Mbese uribuka?
Mbese waba warishimiye gusoma amagazeti y’Umunara w’Umurinzi aherutse gusohoka? Ngaho reba niba ushobora gusubiza ibibazo bikurikira:
• Kuki dushobora kwemera ko ubusitani bwa Edeni bwabayeho koko?
Bibiliya igaragaza ko bwabayeho koko, ikagaragaza ibintu byihariye byarangaga aho bwari buri. Ebyiri mu nzuzi zivugwa muri iyo nkuru ziracyariho. Uko si ko imigani y’imihimbano n’imigani y’amakabyankuru iba imeze. Yesu, we Muhamya wiringirwa kurusha abandi bose, yavuze ko Adamu na Eva babayeho koko.—1/1, ipaji ya 5-6, 9.
• Ese Imana yari izi ko Adamu na Eva bari kuzakora icyaha?
Oya. Yehova yabahaye ubwenge n’uburenganzira bwo kwihitiramo ibibanogeye, ku buryo bashoboraga guhitamo kumwumvira cyangwa kutamwumvira. Nubwo Imana ifite ubushobozi bwo kumenya ibintu mbere y’igihe, ihitamo igihe gikwiriye cyo kubukoresha.—1/1, ipaji ya 13-15.
• Ese Abakristo bafata izina ry’Imana nk’impigi?
Hari abantu bafata ikimenyetso cyangwa ikintu runaka nk’impigi ifite ububasha ndengakamere bwo kubarinda, ariko abagize ubwoko bw’Imana bo ntibafata izina ryayo batyo. Bizera Yehova kandi bakihatira gukora ibyo ashaka, bityo bakaba bahungiye mu izina ry’Imana (Zef 3:12, 13).—15/1, ipaji ya 5-6.
• Guhumba byagiriraga nde akamaro muri Isirayeli?
Byagiriraga abantu bose akamaro. Byatumaga abakene bahumbaga bakorana umwete. Abandi na bo byabagiriraga akamaro kuko byabashishikarizaga kugira ubuntu kandi bakiringira ko Imana izabaha imigisha.—1/2, ipaji ya 15.
• Kuki Yehova yanze Umwami Sawuli?
Sawuli yagombaga gutegereza umuhanuzi w’Imana agatamba igitambo, ariko uwo mwami yarasuzuguye aba ari we ugitamba. Nyuma yaho ntiyumviye itegeko yari yahawe ryo gutsembaho umwanzi.—15/2, ipaji ya 22-23.
• Twagaragaza dute ko twanga ubwicamategeko?
Tuzirinda kunywa inzoga nyinshi, twirinde ubupfumu, kandi twumvire inama Yesu yatanze ku birebana n’ubwiyandarike. Urugero, tuzirinda kureba porunogarafiya n’ibitekerezo bimeze nk’inzozi ishobora gutuma umuntu agira (Mat 5:27, 28). Nanone kandi, ntituzifatanya n’abantu baciwe.—15/2, ipaji ya 29-32.
• Kuba abakora ubushakashatsi ku byataburuwe mu matongo baravumbuye muri Isirayeli y’ubu urwega rwa kera cyane, bigaragaza iki?
Abakora ubushakashatsi ku byataburuwe mu matongo bavumbuye imizinga isaga 30, intiti zikaba zivuga ko ugereranyije iyo mizinga yahakurwagamo ubuki bungana n’ibiro magana atanu buri mwaka. Ibyo bigaragaza ko igihugu Imana yari yaravuze ko cyari ‘gutemba amata n’ubuki’ cyakorerwagamo ubuvumvu (Kuva 3:8).—1/3, ipaji ya 15.
• Ni mu buhe buryo Yeremiya yari ameze ‘nk’igiti cyatewe iruhande rw’amazi, kigashora imizi yacyo’ (Yer 17:7, 8)?
Ntiyigeze areka kwera imbuto, cyangwa ngo yemere koshywa n’abakobanyi. Ahubwo yiziritse akaramata ku Isoko y’amazi atuma ubuzima bukomeza kubaho, akazirikana ikintu cyose Imana yamubwiraga.—15/3, ipaji ya 14.
• Ni iki Yesu yashakaga kuvuga ubwo yabwiraga Marita ko ibintu bikenewe ari bike, ndetse ko ari kimwe gusa (Luka 10:41, 42)?
Ntiyashakaga kuvuga ko kuba Marita yarateguraga amafunguro anyuranye byagaragazaga ko yakundaga iby’isi, kandi nta nubwo yashakaga gupfobya imihati yashyiragaho ategura ayo mafunguro. Ahubwo yagaragazaga ikigomba kuza mu mwanya wa mbere. Marita yacikanwaga n’uburyo yari abonye bwo gukomeza ukwizera kwe.—1/4, ipaji ya 12-13.
• Ni ibihe bintu bigaragaza ko urubanza Yesu yaciriwe rutakurikije amategeko?
Urwo rukiko ntirwemeye ko yiregura. Bashatse abagabo bo kumushinja ibinyoma. Urwo rubanza rwaciwe nijoro. Umunsi urwo rubanza rwatangiriyeho ni na wo rwarangiriyeho.—1/4, ipaji ya 20.