwira ati:
6 “Kubera ko aba bantu banze amazi y’i Shilowa*+ agenda atuje,
Ahubwo bakishimira Resini n’umuhungu wa Remaliya,+
7 Ni yo mpamvu Yehova na we agiye kubateza amazi menshi
Kandi afite imbaraga nk’iza rwa Ruzi,*
Umwami wa Ashuri+ n’icyubahiro cye cyose.
Azamera nk’umwuzure arengere u Buyuda, akomeze agende; azaba yuzuye ageze mu ijosi.+
9 Mwa bantu bo mu mahanga mwe, ngaho nimubagirire nabi ariko muzamenagurwa.
Mwebwe abava mu duce twa kure tw’isi, nimutege amatwi!
Mwitegure intambara,* ariko muzamenagurwa!+
Mwitegure intambara, ariko muzamenagurwa!
10 Nimucure imigambi ariko nta cyo izageraho!
11 Dore ibyo Yehova yambwiye akoresheje ukuboko kwe gukomeye, kugira ngo amburire ndeke gukora nk’ibyo aba bantu bakora:
12 “Ibyo aba bantu bita ubugambanyi, ntimukabyite ubugambanyi,
Ntimugatinye ibyo batinya,
Ntibikabahahamure.
13 Yehova nyiri ingabo ni we mugomba kubona ko ari uwera,+
Ni we mugomba gutinya
Kandi ni we ugomba gutuma mwumva mugize ubwoba.”+
14 Imiryango ibiri ya Isirayeli
Azayibera nk’urusengero,
Ariko nanone abe nk’ibuye basitaraho+
N’urutare rubagusha,
Abere abaturage ba Yerusalemu
Urushundura n’umutego.
15 Benshi muri bo bazasitara bagwe kandi bamenagurike;
Bazagwa mu mutego maze bafatwe.
17 Nzakomeza gutegereza* Yehova,+ we uhisha abo mu muryango wa Yakobo+ mu maso he kandi nzamwiringira.
18 Dore njye n’abana Yehova yampaye+ turi ibimenyetso+ n’ibitangaza muri Isirayeli, bituruka kuri Yehova nyiri ingabo utuye ku Musozi wa Siyoni.
19 Nibababwira bati: “Mugende mubaze abashitsi* cyangwa abapfumu banwigira kandi bakongorera,” ese muzabikora? Ese abantu ntibakwiriye kubaza Imana yabo? Ese iby’abazima byabazwa abapfuye?+ 20 Ahubwo bagombye kubaza amategeko n’inyandiko yemejwe.
Iyo batavuze ibihuje n’iryo jambo nta mucyo babona.*+ 21 Buri wese azanyura mu gihugu ababaye kandi ashonje.+ Kubera ko azaba ashonje kandi arakaye, azareba hejuru, avume* umwami we n’Imana ye. 22 Hanyuma, azareba ku isi, ahabone gusa amakuba n’umwijima, umwijima mwinshi cyane n’ibihe bigoye, umwijima w’icuraburindi nta mucyo na muke uhari!