Uko iyi si izarangira
“Ntimuri mu mwijima ku buryo uwo munsi wabatungura nk’uko umucyo w’umunsi utungura abajura.”—1 TES 5:4.
1. Ni iki kizadufasha gukomeza kuba maso no kwihanganira ibigeragezo?
HARI ibintu biteye ubwoba bigiye kuba ku isi. Ubuhanuzi bwa Bibiliya busohora burabigaragaza. Ku bw’ibyo, tugomba gukomeza kuba maso. Ni iki kizabidufashamo? Intumwa Pawulo yaduteye inkunga yo ‘gukomeza guhanga amaso ku bintu bitaboneka.’ Ni koko, tugomba guhoza mu bwenge bwacu ingororano y’ubuzima bw’iteka tuzahabwa, haba mu ijuru cyangwa ku isi. Igihe Pawulo yavugaga ibyo ‘guhanga amaso ku bintu bitaboneka,’ yashakaga gutera bagenzi be bari bahuje ukwizera inkunga yo guhanga amaso ku ngororano bari kuzahabwa babikesheje kuba indahemuka, nk’uko amagambo akikije ayo abigaragaza. Nanone kandi, guhanga amaso ku ngororano byari kubafasha kwihanganira ibigeragezo n’ibitotezo.—2 Kor 4:8, 9, 16-18; 5:7.
2. (a) Ni iki tugomba gukora kugira ngo dukomeze kugira ibyiringiro bihamye? (b) Ni iki kivugwa muri iki gice no mu gikurikira?
2 Inama Pawulo yatanze irimo iri hame ry’ingenzi: kugira ngo dukomeze kugira ibyiringiro bihamye, tugomba kureba ibirenze ibyo dushobora kurebesha amaso yacu. Tugomba guhanga amaso ku bintu bikomeye bitaraba (Heb 11:1; 12:1, 2). Muri iki gice no mu gikurikira, havugwamo ibintu icumi bizaba mu gihe kiri imbere bifitanye isano rya bugufi n’ibyiringiro byacu by’ubuzima bw’iteka.
NI IBIHE BINTU BIZABANZIRIZA IMPERUKA?
3. (a) Ni ibihe bintu bizaba mu gihe kiri imbere bivugwa mu 1 Abatesalonike 5:2, 3? (b) Ni iki abanyapolitiki bazakora, kandi se ni ba nde bashobora kuzifatanya na bo?
3 Kimwe mu bintu bizaba mu gihe kiri imbere, cyavuzwe na Pawulo mu rwandiko yandikiye Abatesalonike. (Soma mu 1 Abatesalonike 5:2, 3.) Yavuze ibirebana n’“umunsi wa Yehova.” “Umunsi wa Yehova” wavuzwe aha ngaha, werekeza ku gihe kizatangirana n’irimbuka ry’amadini y’ikinyoma, kikazarangirana n’intambara ya Harimagedoni. Icyakora, mbere y’uko uwo munsi wa Yehova utangira, abayobozi b’iyi si bazaba bavuga bati “hari amahoro n’umutekano.” Gutangaza ko hari amahoro n’umutekano bishobora kuba byerekeza ku kintu kimwe cyangwa ku ruhererekane rw’ibintu bizaba. Ibihugu bishobora kuzaba bitekereza ko biri hafi gukemura ibibazo bikomeye bifite. Abayobozi b’amadini bazakora iki? Kubera ko na bo bagize isi, birashoboka ko bazifatanya n’abanyapolitiki gutangaza amahoro n’umutekano (Ibyah 17:1, 2). Abo bayobozi b’amadini bazaba bigana abahanuzi b’ibinyoma bo mu Buyuda bwa kera. Yehova yavuze ibirebana na bo agira ati ‘baravuga bati “ni amahoro! Ni amahoro!” kandi nta mahoro ariho.’—Yer 6:14; 23:16, 17.
4. Ibinyuranye n’uko bimeze ku bantu muri rusange, ni iki dusobanukiwe?
4 Mu gihe bazatangaza ko “hari amahoro n’umutekano,” uwabikora uwo ari we wese, bizaba bigaragaza ko umunsi wa Yehova ugiye gutangira. Ni yo mpamvu Pawulo yavuze ati “bavandimwe, ntimuri mu mwijima ku buryo uwo munsi wabatungura nk’uko umucyo w’umunsi utungura abajura, kuko mwese muri abana b’umucyo” (1 Tes 5:4, 5). Ibinyuranye n’uko bimeze ku bantu muri rusange, dusobanukiwe icyo Ibyanditswe bivuga ku birebana n’ibiba muri iki gihe. Mu by’ukuri se, ubwo buhanuzi buvuga ibirebana no gutangaza ko “hari amahoro n’umutekano” buzasohora bute? Tugomba gutegereza tukazareba. Ku bw’ibyo rero, nimucyo twiyemeze ‘gukomeza kuba maso kandi tugire ubwenge.’—1 Tes 5:6; Zef 3:8.
“UMWAMIKAZI” UTAZI URUMUTEGEREJE
5. (a) “Umubabaro ukomeye” uzatangira ute? (b) Ni uwuhe ‘mwamikazi’ utazi urumutegereje?
5 Ni iki kizakurikiraho? Pawulo yaravuze ati “igihe bazaba bavuga bati ‘hari amahoro n’umutekano,’ ni bwo irimbuka ritunguranye rizabagwa gitumo.” Icyiciro cya mbere cy’iryo ‘rimbuka ritunguranye’ ni igitero kizagabwa kuri “Babuloni Ikomeye,” ari yo madini yose y’ikinyoma, nanone yitwa “indaya” (Ibyah 17:5, 6, 15). Icyo gitero kizagabwa ku madini yose y’ikinyoma, harimo n’ayiyita aya gikristo, ni cyo kizaba intangiriro y’“umubabaro ukomeye” (Mat 24:21; 2 Tes 2:8). Icyo gitero kizatungura benshi. Kubera iki? Ni ukubera ko kugeza icyo gihe iyo ndaya izaba igitekereza ko ari “umwamikazi” utazigera ‘aboroga.’ Ariko ntizatinda kubona ko yibeshye. Izarimburwa mu kanya gato, nk’irimbuwe “mu munsi umwe.”—Ibyah 18:7, 8.
6. Ni nde uzarimbura amadini y’ikinyoma?
6 Ijambo ry’Imana rigaragaza ko ‘inyamaswa y’inkazi’ ifite “amahembe icumi” ari yo izagaba igitero kuri iyo ndaya. Igitabo cy’Ibyahishuwe kivuga ko iyo nyamaswa y’inkazi ari Umuryango w’Abibumbye. “Amahembe icumi” agereranya ubutegetsi bwose buriho bushyigikira iyo “nyamaswa y’inkazi itukura”a (Ibyah 17:3, 5, 11, 12). Icyo gitero kizaba gikomeye mu rugero rungana iki? Ibihugu bigize Umuryango w’Abibumbye bizasahura umutungo w’iyo ndaya, biyigaragaze uko iri koko, biyiconshomere, kandi ‘biyitwike ikongoke.’ Nguko uko izarimburwa burundu.—Soma mu Byahishuwe 17:16.
7. Ni iki kizatuma ‘inyamaswa y’inkazi’ igaba igitero ku ndaya?
7 Nanone kandi, ubuhanuzi bwo muri Bibiliya bugaragaza ikizatuma inyamaswa y’inkazi igaba igitero kuri iyo ndaya. Mu buryo runaka, Yehova azatuma abanyapolitiki ‘basohoza igitekerezo cye,’ ari cyo cyo kurimbura iyo ndaya (Ibyah 17:17). Amadini atuma habaho intambara kandi akomeje guteza ibibazo byinshi ku isi. Ku bw’ibyo, amahanga ashobora kuzumva ko kurimbura iyo ndaya biyafitiye inyungu. Mu by’ukuri, igihe abanyapolitiki bazayigabaho igitero, bazaba batekereza ko barimo basohoza ‘igitekerezo kimwe bahuriyeho.’ Ariko kandi, Imana ni yo izaba ibakoresha kugira ngo barimbure amadini yose y’ikinyoma. Bityo rero, mu buryo butunguranye igice kimwe kigize isi ya Satani kizatera ikindi, kandi Satani ntazashobora kubihagarika.—Mat 12:25, 26.
IGITERO SATANI AZAGABA KU BAGIZE UBWOKO BW’IMANA
8. Igitero cya “Gogi wo mu gihugu cya Magogi” cyerekeza ku ki?
8 Amadini yose y’ikinyoma namara kurimburwa, abagaragu b’Imana bo bazaba ‘bibereye mu mutekano,’ batuye “ahatagoswe n’inkuta” (Ezek 38:11, 14). Bizagendekera bite abo bantu basenga Yehova bazaba bameze nk’abatagira kirengera? Uko bigaragara, “abantu bo mu mahanga menshi” bazabagabaho igitero gikaze. Ijambo ry’Imana rivuga ko icyo ari igitero cya “Gogi wo mu gihugu cya Magogi.” (Soma muri Ezekiyeli 38:2, 15, 16.) Twagombye kubona dute icyo gitero?
9. (a) Ni iki mbere na mbere gihangayikisha Abakristo? (b) Ni iki twakora kugira ngo turusheho kugira ukwizera gukomeye?
9 Kuba tuzi iby’icyo gitero kizagabwa ku bagize ubwoko bw’Imana ntibiduhahamura. Kumenya niba tuzarokoka icyo gitero nta bwo ari byo biduhangayikisha cyane, ahubwo duhangayikishwa n’uko izina rya Yehova ryezwa kandi bikagaragara ko ari we ukwiriye kuba umutegetsi w’ikirenga w’ijuru n’isi. Mu by’ukuri, incuro zisaga 60 zose Yehova yaravuze ati “muzamenya ko ndi Yehova” (Ezek 6:7). Ku bw’ibyo, dutegerezanyije amatsiko isohozwa ry’ubwo buhanuzi bw’ingenzi cyane bwo muri Ezekiyeli, twiringiye ko “Yehova azi gukiza abantu biyeguriye Imana ibibagerageza” (2 Pet 2:9). Hagati aho, twifuza gukora ibishoboka byose kugira ngo turusheho kugira ukwizera gukomeye maze tuzashobore gukomeza kubera Yehova indahemuka, uko ibigeragezo twahura na byo byaba biri kose. Ni iki twagombye gukora? Twagombye gusenga, tukiga Ijambo ry’Imana kandi tukaritekerezaho, ndetse tukageza ku bandi ubutumwa bw’Ubwami. Nitubigenza dutyo, tuzakomeza kugira ibyiringiro by’ubuzima bw’iteka bihamye “nk’igitsika ubwato.”—Heb 6:19; Zab 25:21.
AMAHANGA AZAMENYA YEHOVA
10, 11. Intambara ya Harimagedoni izatangira ite, kandi se icyo gihe hazaba iki?
10 Ni ikihe kintu giteye ubwoba kizaba igihe abagaragu ba Yehova bazagabwaho igitero? Yehova azarwanirira abagize ubwoko bwe akoresheje Yesu n’ingabo ze zo mu ijuru (Ibyah 19:11-16). Iyo ni yo “ntambara yo ku munsi ukomeye w’Imana Ishoborabyose,” ari yo Harimagedoni.—Ibyah 16:14, 16.
11 Yehova yavuze iby’iyo ntambara binyuze kuri Ezekiyeli, agira ati “‘[Gogi] nzamuhamagariza inkota izamwibasira mu misozi yanjye yose,’ ni ko Umwami w’Ikirenga Yehova avuga. ‘Inkota y’umuntu wese izibasira umuvandimwe we.’” Abazaba bari mu ruhande rwa Satani bazicwa n’ubwoba, bagwe mu rujijo maze basubiranemo, buri wese yice mugenzi we. Yehova yaravuze ati ‘umuriro n’amazuku bizagwa [kuri Gogi] n’imitwe y’ingabo ze n’abantu bo mu mahanga menshi bazaba bari kumwe na we’ (Ezek 38:21, 22). Ibyo bintu Imana izakora bizatuma habaho iki?
12. Amahanga azahatirwa gukora iki?
12 Amahanga azamenya ko Yehova ubwe ari we uyarimbuye. Hanyuma, nk’uko byagendekeye ingabo zo muri Egiputa ya kera zakurikiye Abisirayeli ku Nyanja Itukura, ingabo za Satani na zo zishobora kuzataka zihebye zigira ziti ‘Yehova arabarwanirira!’ (Kuva 14:25). Koko rero, amahanga azahatirwa kumenya Yehova. (Soma muri Ezekiyeli 38:23.) Ibyo byose byegereje mu rugero rungana?
NTA BUNDI BUTEGETSI BW’ISI YOSE BUZABAHO
13. Ni iki tuzi ku birebana n’igice cya gatanu cy’igishushanyo Daniyeli yeretswe?
13 Ubuhanuzi buri mu gitabo cya Daniyeli budufasha kumenya igihe turimo. Daniyeli yavuze iby’igishushanyo gifite ishusho y’umuntu kigizwe n’amabuye y’agaciro atandukanye (Dan 2:28, 31-33). Kigereranya ubutegetsi bw’isi yose bwagiye bukurikirana, bwarwanyije mu buryo bugaragara abagize ubwoko bw’Imana, haba mu gihe cya kera no muri iki gihe. Ubwo butegetsi ni Babuloni, Abamedi n’Abaperesi, u Bugiriki, Roma ndetse n’ubutegetsi bw’isi yose buriho muri iki gihe. Ubuhanuzi bwa Daniyeli bugaragaza ko ubwo butegetsi bwa nyuma bugereranywa n’ibirenge n’amano by’icyo gishushanyo. Mu gihe cy’Intambara ya Mbere y’Isi Yose, u Bwongereza na Leta Zunze Ubumwe za Amerika byatangiye gukorana mu buryo bwihariye. Koko rero, Ubutegetsi bw’Isi Yose bw’Abongereza n’Abanyamerika ni bwo gice cya gatanu cy’igishushanyo Daniyeli yeretswe. Ibirenge ni byo gice cya nyuma cy’icyo gishushanyo, ibyo bikaba bigaragaza ko nta bundi butegetsi bw’abantu buzasimbura ubwo. Kuba ibirenge n’amano bigizwe n’icyuma n’ibumba bigereranya imimerere yo kujegajega y’Ubutegetsi bw’Isi Yose bw’Abongereza n’Abanyamerika.
14. Harimagedoni izaza ari ubuhe butegetsi bw’isi yose butegeka?
14 Nanone kandi, ubwo buhanuzi bugaragaza ko Ubwami bw’Imana bugereranywa n’ibuye rinini ryavuye ku musozi mu mwaka wa 1914. Uwo musozi ugereranya ubutegetsi bw’ikirenga bwa Yehova, cyangwa uburenganzira afite bwo gutegeka. Iryo buye riri hafi gukubita ibirenge bya cya gishushanyo. Kuri Harimagedoni, ibirenge by’icyo gishushanyo n’ibindi bice byacyo byose bizamenagurwa. (Soma muri Daniyeli 2:44, 45.) Bityo rero, Harimagedoni izaza Ubutegetsi bw’Isi Yose bw’Abongereza n’Abanyamerika ari bwo bugitegeka. Kubona isohozwa ry’ubwo buhanuzi bizaba bishishikaje rwose!b None se, Yehova azagenza ate Satani?
UKO BIZAGENDEKERA UMWANZI W’IMANA UKOMEYE
15. Nyuma ya Harimagedoni, bizagendekera bite Satani n’abadayimoni be?
15 Mbere na mbere, Satani azibonera ukuntu gahunda ye yose yo ku isi izarimburwa, kuva ku ntangiriro kugeza ku iherezo. Hanyuma, Satani ni we uzaba utahiwe. Intumwa Yohana yavuze uko bizagenda nyuma yaho. (Soma mu Byahishuwe 20:1-3.) Yesu Kristo, ari we ‘mumarayika ufite urufunguzo rw’ikuzimu,’ azafata Satani n’abadayimoni be abajugunye ikuzimu, abarekereyo mu gihe cy’imyaka igihumbi (Luka 8:30, 31; 1 Yoh 3:8). Icyo gikorwa kizaba ari intangiriro yo kumena umutwe w’inzoka.c—Intang 3:15.
16. Satani azaba ari mu yihe mimerere igihe azaba ari “ikuzimu”?
16 “Ikuzimu” aho Satani n’abadayimoni be bazajugunywa ni hehe? Ijambo ry’ikigiriki aʹbys·sos Yohana yakoresheje risobanura ahantu harehare cyane, cyangwa urwobo rutagira iherezo. Ku bw’ibyo, ni ahantu umuntu uwo ari we wese adashobora kugera, uretse Yehova n’umumarayika we ‘ufite urufunguzo rw’ikuzimu.’ Aho hantu Satani azaba ari, azaba ameze nk’uwapfuye, nta cyo akora, ku buryo atazashobora ‘kongera kuyobya amahanga.’ Mu by’ukuri, iyo ‘ntare itontoma’ izacecekeshwa.—1 Pet 5:8.
IBINTU BIZABANZIRIZA IGIHE CY’AMAHORO
17, 18. (a) Ni ibihe bintu bitaraba twasuzumye muri iki gice? (b) Ibyo nibimara kuba, hazatangira ikihe gihe?
17 Hari ibintu bikomeye kandi biteye ubwoba bizaba mu gihe kiri imbere. Dutegerezanyije amatsiko kureba ukuntu bazatangaza ko “hari amahoro n’umutekano.” Hanyuma, tuzibonera irimbuka rya Babuloni Ikomeye, igitero cya Gogi w’i Magogi n’intambara ya Harimagedoni. Nyuma yaho, Satani n’abadayimoni be bazajugunywa ikuzimu. Ibyo byose nibirangira, ububi bwose buzaba bwavuyeho. Mu gihe cy’Ubutegetsi bwa Kristo bw’Imyaka Igihumbi, tuzagira imibereho itandukanye cyane n’iyo twari dusanganywe. Muri icyo gihe ‘tuzishimira amahoro menshi.’—Zab 37:10, 11.
18 Uretse ibyo bintu bitanu twasuzumye, hari ibindi ‘bintu bitaboneka’ dukwiriye “guhanga amaso.” Tuzabisuzuma mu gice gikurikira.
a Reba igitabo Ibyahishuwe—Indunduro Yabyo Ikomeye Iri Bugufi!, ku ipaji ya 251-258.
b Amagambo ngo “buzamenagura ubwo bwami bwose bubumareho” ari muri Daniyeli 2:44, yerekeza ku bwami cyangwa ubutegetsi bw’isi yose bugereranywa n’ibice bigize icyo gishushanyo. Ariko kandi, ubuhanuzi bwa Bibiliya buhuje n’ubwo bugaragaza ko “ku munsi ukomeye w’Imana Ishoborabyose,” “abami bo mu isi yose ituwe” bazishyira hamwe kugira ngo barwanye Yehova (Ibyah 16:14; 19:19-21). Ku bw’ibyo rero, ubwami bugereranywa n’icyo gishushanyo si bwo bwonyine buzarimburwa kuri Harimagedoni, ahubwo n’ubundi bwami bwose buzarimburwa.
c Umutwe w’inzoka uzamenagurwa burundu nyuma y’imyaka igihumbi, igihe Satani n’abadayimoni be bazajugunywa mu “nyanja y’umuriro n’amazuku.”—Ibyah 20:7-10; Mat 25:41.