IGICE CYA 12
‘Ukomeze kuwutegereza’
1, 2. (a) Ni ibihe bibazo wagombye kwibaza? (b) Abahanuzi 12 babayeho mu yihe mimerere, kandi se ni iyihe myifatire Mika yari afite?
UMAZE igihe kingana iki utegereje ko umunsi wa Yehova uza ukamaraho ububi ku isi? Witeguye gukomeza kuwutegereza kugeza ryari? Hagati aho se, ni iyihe myifatire wagombye kugira, kandi ibyo byagombye kugira izihe ngaruka ku bikorwa byawe? Uko bigaragara, ibisubizo byawe bigomba gutandukana n’iby’abanyamadini babaho uko bishakiye maze bakavuga ko bategereje kujya mu ijuru.
2 Mu gihe ugitegereje uwo munsi ukomeye, ibitabo by’abahanuzi 12 bishobora kugufasha cyane. Benshi muri abo bahanuzi babayeho mu gihe Imana yabaga iri hafi gusohoza urubanza rwayo. Urugero, Mika yahanuye mu gihe Imana yari hafi guhana Samariya ikoresheje Abashuri mu mwaka wa 740 mbere ya Yesu. (Reba umurongo w’ibihe ku ipaji ya 20 n’iya 21.) Nyuma yaho, umunsi wa Yehova wageze ku Buyuda nk’uko byari byarahanuwe. None se ko Mika atari azi neza igihe Imana yari kugira icyo ikora, yaba yarumvaga ko agomba kwiyicarira nta cyo akora, yiringiye ko mu gihe kitarambiranye Imana yari kugira icyo ikora? Mika yaravuze ati “ariko jyeweho nzakomeza guhanga amaso Yehova. Nzategereza Imana y’agakiza kanjye. Imana yanjye izanyumva” (Mika 7:7). Koko rero, Mika yari yiringiye ibyari bigiye kuba, ameze nk’umurinzi ukomeza kuba maso ku munara w’umurinzi.—2 Samweli 18:24-27; Mika 1:3, 4.
3. Igihe irimbuka rya Yerusalemu ryari ryegereje, ni iyihe myifatire Habakuki na Zefaniya bagaragaje?
3 Noneho reba igihe Zefaniya na Habakuki babereyeho. Zirikana ko abo bahanuzi babiri bahanuye igihe Yerusalemu yari hafi kurimburwa mu mwaka wa 607 mbere ya Yesu. Icyakora, ntibashoboraga kumenya niba Imana yari hafi gusohoza urubanza rwayo, cyangwa niba rwari gusohozwa mu myaka mirongo yari gukurikiraho (Habakuki 1:2; Zefaniya 1:7, 14-18). Zefaniya yaranditse ati ‘“nimuntegereze,” ni ko Yehova avuga, “kugeza umunsi nzahagurukira kunyaga, kuko niyemeje kubasukaho umujinya wanjye, nkabasukaho uburakari bwanjye bwose bugurumana”’ (Zefaniya 3:8). Bite se kuri Habakuki wabayeho nyuma gato ya Zefaniya? Habakuki yaranditse ati “kuko iyerekwa ari iryo mu gihe cyagenwe, kandi ririhuta cyane rigana kuri icyo gihe. Iryo yerekwa ntirizabeshya. Niyo ryasa n’iritinze, ukomeze kuritegereza, kuko rizasohora. Ntirizatinda.”—Habakuki 2:3.
4. Habakuki na Zefaniya bahanuye mu yihe mimerere, kandi se bari bafite iyihe myitwarire?
4 Imimerere yariho igihe amagambo ari muri Zefaniya 3:8 no muri Habakuki 2:3 yavugwaga hari icyo itwigisha. Mu gihe Abayahudi bamwe bavugaga bati “Yehova ntazakora icyiza, kandi ntazakora ikibi,” Zefaniya we yatangazaga “umunsi w’uburakari bwa Yehova.” Kuri uwo munsi amahanga y’abanzi hamwe n’Abayahudi bayobye bari kwibonera ko Imana itabishimira (Zefaniya 1:4, 12; 2:2, 4, 13; 3:3, 4). Mbese utekereza ko Zefaniya yatinyaga umujinya w’Imana n’uburakari bwayo? Reka da! Ahubwo yakomezaga ‘kuwutegereza.’ Wakwibaza uti ‘Habakuki se we bite?’ Na we ‘yakomezaga kuwutegereza.’ Ntiwaba wibeshye utekereje ko Zefaniya na Habakuki bari bashishikajwe n’ibyendaga kuba, kandi ko batiberagaho nk’abantu bumva ko ibintu bitazigera bihinduka (Habakuki 3:16; 2 Petero 3:4). Icyakora nk’uko twabibonye abo bahanuzi bari bafite ikintu cy’ingenzi bahuriyeho: bagombaga ‘gukomeza gutegereza.’ Kandi uzi neza ko ibyo abo bahanuzi babiri bari bategereje byasohoye mu mwaka wa 607 mbere ya Yesu. Bityo rero kuba barakomeje gutegereza byagaragaje ko bari abanyabwenge.
5, 6. Urebye aho tugeze mu isohozwa ry’umugambi w’Imana, ni iyihe myifatire twagombye kugira?
5 Nawe ushobora kwiringira udashidikanya ko “umunsi w’uburakari bwa Yehova” ugomba kugera kuri iyi si, uzaza nta kabuza; uzasohora kandi ibyo ni ibyo kwizerwa. Rwose, ibyo ntubishidikanywaho. Kimwe na Zefaniya na Habakuki, ntuzi neza igihe uwo munsi uzazira (Mariko 13:32). Icyakora kuza ko uzaza, kandi ubuhanuzi bwa Bibiliya busohozwa muri iki gihe ni gihamya idashidikanywaho y’uko uzaza vuba. Bityo rero, itegeko Yehova yahaye abo bahanuzi ryo ‘gukomeza kuwutegereza’ nawe rirakureba. Ibuka nanone uku kuri kudashidikanywaho: Imana yacu ni yo yonyine “igira icyo imarira abakomeza kuyitegereza.”—Yesaya 64:4.
6 Ushobora kugaragaza imyifatire myiza yo gutegereza, ukagaragariza mu bikorwa byawe ko wemera ko “umunsi w’uburakari bwa Yehova” uzaza mu gihe cyagenwe. Niba wemera ibyo kandi ukabigaragariza mu bikorwa bikwiriye, uzaba uhuza n’ibyo Yesu yavuze. Yateye intumwa n’Abakristo bose basutsweho umwuka inkunga agira ati “nimukenyere n’amatara yanyu yake, kandi mumere nk’abantu bategereje igihe shebuja ari bugarukire . . . Abo bagaragu barahirwa shebuja naza agasanga bari maso! Ndababwira ukuri ko azakenyera maze akabicaza ku meza, hanyuma akabakorera” (Luka 12:35-37). Koko rero, kugira imyifatire ikwiriye yo gutegereza bigaragaza ko twemera ko umunsi ukomeye wa Yehova utazakererwaho akanya na gato ku gihe cyawo cyagenwe.
‘BARATEGEREJE’ KANDI ‘BAHORA BITEGUYE’
7, 8. (a) Kwihangana kw’Imana kwagize izihe ngaruka? (b) Petero adutera inkunga yo kugira iyihe myifatire?
7 Abagaragu b’Imana bo muri iki gihe bari bategereje mbere y’uko Ubwami bw’Imana bwimikwa mu ijuru mu mwaka wa 1914, kandi kuva icyo gihe bakomeje gutegereza. Ariko ntibategereje nta cyo bakora. Ahubwo bakomeje kurangwa n’ishyaka mu murimo wo kubwiriza Imana yabashinze (Ibyakozwe 1:8). Ariko tekereza: iyo umunsi ukomeye wa Yehova uba waraje mu mwaka wa 1914, byari kukugendekera bite? Naho se iyo uza kuba waraje mu myaka 40 ishize, mbese icyo gihe wari ufite “imyifatire irangwa n’ibikorwa byera n’ibyo kwiyegurira Imana” (2 Petero 3:11)? Bite se ku bagize umuryango wawe b’Abahamya cyangwa incuti zawe magara zo mu itorero? Uko bigaragara, icyo gihe cyo gutegereza cyatumye wowe n’abandi benshi mubona inzira y’agakiza, nk’uko muri 2 Petero 3:9 habigaragaza. Kuba Yehova atarahise arimbura iyi si mbi nyuma y’aho Ubwami bwe bwimikiwe, byatumye benshi bihana nk’uko ab’i Nineve bihannye ntibarimburwe. Twese dufite impamvu zo kwemeranya n’amagambo intumwa Petero yavuze agira ati “muzirikane ko kwihangana k’Umwami wacu ari agakiza” (2 Petero 3:15). Kandi iki gihe cyo kwihangana gikomeje gutuma abantu bihana cyangwa bakagira ibyo bahindura mu mibereho yabo n’imitekerereze yabo.
8 Ni iby’ukuri ko hari igihe Umukristo yatekereza ko imimerere yariho mu gihe cya Mika, Zefaniya na Habakuki nta cyo imurebaho. Ashobora no kwibwira ati “n’ubundi kandi, ibyo byabaye kera cyane!” Ariko se ibyo twabikuramo irihe somo? Twabonye inama ya Petero ivuga ko Abakristo bakeneye kuba abantu bafite “imyifatire irangwa n’ibikorwa byera n’ibyo kwiyegurira Imana.” Petero amaze kuvuga ibyo, yatsindagirije ikindi kintu dusabwa: tugomba ‘gutegereza kandi tugahoza mu bwenge bwacu ukuhaba k’umunsi wa Yehova’ (2 Petero 3:11, 12). Ku bw’ibyo, twagombye ‘guhoza mu bwenge’ uwo munsi, tugahora ‘tuwutegereje.’
9. Kuki ari ngombwa ko ‘dukomeza guhanga amaso Yehova’?
9 Twaba tumaze igihe gito dukorera Yehova, cyangwa se imyaka ibarirwa muri mirongo, mbese ‘dukomeza kumuhanga amaso dutegereje’ nk’uko Mika yabigenje (Abaroma 13:11)? Mu by’ukuri, kubera ko turi abantu, twifuza kumenya igihe imperuka izazira, no kumenya igihe gisigaye. Icyakora, ntidushobora kubimenya. Ibuka amagambo ya Yesu agira ati “nyir’inzu aramutse amenye igihe umujura ari buzire nijoro, yakomeza kuba maso maze ntamwemerere gucukura inzu ye ngo yinjiremo. Ku bw’ibyo rero, namwe muhore mwiteguye, kuko igihe mudatekereza ari cyo Umwana w’umuntu azaziramo.”—Matayo 24:43, 44.
10. Ni ayahe masomo uvana ku buzima bw’intumwa Yohana n’uko yabonaga ibintu?
10 Ibyo Yesu yavuze, bisa cyane n’ibyo Mika, Zefaniya na Habakuki banditse. Ariko kandi, ibyo Yesu yavugaga ntibyarebaga abantu bo mu gihe cya kera, ahubwo byarebaga abigishwa be, ni ukuvuga twe. Abakristo benshi bakunda Imana bakurikije inama ya Yesu, bagaragaza ko ‘bahora biteguye,’ bakomeza gutegereza. Intumwa Yohana yatanze urugero rwiza kuri iyo ngingo. Yari umwe mu bigishwa bane bari ku Musozi w’Imyelayo, babajije Yesu ibyerekeranye n’iminsi y’imperuka y’iyi si (Matayo 24:3; Mariko 13:3, 4). Hari mu mwaka wa 33, ariko nta hantu Yohana yari kurebera ngo amenye igihe cyari gisigaye ngo ibyo bibe. Noneho, tekereza imyaka 60 nyuma yaho. Icyo gihe Yohana yari ageze mu za bukuru, ariko ntiyari yaracitse intege ngo areke kumva ko agomba gukomeza gutegereza. Ahubwo, igihe yumvaga Yesu avuga ati “yee, dore ndaza vuba” yahise asubiza ati “Amen! Ngwino Mwami Yesu.” Yohana ntiyigeze yicuza uko yakoresheje ubuzima bwe. Yemeraga adashidikanya ko igihe Yehova yari gusohoza urubanza, yari guha buri wese ingororano ihwanye n’imirimo ye (Ibyahishuwe 22:12, 20). Igihe urwo rubanza rwari kuzira cyose, Yohana yifuzaga kuzaba ‘yiteguye,’ nk’uko Umwami Yesu yari yarabitanzeho inama. Ese nawe wifuza guhora witeguye?
‘TURATEGEREJE’ CYANGWA ‘TURAHAZE’?
11. Abantu bo mu gihe cya Mika na Hoseya bari batandukaniye he n’abo bahanuzi?
11 Reka dusuzume irindi somo dushobora kuvana ku bahanuzi babayeho igihe Yehova yari hafi gusohoza urubanza yaciriye Isirayeli, hanyuma agakurikizaho urwo yaciriye u Buyuda. Mu gihe Mika ‘yakomezaga guhanga amaso kandi agategereza,’ benshi mu bari bamukikije ntibakomeje gutegereza. Ahubwo bakomeje ‘kwanga ibyiza bagakunda ibibi.’ Mika yababuriye ko iyo badahinduka, bari ‘gutabaza Yehova, ariko ntabasubize’ (Mika 3:2, 4; 7:7). Hoseya wabayeho mu gihe kimwe na Mika, yakoresheje imvugo y’ubuhinzi igihe yateraga inkunga abo mu bwami bw’amajyaruguru bwa Isirayeli, agira ati “mwibibire imbuto zo gukiranuka, musarure ineza yuje urukundo. Muhinge ubutaka bukwiriye guhingwa mu gihe hakiri igihe cyo gushaka Yehova.” Nubwo baburiwe ariko, benshi muri bo banze kumva. ‘Bahinze ubugome,’ maze basarura gukiranirwa (Hoseya 10:12, 13). Bihanganiraga ibikorwa bibi cyangwa bakabyifatanyamo, ‘bakiringira inzira zabo’ aho kwiringira inzira za Yehova. Muri iki gihe hari abashobora kwibaza bati ‘byagenze bite ngo abantu basengaga Imana y’ukuri bari mu Gihugu cy’Isezerano bagere muri iyo mimerere?’ Hoseya yagaragaje ko ikibazo cyabo cyari gishingiye ku myitwarire imeze nk’iyo tugomba kwirinda niba dushaka gukomeza gutegereza umunsi ukomeye wa Yehova. Ibyo bikubiyemo imyifatire yo kwidamararira no ‘guhaga.’
12. (a) Hoseya yagaragaje ibihe bintu bidakwiriye byarangwaga mu Bisirayeli mbere y’umwaka wa 740 mbere ya Yesu? (b) Ni iki cyagaragaje ko abantu bari “bamaze guhaga”?
12 Abari bagize ubwoko bw’Imana bamaze kwinjira mu gihugu cy’isezerano, igihugu cyatembaga amata n’ubuki, bagize uburumbuke. Babyitwayemo bate? Hoseya yavuze amagambo ya Yehova agira ati “bariye ibyo mu nzuri zabo barahaga, bamaze guhaga imitima yabo itangira kwishyira hejuru. Ni yo mpamvu banyibagiwe” (Hoseya 13:6). Mu binyejana byinshi mbere yaho, Imana yari yarahaye ubwoko bwayo umuburo wo kwirinda ako kaga (Gutegeka kwa Kabiri 8:11-14; 32:15). Icyakora, mu gihe cya Hoseya na Amosi, Abisirayeli bari barateshutse, kuko bari “bamaze guhaga.” Amosi adusobanurira neza uko byagenze. Agaragaza ko abenshi bari bafite ibintu bihenze mu mazu yabo, kandi imiryango imwe n’imwe yari ifite amazu y’inyongera. Bari bafite ibiryo byiza byose umuntu yakwifuza, banyweraga divayi nziza mu bikombe bihenze kandi ‘bisigaga amavuta y’akataraboneka,’ wenda afite impumuro nziza (Amosi 3:12, 15; 6:4-6). Uko bigaragara, birumvikana ko ibyo bice byari bigize imibereho yabo nta na kimwe twavuga ko ari kibi, ariko kuba ari byo bahaga agaciro cyane biragaragara ko byari bibi.
13. Ni ayahe makosa yagaragaraga mu Bisirayeli, baba abakire cyangwa abakene?
13 Mu by’ukuri, abaturage bo mu bwami bw’amajyaruguru si ko bose bari bafite uburumbuke kandi ‘bahaze.’ Bamwe bari abakene, kandi bagomba guhatana kugira ngo babeho kandi batunge imiryango yabo (Amosi 2:6; 4:1; 8:4-6). Uko ni na ko bimeze muri iki gihe mu bice byinshi by’isi. Mbese inama yatanzwe n’Imana iboneka muri Hoseya 13:6 yarebaga n’abakene bo muri Isirayeli ya kera, kandi se natwe iracyatureba muri iki gihe? Yego rwose! Yehova yerekanaga ko Umukristo w’ukuri yaba akize cyangwa akennye, agomba kwirinda kwibanda ku bintu byo mu buryo bw’umubiri ku buryo bituma ‘yibagirwa Imana.’—Luka 12:22-30.
14. Kuki bikwiriye ko twibaza uburyo dutegerezamo?
14 Kubera ko muri iki gihe dushobora gusubiza amaso inyuma tukamenya uko ibintu byagenze kandi tukaba twibonera ukuntu ubuhanuzi bwinshi bwa Bibiliya bwasohoye, dufite impamvu zumvikana zo gukomeza kuba maso, tukitegura kandi tugategereza. Byagenda bite se niba tumaze igihe dutegereje, wenda tukaba tumaze imyaka ibarirwa muri za mirongo? Mu gihe cyashize twaritangaga cyane mu murimo, kandi imyanzuro twafataga yagaragazaga ko twemeraga ko umunsi wa Yehova wegereje. Ariko kugeza n’ubu nturaza. None se ubu turacyakomeje gutegereza? Ariko noneho icyo kibazo kigire icyawe, maze wibaze uti ‘ese uko numvaga ibyo gutegereza ni ko bikimeze, cyangwa naba naracogoye cyane?’—Ibyahishuwe 2:4.
15. Ni ibihe bintu bimwe na bimwe bigaragaza ko twaba twaracogoye mu birebana no gutegereza?
15 Hari uburyo bwinshi dushobora kugenzuramo uko dutegereza, ariko se kuki utakongera gusuzuma amagambo Amosi yavuze asobanura ko abantu bo mu gihe cye bari ‘barahaze’? Mu gihe dusuzuma ibyo, dushobora kwisuzuma tukareba niba twifata nk’‘abamaze guhaga.’ Umukristo wari umaze imyaka myinshi agaragaza ko ategereje haba mu bitekerezo no mu bikorwa bye, ashobora gutangira guharanira kugira inzu cyangwa imodoka bihenze, kwambara imyambaro igezweho, kwisiga amavuta no kwirimbisha mu buryo buhenze, cyangwa agashaka kunywa divayi nziza no kurya ibyokurya bikungahaye. Nta hantu na hamwe muri Bibiliya hagaragaza ko tugomba kwibabaza, twiyima ibinezeza bishyize mu gaciro. Umuntu ukorana umwete “akwiriye kurya no kunywa kandi akabonera ibyiza mu mirimo yose akorana umwete” (Umubwiriza 3:13). Icyakora, byaba ari akaga Umukristo aramutse akabije kwibanda ku byokurya, ibyokunywa ndetse n’uko agaragara (1 Petero 3:3). Yesu yavuze ko hari Abakristo bo muri Aziya Ntoya bari barasutsweho umwuka bahinduye uko babonaga ibintu, bikaba bigaragaza ko ibyo bishobora guteza akaga Abakristo (Ibyahishuwe 3:14-17). Ese ibintu nk’ibyo byaba byaratubayeho? Ese twaba ‘tumaze guhaga,’ wenda tukaba twaratwawe n’ubutunzi? Ese twumva twaracogoye mu birebana no gutegereza?—Abaroma 8:5-8.
16. Kuki gutera abana bacu inkunga yo kwiberaho mu buzima bwo “guhaga,” nta cyo byabagezaho?
16 Kuba twaracogoye ku birebana no gutegereza umunsi ukomeye wa Yehova, bishobora kugaragarira nanone ku nama duha abana bacu cyangwa abandi. Umukristo ashobora kwibwira ati ‘jye nahisemo kureka amashuri cyangwa akazi kubera ko numvaga ko imperuka iri hafi cyane. Ariko ubu, ndashaka ko abana banjye biga kugira ngo bazagire ubuzima bwiza.’ Birashoboka ko mu gihe cya Hoseya hari abari bafite imitekerereze nk’iyo. Niba ari uko byari biri se, ubwo inama ababyeyi bahaga abana babo zo kwiberaho mu buzima bwo “guhaga,” ni zo zari kubagirira akamaro koko? Niba se abana babo barahisemo kwibera muri ubwo buzima bwo “guhaga,” byari kubagendekera bite mu mwaka wa 740 mbere ya Yesu, igihe Abashuri barimburaga Samariya?—Hoseya 13:16; Zefaniya 1:12, 13.
BAHO UTEGEREJE IBINTU BIFITE ISHINGIRO
17. Ni mu buhe buryo twagombye kwigana Mika?
17 Kimwe n’abasengaga Imana by’ukuri bo mu gihe cya kera, dushobora kwiringira ko ibyo Imana yasezeranyije bizasohorera igihe, bizasohora mu gihe yagennye (Yosuwa 23:14). Umuhanuzi Mika yagaragaje ubwenge igihe yategerezaga Imana y’agakiza ke. Bitewe n’aho tugeze mu mateka, dushobora gusuzuma ibyabaye mu gihe cyahise tukamenya ko Mika yabayeho mbere gato y’uko Samariya ifatwa. Bite se kuri twe n’igihe turimo? None se igihe tuzasubiza amaso inyuma, tukareba imibereho yacu tuzasanga twaragize amahitamo meza, urugero nk’umwuga, uburyo bwo kubaho n’umurimo w’igihe cyose? Ni iby’ukuri ko tutazi “uwo munsi n’icyo gihe” (Matayo 24:36-42). Icyakora, nta gushidikanya ko byaba ari iby’ubwenge twitoje kugira imyifatire nk’iya Mika, kandi tukagira icyo dukora. Igihe Mika azahabwa ingororano muri paradizo izaba yongeye gushyirwaho hano ku isi, azashimishwa no kumva ko twungukiwe n’ubutumwa bwe bw’ubuhanuzi hamwe n’urugero rwe rw’ubudahemuka! Tuzaba tubaye gihamya nzima y’uko Yehova ari Imana y’agakiza!
18, 19. (a) Ni ibihe byago Obadiya yatangaje ko byari bigiye kuza? (b) Ni mu buhe buryo Obadiya yagaruriye Isirayeli icyizere?
18 Icyizere dufite gifite ishingiro. Urugero, tekereza ku gitabo gito cy’umuhanuzi Obadiya. Cyibanda kuri Edomu ya kera, kikavuga urubanza Yehova yaciriye ubwo bwoko bwafataga nabi “umuvandimwe” wabwo Isirayeli (Obadiya 12). Irimbuka ryari ryarahanuwe ryabayeho nk’uko twabibonye mu gice cya 10 cy’iki gitabo. Abanyababuloni bayobowe na Nabonide, bafashe Edomu mu kinyejana cya gatandatu rwagati mbere ya Yesu, kandi iryo shyanga rya Edomu ryararimbutse. Icyakora, ubutumwa bwa Obadiya bukubiyemo ikindi gitekerezo cy’ingenzi gifitanye isano n’ukuntu dukomeza gutegereza umunsi ukomeye wa Yehova.
19 Uzi ko ishyanga ry’abanzi (Babuloni) ryarimbuye Edomu ari na ryo ryasohoje igihano Imana yari yarageneye ubwoko bwayo bwayihemukiye. Mu mwaka wa 607 mbere ya Yesu, Abanyababuloni barimbuye Yerusalemu maze bajyana Abayahudi mu bunyage. Igihugu cyahise gihinduka amatongo. Ariko se byarangiriye aho? Oya. Yehova yahanuye binyuze kuri Obadiya ko Abisirayeli bari kuzongera gutura mu gihugu cyabo. Muri Obadiya 17, usangamo iri sezerano riteye inkunga rigira riti “abacitse ku icumu bazajya ku musozi wa Siyoni, kandi uzahinduka ahantu hera. Inzu ya Yakobo izigarurira umurage wayo.”
20, 21. Kuki amagambo yo muri Obadiya 17 yagombye kuduhumuriza?
20 Amateka na yo ahamya ko ibyo Yehova yatangaje binyuze kuri Obadiya byasohoye. Imana yarabihanuye, kandi byarasohoye. Abari barajyanywe mu bunyage babarirwa mu bihumbi bakomokaga mu Buyuda no muri Isirayeli, bagarutse mu gihugu cyabo mu mwaka wa 537 mbere ya Yesu. Yehova yabahaye umugisha maze igihugu cyari cyarahindutse amatongo bagihindura paradizo nziza cyane. Wasomye muri Yesaya 11:6-9 na 35:1-7 ubuhanuzi buvuga iby’iryo hinduka rihambaye. Icy’ingenzi kurushaho ni uko ugusenga k’ukuri kongeye gushyirwaho, gushingiye ku rusengero rwa Yehova rwongeye kubakwa. Bityo, ibivugwa muri Obadiya 17 bishobora kuduha indi gihamya y’uko amasezerano ya Yehova ari ayo kwiringirwa. Buri gihe arasohozwa.
21 Obadiya yashoje ubuhanuzi bwe akoresheje amagambo afite imbaraga, agira ati “ubwami buzaba ubwa Yehova” (Obadiya 21). Kubera ko wiringira iryo sezerano, utegereje igihe gihebuje ubwo Yehova abinyujije kuri Yesu azategeka mu ijuru no mu isi hose, kandi nta wumurwanya. Waba umaze igihe gito cyangwa imyaka ibarirwa muri za mirongo utegereje umunsi ukomeye wa Yehova, kandi ukaba wariboneye imigisha y’uko gutegereza, ushobora kwiringira udashidikanya ko ibyo byiringiro bishingiye kuri Bibiliya bigiye gusohozwa.
22. Kuki wifuza kugira imitekerereze ihuje n’ibivugwa muri Habakuki 2:3 na Mika 4:5?
22 Bityo rero, birakwiriye kongera kuzirikana amagambo ya Habakuki ahuje n’imimerere turimo muri iki gihe, agira ati “kuko iyerekwa ari iryo mu gihe cyagenwe, kandi ririhuta cyane rigana kuri icyo gihe. Iryo yerekwa ntirizabeshya. Niyo ryasa n’iritinze, ukomeze kuritegereza, kuko rizasohora. Ntirizatinda” (Habakuki 2:3). Nubwo umunsi wa Yehova ukomeye wasa n’utinze, dukurikije uko abantu babibona, uzaza nta kabuza mu gihe cyawo cyagenwe. Yehova yarabidusezeranyije. Ni yo mpamvu abantu bamaze imyaka myinshi bamukorera hamwe n’abandi bamaze igihe gito batangiye kumuyoboka, bose bashobora gukomeza kujya mbere bafite icyizere nk’ikivugwa muri Mika 4:5, hagira hati “tuzagendera mu izina rya Yehova Imana yacu kugeza ibihe bitarondoreka, ndetse kugeza iteka ryose.”