Abarangije mu Ishuri rya 130 rya Gileyadi
Wari umunsi w’ibyishimo
UMUNSI wo gutanga impamyabumenyi ku banyeshuri barangije mu ishuri rya 130 rya Bibiliya rya Watchtower rya Gileyadi, waranzwe n’ibyishimo. Kuwa gatandatu, tariki ya 12 Werurwe 2011, abantu barenga 8.500 bari bateraniye hamwe mu birori bidasanzwe byo gutanga impamyabumenyi, muri bo hakaba harimo abarangije muri iryo shuri, bene wabo n’incuti zabo. Nubwo abari aho bari bategerezanyije amatsiko uwo munsi, bari banafite amatsiko yo kumenya ibihugu abo bamisiyonari batojwe bihagije bari bagiye koherezwamo kwigisha Bibiliya.
‘Hahirwa abakomeza gutegereza’ Yehova
Ayo magambo ahumuriza aboneka muri Yesaya 30:18, ni yo yari umutwe w’ikiganiro mbwirwaruhame cyatanzwe na Geoffrey Jackson wo mu Nteko Nyobozi y’Abahamya ba Yehova, akaba ari na we wari uhagarariye porogaramu. Yakoresheje imvugo ikora ku mutima asa n’utera urwenya, ashimira abari barangije iryo shuri rya Gileyadi kubera ko bari barangije amasomo atoroshye, abizeza ko n’uwo munsi ushimishije bari kuwurangiza neza. Ni ibihe bintu abarangije mu ishuri rya Gileyadi bari bakwiriye kwitega ko bazahura na byo? Yababwiye ibintu bitatu by’ingenzi biboneka muri Yesaya 30:18-21.
Umuvandimwe Jackson yatangiye ababwira ati “mushobora kwizera ko Yehova azumva amasengesho yanyu.” Yababwiye amagambo atanga icyizere ari mu murongo wa 19, agira ati ‘[Imana] niyumva ijwi ryo gutaka kwanyu, izabagirira neza, kandi izahita ibasubiza ikimara kuryumva.’ Uwo muvandimwe yagaragaje ko ijambo ry’igiheburayo ryakoreshejwe muri uwo murongo riterekeza ku bantu benshi, ahubwo ko ryerekeza ku muntu umwe. Yabwiye abari bamuteze amatwi ko Yehova yumva amasengesho ya buri wese ku giti cye. Yaravuze ati “kubera ko Yehova ari umubyeyi, ntajya abaza umuntu ati ‘kuki udakomeye nk’abandi?,’ ahubwo atega amatwi buri wese yitonze, kandi akamusubiza.”
Yakomeje avuga ko dushobora kwitega ko tuzahura n’ibibazo. Yaravuze ati “Yehova ntadusezeranya ko tuzabaho mu mudamararo nta bibazo, ariko adusezeranya ko azadufasha.” Nk’uko umurongo wa 20 ubigaragaza, Imana yari yaravuze mbere y’igihe ko igihe Isirayeli yari kuzaba igoswe, abagize iryo shyanga bari guhura n’amakuba no gukandamizwa, bakabimenyera nk’ibyokurya n’ibyokunywa. Ariko kandi, no muri icyo gihe Yehova yari yiteguye gutabara ubwoko bwe. Yagaragaje ko abarangije muri iryo shuri na bo bazahura n’ibibazo n’ingorane, nubwo bashobora kuzahura n’ibibazo bitandukanye n’ibyo bari biteze. Umuvandimwe Jackson yunzemo ati “icyakora, mushobora kwitega ko Yehova azababa hafi, akabafasha guhangana n’ikibazo cyose muzahura na cyo.”
Hanyuma, umuvandimwe Jackson yibukije abari barangije iryo shuri ko “bashobora kwitega ko bazahabwa inama, bityo bakaba bagomba kuzishaka nk’uko bivugwa ku murongo wa 20 n’uwa 21.” Yavuze ko no muri iki gihe, buri Mukristo agomba gutega amatwi yitonze mu gihe Yehova avuga binyuze kuri Bibiliya no ku mfashanyigisho zayo. Yateye abari barangije ishuri inkunga yo gukomeza kugira gahunda yo gusoma Bibiliya buri munsi, kuko bizabahesha ubuzima.
“Mujye mutinya Yehova”
Anthony Morris wo mu Nteko Nyobozi yasobanuye amagambo yo mu Byanditswe, agira ati ‘mutinye Yehova’ (2 Ibyo ku Ngoma 19:7). Ayo magambo ntiyumvikanisha ko tugomba kugira ubwoba buduhahamura, ahubwo yerekeza ku cyifuzo gikomeye cyo gukora ibikwiriye no kubaha cyane kandi tubivanye ku mutima, ku buryo bishobora kuduhindisha umushyitsi. Umuvandimwe Morris yateye abarangije muri iryo shuri inkunga igira iti “no mu murimo wanyu w’ubumisiyonari, muzakomeze gutinya mutyo.” Abamisiyonari bagaragaza bate ko batinya Yehova batyo? Yibanze ku bintu bibiri by’ingenzi.
Umuvandimwe Morris yabanje gutera abarangije iryo shuri inkunga yo gushyira mu bikorwa inama iboneka muri Yakobo 1:19, yo ‘kwihutira kumva ariko bagatinda kuvuga.’ Yagaragaje ko hari byinshi abarangije muri iryo shuri bize, ariko ko bagombaga kwitonda kugira ngo nibagera aho boherejwe, bataziyemera ku bandi babaratira ibyo bize byose. Yaravuze ati “mugomba kubanza kumva. Mujye mwumva abagize amatorero n’abayobora umurimo mu gihugu mwoherejwemo, kandi mwumve ibyo bababwira ku birebana n’icyo gihugu n’umuco waho. Ntimugatinye kuvuga muti ‘simbizi.’ Uko umuntu w’umunyabwenge agenda amenya byinshi, ni ko arushaho kubona ko azi bike.”
Nyuma yaho, umuvandimwe Morris yasomye mu Migani 27:21, hagira hati “ifeza itunganyirizwa mu mvuba, naho zahabu igatunganyirizwa mu ruganda, kandi ishimwe ry’umuntu rigaragaza uwo ari we.” Yasobanuye ko nk’uko ifeza n’izahabu bigomba gutunganywa, natwe dushobora gutunganywa n’ishimwe duhabwa n’abandi. Mu buhe buryo? Gushimwa bishobora kugaragaza abo turi bo. Bishobora gutuma twibona kandi bikangiza imishyikirano dufitanye na Yehova, cyangwa bigatuma tubona ko Yehova ari we ukwiriye gushimirwa, kandi tukiyemeza kutazigera tunanirwa gukurikiza amahame ye. Ku bw’ibyo, umuvandimwe Morris yateye abize iryo shuri inkunga yo kugaragaza ko ‘batinya Yehova,’ mu gihe hazaba hagize ubashimira.
“Muzakunde umurimo wanyu”
Guy Pierce wo mu Nteko Nyobozi yatanze disikuru y’ifatizo. Iyo disikuru yari ishingiye ku mutwe tumaze kuvuga, asobanura ko ijambo “umumisiyonari” risobanura “umuntu woherejwe mu butumwa.” Ku bw’ibyo, hariho abamisiyonari batandukanye, kandi bahawe ubutumwa butandukanye. Hari benshi bibanda ku murimo wo gukiza indwara no gushaka umuti w’ibibazo byo mu rwego rwa politiki iyi si ihanganye na byo. Yaravuze ati “mwe mutandukanye na bo.” None se batandukaniye he?
Abarangije muri iryo shuri bize inkuru nyinshi zo muri Bibiliya zivuga iby’abantu bakijijwe indwara. Igihe Yesu yazuraga umwana w’umukobwa, ababyeyi be ‘basabwe n’ibyishimo byinshi’ (Mariko 5:42). Impumyi zakijijwe mu buryo bw’igitangaza, na zo zarishimye cyane. Imwe mu mpamvu zatumye Kristo akora ibyo bitangaza, ni ukugira ngo atwereke ibyo azakora mu isi nshya dutegereje, ari bwo abantu bakiranuka bagize “imbaga y’abantu benshi” bazarokoka, maze bagakizwa indwara zose bazaba bafite (Ibyahishuwe 7:9, 14). Abo bakiranutsi bazakira abo bakundaga bapfuye nibamara kuzuka, maze na bo bagire ubuzima buzira umuze. Tekereza ibyishimo bizaba bihari!
Icyakora, umuvandimwe Pierce yasobanuye ko gukiza indwara zisanzwe atari byo by’ingenzi cyane. Abarwayi Yesu yakijije barongeye bararwara, n’abo yazuye barongera barapfa. Twavuga ko n’abo yahumuye bongeye bagahuma igihe bapfaga. Ibikorwa byo gukiza mu buryo bw’umwuka Yesu yakoze, ni byo byari iby’ingenzi cyane. Abamisiyonari barangije ishuri rya Gileyadi na bo bahawe ubutumwa bwo gukiza abantu mu buryo bw’umwuka. Bafasha abantu kwiyunga na Data wo mu ijuru, maze abo bantu bakongera kuba bazima mu buryo bw’umwuka. Abakijijwe mu buryo bw’umwuka ni bo bonyine bazabona ubuzima bw’iteka. Umuvandimwe Pierce yaravuze ati “uko gukizwa ko mu buryo bw’umwuka ni ko guhesha Imana ikuzo, kandi ni byo bigaragaza ko hari icyo mwagezeho mu murimo.”
Ibindi bintu bitatu by’ingenzi byaranze uwo munsi
“Ese uyu munsi uraba mwiza?” Robert Rains, umwe mu bagize Komite y’Ishami yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ni we wabajije icyo kibazo cyari gihuje n’igihe. Yateye abarangije muri iryo shuri inkunga yo gukora uko bashoboye kugira ngo buri munsi w’umurimo ubabere mwiza. Yababwiye ko kugira ngo babigereho bagomba gukoresha igihe cyabo neza, bakifashisha Ijambo ry’Imana igihe bahanganye n’imihangayiko kandi bakishingikiriza kuri Yehova mu isengesho.
“Ese itegeko rya kera muzarihindura rishya?” Umwarimu wo muri iryo shuri witwa Mark Noumair ni we wabajije icyo kibazo mu kiganiro yatanze. Yagize icyo avuga ku magambo yo muri 1 Yohana 2:7, 8, aho intumwa Yohana yavuze iby’‘itegeko rya kera’ ari na ryo ‘tegeko rishya.’ Ayo mategeko yombi yerekeza ku itegeko rimwe rivuga ko abigishwa ba Kristo bagomba gukundana urukundo ruzira ubwikunde, kandi rurangwa no kwigomwa (Yohana 13:34, 35). Iryo tegeko ryari irya kera bitewe n’uko Kristo yari yararihaye abigishwa be mu myaka igera kuri za mirongo mbere yaho. Ariko nanone ryari rishya bitewe n’uko Abakristo bari bahanganye n’ibigeragezo bishya, bakaba baragombaga kwiga uburyo bushya bwo kugaragaza urukundo, kandi bakarugaragaza mu buryo bwagutse kurushaho. Abamisiyonari na bo bahura n’ubuzima bushya, bityo bakaba bagomba kwitoza uburyo bushya bwo kugaragaza urukundo. Ni iki cyabafasha kubigeraho?
Umuvandimwe Noumair yaravuze ati “ntugakore ibyo wanga.” Yavuze ko iyo tubonye imyifatire twanga twarangiza tukayigana, tuba dukoze ibyo twanga, ibyo bikaba bishobora kutuganisha habi. Ku rundi ruhande ariko, nituramuka tubonye imyifatire twanga, maze tugashakisha uburyo bushya bwo kugaragaza urukundo, tuzamurika “umucyo nyakuri,” twirukane umwijima wo mu buryo bw’umwuka.
“Mwikorere umutwaro.” Icyo kiganiro gishishikaje cyatanzwe n’undi mwarimu wo mu ishuri rya Gileyadi witwa Michael Burnett. Yatanze urugero rw’abantu bo muri Afurika bikorera imitwaro iremereye. Bikoreza ingata kugira ngo batababara umutwe kandi ibyo bikoreye bitwarike neza. Abarangije mu ishuri rya Gileyadi bafite inshingano ziremereye bazasohoza nibagera aho boherejwe. Ariko nanone bahawe icyo twagereranya n’ingata, ari yo myitozo ishingiye kuri Bibiliya. Gushyira mu bikorwa ibyo bize, bizabafasha kwikorera umutwaro wabo neza kandi bitabagoye.
Inkuru z’ibyabaye hamwe n’abagize icyo babazwa
Imyitozo abarangije mu ishuri rya Gileyadi bahawe, ikubiyemo no kubwirizanya n’abagize amatorero y’Abahamya ba Yehova yo mu gace iryo shuri ririmo. William Samuelson, uhagarariye Urwego Rushinzwe Amashuri ya Gitewokarasi, yavuze muri make inkuru z’ibyabaye ku banyeshuri mu kiganiro yatanze kigira iti “Ntugatume ukuboko kwawe kuruhuka” (Umubwiriza 11:6). Abanyeshuri berekanye inkuru zigaragaza ukuntu bakoze umurimo babigiranye umwete, bakabwiriza ubutumwa bwiza mu ndege, muri resitora n’aho banyweshereza lisansi. Babwirije ku nzu n’inzu, mu buryo bufatiweho kandi babwiriza bakoresheje amabaruwa. Kubera ko bataruhuye ukuboko kwabo, bageze kuri byinshi.
Umwe mu bakozi b’ishuri rya Gileyadi witwa Kenneth Stovall, yagize icyo abaza abavandimwe batatu b’inararibonye mu murimo w’ubumisiyonari, ari bo Barry Hill wakoreye umurimo muri Ekwateri no muri République Dominicaine, Eddie Mobley wawukoreye muri Kote Divuwari na Tab Honsberger wakoreye umurimo muri Senegali, Bene no muri Hayiti. Abo bose bavuze ibintu bishimishije mu kiganiro mbwirwaruhame gifite umutwe uvuga ngo “Mugerageze Yehova maze mubone imigisha” (Malaki 3:10). Urugero, umuvandimwe Hill yavuze ukuntu we n’umugore we bahanganye n’ikibazo cyo kumenyera ikirere cyo muri Ekwateri, kirangwa n’ubushyuhe n’ivumbi ryinshi, ubundi kikarangwa n’ubushyuhe bwinshi n’ibyondo. Yavuze ko bamaze imyaka ibiri n’igice, bogera mu ndobo. Ariko ntibigeze na rimwe batekereza kureka umurimo wabo, kuko bumvaga ko umurimo bahawe ari umugisha uturuka kuri Yehova. Yaravuze ati “ni bwo bwari ubuzima bwacu.”
Igihe ibyo birori byari bihumuje, umwe mu barangije muri iryo shuri yasomye ibaruwa ikora ku mutima banditse bashimira ku bw’imyitozo bahawe. Iyo baruwa yagiraga iti “nubwo ukwizera kwacu kwiyongereye, tuzi ko tugikeneye kugira amajyambere.” Abarangije muri iryo shuri bose bamaze kubona impamyabumenyi, boherejwe mu bihugu bitandukanye. Umuvandimwe Jackson yashoje iyo gahunda yizeza abarangije muri iryo shuri ko Yehova azabafasha, cyane cyane mu gihe bazaba bahuye n’ingorane. Abateranye bose batahanye icyizere kandi biteze ko abamisiyonari bazagira icyo bageraho. Nta gushidikanya ko Yehova azakoresha abo bamisiyonari bashya bakagera ku byiza byinshi.
[Imbonerahamwe/Ikarita yo ku ipaji ya 31]
IMIBARE IVUGA IBIHERERANYE N’ABIZE MURI IRYO SHURI
Umubare w’ibihugu bakomokamo: 9
Mwayeni y’imyaka yabo: 34
Mwayeni y’imyaka bamaze babatijwe: 18,6
Mwayeni y’imyaka bamaze mu murimo w’igihe cyose: 13,1
[Ikarita]
(Niba wifuza kureba uko bimeze, reba mu Munara w’Umurinzi)
Abanyeshuri boherejwe mu bihugu bikurikira:
IBIHUGU BOHEREJWEMO
ARIJANTINE
ARUMENIYA
BURUKINA FASO
BURUNDI
KONGO (KINSHASA)
TCHÈQUE (RÉP)
HAYITI
HONG KONG
INDONEZIYA
KENYA
LITUWANIYA
MALEZIYA
MOZAMBIKE
NEPALI
PAPOUASIE-NOUVELLE-GUINÉE
RUMANIYA
SENEGALI
TANZANIYA
UGANDA
ZIMBABWE
[Ifoto yo ku ipaji ya 31]
Abahawe impamyabumenyi mu ishuri rya 130 rya Bibiliya rya Watchtower rya Gileyadi
Imibare yagaragajwe uhereye imbere ugana inyuma, naho amazina yo yashyizwe ku rutonde uhereye ibumoso ugana iburyo.
(1) Molina, Z.; Bassolino, S.; Alatsis, C.; Arroyo, A.; Niño, L.; Merkling, S.; Clark, M.
(2) Little, C.; Tibaudo, S.; Jakobsson, S.; Moreno, J.; Rodriguez, A.; Lee, K.; Cárdenas, H.; Aguilar, L.
(3) Clairbush, A.; Polley, A.; Caldwell, S.; Adame, J.; Hildebrandt, S.; Shoemaker, I.; Grohman, N.; Galvez, G.
(4) Clark, J.; Bassolino, A.; Packham, K.; Adame, J.; Knaus, M.; Niño, M.; Moreno, R.; Galvez, J.
(5) Rodriguez, D.; Geynes, M.; Molina, J.; Aguilar, A.; Alatsis, I.; Manno, A.; Grohman, R.; Packham, J.
(6) Geynes, S.; Cárdenas, M.; Arroyo, C.; Manno, C.; Merkling, J.; Lee, H.; Clairbush, X.; Jakobsson, P.
(7) Little, J.; Hildebrandt, B.; Shoemaker, M.; Knaus, K.; Caldwell, J.; Tibaudo, F.; Polley, C.