IMIBEREHO IKWIRIYE ABAKRISTO
Uzakora iki nugera mu mwaka w’amapfa?
Tugomba kwizera Yehova kandi tukamwiringira. Urugero, kwizera Yehova mu buryo bwuzuye bituma twiringira ko azaturinda kandi akatwitaho (Zb 23:1, 4; 78:22). Uko tugenda twegereza iherezo ry’iyi si, tugomba kwitega ko ibitero Satani atugabaho bizarushaho kwiyongera (Ibh 12:12). Ni iki kizadufasha?
MUREBE VIDEWO IFITE UMUTWE UVUGA NGO: “UZAKORA IKI NUGERA MU MWAKA W’AMAPFA?” HANYUMA MUSUBIZE IBIBAZO BIKURIKIRA:
Kuki twavuga ko tumeze nk’“igiti” kivugwa muri Yeremiya 17:8?
“Izuba” rigereranya iki?
Bizagendekera bite abagereranywa n’“igiti” kandi se kuki?
Ni iki Satani aba ashaka kwangiza?
Ni mu buhe buryo twamera nk’abantu bamenyereye kugenda mu ndege?
Kuki tugomba gukomeza kwiringira umugaragu wizerwa kandi w’umunyabwenge, kandi se ni ibihe bintu bishobora gutuma tudakomeza kwiringira umugaragu wizerwa?
Kuki tugomba gukomeza kwemera ko amahame yo muri Bibiliya ari ay’ukuri, nubwo abantu bo muri iyi si badukoba?