ISOMO RYA 36
Tube inyangamugayo muri byose
Buri wese aba yifuza ko incuti ze ziba inyangamugayo. Yehova na we yiteze ko incuti ze ziba inyangamugayo. Ariko kuba inyangamugayo muri iyi si irimo abantu benshi b’abahemu ntibyoroshye. None se kuba inyangamugayo muri byose bidufitiye akahe kamaro?
1. Ni iyihe mpamvu y’ingenzi ikwiriye gutuma tuba inyangamugayo?
Iyo tubaye inyangamugayo, tuba tweretse Yehova ko tumukunda kandi ko tumwubaha. Tuzirikane ko Yehova azi ibintu byose dutekereza n’ibyo dukora (Abaheburayo 4:13). Iyo tubaye inyangamugayo arabibona kandi biramushimisha. Ijambo rye rigira riti “Yehova yanga umuntu urimanganya ariko abakiranutsi ni bo nkoramutima ze.”—Imigani 3:32.
2. Ni hehe dusabwa kuba inyangamugayo?
Yehova ashaka ko ‘tubwizanya ukuri’ (Zekariya 8:16, 17). Ibyo bisobanura iki? Bisobanura ko mu gihe tuvugana n’abagize umuryango, abo dukorana, abo duhuje ukwizera cyangwa abayobozi bo mu nzego za leta, tutagomba kubeshya cyangwa ngo dutange amakuru y’ibinyoma. Nanone abantu b’inyangamugayo ntibiba cyangwa ngo bariganye abandi. (Soma mu Migani 24:28 no mu Befeso 4:28.) Ikindi kandi bishyura imisoro yose basabwa (Abaroma 13:5-7). Ubwo rero dukwiriye ‘kuba inyangamugayo muri byose,’ haba mu byo tumaze kubona n’ibindi.—Abaheburayo 13:18.
3. Kuba inyangamugayo bitugirira akahe kamaro?
Iyo abantu bazi ko turi inyangamugayo batugirira icyizere. Bituma buri wese mu bagize itorero yumva afite umutekano, mbese akumva ameze nk’uri mu muryango w’abantu bakundana. Nanone kuba inyangamugayo bituma tugira umutimanama utaducira urubanza. Ikindi kandi bishobora gutuma ‘turimbisha inyigisho z’Imana umukiza wacu,’ bikanatuma abandi bifuza kumenya Yehova.—Tito 2:10.
IBINDI WAMENYA
Reba uko kuba inyangamugayo bishimisha Yehova kandi nawe bikakugirira akamaro, unamenye uko waba inyangamugayo mu bintu bitandukanye.
4. Kuba inyangamugayo bishimisha Yehova
Musome muri Zaburi 44:21 no muri Malaki 3:16, hanyuma muganire ku bibazo bikurikira:
Kuki kwibwira ko twahisha ukuri bidahuje n’ubwenge?
Utekereza ko Yehova yiyumva ate iyo tuvugishije ukuri, ndetse no mu gihe bitatworoheye?
5. Tujye tuba inyangamugayo buri gihe
Abantu benshi batekereza ko kuba inyangamugayo buri gihe bidashoboka. Ariko reka turebe impamvu tugomba kuba inyangamugayo buri gihe. Murebe VIDEWO.
Musome mu Baheburayo 13:18, hanyuma muganire ku birebana n’uko twaba inyangamugayo . . .
mu muryango.
ku kazi cyangwa ku ishuri.
ahandi.
6. Kuba inyangamugayo bitugirira akamaro
Hari igihe kuba inyangamugayo biteza ibibazo. Ariko amaherezo twibonera ko ari byo bintu byiza twari dukwiriye gukora. Musome muri Zaburi 34:12-16, hanyuma muganire ku kibazo gikurikira:
Ni mu buhe buryo kuba inyangamugayo bituma ugira ubuzima bwiza?
Abagabo n’abagore b’inyangamugayo batuma ingo zabo zikomera
Abakoresha bagirira icyizere abakozi b’inyangamugayo
Iyo abaturage ari inyangamugayo, abayobozi babavuga neza
UKO BAMWE BABYUMVA: “Hari ibinyoma biba byoroheje, ku buryo nta cyo biba bitwaye.”
Kuki Yehova yanga ibinyoma byose?
INCAMAKE
Yehova yifuza ko incuti ze ziba inyangamugayo mu byo zivuga no mu byo zikora byose.
Ibibazo by’isubiramo
Twagaragaza dute ko turi inyangamugayo?
Kuki bidahuje n’ubwenge gutekereza ko twahisha ukuri?
Kuki wifuza kuba inyangamugayo buri gihe?
AHANDI WABONA IBISOBANURO
Ababyeyi bakwigisha bate abana babo kuba inyangamugayo?
Kubahiriza amasezerano bifite akahe kamaro?
Reba niba tugomba gutanga imisoro no mu gihe yaba ikoreshwa nabi.
“Ese twagombye gutanga imisoro?” (Umunara w’Umurinzi, 1 Nzeri 2011)
Ni iki cyatumye umugabo wari umuhemu ahinduka akaba inyangamugayo?
“Niboneye ko Yehova agira imbabazi n’impuhwe” (Umunara w’Umurinzi, 1 Gicurasi 2015)