Komeza kuba maso nka Yeremiya
“[Jyewe Yehova] nkomeje kuba maso ku birebana n’ijambo ryanjye kugira ngo ndisohoze.”—YER 1:12.
1, 2. Kuba Yehova ‘akomeza kuba maso’ bigereranywa bite n’igiti cy’umuluzi?
MU MEZI ya Mutarama na Gashyantare, muri Libani no muri Isirayeli haba hakonje. Icyo gihe ibiti biba bitararabya. Ariko igiti cy’umuluzi cyo kiba kirabije. Kiba gifite indabo nziza z’iroza n’iz’umweru. Kiri mu biti birabya mbere y’uko hatangira igihe cy’ubushyuhe. Kubera iyo mpamvu, izina ry’igiheburayo ry’icyo giti rifashwe uko ryakabaye risobanura “igiti gikanguka” cyangwa kiba maso.
2 Igihe Yehova yahaga Yeremiya inshingano yo kumubera umuhanuzi, ibyo bintu biranga igiti cy’umuluzi byakoreshejwe neza bigereranya ibintu by’ingenzi byabayeho. Ubwo uwo muhanuzi yatangiraga umurimo we, yeretswe ishami ry’icyo giti. Ibyo byasobanuraga iki? Yehova yabimusobanuriye agira ati “nkomeje kuba maso ku birebana n’ijambo ryanjye kugira ngo ndisohoze” (Yer 1:11, 12). Nk’uko igiti cy’umuluzi ‘cyakangukaga’ kare, Yehova na we mu buryo bw’ikigereranyo ‘yazindukaga kare’ akohereza abahanuzi be kugira ngo baburire abari bagize ubwoko bwe ku birebana n’ingaruka zari kubageraho bitewe no kutumvira (Yer 7:25). Ntiyari kuruhuka, mu yandi magambo yari ‘gukomeza kuba maso,’ kugeza igihe ijambo rye ry’ubuhanuzi ryari gusohorera. Mu mwaka wa 607 Mbere ya Yesu, igihe Yehova yagennye kigeze, yasohoje urubanza yari yaraciriye ishyanga ry’u Buyuda ry’abahakanyi.
3. Ni iki dushobora kwiringira ku birebana na Yehova?
3 Muri iki gihe nabwo, Yehova ari maso, yiteguye gusohoza ibyo ashaka. Ntashobora kureka gusohoza ibyo yavuze. Kuba Yehova ari maso bigufitiye akahe kamaro? Ese wemera ko muri uyu mwaka wa 2011 Yehova ‘ari maso’? Ese wemera ko azasohoza amasezerano ye? Niba dushidikanya mu buryo ubwo ari bwo bwose ku masezerano ya Yehova yiringirwa, iki ni cyo gihe dukwiriye kuba maso tukirinda gusinzira mu buryo bw’umwuka (Rom 13:11). Kubera ko Yeremiya yari umuhanuzi wa Yehova, yakomeje kuba maso. Gusuzuma uko Yeremiya yakomeje kuba maso agasohoza inshingano Imana yamuhaye n’impamvu yabimuteye, bizadufasha kumenya uko natwe dushobora kwihangana mu gihe dusohoza umurimo Yehova yadushinze.
Ubutumwa bwihutirwaga
4. Ni izihe mbogamizi Yeremiya yahuye na zo mu gutangaza ubutumwa bwe, kandi se kuki bwihutirwaga?
4 Yeremiya ashobora kuba yari hafi kugira imyaka 25 igihe Yehova yamuhaga inshingano yo kuba umurinzi (Yer 1:1, 2). Ariko yumvaga akiri umwana, adakwiriye rwose kugira icyo abwira abakuru b’iryo shyanga, bari bakuze kandi bari mu myanya y’ubuyobozi (Yer 1:6). Hari ubutumwa bukaze n’imanza ziteye ubwoba yagombaga gutangariza cyane cyane abatambyi, abahanuzi b’ibinyoma, abatware, hamwe n’abantu bakurikiraga ‘inzira ya benshi’ kandi ‘bahoraga ari abahemu’ (Yer 6:13; 8:5, 6). Urusengero rw’akataraboneka rwubatswe n’Umwami Salomo, rwari rumaze hafi ibinyejana bine ari ihuriro ry’ugusenga k’ukuri, rwari kurimburwa. Yerusalemu n’u Buyuda byari guhinduka umusaka, kandi abaturage baho bakajyanwa mu bunyage. Birumvikana rero ko ubutumwa Yeremiya yagombaga gutangaza bwihutirwaga cyane!
5, 6. (a) Yehova akoresha ate abagize itsinda rya Yeremiya muri iki gihe? (b) Ni iki tugiye gusuzuma?
5 Muri iki gihe, urukundo rwatumye Yehova ashyiraho itsinda ry’Abakristo basutsweho umwuka bakora nk’abarinzi, kugira ngo bahe abantu umuburo ku birebana n’urubanza yaciriye iyi si. Iryo tsinda rya Yeremiya rimaze imyaka ibarirwa muri za mirongo rishishikariza abantu kwitondera ibihe turimo (Yer 6:17). Bibiliya itsindagiriza ko Yehova adatinza isezerano rye. Umunsi we uzaza neza neza igihe yagennye, ku isaha abantu badatekereza.—Zef 3:8; Mar 13:33; 2 Pet 3:9, 10.
6 Ujye uzirikana ko Yehova ari maso kandi ko azazana isi nshya ikiranuka mu gihe yagennye. Kubimenya byagombye gutuma abagize itsinda rya Yeremiya hamwe na bagenzi babo biyeguriye Yehova bakomeza kuba maso, bakabona ko gutangaza ubutumwa byihutirwa cyane. Ibyo bikurebaho iki? Ese ntibyagombye gutuma ubwiriza cyane kurushaho? Ibyo bituma abantu babona uburyo bwo guhitamo niba bazakorera Yehova, nk’uko Yesu yari yarabivuze. Nimucyo dusuzume imico itatu yafashije Yeremiya gukomeza kuba maso agasohoza inshingano ye, kandi natwe iyo mico ni yo izadufasha.
Yakundaga abantu
7. Sobanura ukuntu urukundo rwatumye Yeremiya abwiriza nubwo yari mu mimerere igoye.
7 Ni iki cyatumye Yeremiya akomeza kubwiriza nubwo yari mu mimerere igoye? Byatewe n’uko yakundaga abantu. Yeremiya yari azi ko ibyinshi mu bibazo abantu bari bafite byaterwaga n’abungeri b’ibinyoma (Yer 23:1, 2). Ibyo byatumye agaragaza urukundo n’impuhwe mu murimo we. Yifuzaga ko abaturage bo mu gihugu cye bumva amagambo y’Imana maze bakabaho. Yari abahangayikiye cyane ku buryo yarijijwe n’amakuba yari agiye kubageraho. (Soma muri Yeremiya 8:21; 9:1.) Igitabo cy’Amaganya kigaragaza neza ukuntu Yeremiya yakundaga cyane izina rya Yehova n’ubwoko bwe, n’ukuntu byamuhangayikishaga (Amag 4:6, 9). Ese muri iki gihe iyo ubonye abantu bameze nk’“intama zitagira umwungeri, zashishimuwe kandi zitatanye,” ntiwumva wifuje kubagezaho ubutumwa buhumuriza bw’Ubwami bw’Imana?—Mat 9:36.
8. Ni iki kigaragaza ko imibabaro itigeze ituma Yeremiya aba umurakare?
8 Abantu Yeremiya yashakaga gufasha ni bo bamugiriye nabi, ariko ntiyigeze yihorera cyangwa ngo abe umurakare. Yarihanganaga akanagira neza, kandi iyo mico yayigaragarije n’Umwami Sedekiya wari mubi cyane. Na nyuma y’aho Sedekiya atangiye Yeremiya ngo bamwice, Yeremiya yakomeje kumwinginga ngo yumvire ijwi rya Yehova (Yer 38:4, 5, 19, 20). Ese natwe dukunda abantu cyane nka Yeremiya?
Imana yatumye agira ubutwari
9. Tubwirwa n’iki ko ubutwari Yeremiya yari afite bwaturukaga ku Mana?
9 Igihe Yehova yavuganaga na Yeremiya ku ncuro ya mbere, Yeremiya yatakambiye Yehova amubwira ko atari ashoboye gusohoza inshingano yari amuhaye. Dufatiye kuri ibyo, tubona ko atari asanganywe ubushizi bw’amanga no gushikama yagaragaje nyuma yaho. Mu by’ukuri, imbaraga zidasanzwe Yeremiya yagaragaje mu gihe cy’umurimo we wo guhanura, yaziheshwaga no kuba yariringiraga Imana mu buryo bwuzuye. Koko rero, Yehova yari kumwe na Yeremiya “ameze nk’umunyambaraga uteye ubwoba,” kuko yashyigikiye uwo muhanuzi kandi akamuha imbaraga zo gusohoza inshingano ye (Yer 20:11). Yeremiya yari azwiho ubushizi bw’amanga n’ubutwari, ku buryo igihe Yesu yakoreraga umurimo we ku isi, bamwe baketse ko ari Yeremiya wazutse!—Mat 16:13, 14.
10. Kuki twavuga ko abasigaye basutsweho umwuka ‘bategeka amahanga n’ubwami’?
10 Kubera ko Yehova ari ‘Umwami w’amahanga,’ yohereje Yeremiya gutangaza ubutumwa bw’urubanza yari yaraciriye amahanga n’ubwami butandukanye (Yer 10:6, 7). Ariko se, ni mu buhe buryo abasigaye basutsweho umwuka ‘bategeka amahanga n’ubwami’ (Yer 1:10)? Kimwe n’uwo muhanuzi wo mu gihe cya kera, abagize itsinda rya Yeremiya bahawe inshingano n’Umutegetsi w’Ikirenga w’ijuru n’isi. Ku bw’ibyo, abagaragu b’Imana basutsweho umwuka bafite uburenganzira bwo gutangaza ku isi hose imanza zaciriwe amahanga n’ubwami butandukanye. Kubera ko abagize itsinda rya Yeremiya bahawe ububasha n’Imana Isumbabyose kandi bakaba bakoresha ururimi rwumvikana neza rwo mu Ijambo ryayo ryahumetswe, batangariza amahanga n’ubwami butandukanye bwo muri iki gihe ko bizarandurwa kandi bikarimburwa mu gihe Imana yagennye, ikoresheje uburyo yahisemo (Yer 18:7-10; Ibyah 11:18). Abagize itsinda rya Yeremiya biyemeje kutazigera bareka gusohoza inshingano bahawe n’Imana yo gutangaza ubutumwa bw’urubanza rwa Yehova ku isi hose.
11. Ni iki kizadufasha gukomeza kubwiriza nta gucogora mu gihe duhanganye n’imimerere igoranye?
11 Birasanzwe ko hari igihe umuntu yacika intege mu gihe abantu bamurwanya, batitabira ubutumwa abwiriza cyangwa mu gihe ahuye n’imimerere igoranye (2 Kor 1:8). Ariko tugomba kumera nka Yeremiya, ntiducike intege. Ku bw’ibyo, twinginga Imana kugira ngo idufashe, tukayishingikirizaho kandi tukagira ‘ubushizi bw’amanga’ (1 Tes 2:2). Impamvu tubikora ni uko dushaka gukomeza kuba maso kugira ngo dusohoze inshingano zacu zo mu buryo bw’umwuka, hakubiyemo kubwiriza ubudacogora ibirebana n’irimbuka ry’amadini yiyita aya gikristo, rigereranywa n’irimbuka rya Yerusalemu yahemutse. Abagize itsinda rya Yeremiya ntibatangaza gusa “umwaka wo kwemererwamo na Yehova,” ahubwo nanone batangaza “umunsi wo guhora kw’Imana yacu.”—Yes 61:1, 2; 2 Kor 6:2.
Ibyishimo bivuye ku mutima
12. Kuki twavuga ko Yeremiya yakomeje kugira ibyishimo, kandi se ni iki cyatumye akomeza kubigira?
12 Yeremiya yaboneye ibyishimo mu murimo we. Yabwiye Yehova ati ‘Yehova, nabonye amagambo yawe ndayarya maze ampindukira umunezero n’ibyishimo mu mutima, kuko nitiriwe izina ryawe’ (Yer 15:16). Yeremiya yabonaga ko guhagararira Imana y’ukuri no kubwiriza ijambo ryayo ari inshingano ihebuje. Birashishikaje kumenya ko igihe Yeremiya yerekezaga ibitekerezo ku bamukobaga, yaburaga ibyishimo. Ariko iyo yibandaga ku bwiza bw’ubutumwa yatangazaga n’agaciro kabwo, yongeraga kugira ibyishimo.—Yer 20:8, 9.
13. Kuki ari iby’ingenzi ko dukomeza kwigaburira inyigisho zimbitse zo mu buryo bw’umwuka kugira ngo dukomeze kugira ibyishimo?
13 Kugira ngo muri iki gihe dukomeze kugira ibyishimo mu murimo wacu wo kubwiriza, tugomba kwigaburira “ibyokurya bikomeye,” ni ukuvuga inyigisho zimbitse zo mu Ijambo ry’Imana (Heb 5:14). Kwiyigisha mu buryo bwimbitse bikomeza ukwizera (Kolo 2:6, 7). Bituma turushaho kwiyumvisha ukuntu ibyo dukora bishimisha Yehova. Niba kubona igihe cyo gusoma Bibiliya no kuyiyigisha bitugora, twagombye kongera gusuzuma uko dukoresha igihe cyacu. Niyo buri munsi twamara iminota mike gusa twiyigisha kandi dutekereza ku byo twiyigisha, byatuma turushaho kwegera Yehova kandi tukagira “umunezero n’ibyishimo mu mutima,” kimwe na Yeremiya.
14, 15. (a) Kuba Yeremiya yarabaye indahemuka agakomeza gusohoza umurimo we byagize izihe ngaruka? (b) Ni iki abagize ubwoko bw’Imana muri iki gihe basobanukiwe ku birebana n’umurimo wo kubwiriza?
14 Nubwo Yeremiya yatangaje imiburo ya Yehova n’ubutumwa bwe bw’urubanza nta gucogora, yazirikanaga n’inshingano yari afite yo ‘kubaka no gutera’ (Yer 1:10). Umurimo we wo kubaka no gutera weze imbuto. Hari Abayahudi n’abantu batari Abisirayeli barokotse igihe Yerusalemu yarimburwaga mu mwaka wa 607 Mbere ya Yesu. Muri abo harimo Abarekabu, Ebedi-Meleki na Baruki (Yer 35:19; 39:15-18; 43:5-7). Izo ncuti za Yeremiya z’indahemuka kandi zatinyaga Imana, zigereranya abafite ibyiringiro byo kuzaba ku isi bashyigikira abagize itsinda rya Yeremiya. Abagize iryo tsinda bashimishwa cyane no gufasha iyo ‘mbaga y’abantu benshi’ kugira ukwizera (Ibyah 7:9). Abo bantu bashyigikira mu budahemuka abasutsweho umwuka, na bo bashimishwa cyane no gufasha abantu bafite imitima itaryarya kumenya ukuri.
15 Abagize ubwoko bw’Imana basobanukiwe ko umurimo wo kubwiriza ubutumwa bwiza utagamije gusa gufasha abantu babwumva, ahubwo ko nanone ari kimwe mu bigize gahunda yacu yo kuyoboka Imana. Niyo abantu batwumva cyangwa ntibatwumve, gukorera Yehova umurimo wera tubwiriza bituma tugira ibyishimo byinshi.—Zab 71:23; soma mu Baroma 1:9.
‘Komeza kuba maso’ usohoze inshingano yawe
16, 17. Amagambo ari mu Byahishuwe 17:10 no muri Habakuki 2:3, agaragaza ate ko muri iki gihe ibintu byihutirwa?
16 Iyo dusuzumye ubuhanuzi bwahumetswe buri mu Byahishuwe 17:10, turushaho kubona ko muri iki gihe ibintu byihutirwa. Umwami wa karindwi, ari bwo Butegetsi bw’Igihangange bw’Isi bw’Abongereza n’Abanyamerika, yatangiye gutegeka. Bibiliya ivuga ibirebana n’uwo mwami igira iti “naza [ni ukuvuga ubutegetsi bw’igihangange bw’isi bwa karindwi] agomba kugumaho igihe gito.” Ubu icyo ‘gihe gito’ kigomba kuba kiri hafi kurangira. Umuhanuzi Habakuki aduha icyizere ku birebana n’iherezo ry’iyi si mbi, agira ati ‘iyerekwa ni iryo mu gihe cyagenwe. Ukomeze kuritegereza, kuko rizasohora. Ntirizatinda.’—Hab 2:3.
17 Ibaze uti “ese mu by’ukuri imibereho yanjye igaragaza ko muri iki gihe ibintu byihutirwa? Ese uburyo mbaho bugaragaza ko niteze ko imperuka iri hafi, cyangwa imyanzuro mfata hamwe n’ibyo nshyira mu mwanya wa mbere bigaragaza ko ntiteze ko imperuka ishobora kuza igihe icyo ari cyo cyose cyangwa ko ntazi neza niba izanaza?”
18, 19. Kuki iki atari cyo gihe cyo gucogora?
18 Umurimo w’abagize itsinda ry’umurinzi nturarangira. (Soma muri Yeremiya 1:17-19.) Mbega ukuntu dushimishwa no kuba abasigaye basutsweho umwuka bahagaze bwuma nk’“inkingi y’icyuma” n’“umugi ugoswe n’inkuta”! ‘Bakenyeye ukuri’ kubera ko bareka Ijambo ry’Imana rikabaha imbaraga kugeza igihe umurimo bashinzwe uzarangirira (Efe 6:14). Abagize imbaga y’abantu benshi na bo biyemeje gushyigikira byimazeyo itsinda rya Yeremiya mu gusohoza inshingano Imana yarihaye.
19 Iki si cyo gihe cyo gucogora mu murimo w’Ubwami, ahubwo ni igihe cyo gusuzuma akamaro k’ibivugwa muri Yeremiya 12:5. (Hasome.) Twese dufite ibigeragezo tugomba kwihanganira. Ibyo bintu bigerageza ukwizera kwacu byagereranywa no gusiganwa n’abantu ‘bagenza amaguru.’ Icyakora, uko “umubabaro ukomeye” ugenda wegereza, dushobora kwitega ko ingorane duhura na zo zizarushaho kwiyongera (Mat 24:21). Ibibazo bikomeye kurushaho tuzahangana na byo mu gihe kiri imbere bishobora kugereranywa no “gusiganwa n’amafarashi.” Kugira ngo umuntu asiganwe n’amafarashi yiruka cyane, byamusaba imbaraga nyinshi. Ku bw’ibyo, ni iby’ingenzi ko twihanganira ibigeragezo duhura na byo muri iki gihe bidutegurira kuzihanganira ibyo tuzahura na byo mu gihe kiri imbere.
20. Ni iki wiyemeje gukora?
20 Twese dushobora kwigana Yeremiya, tugasohoza neza inshingano yacu yo kubwiriza. Urukundo, ubutwari n’ibyishimo ni yo mico yafashije Yeremiya gusohoza mu budahemuka umurimo yakoze mu gihe cy’imyaka 67. Indabo nziza z’igiti cy’umuluzi zitwibutsa ko Yehova ‘akomeza kuba maso’ ku birebana n’ijambo rye kugira ngo arisohoze. Natwe rero dufite impamvu zo kumwigana. Yeremiya ‘yakomeje kuba maso’ kandi natwe twabishobora.
Ese uribuka?
• Urukundo rwafashije rute Yeremiya ‘gukomeza kuba maso’ kugira ngo asohoze inshingano ye?
• Kuki dukeneye kugira ubutwari duhabwa n’Imana?
• Ni iki cyafashije Yeremiya gukomeza kugira ibyishimo?
• Kuki ugomba ‘gukomeza kuba maso’?
[Amafoto yo ku ipaji ya 31]
Ese uzakomeza kubwiriza nubwo warwanywa?