Umunsi wa Yehova uregereje
“Mwa basaza mwe, nimwumve ibi, kandi mutege amatwi, abatuye mu gihugu mwese!”—YOWELI 1:2.
1, 2. Ni iyihe mimerere yarangwaga i Buyuda, yatumye Yehova ahumekera Yoweli kugira ngo avuge ubuhanuzi bwe bukomeye?
“Tubonye ishyano! Kuko umunsi w’Uwiteka ugeze hafi, uzaza ari uwo kurimbura kuvuye ku Ishoborabyose.” Mbega itangazo rishishikaje! Bwari ubutumwa bw’Imana bwatangarijwe ubwoko bwayo, butanzwe n’umuhanuzi wayo, ari we Yoweli.
2 Birashoboka ko ayo magambo yo muri Yoweli 1:15, yaba yarandikiwe i Buyuda ahagana mu mwaka wa 820 M.I.C. Muri icyo gihe, igihugu cyari gitatswe n’udusozi turiho ubwatsi butoshye. Imbuto n’ibinyampeke byari byinshi. Inzuri zari ngari kandi zitoshye. Ariko kandi, hari ikintu runaka kibi cyane cyahakorerwaga. Gusenga Baali byari byarasagambye muri Yerusalemu no mu gihugu cy’i Buyuda. Abantu bishoye mu businzi n’ubusambanyi bw’akahebwe byakorerwaga imbere y’iyo mana y’ikinyoma. (Gereranya na 2 Ngoma 21:4-6, 11). Mbese, Yehova yari kureka ibyo bintu byose bigakomeza kubaho?
3. Yehova yatanze umuburo ku bihereranye n’iki, kandi se, ni iki amahanga yagombye kwitegura?
3 Igitabo cya Bibiliya cya Yoweli, gitanga igisubizo mu buryo bwumvikana neza. Yehova Imana yari kuvana umugayo ku butegetsi bwe bw’ikirenga, kandi akeza izina rye ryera. Umunsi ukomeye wa Yehova wari wegereje. Icyo gihe, Imana yari gusohoreza urubanza rwayo ku mahanga yose, “mu gikombe cya Yehoshafati.” (Yoweli 4:12 [3:12 muri Biblia Yera].) Reka bambarire kujya ku rugamba, maze bitegure kurwana n’Ushobora Byose, ari we Yehova. Natwe turagenda dusatira uwo munsi ukomeye wa Yehova. Nimucyo rero dusuzume mu buryo bwimbitse amagambo y’ubuhanuzi bwa Yoweli, turebe icyo yerekezaho muri iki gihe, n’icyo yerekezagaho mu gihe cyahise.
Igitero cy’Udukoko
4. Ibyo Yoweli yatanzeho umuburo byari kuba bikomeye mu rugero rungana iki?
4 Yehova yavuze binyuriye ku muhanuzi we, ati “mwa basaza mwe, nimwumve ibi, kandi mutege amatwi, abatuye mu gihugu mwese! Mbese, hari ibimeze nk’ibi byabaye mu gihe cyanyu, cyangwa mu gihe cya ba so? Mubitekerereze abana banyu, kandi abana banyu bazabitekerereza abana babo, na bo bazabitekerereza abuzukuruza” (Yoweli 1:2, 3). Abasaza hamwe n’abandi bantu bose bashoboraga kwitega ikintu runaka kitari cyarigeze kubaho mu mibereho yabo cyangwa mu bihe by’abakurambere babo. Cyari kuba ari ikintu kidasanzwe, ku buryo cyari gutekererezwa abana, abuzukuru n’abuzukuruza! Icyo kintu gitangaje cyabayeho, ni ikihe? Kugira ngo tugitahure, reka dusubize amaso inyuma duse n’abari mu gihe cya Yoweli.
5, 6. (a) Vuga uko icyago cyahanuwe na Yoweli cyari giteye. (b) Ni nde wari Isoko y’icyo cyago?
5 Tega amatwi! Yoweli yumvise ijwi rihinda ryumvikanira kure. Ijuru ririjimye, kandi iryo jwi riteye ubwoba, rikomeza kwiyongera uko umwijima ukomeza kugenda ubudika. Hanyuma, igicu kimeze nk’umwotsi kiramanutse. Ni igitero cy’udukoko tubarirwa muri za miriyoni. Kandi se mbega ukuntu turimbura! Noneho, reka dusuzume ibivugwa muri Yoweli 1:4. Utwo dukoko tugabye igitero, ntitugizwe gusa n’inzige zisanzwe zifite amababa, izi zigenda zimuka. Ashwi da! Nanone, haje amashumi y’inzige zishonje, zikururuka hasi, zitagira amababa. Izo nzige zizanywe n’umuyaga, zije mu buryo butunguranye, kandi urusaku rwazo ni nk’urw’amagare y’intambara (Yoweli 2:5). Kubera umururumba wazo, izigera kuri miriyoni muri zo zishobora guhita zihindura ahantu hameze nka paradizo, zikahagira ubutayu.
6 Nanone kandi, harimo za kagungu zigenda zimuka—ni ukuvuga utunyabwoya tutarahinduka ibinyugunyugu. Igitero kinini cya za kagungu zishonje, gishobora gukokora amababi y’ibimera kikayacagagura, ikibabi ku kindi, kugeza aho ibimera bisigara bisa n’aho ari inkokore. Kandi ibyinshi mu byo gisigaje, biribwa n’inzige. N’utwo inzige zisigaje, inyenzi zinyaruka cyane ziratumaraho nta kabuza. Ariko kandi, zirikana ibi bikurikira: muri Yoweli igice cya 2, umurongo wa 11, Imana igaragaza ko igitero cy’inzige ari ‘ingabo zayo.’ Ni koko, ni we wari Isoko y’icyago cy’inzige zagombaga kurimbura igihugu, maze zigateza inzara ikaze. Ryari? Mbere gato y’ “umunsi wa Yehova” (NW ).
“Nimukanguke, Mwa Basinzi Mwe”!
7. (a) Abayobozi ba kidini b’i Buyuda bari mu yihe mimerere? (b) Ni gute imimerere y’abayobozi ba Kristendomu muri iki gihe imeze nk’iy’abayobozi ba kidini b’i Buyuda?
7 Imbaga y’abantu barangwa n’agasuzuguro, ari bo bayobozi ba kidini b’i Buyuda, bagaragajwe igihe hatangwaga itegeko rigira riti “nimukanguke, mwa basinzi mwe, murire; namwe banywi b’inzoga, mucure umuborogo, muririre vino iryoshye, kuko muyiciweho mu kanwa kanyu” (Yoweli 1:5). Ni koko, abasinzi bo mu buryo bw’umwuka b’i Buyuda basabwe ‘gukanguka,’ bagasinduka. Ariko kandi, ntutekereze ko ibyo ari amateka ya kera gusa. Muri iki gihe, mbere y’uko umunsi ukomeye wa Yehova uza, mu buryo bw’ikigereranyo abayobozi ba kidini bo muri Kristendomu basinze vino iryoshye, ku buryo nta cyo bazi ku bihereranye n’iryo tegeko ryatanzwe n’Isumba Byose. Mbega ukuntu bazatungurwa, igihe bazaba bakanguwe mu mimerere yabo y’ubusinzi bwo mu buryo bw’umwuka, n’umunsi ukomeye kandi uteye ubwoba wa Yehova!
8, 9. (a) Ni gute Yoweli avuga ibihereranye n’inzige hamwe n’ingaruka z’igitero cyazo? (b) Ni ba nde bagereranywa n’inzige muri iki gihe?
8 Itegereze icyo gitero gikomeye cy’inzige! “Ubwoko bukomeye kandi butabarika buteye igihugu cyanjye; amenyo yabwo ni nk’imikaka y’intare, kandi bufite ibijigo nk’iby’intare y’impfizi. Bwononnye uruzabibu rwanjye, n’umutini wanjye bwarawushishuye: burawukokora rwose, burawutema; amashami yawo ahinduka umweru. Boroga nk’umwari wambaye ikigunira, kuko yapfushije umugabo w’ubugeni bwe.”—Yoweli 1:6-8.
9 Mbese, ubwo bwaba ari ubuhanuzi bwerekeye “ubwoko” bw’inzige, irumbo ry’inzige zateye i Buyuda? Oya, hari byinshi birenze ibyo. Muri Yoweli 1:6 no mu Byahishuwe 9:7, ubwoko bw’Imana bugereranywa n’inzige. Igitero cy’inzige cyo muri iki gihe, nta kindi kitari ingabo za Yehova z’inzige zasizwe, ubu zitizwa umurindi n’abantu bagera kuri 5.600.000, bagize “izindi ntama” za Yesu (Yohana 10:16). Mbese, ntiwumva wishimiye kuba umwe mu bagize iyo mbaga y’abantu benshi basenga Yehova?
10. Igitero cy’inzige cyagize izihe ngaruka ku Buyuda?
10 Muri Yoweli 1:9-12, dusoma ingaruka zatewe n’icyago cy’inzige. Uko irumbo ryavagaho hagakurikiraho irindi, ni nako ryateraga igihugu guhinduka umusaka mu buryo bwuzuye. Kubera ko abatambyi b’abahemu babuze impeke, vino hamwe n’amavuta, ntibashobora gukomeza imirimo yabo. Ndetse n’ubutaka bwagaragaje agahinda, bitewe n’uko izo nzige zabumazeho impeke, kandi ibiti byera imbuto bigasigaraho ubusa. Kubera ko ibiti by’imizabibu byangijwe, ba kabuhariwe mu kunywa vino basenga Baali, kandi bakaba n’abasinzi bo mu buryo bw’umwuka, nta vino bashobora kongera kubona.
“Mwa Batambyi Mwe, . . . Murire”
11, 12. (a) Ni ba nde bihandagaza bavuga ko ari abatambyi b’Imana muri iki gihe? (b) Ni gute igitero cy’inzige cyo muri iki gihe cyagize ingaruka ku bayobozi ba kidini bo muri Kristendomu?
11 Umva ubutumwa bw’Imana bwohererejwe abatambyi b’ibyigomeke, bugira buti “mwa batambyi mwe, mwambare ibigunira, murire; namwe abakora ku gicaniro, muboroge” (Yoweli 1:13). Mu isohozwa rya mbere ry’ubuhanuzi bwa Yoweli, abatambyi b’Abalewi bakoraga imirimo yo ku gicaniro. Ariko se, bite ku bihereranye n’isohozwa rya nyuma ry’ubwo buhanuzi? Muri iki gihe, abayobozi ba kidini bo muri Kristendomu bihaye ububasha bwo gukora imirimo yo ku gicaniro cy’Imana, bihandagaza bavuga ko ari abakozi bayo, ‘abatambyi’ bayo. Ariko se, ni bintu ki birimo biba ubu, mu gihe inzige z’Imana zo muri iki gihe zigenda zijya mbere?
12 Iyo ‘abatambyi’ bo muri Kristendomu babonye ubwoko bwa Yehova burimo bukora umurimo, kandi bakumva butanga umuburo uhereranye n’urubanza rw’Imana, bumva bataye umutwe. Bikubita mu gituza bitewe n’umujinya, maze bakazabiranywa n’uburakari bitewe n’ingaruka zitangaje zituruka ku kubwiriza ubutumwa bw’Ubwami. Kandi baraboroga, mu gihe imikumbi yabo ibaca mu myanya y’intoki. Kubera ko inzuri zabo zirimo zisigwamo ubusa, bareke barare bambaye ibigunira, baboroge bitewe n’uko batakaje ibyo binjizaga. Mu gihe kitarambiranye, bazatakaza n’imirimo yabo! Mu by’ukuri, Imana ibasaba gukesha ijoro ryose baboroga, kubera ko iherezo ryabo ryegereje.
13. Mbese, Kristendomu yose uko yakabaye izigera yitabira neza umuburo wa Yehova?
13 Dukurikije ibivugwa muri Yoweli 1:14, ibyiringiro byabo bishingiye gusa ku kwihana no kurira ‘bagatakira Uwiteka.’ Mbese, dushobora kwitega ko itsinda ryose uko ryakabaye ry’abayobozi ba kidini bo muri Kristendomu, ryahindukirira Yehova? Ashwi da! Abantu ku giti cyabo bashobora kwitabira umuburo wa Yehova. Ariko kandi, imimerere yo gusonza mu buryo bw’umwuka y’abo bayobozi ba kidini hamwe n’abayoboke babo muri rusange, izakomeza kumera ityo. Umuhanuzi Amosi yahanuye agira ati “ ‘dore, iminsi izaza,’ ni ko Uwiteka Imana ivuga, ‘nzateza inzara mu gihugu, ntizaba ari inzara y’ibyokurya, cyangwa inyota yo gushaka amazi, ahubwo izaba ari iyo kumva amagambo y’Uwiteka’ ” (Amosi 8:11). Ku rundi ruhande, mbega ukuntu dushimira ku bw’ibirori bikungahaye byo mu buryo bw’umwuka Imana idutegurira ibigiranye urukundo binyuriye ku “mugaragu ukiranuka w’ubwenge”!—Matayo 24:45-47.
14. Igitero cy’inzige ni integuza y’iki?
14 Icyago cy’inzige cyari integuza kandi [n’ubu] ni integuza y’ikintu runaka. Cyari integuza y’iki? Yoweli abitubwira mu buryo bweruye, agira ati “tubonye ishyano! Kuko umunsi w’Uwiteka ugeze hafi, uzaza ari uwo kurimbura kuvuye ku Ishoborabyose” (Yoweli 1:15). Ibitero bigabwa ku isi hose n’ingabo z’inzige z’Imana muri iki gihe, bigaragaza neza ko umunsi ukomeye kandi uteye ubwoba wa Yehova wegereje. Nta gushidikanya, abafite imitima ikiranuka bose bifuza ko uwo munsi wihariye w’urubanza waza, igihe Imana izaciraho iteka ababi, maze Yehova agatsinda ari Umutegetsi w’Ikirenga w’ijuru n’isi.
15. Ni gute abumvira imiburo y’Imana babyifatamo, iyo babonye igihugu gisigayemo ubusa?
15 Nk’uko bigaragazwa muri Yoweli 1:16-20, ibyo kurya byaciwe mu Buyuda bwa kera. Ibyishimo na byo ni uko. Ibigega byasigayemo ubusa, kandi ibigonyi byagombaga gusenywa. Ibura ry’ubwatsi ryatewe n’uko inzige zari zarabumaze mu gihugu, ryatumye inka zitangira kuzerera zikwira imishwaro, n’imikumbi y’intama ishiraho. Mbega akaga! Ni gute byagendekeye Yoweli, igihe yari ari muri iyo mimerere? Dukurikije umurongo wa 19, yagize ati “ayii we, Uwiteka! Ni wowe ntakira.” Muri iki gihe nabwo, hari abantu benshi bumvira imiburo y’Imana, maze bagatakira Yehova Imana bafite ukwizera.
“Umunsi w’Uwiteka U[ra]je”
16. Kuki “abatuye mu gihugu” bagombaga guhinda umushyitsi?
16 Tega amatwi iri tegeko riva ku Mana rigira riti “nimuvugirize impanda i Siyoni, muvugirize induru ku musozi wanjye wera; abatuye mu gihugu bose bahinde umushyitsi” (Yoweli 2:1). Kuki bagomba kubigenza batyo? Ubwo buhanuzi busubiza bugira buti “kuko umunsi w’Uwiteka uje, ugeze hafi; umunsi w’umwijima w’icuraburindi, umunsi w’ibicu bya rukokoma n’ibihu; uko umuseke utambikira mu mpinga z’imisozi” (Yoweli 2:1, 2). Hari ibintu byihutirwa by’ukuri, bifitanye isano n’umunsi ukomeye wa Yehova.
17. Ni gute ubutaka n’abantu by’i Buyuda byagezweho n’ingaruka z’igitero cy’inzige?
17 Tekereza ingaruka iryo yerekwa ry’umuhanuzi ryagize, mu gihe inzige zidacogora zarimo zihindura ubusitani nyakuri bwa Edeni bukaba amatongo. Tega amatwi ibyavuzwe kuri izo ngabo z’inzige: “ubarebye abona basa n’amafarashi; kandi birukanka nk’abagendera ku mafarashi. Gusimbuka kwabo kumeze nko guhurura kw’amagare y’intambara ari mu mpinga z’imisozi, nko kugurumana nk’ibirimi by’umuriro bikongora ibishakashaka, nk’ubwoko bukomeye iyo bugabwe mu ntambara. Imbere yabo abantu bamarwa n’ubwoba; mu maso habo bose harasuherwa” (Yoweli 2:4-6). Mu gihe igitero cy’inzige cyayogozaga ibintu mu minsi ya Yoweli, agahinda k’abasengaga Baali kariyongereye, kandi imihangayiko myinshi bari bafite yashoboraga kugaragarira mu maso habo.
18, 19. Ni gute umurimo ukorwa n’ubwoko bw’Imana muri iki gihe umeze nk’igitero cy’inzige?
18 Nta kintu na kimwe cyahagaritse inzige zagenderaga kuri gahunda kandi ntizinanirwe. Zirukaga nk’ “intwari,” ndetse zikurira inkike. N’ubwo ‘[zimwe muri zo] zitwaranira [“zigwa,” NW ] mu macumu, [izindi] ntiziteshuka inzira’ (Yoweli 2:7, 8). Mbega ubuhanuzi bushishikaje buvuga ibihereranye n’igitero cy’inzige z’ikigereranyo z’Imana zo muri iki gihe! Muri iki gihe nabwo, ingabo z’inzige za Yehova, zikomeza kurangaza imbere nta guteshuka. Nta ‘nkike’ y’ababarwanya ishobora kubakoma imbere. Ntibatandukira ngo bateshuke ku gushikama kwabo ku Mana, ahubwo baba biteguye guhangana n’urupfu, nk’uko Abahamya babarirwa mu bihumbi ‘baguye mu macumu’ (NW ), bitewe n’uko banze gukoresha indamutso yo gusingiza Hitileri, mu gihe cy’ubutegetsi bw’ishyaka rya Nazi ryo mu Budage.
19 Ingabo z’inzige z’Imana zo muri iki gihe, zatanze ubuhamya mu ‘mudugudu’ wa Kristendomu mu buryo bwuzuye (Yoweli 2:9). Babigenje batyo ku isi hose. Baracyakomeza kurenga inzitizi zose, maze bakinjira mu ngo zibarirwa muri za miriyoni, bakagana abantu mu mihanda, bakavugana na bo kuri telefoni, kandi bakabashaka mu buryo bushoboka bwose, igihe batangaza ubutumwa bwa Yehova. Koko rero, batanze ibitabo by’imfashanyigisho za Bibiliya bibarirwa muri za miriyari, kandi bazakomeza gutanga byinshi kurushaho mu murimo wabo udahagarara—umurimo wo mu ruhame n’uwo ku nzu n’inzu.—Ibyakozwe 20:20, 21.
20. Ni nde ushyigikira inzige zo muri iki gihe, kandi se, ibyo bigira izihe ngaruka?
20 Muri Yoweli 2:10, hagaragaza ko irumbo rinini cyane ry’inzige rimeze nk’igicu gishobora gukingiriza izuba, ukwezi n’inyenyeri, bikazima. (Gereranya na Yesaya 60:8.) Mbese, haba hari ugushidikanya uko ari ko kose ku bihereranye n’ushyigikiye izo ngabo? Uretse urusaku rwo guhinda k’udukoko, twumva aya magambo yo muri Yoweli 2:11, agira ati “Uwiteka arangurura ijwi imbere y’ingabo ze; urugerero rwe ni runini cyane; uwo usohoza ijambo rye arakomeye; kandi umunsi w’Uwiteka ni mukuru, uteye ubwoba cyane; ni nde wabasha kuwihanganira?” Ni koko, ubu Yehova Imana arimo arohereza ingabo ze z’inzige—mbere y’uko umunsi we ukomeye uza.
‘Umwami Imana Ntatinda’
21. Ni iki kizabaho, igihe ‘umunsi w’Umwami wacu [“Yehova,” NW ] uzaba uje nk’umujura’?
21 Kimwe na Yoweli, intumwa Petero yavuze ibihereranye n’umunsi ukomeye wa Yehova. Yaranditse iti “umunsi w’Umwami wacu [“Yehova,” NW ] uzaza nk’umujura, ubwo ijuru rizavaho, hakaba n’umuriri ukomeye, maze iby’ishingiro, ibyo byose biremeshwa, bikayengeshwa no gushya cyane, isi n’imirimo iyirimo bigashirīra” (2 Petero 3:10). Riyobowe na Satani Diyabule, “ijuru,” ari bwo butegetsi bubi, ritegeka “isi,” ni ukuvuga abantu bitandukanyije n’Imana (Abefeso 6:12; 1 Yohana 5:19). Iryo juru n’isi by’ikigereranyo, ntibizarokoka ubushyuhe bw’umujinya w’Imana, mu gihe cy’umunsi ukomeye wa Yehova. Ahubwo, bizasimburwa n’ “ijuru rishya n’isi nshya, ibyo gukiranuka kuzabamo.”—2 Petero 3:13.
22, 23. (a) Ni gute twagombye kwitabira ibihereranye no kwihangana kwa Yehova kurangwa n’impuhwe? (b) Ni gute twagombye kwitabira ibyo kuba umunsi wa Yehova wegereje?
22 Ibirangaza n’ibigerageza ukwizera byose byo muri iki gihe, bishobora gutuma tutabona ko ibihe turimo byihutirwa. Ariko kandi, nk’uko inzige z’ikigereranyo zikomeza kwihatira kujya mbere, abantu benshi barimo baritabira ubutumwa bw’Ubwami. N’ubwo Imana yaretse igihe runaka kugira ngo ibyo bikorwe, ntitugomba kwitiranya ukwihangana kwayo ngo tugufate nk’aho ari ugutinda. “Umwami Imana ntitinza isezerano ryayo, nk’uko bamwe batekereza yuko iritinza. Ahubwo itwihanganira, idashaka ko hagira n’umwe urimbuka, ahubwo ishaka ko bose bihana.”—2 Petero 3:9.
23 Mu gihe dutegereje umunsi ukomeye wa Yehova, nimucyo tuzirikane amagambo ya Petero, yanditswe muri 2 Petero 3:11, 12, agira ati “nuko ubwo ibyo byose bizayenga bityo, yemwe uko dukwiriye kuba abantu bera [“bagira imyifatire irangwa n’ibikorwa byera,” NW ], kandi twubaha Imana mu ngeso zacu [“tugira ibikorwa birangwa no kwiyegurira Imana,” NW ], twebwe abategereza tugatebutsa umunsi w’Imana, uzatuma ijuru rigurumana rikayenga, kandi iby’ishingiro, ibyo byose biremeshwa bigashongeshwa no gushya cyane!” Nta gushidikanya ko ibyo bikorwa bikubiyemo gukomeza kwifatanya n’ingabo z’inzige za Yehova, twifatanya buri gihe kandi mu buryo bufite ireme, mu murimo wo kubwiriza ubutumwa bwiza bw’Ubwami mbere y’uko imperuka iza.—Mariko 13:10.
24, 25. (a) Ni gute witabira igikundiro cyo kwifatanya mu murimo ukorwa n’igitero cy’inzige za Yehova? (b) Ni ikihe kibazo cy’ingenzi cyane kibazwa na Yoweli?
24 Igitero cy’inzige z’Imana kizakomeza gukora umurimo wacyo, kugeza ku munsi ukomeye kandi uteye ubwoba wa Yehova. Kubaho kw’izo ngabo z’inzige zidakomwa imbere, ni igihamya kigaragara cy’uko umunsi wa Yehova wegereje. Mbese, ntiwishimira kwifatanya n’inzige z’Imana zasizwe hamwe na bagenzi bazo, mu kugaba igitero cya nyuma mbere y’uko umunsi ukomeye kandi uteye ubwoba wa Yehova usohora?
25 Mbega ukuntu umunsi wa Yehova uzaba ukomeye! Ntibitangaje ko habazwa ikibazo kigira kiti “ni nde wabasha kuwihanganira?” (Yoweli 2:11). Icyo kibazo hamwe n’ibindi byinshi, bizasuzumwa mu bice bibiri bikurikira.
Mbese, Ushobora Gusobanura?
◻ Kuki Yehova yatanze umuburo uhereranye n’icyago cy’udukoko cyari kuyogoza u Buyuda?
◻ Mu isohozwa ryo muri iki gihe ry’ubuhanuzi bwa Yoweli, ni ba nde bagize inzige za Yehova?
◻ Ni iyihe myifatire abayobozi bo muri Kristendomu bagira imbere y’icyago cy’inzige, kandi se, ni gute bamwe muri bo bashobora kutagerwaho n’ingaruka zacyo?
◻ Mu kinyejana cya 20, icyago cy’inzige cyabayeho mu rugero rungana iki, kandi se, kizakomeza kugeza ryari?
[Ifoto yo ku ipaji ya 9]
Icyago cy’udukoko cyari integuza y’ikintu runaka kibi ndetse kurushaho
[Aho ifoto yavuye]
Igiti cyarumbye: ifoto yatanzwe na FAO/G. Singh
[Ifoto yo ku ipaji ya 10]
Yehova Imana ashyigikiye icyago cy’inzige cyo muri iki gihe
[Aho ifoto yo ku ipaji ya 8 yavuye]
Inzige: ifoto yatanzwe na FAO/G. Tortoli; irumbo ry’inzige: ifoto yatanzwe na FAO/Desert Locust Survey