Imigisha Myinshi Kurushaho Ibonerwa mu Isezerano Rishya
“Yesu . . . [ni] umuhuza w’isezerano riruta iryabo.”—ABAHEBURAYO 8:6.
1. Ni nde wagaragaye ko ari ‘imbuto y’umugore’ (NW ) yasezeranyijwe muri Edeni, kandi se, ni gute ‘yakomerekejwe agatsinsino’?
IGIHE Adamu na Eva bari bamaze gukora icyaha, Yehova yaciriyeho iteka Satani, we washutse Eva, agira ati “nzashyira urwango hagati yawe n’uyu mugore, no hagati y’urubyaro rwawe n’urwe [“imbuto yawe n’iye,” NW ]: ruzagukomeretse umutwe nawe uzarukomeretsa agatsinsino” (Itangiriro 3:15). Igihe Yesu yabatizwaga mu Ruzi rwa Yorodani mu mwaka wa 29 I.C., noneho Imbuto yasezeranyijwe yari igaragaye. Igihe yapfiraga ku giti cy’umubabaro mu mwaka wa 33 I.C., igice kimwe cy’ubwo buhanuzi bwa kera cyarasohojwe. Satani yari ‘akomerekeje agatsinsino’ k’Imbuto.
2. Dukurikije amagambo ya Yesu ubwe, ni gute abantu bagirirwa umumaro n’urupfu rwe?
2 Igishimishije ni uko icyo gikomere kitagumyeho, n’ubwo cyari kibabaje cyane. Yesu yazuwe mu bapfuye ari umwuka udapfa, maze arazamuka ajya kwa se mu ijuru, aho yatanze agaciro k’amaraso ye yamenwe kugira ngo abe “incungu ya benshi.” Bityo, amagambo yivugiye ubwe yarasohoye, amagambo agira ati “umwana w’umuntu akwiriye kumanikwa; kugira ngo ūmwizera wese abone guhabwa ubugingo buhoraho. Kuko Imana yakunze abari mu isi cyane, byatumye itanga Umwana wayo w’ikinege, kugira ngo ūmwizera wese atarimbuka, ahubwo ahabwe ubugingo buhoraho” (Matayo 20:28; Yohana 3:14-16; Abaheburayo 9:12-14). Isezerano rishya rifite uruhare rw’ingenzi mu isohozwa ry’ubuhanuzi bwa Yesu.
Isezerano Rishya
3. Ni ryari byagaragaye ko isezerano rishya ryatangiye gukora?
3 Mbere gato y’urupfu rwe, Yesu yabwiye abigishwa be ko amaraso ye yari kumenwa, yari ‘amaraso y’isezerano rishya’ (Matayo 26:28; Luka 22:20). Nyuma y’iminsi icumi azamutse mu ijuru, byaragaragaye ko isezerano rishya ryari ryaratangiye gukora, igihe umwuka wera wasukwaga ku bigishwa bagera ku 120, bari bateraniye mu cyumba cyo hejuru i Yerusalemu (Ibyakozwe 1:15; 2:1-4). Kuba abo bigishwa 120 barashyizwe mu isezerano rishya, byagaragaje ko isezerano rya “mbere,” ari ryo sezerano ry’Amategeko, ritari rigifite agaciro.—Abaheburayo 8:13.
4. Mbese, isezerano rya kera ryari rifite inenge? Sobanura.
4 Mbese, isezerano rya kera ryari rifite inenge? Oya rwose. Ni iby’ukuri ko ubwo noneho ryari risimbuwe, Abisirayeli bo ku mubiri batari gukomeza kuba ubwoko bwihariye bw’Imana (Matayo 23:28). Ariko kandi, ibyo byatewe no kutumvira kw’Abisirayeli no kuba baranze Uwasizwe na Yehova (Kuva 19:5; Ibyakozwe 2:22, 23). Nyamara kandi, mbere y’uko Amategeko asimburwa, yashohoje byinshi. Mu gihe cy’ibinyejana byinshi, yatanze uburyo bwo kwegera Imana no kwirinda idini ry’ikinyoma. Yari akubiyemo ibintu byashushanyaga ibyo mu isezerano rishya, kandi ibitambo byaryo bya buri gihe byagaragaje ko umuntu yari akeneye cyane gucungurwa, akavanwa mu cyaha no mu rupfu. Koko rero, Amategeko yari ‘umushorera wo kugeza kuri Kristo’ (Abagalatiya 3:19, 24; Abaroma 3:20; 4:15; 5:12; Abaheburayo 10:1, 2). Icyakora, imigisha yasezeranyijwe Aburahamu, yari gusohozwa mu buryo bwuzuye binyuriye ku isezerano rishya.
Amahanga Ahabwa Umugisha Binyuriye ku Mbuto y’Aburahamu
5, 6. Mu isohozwa ry’ibanze ryo mu buryo bw’umwuka ry’isezerano ry’Aburahamu, ni nde Mbuto y’Aburahamu, kandi se, ni irihe shyanga ryabaye irya mbere mu guhabwa imigisha binyuriye kuri we?
5 Yehova yasezeranyije Aburahamu ati “mu rubyaro rwawe [“imbuto yawe,” NW ] ni mo amahanga yose yo mu isi azaherwa umugisha” (Itangiriro 22:18). Mu gihe cy’isezerano rya kera, abanyamahanga benshi bicishaga bugufi, bahawe imigisha binyuriye mu kwifatanya n’Abisirayeli, ishyanga ryari imbuto y’Aburahamu. Ariko kandi, mu isohozwa ryayo ry’ibanze ryo mu buryo bw’umwuka, Imbuto y’Aburahamu yari igizwe n’umuntu umwe utunganye. Ibyo Pawulo yabisobanuye agira ati “ibyasezeranijwe byasezeranijwe Aburahamu n’urubyaro rwe [“imbuto ye,” NW ] ; nyamara Imana ntirakavuga iti ‘[i]mbyaro [“imbuto,” NW],’ nko kuvuga benshi, ahubwo iti ‘ni urubyaro rwawe [“imbuto yawe,” NW ] ,’ nko kuvuga umwe, ni we Kristo.”—Abagalatiya 3:16.
6 Ni koko, Yesu ni we Mbuto y’Aburahamu, kandi binyuriye kuri We, amahanga ahabwa umugisha uruta kure cyane ikintu icyo ari cyo cyose Abisirayeli bo ku mubiri bashoboraga kubona. Mu by’ukuri, ishyanga rya mbere ryahawe uwo mugisha, ni Isirayeli ubwayo. Nyuma gato ya Pentekote yo mu mwaka wa 33 I.C., intumwa Petero yabwiye itsinda ry’Abayahudi ati “muri abana b’abahanuzi, kandi muri ab’isezerano Imana yasezeran[y]e na ba sekuruza [b]anyu, ibwira Aburahamu iti ‘mu rubyaro rwawe [“mu mbuto yawe,” NW ] ni mo imiryango yose yo mu isi izaherwa umugisha.’ Ni mwebwe Imana yabanje gutumaho Umugaragu wayo, imaze kumuzura, kugira ngo abahe umugisha, abahindure umuntu wese, ngo ave mu byaha bye.”—Ibyakozwe 3:25, 26.
7. Ni ayahe mahanga yahawe umugisha binyuriye kuri Yesu, Imbuto y’Aburahamu?
7 Bidatinze, umugisha wageze ku Basamariya, na nyuma y’aho ugera ku Banyamahanga (Ibyakozwe 8:14-17; 10:34-48). Igihe runaka hagati y’umwaka wa 50 n’uwa 52 I.C., Pawulo yandikiye Abakristo b’i Galatiya, muri Aziya Ntoya, agira ati “ibyanditswe byamenye bitaraba yuko Imana izatsindishiriza abanyamahanga kuko bizeye, bibwira Aburahamu ubutumwa bwiza bw’ibitaraba, biti ‘muri wowe ni mo amahanga yose azaherwa umugisha.’ Nuko abīringira kwizera bahānwa umugisha na Aburahamu wizeraga” (Abagalatiya 3:8, 9; Itangiriro 12:3). N’ubwo Abakristo benshi b’i Galatiya bari “abanyamahanga,” bahawe umugisha binyuriye kuri Yesu bitewe no kwizera kwabo. Mu buhe buryo?
8. Ku Bakristo bo mu gihe cya Pawulo, guhabwa umugisha binyuriye ku Mbuto y’Aburahamu byari bikubiyemo iki, kandi se, ni gute amaherezo abantu benshi baje kubona uwo mugisha?
8 Pawulo yabwiye Abakristo b’Abagalatiya, atitaye ku nkomoko yabo, ati “ubwo muri aba Kristo, muri urubyaro rwa Aburahamu [“imbuto y’Aburahamu,” NW], muri n’abaragwa nk’uko byasezeranijwe” (Abagalatiya 3:29). Kuri abo Bagalatiya, umugisha uboneka binyuriye ku Mbuto y’Aburahamu, wari ukubiyemo ibyo kwifatanya kwabo mu isezerano rishya no kuba abaraganwa na Yesu, bafatanyije na we kuba imbuto y’Aburahamu. Nta bwo tuzi umubare w’abantu bari bagize Isirayeli ya kera. Icyo tuzi gusa ni uko baje ‘kungana n’umusenyi wo mu kibaya cy’inyanja ubwinshi’ (1 Abami 4:20). Ariko kandi, tuzi umubare wa nyuma w’abazifatanya na Yesu mu kuba imbuto yo mu buryo bw’umwuka—ni ukuvuga abantu 144.000 (Ibyahishuwe 7:4; 14:1). Abo 144.000, baturuka mu “miryango yose no mu ndimi zose no mu moko yose no mu mahanga yose” y’abantu, kandi bakaba bifatanya mu gutuma abandi bantu na bo bahabwa imigisha ituruka ku isezerano ry’Aburahamu.—Ibyahishuwe 5:9.
Ubuhanuzi Bwasohojwe
9. Ni gute abari mu isezerano rishya bafite amategeko ya Yehova mu nda yabo?
9 Igihe Yeremiya yahanuraga iby’isezerano rishya, yaranditse ati “ ‘isezerano nzasezerana n’inzu ya Isirayeli hanyuma y’iyo minsi, ngiri.’ Ni ko Uwiteka avuga ngo ‘nzashyira amategeko yanjye mu nda yabo, kandi mu mitima yabo ni ho nzayandika’ ” (Yeremiya 31:33). Ikimenyetso kiranga abari mu isezerano rishya, ni uko bakorera Yehova basunitswe n’urukundo (Yohana 13:35; Abaheburayo 1:9). Amategeko ya Yehova yanditswe mu mitima yabo, kandi bifuza gukora ibyo ashaka babishishikariye. Mu by’ukuri muri Isirayeli ya kera, hari abantu bamwe na bamwe b’abizerwa bakundaga cyane amategeko ya Yehova (Zaburi 119:97). Ariko kandi, hari benshi batayakundaga. Nyamara ariko, bakomeje kubarirwa muri iryo shyanga. Nta muntu n’umwe ushobora kuguma mu isezerano rishya, mu gihe amategeko y’Imana yaba atanditse mu mutima we.
10, 11. Ku bari mu isezerano rishya, ni mu buhe buryo Yehova ‘aba Imana yabo,’ kandi se, ni gute bose bazamumenya?
10 Yehova yongeye kuvuga ibihereranye n’abari mu isezerano rishya, agira ati “nzaba Imana yabo, na bo bazaba ubwoko bwanjye” (Yeremiya 31:33). Muri Isirayeli ya kera, hari benshi basengaga imana z’amahanga, ariko bagakomeza kuba Abisirayeli. Ashingiye ku isezerano rishya, Yehova yaremye ishyanga ryo mu buryo bw’umwuka, ari bo “Bisirayeli b’Imana,” kugira ngo abasimbuze Abisirayeli b’umubiri (Abagalatiya 6:16; Matayo 21:43; Abaroma 9:6-8). Ariko kandi, nta muntu n’umwe ukomeza kuba muri iryo shyanga rishya ry’umwuka, mu gihe yaba aretse gusenga Yehova we wenyine.
11 Nanone kandi, Yehova yaravuze ati “bose bazamenya, uhereye ku uworoheje hanyuma y’abandi ukageza ku ukomeye kurusha bose” (Yeremiya 31:34). Muri Isirayeli, hari benshi birengagije Yehova, mu by’ukuri bakaba baragiraga bati “ari icyiza ari n’ikibi, Uwiteka nta cyo azadutwara” (Zefaniya 1:12). Nta muntu ukomeza kubarirwa mu bagize Abisirayeli b’Imana, mu gihe yaba yirengagiza Yehova cyangwa agahumanya ugusenga kutanduye (Matayo 6:24; Abakolosayi 3:5). Abisirayeli bo mu buryo bw’umwuka, ni “abantu bazi Imana yabo” (Daniyeli 11:32). Bishimira ‘kumenya Imana y’ukuri yonyine, [na] Yesu Kristo’ (Yohana 17:3). Kumenya Yesu bituma bagira ubumenyi bwimbitse ku byerekeye Imana, kubera ko Yesu ‘[ari] we wamenyekanishije [Imana]’ mu buryo bwihariye.—Yohana 1:18; 14:9-11.
12, 13. (a) Yehova atanga imbabazi z’ibyaha by’abari mu isezerano rishya ashingiye ku ki? (b) Ku bihereranye no kubabarirwa ibyaha, ni gute isezerano rishya riruta irya kera?
12 Amaherezo, Yehova yasezeranyije agira ati “nzababarira gukiranirwa kwabo, kandi icyaha cyabo sinzacyibuka ukundi” (Yeremiya 31:34b). Amategeko ya Mose yari akubiyemo amategeko yanditswe abarirwa mu magana, Abisirayeli bakaba barasabwaga kuyumvira (Gutegeka 28:1, 2, 15). Abarengaga ku Mategeko bose, batambaga ibitambo byo gutwikira ibyaha byabo (Abalewi 4:1-7; 16:1-31). Abayahudi benshi baje kumva ko bashoboraga kuba abakiranutsi binyuriye ku mirimo yabo bwite itegetswe n’Amategeko. Ariko kandi, Abakristo basobanukirwa ko badashobora na rimwe kuronka ugukiranuka binyuriye ku mirimo yabo bwite. Ntibashobora kwirinda gukora ibyaha (Abaroma 5:12). Mu isezerano rishya, kugira ngo umuntu ashobore kugira igihagararo cyo kuba umukiranutsi imbere y’Imana, bishingiye ku gitambo cya Yesu gusa. Ariko rero, kugira bene icyo gihagararo, ni impano kandi ni ubuntu bw’Imana (Abaroma 3:20, 23, 24). Ariko kandi, Yehova asaba abagaragu be kumwumvira. Pawulo avuga ko abari mu isezerano rishya ‘batwarwa n’amategeko ya Kristo.’—1 Abakorinto 9:21.
13 Ku bw’ibyo rero, Abakristo na bo bafite igitambo cy’ibyaha, ariko icyo cyo kikaba ari icy’igiciro cyinshi kiruta kure cyane ibitambo byo mu gihe cy’isezerano ry’Amategeko. Pawulo yaranditse ati “umutambyi wese [mu gihe cy’isezerano ry’Amategeko] ahagarara iminsi yose akora umurimo we, atamba kenshi ibitambo bidahinduka bitabasha iteka kugira ubwo bikuraho ibyaha. Ariko wa wundi [ni ukuvuga Yesu] amaze gutamba igitambo kimwe cy’iteka cy’ibyaha, yicara iburyo bw’Imana” (Abaheburayo 10:11, 12). Kubera ko Abakristo bari mu isezerano rishya bizera igitambo cya Yesu, Yehova ababaraho gukiranuka, no kutagira umwenda w’icyaha, bityo bakagira igihagararo cyo kuba bakwiriye gusigwa kugira ngo babe abana be b’umwuka (Abaroma 5:1; 8:33, 34; Abaheburayo 10:14-18). Iyo bakoze icyaha bitewe no kudatungana kwa kimuntu, bashobora gusaba Yehova imbabazi, kandi Yehova arabababarira, bishingiye ku gitambo cya Yesu (1 Yohana 2:1, 2). Ariko kandi, mu gihe bahisemo gukora ibyaha nkana, batakaza igihagararo cyabo cyo kuba abakiranutsi, n’igikundiro cyo kwifatanya mu isezerano rishya.—Abaheburayo 2:2, 3; 6:4-8; 10:26-31.
Isezerano rya Kera n’Irishya
14. Ni ukuhe gukebwa kwasabwaga mu gihe cy’isezerano ry’Amategeko? mu gihe cy’isezerano rishya?
14 Mu isezerano ry’Amategeko, abantu b’igitsina gabo bagombaga gukebwa, ngo bibe ikimenyetso kigaragaza ko bagengwaga n’Amategeko (Abalewi 12:2, 3; Abagalatiya 5:3). Itorero rya Gikristo rimaze gutangira, hari bamwe bumvaga ko Abakristo batari Abayahudi na bo bagombaga gukebwa. Ariko intumwa n’abasaza b’i Yerusalemu, bayobowe n’Ijambo ry’Imana hamwe n’umwuka wera, babonye ko ibyo bitari ngombwa (Ibyakozwe 15:1, 5, 28, 29). Imyaka mike nyuma y’aho, Pawulo yaravuze ati “ūgaragara ko ari Umuyuda, [si] we Muyuda nyakuri; kandi gukebwa kugaragara ko ku mubiri, [si] ko gukebwa nyakuri. Ahubwo Umuyuda wo mu mutima ni we Muyuda, kandi gukebwa ko mu mutima n’umwuka kutari uk’umubiri, ni ko gukebwa nyakuri” (Abaroma 2:28, 29). Gukebwa ko ku mubiri, ntikwari gufite agaciro k’inyongera ko mu buryo bw’umwuka imbere ya Yehova, kabone n’iyo byaba ari ku Bayahudi b’umubiri. Ku bari mu isezerano rishya, umubiri si wo ugomba gukebwa, ahubwo ni umutima. Buri kintu cyose cyo mu mitekerereze yabo, mu byifuzo byabo no mu bibashishikaza kidashimishije cyangwa cyanduye mu maso ya Yehova, kigomba kurandurwamo.a Hari benshi muri iki gihe babonye ibihamya bigaragaza imbaraga z’umwuka wera, zo guhindura imitekerereze muri ubwo buryo.—1 Abakorinto 6:9-11; Abagalatiya 5:22-24; Abefeso 4:22-24.
15. Ni gute Abisirayeli b’umubiri n’abagize Isirayeli y’Imana, bashobora kugereranywa ku birebana n’ubutegetsi bwa cyami?
15 Muri gahunda y’isezerano ry’Amategeko, Yehova ni we wari Umwami w’Isirayeli, kandi nyuma y’igihe runaka, yategetse binyuriye ku bami b’abantu i Yerusalemu (Yesaya 33:22). Nanone, Yehova ni we Mwami w’Abisirayeli b’Imana, ni ukuvuga Abisirayeli b’umwuka, kandi kuva mu mwaka wa 33 I.C., ategeka binyuriye kuri Yesu Kristo, we wahawe “ubutware bwose mu ijuru no mu isi” (Matayo 28:18; Abefeso 1:19-23; Abakolosayi 1:13, 14). Muri iki gihe, abagize Isirayeli y’Imana bemera ko Yesu ari we Mwami w’Ubwami bw’Imana bwo mu ijuru bwashyizweho mu mwaka wa 1914. Yesu ni Umwami uruta kure cyane Hezekiya, Yosiya, n’abandi bami bizerwa b’Isirayeli ya kera.—Abaheburayo 1:8, 9; Ibyahishuwe 11:15.
16. Abisirayeli b’Imana, bagize umuryango w’abatambyi bwoko ki?
16 Nta bwo Isirayeli yari ubwami gusa, ahubwo nanone yari ifite umuryango w’abami wasizwe. Mu mwaka wa 33 I.C., abagize Isirayeli y’Imana basimbuye Abisirayeli b’umubiri, maze bahinduka “umugaragu” wa Yehova, ari bo ‘bahamya’ (NW ) be (Yesaya 43:10). Bityo rero, amagambo Yehova yabwiye Abisirayeli, yanditswe muri Yesaya 43:21 no mu Kuva 19:5, 6, yerekejwe kuri Isirayeli y’umwuka y’Imana. Ishyanga rishya ry’umwuka ry’Imana, ryari ribaye “ubwoko bwatoranijwe, abatambyi b’ubwami, ishyanga ryera, n’abantu Imana yaronse,” kugira ngo ‘bamamaze ishimwe ry’Iyabahamagaye’ (1 Petero 2:9). Abagize Isirayeli y’Imana bose, baba abagabo cyangwa abagore, bagize umuryango rusange w’abatambyi (Abagalatiya 3:28, 29). Kubera ko bagize igice cyungirije cy’imbuto y’Aburahamu, ubu bagira bati “banyamahanga, mwishimane n’ubwoko bwayo” (Gutegeka 32:43). Abakiri ku isi bo mu bagize Isirayeli y’umwuka, ni bo bagize ‘umugaragu ukiranuka w’ubwenge’ (Matayo 24:45-47). Mu kwifatanya na bo, ni bwo gusa dushobora gukorera Imana umurimo wera wemewe.
Ubwami bw’Imana—Isohozwa rya Nyuma
17. Ni ukuhe kuvuka kw’abari mu isezerano rishya?
17 Abisirayeli bavutse nyuma y’umwaka wa 1513 M.I.C. babaga bari mu isezerano ry’Amategeko bakivuka. Abo Yehova yinjiza mu isezerano rishya na bo baravuka—ku ruhande rwabo bakaba bavuka mu buryo bw’umwuka. Ibyo Yesu yabibwiye Umufarisayo Nikodemu, igihe avuga ati “ni ukuri, ni ukuri, ndakubwira yuko umuntu utabyawe ubwa kabiri, atabasha kubona ubwami bw’Imana” (Yohana 3:3). Abigishwa 120 ni bo babaye aba mbere mu bantu badatunganye bavutse muri ubwo buryo bushya, kuri Pentekote yo mu mwaka wa 33 I.C. Kubera ko babazweho gukiranuka bari mu isezerano rishya, bahawe umwuka wera ho “ingwate” y’umurage wabo w’ubwami (Abefeso 1:14). ‘Babyawe n’umwuka’ kugira ngo bahinduke abana b’Imana, bikaba byaratumye baba abavandimwe ba Yesu, bityo baba ‘abaraganwa na Kristo’ (Yohana 3:6; Abaroma 8:16, 17). ‘Kubyarwa ubwa kabiri’ kwabo kwabugururiye inzira ihesha ibyiringiro bihebuje.
18. Kubyarwa ubwa kabiri biha abari mu isezerano rishya ibihe byiringiro bihebuje?
18 Igihe Yesu yabaga umuhuza w’isezerano rishya, yagiranye n’abigishwa be isezerano ry’inyongera, agira ati “ngiranye namwe isezerano ry’ubwami, nk’uko Data yarigiranye nanjye” (Luka 22:29, NW). Iryo sezerano ry’Ubwami, ritegura isohozwa ry’iyerekwa ritangaje ryanditswe muri Daniyeli 7:13, 14, 22, 27. Daniyeli yabonye “usa n’umwana w’umuntu,” wari urimo ahabwa ubutware bwa cyami, abuhabwa n’ “[U]mukuru nyir’ibihe byose,” ari we Yehova Imana. Hanyuma Daniyeli yaje kubona “abera bahabwa ubwami.” Yesu ni we “usa n’umwana w’umuntu,” akaba ari we wahawe na Yehova Imana Ubwami bwo mu ijuru mu mwaka wa 1914. Abigishwa be basizwe n’umwuka, ni bo ‘bera’ bafatanyije na we ubwo Bwami (1 Abatesalonike 2:12). Mu buhe buryo?
19, 20. (a) Ibyo Yehova yasezeranyije Aburahamu, bizagira irihe sohozwa rya nyuma rihebuje ku bari mu isezerano rishya? (b) Ni ibihe bibazo bindi bikeneye gusuzumwa?
19 Kimwe na Yesu, iyo abo basizwe bapfuye, bazurwa mu bapfuye ari ibiremwa by’umwuka bidapfa, kugira ngo bakorane na we ari abami n’abatambyi mu ijuru (1 Abakorinto 15:50-53; Ibyahishuwe 20:4, 6). Mbega ibyiringiro bihebuje! Ntibazategeka mu gihugu cya Kanaani gusa, ahubwo “bazīma mu isi” (Ibyahishuwe 5:10). Mbese, ‘bazahīndura amarembo y’ababisha babo’ (Itangiriro 22:17)? Yego rwose, kandi mu buryo budasubirwaho, igihe bazibonera iby’irimbuka ry’umwanzi wabo ari we maraya wo mu buryo bw’idini, ni ukuvuga Babuloni Ikomeye, n’igihe abo basizwe bazutse bazifatanya na Yesu mu kuragiza amahanga “inkoni y’icyuma” no kujanjagura umutwe wa Satani. Bityo, bazagira uruhare mu gusohoza igice cya nyuma cy’ubuhanuzi bwo mu Itangiriro 3:15.—Ibyahishuwe 2:26, 27; 17:14; 18:20, 21; Abaroma 16:20.
20 Ariko kandi, dushobora kwibaza tuti, mbese, isezerano ry’Aburahamu hamwe n’isezerano rishya, bireba abo bantu bizerwa 144.000 gusa? Oya, hari abandi bantu batabarirwa muri ayo masezerano mu buryo butaziguye, bazahabwa umugisha binyuriye kuri yo, nk’uko tuzabibona mu gice gikurikira.
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
a Reba igitabo Insight on the Scriptures, Umubumbe wa 1, ipaji ya 470, cyanditswe na Watchtower Bible and Tract Society of New York, Inc.
Mbese, Uribuka
◻ Ni ryari byagaragaye bwa mbere ko isezerano rishya ryatangiye gukora?
◻ Ni iki cyasohojwe binyuriye ku isezerano rya kera?
◻ Ni nde w’ibanze ugize Imbuto y’Aburahamu, kandi se, ni gute amahanga yagiye akurikirana mu guhabwa umugisha binyuriye kuri iyo Mbuto?
◻ Ni irihe sohozwa rya nyuma isezerano ry’Aburahamu n’isezerano rishya bizagira, ku birebana n’abantu 144.000?
[Ifoto yo ku ipaji ya 15]
Ku bari mu isezerano rishya, kubabarirwa ibyaha bifite ibisobanuro byimbitse kurusha abari mu isezerano rya kera