IGICE CYA 14
Isezerano rishya rishobora kuguhesha imigisha
1. Ni ibihe bintu bibiri byari bikubiye mu nshingano Yeremiya yahawe?
YEHOVA yahaye Yeremiya inshingano ikubiyemo ibintu bibiri. Icya mbere Yehova yamubwiye ni iki: “urandure kandi ugushe hasi, urimbure kandi usenye.” Arongera aramubwira ati “wubake kandi utere.” Umuhanuzi yashohoje icyo cya mbere ashyira ahagaragara ububi bw’Abayahudi b’abibone, atangaza urubanza Imana yabaciriye bo n’Abanyababuloni. Ariko nanone, ubuhanuzi bwa Yeremiya bwatangaga n’ibyiringiro by’igihe kizaza. Yahanuye ko Imana izubaka icyo yagambiriye kubaka kandi ko izatera icyo yagambiriye gutera. Urugero, Yeremiya yashohoje igice cya kabiri cy’inshingano ye, igihe yavugaga uburyo Abayahudi bari kuzagarurwa mu gihugu cyabo.—Yer 1:10; 30:17, 18.
2. Kuki Yehova yashohoje urubanza yari yaraciriye ubwoko bwe, kandi se yarushohoje mu rugero rungana iki?
2 Kuba Yeremiya yarahanuye ko Abayahudi bari gusubira mu gihugu cyabo, ntibyasobanuraga ko Imana yari kuzatetesha ubwoko bwayo cyangwa ngo irenge ku mahame yayo arangwa n’ubutabera. Ahubwo byasobanuraga ko yari kuzasohoza urubanza yari yaraciriye Abayahudi bari barigize ibyigomeke. (Soma muri Yeremiya 16:17, 18.) Mu gihe cya Yeremiya, bake mu bantu b’i Yerusalemu ni bo ‘bakoraga iby’ubutabera’ cyangwa ‘bagashaka ubudahemuka,’ kandi byari bigeze aho Yehova atari agishoboye kwihangana. Yaravuze ati “ndambiwe guhora mbihanganira” (Yer 5:1; 15:6, 7). Abo Bayahudi bari ‘barasubiye mu byaha bya ba sekuruza, banga kumvira amagambo ye kuva bagitangira.’ Byongeye kandi, basambanaga n’ibigirwamana bakarakaza Imana cyane (Yer 11:10; 34:18). Yehova yari kuzakosora ubwoko bwe, akabuhana “mu rugero rukwiriye.” Ibyo byari kuzatuma hagira bamwe bagarura agatima bakamugarukira.—Yer 30:11; 46:28.
3. Kuki ukwiriye gusuzuma ubuhanuzi buvuga iby’isezerano rishya?
3 Imana yakoresheje Yeremiya kugira ngo ahanure ikintu cyari kuzagirira akamaro abantu benshi cyane kandi kikabahesha imigisha y’igihe kirekire. Icyo kintu ni isezerano rishya. Mu gihe dusuzuma ubuhanuzi Yeremiya yanditse, dukwiriye kwita cyane ku isezerano rishya kuko rishishikaje. Iryo sezerano ryagombaga gusimbura iryo Imana yari yaragiranye n’Abisirayeli igihe bari bavuye muri Egiputa. Mose ni we wari umuhuza w’iryo sezerano. (Soma muri Yeremiya 31:31, 32.) Igihe Yesu Kristo yatangizaga Ifunguro ry’Umwami rya Nimugoroba, yavuze iby’isezerano rishya. Ibyo rero byagombye kudushishikaza (Luka 22:20). Intumwa Pawulo yagarutse kuri iryo sezerano igihe yandikiraga Abaheburayo. Yasubiye mu magambo yo mu buhanuzi bwa Yeremiya kandi atsindagiriza akamaro k’isezerano rishya (Heb 8:7-9). Ariko se mu by’ukuri, isezerano rishya ni iki? Kuki byabaye ngombwa ko ritangwa? Iryo sezerano rireba ba nde kandi se wakora iki ngo rizakugirire akamaro? Reka tubisuzume.
KUKI IMANA YASHYIZEHO ISEZERANO RISHYA?
4. Ni iki isezerano ry’Amategeko ryashohoje?
4 Kugira ngo dusobanukirwe isezerano rishya icyo ari cyo, tugomba kubanza gusobanukirwa impamvu yatumye isezerano ry’Amategeko ritangwa. Ryari rifite ibintu byiza cyane ryagombaga kugeza ku ishyanga rya Isirayeli, ryari ritegereje urubyaro rwasezeranyijwe kandi rwari kuzatuma benshi bahabwa imigisha (Intang 22:17, 18). Igihe Abisirayeli bemeraga isezerano ry’Amategeko, babereye Imana ‘umutungo wayo bwite.’ Muri iryo sezerano, umuryango wa Lewi ni wo wagombaga kuzavamo abatambyi b’iryo shyanga. Igihe Yehova yagiranaga n’Abisirayeli iryo sezerano ku musozi wa Sinayi, Yehova yavuze iby’“ubwami bw’abatambyi n’ishyanga ryera,” ariko ntiyavuga uko byari kuzagenda n’igihe byari kuzabera (Kuva 19:5-8). Hagati aho, iryo sezerano ryaje kugaragaza ko Abisirayeli batashoboraga kuzuza ibyo basabwaga n’Amategeko byose. Iryo sezerano ryatumye ibyaha byabo bigaragara. Ni yo mpamvu igihe Abisirayeli bari bagitwarwa n’Amategeko, bagombaga gutanga ibitambo buri gihe kugira ngo bahongerere ibyaha byabo. Ariko kandi, byagaragaraga ko hari hakenewe igitambo gitunganye, kitari kuzajya gitambwa buri gihe. Byari bikenewe ko bababarirwa ibyaha rimwe na rizima.—Gal 3:19-22.
5. Kuki Yehova yatanze isezerano rishya?
5 Ubu noneho dutangiye gusobanukirwa impamvu Imana yahumekeye Yeremiya ngo ahanure iby’irindi sezerano, ari ryo sezerano rishya, kandi isezerano ry’Amategeko ryari rigikurikizwa. Kubera ko Yehova akunda abantu kandi akabagaragariza ineza yuje urukundo, yifuzaga ko abantu bo mu mahanga yose babona uburyo bwo kuzabona imigisha y’iteka ryose. Binyuze kuri Yeremiya, Imana yavuze iby’iryo sezerano igira iti “nzabababarira amakosa yabo, kandi ibyaha byabo sinzabyibuka ukundi” (Yer 31:34). Nubwo iryo sezerano ryatanzwe mu gihe cya Yeremiya, riha abantu bose ibyiringiro bihebuje. Mu buhe buryo?
6, 7. (a) Bamwe bumva bameze bate iyo batekereje ibyaha bakoze? (b) Kuki gusuzuma iby’iryo sezerano rishya bishobora kugutera inkunga?
6 Ntabwo dutunganye, kandi incuro nyinshi natwe turabyibonera. Ibyo bigaragazwa n’ibyabaye ku muvandimwe wari uhanganye n’ikibazo cyihariye cyari kimukomereye. Yaravuze ati “iyo nacikwaga nkongera kugwa mu byo nari nararetse, byarambabazaga cyane. Numvaga nta cyo nakora ngo mbabarirwe ibyo nakoze. Numvaga no gusenga bitanyoroheye. Natangiraga mvuga nti ‘Yehova, sinzi niba uri butege amatwi isengesho ryanjye, ariko . . . ’” Abantu bagiye bacikwa bagasubira ku ngeso bari baracitseho cyangwa bagakora icyaha gikomeye, bumvaga ari nk’aho hari “igicu” gituma amasengesho yabo atagera ku Mana (Amag 3:44). Hari n’abandi babuzwa amahwemo n’ibintu bibi bakoze kera, nubwo haba hashize imyaka myinshi babikoze. N’Abakristo b’intangarugero bashobora kuvuga ibintu nyuma bakicuza.—Yak 3:5-10.
7 Nta muntu n’umwe wari ukwiriye gutekereza ko atakora icyaha (1 Kor 10:12). Ndetse n’intumwa Pawulo yari azi ko yakoraga amakosa. (Soma mu Baroma 7:21-25.) Nubwo bimeze bityo ariko, twagombye gutekereza ku isezerano rishya. Imana yasezeranyije ko kimwe mu bintu by’ingenzi byari kuzaranga isezerano rishya, ari uko itari kuzongera kwibuka ibyaha byacu. Mbega imigisha itagereranywa! Igihe Yeremiya yahanuraga iby’iryo sezerano, bishobora kuba byaramukoze ku mutima cyane. Nidusobanukirwa icyo isezerano rishya ari cyo kandi tukabona n’akamaro karyo, natwe bizadukora ku mutima.
Kuki Imana yashyizeho isezerano rishya?
ISEZERANO RISHYA NI IKI?
8, 9. Kugira ngo dushobore kubabarirwa ibyaha, byasabye ko Yehova akora iki?
8 Uko uzagenda umenya Yehova neza, uzarushaho kubona ko agirira neza abantu badatunganye kandi akabagirira imbabazi (Zab 103:13, 14). Igihe Yeremiya yahanuraga iby’isezerano rishya, yavuze ko Yehova yari ‘kuzabababarira amakosa yabo’ kandi ko atari kuzibuka icyaha cyabo ukundi (Yer 31:34). Tekereza ukuntu Yeremiya ashobora kuba yaribajije uko Imana yari kuzababarira abantu amakosa muri ubwo buryo. Ibyo ari byo byose yari asobanukiwe ko igihe Imana yavugaga ko hari kuzabaho isezerano rishya, yasobanuraga ko yari kuzagirana n’abantu amasezerano cyangwa bakagira ibyo bumvikanaho. Mu buryo runaka, binyuze kuri iryo sezerano, Yehova yari kuzasohoza ibyo Yeremiya yanditse ahumekewe, hakubiyemo no kubabarira abantu ibyaha. Ibindi bisobanuro birenzeho, Imana yari kuzagenda ibitanga buhoro buhoro uko yari kuzagenda ihishura umugambi wayo, ikazanasobanura icyo Mesiya azakora.
9 Ushobora kuba warabonye ababyeyi barera abana babo bajeyi ntibabahane. Ese wakwitega ko Yehova amera nka bo? Ntibishoboka rwose! Ibyo bigaragazwa n’uburyo isezerano rishya ryagombaga gushyirwa mu bikorwa. Aho kugira ngo Imana ihite ibabarira abantu ibyaha, yakurikije ihame ryayo ry’ubutabera idaciye ku ruhande, itanga impamvu ishingiye ku mategeko iheraho ibabarira abantu, kandi ibyo byayisabye kwigomwa ikintu gikomeye cyane. Ushobora kurushaho kubisobanukirwa uzirikanye ibyo Pawulo yanditse igihe yavugaga iby’isezerano rishya. (Soma mu Baheburayo 9:15, 22, 28.) Pawulo yavuze ko abantu ‘babohorwa binyuze ku ncungu’ kandi ko ‘amaraso atamenwe hatabaho kubabarirwa.’ Mu bijyanye n’isezerano rishya, ayo maraso avugwa si amaraso y’ibitambo by’ibimasa cyangwa ihene byatambwaga mu gihe cy’Amategeko ya Mose. Ahubwo isezerano rishya rishyirwa mu bikorwa binyuze ku maraso ya Yesu. Yehova yari guhera kuri icyo gitambo gitunganye akababarira abantu ‘amakosa yabo n’ibyaha byabo’ burundu (Ibyak 2:38; 3:19). Ariko se, ni ba nde bari kuzaba bagize iryo sezerano rishya kandi bari kuzababarirwa ibyaha burundu? Si ishyanga ry’Abayahudi. Yesu yavuze ko Imana yari kuzanga Abayahudi bajyaga batamba ibitambo by’amatungo basabwaga n’Amategeko, maze igatoranya irindi shyanga (Mat 21:43; Ibyak 3:13-15). Iryo shyanga ryaje kuba “Isirayeli y’Imana,” igizwe n’Abakristo basutsweho umwuka wera. Mu magambo make, isezerano ry’Amategeko ni iryo Imana yari yaragiranye n’Abisirayeli kavukire, mu gihe isezerano rishya ari iryo Yehova Imana yagiranye na Isirayeli yo mu buryo bw’umwuka, Yesu akaba ari we Muhuza waryo.—Gal 6:16; Rom 9:6.
10. (a) Ni nde ‘mushibu’ wa Dawidi? (b) Ni mu buhe buryo abantu bashobora kungukirwa n’uwo ‘mushibu’?
10 Yeremiya yavuze ibya Mesiya wari kuzaza, amwita “umushibu” wa Dawidi. Byari bikwiriye ko yitwa atyo. Igihe Yeremiya yari umuhanuzi, abami bakomokaga mu muryango wa Dawidi bakuweho. Icyakora, icyo gisekuru nticyazimye burundu. Nyuma y’igihe, Yesu yaje kuvuka akomotse ku gisekuru cy’Umwami Dawidi. Byari bikwiriye ko yitwa izina rigaragaza uburyo Imana iha agaciro cyane umuco wo gukiranuka, izina rigira riti “Yehova ni we gukiranuka kwacu.” (Soma muri Yeremiya 23:5, 6.) Yehova yemeye ko umwana we w’ikinege ababarizwa hano ku isi akanahapfira. Bityo, Yehova akurikije ubutabera bwe, yashoboraga gukoresha agaciro k’igitambo cy’incungu cy’“umushibu” wa Dawidi, kugira ngo ababarire abantu ibyaha (Yer 33:15). Ibyo byatumye abantu bamwe ‘babarwaho gukiranuka bahabwa ubuzima,’ basukwaho umwuka wera, baba bamwe mu bagize isezerano rishya. Nk’uko tuza kubibona, Imana yagaragaje ko ishishikajwe n’ihame ryo gukiranuka, yemera ko n’abandi bantu batarebwaga mbere na mbere n’iryo sezerano bungukirwa na ryo.—Rom 5:18.
11. (a) Amategeko yo mu isezerano rishya yanditswe ku ki? (b) Kuki abo mu ‘zindi ntama’ bashishikazwa n’amategeko yo mu isezerano rishya?
11 Ese wifuza kumenya ibindi bintu bigize isezerano rishya? Ikintu gikomeye iryo sezerano ritandukaniyeho n’isezerano ry’Amategeko ya Mose, ni aho ayo masezerano yombi yanditswe. (Soma muri Yeremiya 31:33.) Isezerano ryari rishingiye ku Mategeko Icumi ryari ryanditswe ku bisate by’amabuye, amaherezo byaje kuburirwa irengero. Yeremiya yahanuye ko amategeko yo mu isezerano rishya yo yari kuzandikwa mu mitima y’abantu, kandi ko yari kuzahoraho. Mu by’ukuri, Abakristo basutsweho umwuka bari mu isezerano rishya, babona ko ayo mategeko ari ay’agaciro. Byifashe bite se ku bantu bo mu ‘zindi ntama’ batari muri iryo sezerano rishya, bafite ibyiringiro byo kuzabaho iteka ku isi (Yoh 10:16)? Abo na bo bishimira amategeko y’Imana. Mu buryo runaka, ni nk’abimukira bo muri Isirayeli, bemeraga kandi bakungukirwa n’Amategeko ya Mose.—Lewi 24:22; Kub 15:15.
12, 13. (a) Amategeko y’isezerano rishya ni ayahe? (b) Niba ugengwa n’“amategeko ya Kristo,” kuki wumva ko udakorera Imana ku gahato?
12 Wasubiza iki hagize ukubaza ati ‘amategeko yanditswe mu mitima y’Abakristo basutsweho umwuka ni ayahe?’ Ayo mategeko yitwa “amategeko ya Kristo.” Mbere na mbere, ayo mategeko yahawe Abisirayeli bo mu buryo bw’umwuka bari mu isezerano rishya (Gal 6:2; Rom 2:28, 29). “Amategeko ya Kristo” ashobora gukubirwa mu ijambo rimwe, ari ryo urukundo (Mat 22:36-39). Ni mu buhe buryo ayo mategeko yandikwa mu mitima y’Abakristo basutsweho umwuka? Uburyo bubiri bw’ingenzi ayo mategeko yandikwa mu mitima yabo, ni ukwiga Ijambo ry’Imana no gusenga Yehova. Nanone kandi, birakwiriye ko ibyo bintu bikubiye muri gahunda zo gusenga Yehova biranga Abakristo b’ukuri bose mu mibereho yabo, ndetse n’abatari muri iryo sezerano ariko bifuza kungukirwa na ryo.
13 Nanone “amategeko ya Kristo” yitwa ‘amategeko atunganye atera umudendezo’ kandi akitwa ‘amategeko agenga abantu bafite umudendezo’ (Yak 1:25; 2:12). Hari Abayahudi benshi bavukiye mu ishyanga ryagenderaga ku Mategeko ya Mose, ariko nta wuvuka akurikiza isezerano rishya cyangwa amategeko ya Kristo. Nta muntu n’umwe wumvira amategeko ya Kristo ukorera Imana ku gahato. Ahubwo bishimira kumenya ko amategeko y’Imana yanditswe mu mitima yabo, kandi ko abantu bo muri iki gihe bashobora kubona imigisha y’iteka binyuze kuri iryo sezerano Yeremiya yahanuye.
Ni mu buhe buryo Imana yatumye dushobora kubabarirwa ibyaha, binyuze ku isezerano rishya? Wakora iki ngo umenye neza amategeko yanditswe mu mitima?
ABAHESHWA IMIGISHA N’ISEZERANO RISHYA
14. Ni ba nde mu by’ukuri baheshwa imigisha n’isezerano rishya?
14 Hari bamwe batekereza ko kuba abagize 144.000 bari mu isezerano rishya, ubwo ari bo bonyine bungukirwa na ryo. Wenda babitekereza batyo kuko abasutsweho umwuka ari bo bonyine bafata ku bigereranyo bikoreshwa mu Rwibutso rw’urupfu rwa Kristo ruba buri mwaka, aho divayi igereranya ‘amaraso y’isezerano’ (Mar 14:24). Nanone zirikana ko abagize isezerano rishya bazifatanya na Yesu ari “urubyaro” rwa Aburahamu, kandi ko amahanga yose yari kuzahabwa imigisha binyuze kuri urwo rubyaro (Gal 3:8, 9, 29; Intang 12:3). Ubwo rero, binyuze ku isezerano rishya, Yehova yari kuzasohoza isezerano rye ryo guha amahanga yose umugisha binyuze ku ‘rubyaro’ rwa Aburahamu.
15. Byari byarahanuwe ko Abakristo basutsweho umwuka bari kuzahabwa iyihe nshingano?
15 Yesu Kristo ni we gice cy’ingenzi kigize urubyaro rwa Aburahamu, ni Umutambyi Mukuru kandi ni we watanze igitambo gitunganye cyatumye dushobora kubabarirwa ibyaha. (Soma mu Baheburayo 2:17, 18.) Icyakora, hari hashize igihe kirekire Imana isezeranyije ko hazabaho “ubwami bw’abatambyi n’ishyanga ryera” (Kuva 19:6). Muri Isirayeli, umuryango abatambyi bakomokagamo wari utandukanye n’uwo abami bakomokagamo. None se byari gushoboka bite ko habaho ishyanga ry’abami b’abatambyi? Ibaruwa ya mbere intumwa Petero yanditse, yayandikiye Abakristo bari barejejwe binyuze ku mwuka wera (1 Pet 1:1, 2). Yavuze ko abo Bakristo ari “abatambyi n’abami, ishyanga ryera, abantu Imana yatoranyije ngo babe umutungo wayo” (1 Pet 2:9). Abakristo basutsweho umwuka bari mu isezerano rishya bazaba abatambyi bayobowe na Kristo. Tekereza icyo ibyo bisobanura. Buri munsi duhangana n’ingaruka z’icyaha, kugeza ubu ‘kikidutegeka nk’umwami’ (Rom 5:21). Abo batambyi bazi neza uko umuntu yumva ameze iyo amaze gukora amakosa ndetse n’uburyo abuzwa amahwemo n’umutimanama umucira urubanza. Bafatanyije na Kristo, bashobora kwishyira mu mwanya wacu mu gihe duhanganye na kamere yacu ibogamira ku cyaha.
16. Ni ayahe magambo atera inkunga abagize “imbaga y’abantu benshi,” aboneka mu Byahishuwe 7:9, 14?
16 Mu Byahishuwe 7:9, 14, intumwa Yohana yabonye ‘imbaga y’abantu benshi bambaye amakanzu yera,’ bisobanura ko ari abantu batanduye mu maso y’Imana. Ubu imbaga y’abantu benshi irimo irakorakoranywa kugira ngo izarokoke ‘umubabaro ukomeye.’ Ariko no muri iki gihe, mu rugero runaka Imana iba ibona ko bakiranuka. Bitwa abakiranutsi kuko ari incuti za Yehova (Rom 4:2, 3; Yak 2:23). Mbega imigisha myinshi bafite! Niba uri umwe mu bagize imbaga y’abantu benshi, wiringire rwose ko Imana yiteguye kugufasha mu gihe wihatira gukomeza kuba umuntu utanduye mu maso yayo.
17. Ni mu buhe buryo Yehova atongera ‘kwibuka’ ibyaha?
17 Iyo abo Imana yemera bakoze ibyaha bigenda bite? Nk’uko twigeze kubivuga, binyuze kuri Yeremiya, Yehova yaravuze ati “nzabababarira amakosa yabo, kandi ibyaha byabo sinzabyibuka ukundi” (Yer 31:34). Ibyo Yehova abikorera Abakristo basutsweho umwuka ashingiye ku gitambo cya Yesu. Mu buryo nk’ubwo, Imana ishobora kubabarira abagize imbaga y’abantu benshi ibyaha bakoze, ishingiye kuri ayo ‘maraso y’isezerano.’ Kuba Yeremiya yaravuze ko Imana itari kongera ‘kwibuka’ ibyaha ukundi, ntibishatse kuvuga ko Imana yari kugira ikibazo cyo kwibagirwa, bigatuma idashobora kwibuka ibyaha abantu bakora. Ahubwo bigaragaza ko iyo Yehova atanze igihano runaka cyari gikenewe kandi akababarira umunyabyaha wihannye, ajugunya inyuma ye ibyaha bye byose. Tekereza icyaha Umwami Dawidi yakoranye na Bati-Sheba n’icyo yakoreye Uriya. Dawidi yahawe igihano kandi yagezweho n’ingaruka z’icyaha cye (2 Sam 11:4, 15, 27; 12:9-14; Yes 38:17). Nyamara Imana ntiyakomeje kumubaraho ibyo byaha. (Soma mu 2 Ngoma 7:17, 18.) Nk’uko byagaragajwe mu isezerano rishya, iyo Yehova yababariye umuntu ibyaha ashingiye ku gitambo cya Yesu, ntiyongera kubyibuka ukundi.—Ezek 18:21, 22.
18, 19. Ni irihe somo rirebana no kubabarira rikubiye mu isezerano rishya?
18 Bityo rero, isezerano rishya ryibanda ku kintu gikomeye kirebana n’uburyo Yehova ababarira abantu bafite kamere ibogamira ku cyaha, baba Abakristo basutsweho umwuka bagize iryo sezerano, ndetse n’abandi bafite ibyiringiro byo kuzaba ku isi. Ushobora rwose kwizera ko iyo Yehova akubabariye ibyaha, atongera kubyibuka ukundi. Ibyo Imana yasezeranyije abantu bikubiye mu isezerano rishya, dukwiriye kubikuramo amasomo. Ibaze uti ‘ese ngerageza kwigana Yehova nirinda kwibanda ku makosa abandi bankorera, kandi mba namaze kubababarira’ (Mat 6:14, 15)? Ibyo binareba udukosa duto ndetse n’ibyaha bikomeye, urugero nk’Umukristo waciye inyuma uwo bashakanye. Ese niba uwahemukiwe yaremeye kubabarira uwo bashakanye wamuciye inyuma, ntakwiriye kutongera ‘kwibuka icyo cyaha ukundi’? Ni koko, kwibagirwa ibyo byaha bishobora kutoroha, ariko ni bumwe mu buryo dukwiriye kwiganamo Yehova.a
19 Iryo hame rikubiye mu isezerano rishya rishobora no kwerekezwa ku muntu wigeze gucibwa, ariko akihana akagarurwa. Bite se niba uwo muntu yaraguharabitse cyangwa hakaba hari ibintu yaguhombeje? Ubu yagaruwe mu itorero. Ni mu buhe buryo ibyo dusoma muri Yeremiya 31:34, bishobora kugira icyo bihindura ku bitekerezo byacu no ku buryo dufata abandi? Ese tuzababarira abadukoshereje, ku buryo tutongera kugaruka ku bibi badukoreye (2 Kor 2:6-8)? Mu by’ukuri, icyo ni ikintu abishimira isezerano rishya bose bakwiriye gushyira mu bikorwa mu buzima bwabo bwa buri munsi.
Washyira ute mu bikorwa isomo ryo kubabarira rikubiye mu isezerano rishya?
IMIGISHA YO MURI IKI GIHE N’IYO MU GIHE KIZAZA DUKESHA ISEZERANO RISHYA
20. Uko ubona ibintu bitandukaniye he n’uko abenshi mu bantu bo mu gihe cya Yeremiya babibonaga?
20 Mu gihe cya Yeremiya, Abayahudi benshi basaga n’abavuga bati “Yehova ntazakora icyiza, kandi ntazakora ikibi” (Zef 1:12). Nubwo hari ibintu bari bazi ku wo Yehova ari we n’ibyo akunda, bumvaga nta cyo yari kuzabatwara. Bumvaga atabasaba kugendera ku mahame runaka. Ariko rero, uzi neza ko nta kintu na kimwe Imana itamenya. Usanzwe utinya Imana mu buryo burangwa no kuyubaha kandi rwose wirinda gukora ibibi (Yer 16:17). Ariko nanone, uzi ko Yehova ari Umubyeyi ugwaneza. Azirikana ibyiza dukora, nubwo abandi baba babibona cyangwa batabibona.—2 Ngoma 16:9.
21, 22. Kuki bitakiri ngombwa ko ubwirwa ngo “menya Yehova”?
21 Ikintu cy’ingenzi gikubiye mu isezerano rishya ni iki: “nzashyira amategeko yanjye muri bo, kandi nzayandika mu mitima yabo. Nzaba Imana yabo, . . . Ntibazigishanya, ngo buri wese yigishe mugenzi we cyangwa umuvandimwe we ati ‘menya Yehova!’ Kuko bose bazamenya” (Yer 31:33, 34). Muri iki gihe, Abakristo basutsweho umwuka bari ku isi bagaragaje ko amategeko y’Imana ari mu mitima yabo. Baha agaciro ukuri basanze muri ayo mategeko y’Imana, aho kwishingikiriza ku nyigisho z’abantu. Ibyo bamenye muri Bibiliya bishimiye kubigeza ku bagize imbaga y’abantu benshi. Ibyo byatumye n’abafite ibyiringiro byo kuzaba ku isi bamenya Yehova kandi baramukunda. Bemera babikunze amabwiriza abaha kandi biringira amasezerano ye. Birashoboka ko nawe uri umwe muri bo. Wamenye Yehova neza kandi ufitanye na we imishyikirano yihariye. Mbega imigisha ufite!
22 Ni iki cyagufashije kunoza imishyikirano ufitanye na Yehova? Ushobora kuba wibuka igihe wumvise ko yashubije amasengesho yawe. Ibyo byatumye urushaho kwishimira imico y’Imana. Ushobora kuba warumvise agufashije, igihe wibukaga umurongo wo muri Bibiliya wagufashije guhangana n’ikigeragezo. Jya uha agaciro ibintu nk’ibyo byakubayeho. Uko uzakomeza kwiga Ijambo rye, uzagenda urushaho kumumenya kandi uzabiboneramo imigisha.
23. Ni mu buhe buryo kumenya Yehova byakurinda kugira umutimanama ugucira urubanza bitari ngombwa?
23 Hari undi mugisha duheshwa n’isezerano rishya muri iki gihe. Kumenya imbabazi Yehova atanga binyuze kuri iryo sezerano, bishobora kudufasha kudakomeza kugira umutimanama uducira urubanza. Urugero, umuntu wakuyemo inda mbere y’uko amenya amahame y’Imana, ashobora kwicira urubanza kandi akababazwa no kuba yarishe umwana we abigambiriye. Hari n’abandi bumva bameze batyo bitewe n’uko bishe abantu igihe bifatanyaga mu ntambara. Igitambo cy’incungu cya Yesu, ari cyo cy’ingenzi isezerano rishya rishingiyeho, gituma abanyabyaha bihannye by’ukuri babona imbabazi z’ibyo bakoze. Ubwo rero, tugomba kwizera tudashidikanya ko iyo Yehova atubabariye ibyaha byacu, aba atazongera kubituryoza ukundi. Ntitugomba guhora twicira urubanza kubera ibyaha twakoze, kuko Yehova aba yaratubabariye burundu.
24. Ni iyihe nkunga dusanga muri Yeremiya 31:20?
24 Muri Yeremiya 31:20 tuhasanga ibihamya bifatika bigaragaza ko Yehova ari Imana igira imbabazi. (Hasome.) Imyaka ibarirwa muri za mirongo mbere y’uko Yeremiya abaho, Yehova yahannye ubwami bwa Isirayeli bw’amajyaruguru bwari bugizwe n’imiryango icumi (bwari buhagarariwe n’umuryango wa Efurayimu, kuko ari wo wari wiganjemo). Yehova yabujijije ko bwasengaga ibigirwamana. Abaturage babwo bajyanywe mu bunyage. Nyamara Imana yitaye ku baturage b’iryo shyanga mu buryo burangwa n’ubwuzu. Yakomeje kubona ko ari ab’agaciro akabafata nk’‘umwana bakuyakuya.’ Iyo yabatekerezaga, amara ye ‘yarigororaga kubera igishyika’ yari abafitiye, bitewe n’uko byamukoraga ku mutima cyane. Iyi nkuru tumaze gusuzuma ivuga iby’isezerano rishya, igaragaza ko Yehova aba yiteguye kubabarira rwose abantu bihannye ibyaha bakoze kera.
25. Kuki wishimira kuba Yehova yarashyizeho isezerano rishya?
25 Isezerano Yehova yatanze ryo kubabarira abantu ibyaha binyuze ku isezerano rishya, rizasohozwa mu buryo bwuzuye ku iherezo ry’Ubutegetsi bwa Kristo bw’Imyaka Igihumbi. Yesu Kristo afatanyije n’abatambyi 144.000 bamwungirije, azatuma abantu b’indahemuka bagera ku butungane. Nyuma y’ikigeragezo cya nyuma, ni bwo noneho mu buryo bwuzuye, abantu bazaba bagize umuryango w’abana b’Imana bo mu isi no mu ijuru. (Soma mu Baroma 8:19-22.) Hashize ibinyejana byinshi abantu bose banihishwa n’umutwaro w’icyaha. Icyakora, abantu Yehova yaremye bazahabwa “umudendezo uhebuje w’abana b’Imana,” umudendezo wo kubohorwa ku cyaha n’urupfu. Jya wizera udashidikanya ko binyuze kuri iyo gahunda yuje urukundo y’isezerano rishya, ushobora kuzabona imigisha myinshi. Haba muri iki gihe ndetse no mu gihe kizaza, ushobora kubona imigisha binyuze ku ‘mushibu’ wa Dawidi kandi ukazishimira kuba “mu gihugu” kirimo “gukiranuka.”—Yer 33:15.
Ni mu buhe buryo isezerano rishya rishobora kukugirira akamaro muri iki gihe no mu gihe kizaza?
a Uburyo Imana iba yiteguye kubarira, bwagaragajwe n’urugero rw’ibyo Hoseya yakoreye Gomeri. Reba ibisobanuro byatanzwe muri Hoseya 2:14-16, mu gitabo Komeza kuzirikana umunsi wa Yehova, ku ipaji ya 128-130.