Iminsi n’ibihe byagenwe na Yehova—Uko byifashe muri iki gihe
“Igiti cyose kiter’ imbuto nziza kiracibga kikajugunywa mu muriro.”—MATAYO 7:19.
1. Uburyo Yehova yagiriye abami bo mu gihe gishize bitwigisha iki?
AMATEKA yemeza ko Yehova ashobora guhindura “ibihe n’imyaka; ni yo yimur’ abami, ikimik’ abandi.” (Danieli 2:21) Kugira ngo umumgambi we usohore mu binyajana yavanyeho Farao, Nebukadineza, Belushaza, Herode Agiripa wa Mbere n’abandi bami. Bamwe bashobora kuvuga bati ‘ayo ni amateka ashaje. Ibyo kuri ubu byadutwara iki?’ Mu by’ukuri, ibyo byabaye kera bidufitiye ubusobanuro bwinshi kubera ko dushobora kuvanamo amasomo meza. Bitwigisha ko Yehova avanaho ubutegetsi bw’abayobozi b’isi igihe kigeze kandi agashyiraho uwo ashatse n’igihe ashakiye.
2. Yehova yateganije gukora iki muri iki gihe cyacu?
2 Kuri ubu igihe kirageze ngo Yehova “yimur’ abami, yikimik’ abandi.” Ariko mbere yo’kwimika’ umwami ashaka, azavanaho abayobozi b’iyi si avaneho na gahunda y’ibintu batwara. Kuki se? Ni ukubera ko kimwe na Belushaza umwami w’i Babuloni, ‘bapimwe mu bipimo by’ubutabera bw’Imana bagaragara ko badashyitse.’ Muri iyi minsi bari mu mimerere imeze kimwe n’iya Belushaza Danieli umugaragu w’Imana yabwiye ati “Imana ibaz’ imyak’ umaze ku ngoma, iyishyirahw’ iherezo.” (Danieli 5:26, 27) Ubwo rero muri iki gihe cyacu Yehova “azamenagur’ abami ku munsi w’umujinya we. Azacir’ imanza mu mahanga.”—Zaburi 110:5, 6.
‘Badashyitse’
3, 4. Ku byerekeranye n’amahoro, abayobozi b’isi bo muri iki kinyajana basanze ‘badashyitse’ bate?
3 Ni mpamvu ki se abayobozi b’iyi si ‘badashyitse’? Bafite uruhare runini mu byabaye ku isi muri ibi bihe kurusha mu bindi bihe bya mbere hose. Kuva muri 1914 honyine hafi abantu miliyoni ijana bishwe n’intambara. Kuri ubu, intwaro za kirimbuzi zugarije ubuzima ku isi. Ubungubu, ibitwaro byinshi byerekejwe ku midugudu minini y’isi kandi abashinzwe kubirasa bahora biteguye.
4 Ku byerekeye intambara ya kirimbuzi, akanyamateka Science karatubwira aya magambo ateye ubwoba ngo “Intambara yose irimo ibitwaro bya kirimbuzi yavanaho burundu igifite ubuzima cyose, ari inyamanswa cyangwa igiti. Ikiremwa muntu na cyo cyatsembwaho.” Umukozi mukuru w’i Burayi na we yaravuze ati “Ntihabura imidugudu gusa, ahubwo habura n’imigabane y’isi yose.” Ku byerekeye amafaranga atangwa ku ntwaro, umuperezida umwe wo muri Amerika y’epfo yaravuze ati “Isi iri mu bwato bworoshye bushobora kurohama . . . Buramutse burohamye. ababurimo bose bajyana na bwo.” Hari n’akanyamateka ko muri Yapani kanditse ngo “Isi yagiye kure y’amahoro kurusha mu bindi bihe byose by’amateka.”
5, 6. Ni mu yihe mimerere y’ubukungu ubu amahanga menshi arimo?!
5 Ibyo ari byo byose, amahanga arakomeza gutanga amafaranga yo kugura intwaro. Ubu atanga angana hafi n’amafaranga miliyari ibihumbi birindwi z’amafaransa ku mwaka (angana na miliyari ibihumbi mirongwinani z’amanyarwanda). Hari umutegetsi wavuze ko isi itanga amafaranga ku musilikare umwe angana n’inshuro mirongwitanu atangwa ku mwana wiga. Kandi raporo yo mu Muryango w’Abibumbye yerekana ko abantu ‘450.000.000 bicwa n’inzara kandi ko umubare wabo ukomeza kwiyongera.’ Hari n’indi raporo ivuga ko “buri mwaka hagati y’abantu 30.000.000 na 40.000.000 bicwa n’inzara” mu bihugu biri mu nzira y’amajyambere kandi hafi icyakabiri cy’abo bantu bafite mu nsi y’imyaka itanu.
6 Umuvugizi wa Leta imwe yo muri Amerika y’epfo yasobanuye ko “40 ku ijana by’abantu bo ku isi bari mu bukene nyabwo.” Mu kindi gihugu cy’uwo mugabane abashomeri bagera kuri 51 ku ijana. Raporo irangira ivuga ko “Uwo mugabane ufite abaturage 260.000.000 ubu urimo urabaho ibihe byawo bibi kuva mu myaka 50 ishize.” Reba izo nkuru zavuzwe mu migabane itandukanye y’isi ngo “Umubare w’abakene uteye ubwoba.” “Ubukene buratwugarije.” “Ubukene, ikintu kibi cyane.” Ibyo se ni ibituruka mu bihugu biri mu nzira y’amajyambere? Oya da! Ni ibyatangajwe n’abakozi bakuru bo muri Kanada, Etazuni, Ubudage bw’iburengerazuba. N’ibihugu bikize bihura n’ingorane.
7. Abantu bamwe bajijutse bavuze iki ku byerekeye ubwiyongere bw’ubugome n’ubwicanyi biriho ubu?
7 Mu bihugu byinshi, izo ngorane zigaragarira mu bwiyongere bw’ubwicanyi, ubugome n’iterabwoba. Urugero, nko muri Etazuni ibigo byo gushakashaka indwara byerekana ko buri mwaka Abanyamerika barenga 50.000 biyahura cyangwa bakicwa. Ibyo byatumye umwanditsi w’ibanze wa New York Times asoza ati “Ibiriho biraducika.” Ahandi haravugwa ngo “Twinjiye mu gihe cy’umuvurungano w’amahanga yose.” N’ubwo habaye ubushakashatsi bwinshi n’amajyambere mu buhanga, ubutegetsi nta bwo bushobora guhaza mu bikenewe igice kimwe cy’abategekwa.
8. Amateka yemeza iki?
8 Kuva mu Bihe bya kera kugeza ubu, Amateka yemeza ko umuntu adashobora gukemura ingorane ze akoresheje imbaraga ze gusa. Ubuyobozi bwa gipolitiki bw’ubukungu n’ubw’idini nta bwo buzashobora kuzanira umuntu amahoro, umutekano ubuzima buzira umuze bakeneye kandi bifuza. Ubwo rero, ibyo byose bigomba kuvaho. Kandi bizavaho koko, kuko kurimbuka kwabyo biri mu mugambi wa Yehova. Bibiliya iravuga iti “N’ubu intorez’ igezwe ku bishitsi by’ibiti: nukw’ igiti cyose kiter’ imbuto nziza kiracibga kikajugunywa mu muriro.”—Luka 3:9.
Indi mpamvu yo gucirwa urubanza
9. Mu buryo rusange abayobozi b’isi babona bate imigambi ya Yehova?
9 Imbuto zezwe n’iyi si n’abayobozi bayo ni mbi. Ni na yo mpamvu Yehova yapimye isi mu gipimo. Agasanga idashyitse kandi akitegura kuyirimbura. Ariko niba ari ibyo nanone ni ukubera ko abayobozi b’iyi gahunda batitaye kuri Yehova, Umuremyi n’Umutegetsi w’ibiriho byose. Nta n’ubwo rwose bitaye ku migambi ye n’iminsi n’ibihe yashyizeho. Ni na yo mpamvu mu 1 Abakorinto 2:8 havuga ko “Mu batware b’iki gihe ntawamenye [ubgenge bg’Imana].” Zaburi 146:3 na yo itugira inama ngo “Ntimukiringir’ abakomeye, Cyangw’ umwana w’umuntu wese, utabonerwamw’agakiza.”
10, 11. (a) Abantu bashaka kumenya Yehova bagomba gukora iki? (b) Abagaragu b’Imana bashobora bate kumenya ibyo bagenzi babo batazi?
10 Nyamara, turasanga iyi nama mu Migani 3:5, 6 ngo: “Wiringir’ Uwiteka [Yehova] n’umutima wawe wose. We kwishingikiriza ku buhanga bgawe; Uhor’ umwemera mu migendere yawe yose, Nawe azajy’ akuyobor’ inzir’ unyuramo.” Abagabo n’abagore bakurikiza ayo mabwiriza nta bwo bahora mu mwijima n’ubwihebe biranga iyi si y’ubu. Yehova azabaha umwuka wo kumenya imigambi ye, n’iminsi n’ibihe yashyizeho yo kubisohoza. Nk’uko mu Byakozwe 5:32 habivuga, Yehova aha umwuka wera “abamwumvira.”
11 Abagaragu b’Imana bafite ubumenyi butarashyikirwa n’abayobozi b’isi. Ni koko, bo bazi imigambi ya Yehova, kimwe n’iminsi n’ibihe yashyizeho kugira ngo abisohoze. Petero mu ibaruwa ye ya mbere 1 Petero 1:11 atubwira ko kera abagaragu b’Imana “barondor’ igih’ icy’ ari cyo n’ibimenyetso byacyo, byerekanwaga n’umwuka . . . wari muri bo.” Kubera ko Umwuka w’Imana werekanaga iminsi n’ibihe byatumye intumwa Paulo ashobora kubwira abasengaga by’ukuri nka we ngo “Kuko muzi. . . igihe.” (Abaroma 13:11) Kubera ko ubu abagaragu ba Yehova bahora bamwubaha nk’umutware, umwuka wera ubahishurira aho tugeze mu minsi n’ibihe byashyizweho n’Imana. Turasoma muri Amosi 3:7 ngo “Uwiteka [Yehova] Imana ntizagir’ icy’ ikora itabanje guhishurir’ abagaragu bayo b’abahanuzi ibihishwe byayo.”
Indi mpamvu y’inyongera
12, 13. Ni ukubera iyihe mpamvu yindi y’ingenzi Yehova yasanze iyi si n’abayobozi bayo badashyitse?
12 Hari kindi kitwereka impamvu Yehova abona isi n’abayobozi bayo badashyitse kandi akaba agiye kubarimbura. Twibuke ibyo Farao, Belushaza, Herode n’abatware bagiriye abagaragu b’Imana mu bihe bya kera. Barabarwanije, barabatoteza kandi bica na bamwe muri bo. Ariko Imana yarabibabajije.
13 Ni kimwe no mu bihe byacu. Za guverinoma nyinshi zirwanya abagaragu b’amahoro ba Yehova, Barabatoteza bakanabica. ”Ni we uzavug’ ibyo kugomer’ Isumba byose; kand’ azarengany’ abera b’Isumba byose.” (Danieli 7:25; 11:36) Ariko Ibyanditswe byahumetswe biri muri Yesaya 54:17 biratubwira ngo ”Ariko nta ntwaro bacuriye kukurwanya izagir icy’ igutwara. . . . Ibyo ni byo murage w’abagaragu b’Uwiteka [Yehova].” Ubwo rero abanzi bose bazashyirwa hasi, nk’uko byabaye mu bihe byashize. Nyamara Yehova; yishingiye kurokora no kubeshaho abagaragu be.
Igihe cy’iherezo kiregereje
14, 15. (a) Mbese turiho mu kihe gihe, kandi ni iyihe miburo tugomba kwitaho? (b) N’ubwo abayobozi b’isi bafite umuhate, ni ibiki bigiye kubabaho?
14 Mbese ubu turi gihe ki ku Mana? Iyi si iri mu gihe byose birangiye. Izuba rirarenze. Ijoro riregereje. Itumba riri hafi. Ugusohozwa k’ubuhanuzi bwo muri Bibiliya na kalendari yashyizweho n’Imana Yehova byerekana ko turi mu ‘minsi ya nyuma,’ “iherezo rya gahunda y’ibintu.” (2 Timoteo 3:1-5, Matayo 24:3-14, MN) Tugomba kwita neza ku muburo watanzwe na Yesu ngo “Musengere kugira ngo guhunga kwanyu kutazabaho mu mezi y’imbeho.” (Matayo 24:20) Igihe ijoro n’imbeho bizazira kuri iyi si nta gihe kizaba gisigaye cyo gushaka ubuntu bwa Yehova.
15 Igihe Imana yashyiriyeho kuvanaho iyi si imutuka kiregereje. Nigisohora Yehova azavanaho abayobozi b’iyi si. N’ubwo baba bataryarya imigambi yabo itagira imbuto n’ibyiringiro izavanaho na bo. Ahari bagerageza guha akanyabugabo abantu babo bashyiraho ubwumvikane mu byo guhagarika intwaro, bakanashyiraho imigambi y’amahoro n’umutekano bavuga ko hariho ‘imyaka mitagatifu.’ Ibyo ari byo byose igihe kibegereje ikigeragezo cya nyuma cy’ingufu, kuri HaruMagedoni,intambara y’Imana.—Ibyahishuwe 16:13-16.
16. Ni nde Yehova yahaye ubuyobozi bw’iyi si?
16 Twibuke ko Yehova atishimira ‘kuvanaho abami gusa,’ ‘aranabimika.’ (Danieli 2:21) Ingabo z’ijuru Yehova azakoresha aca imanza ze i Haru-Magedoni zizayoborwa n’Umwami ‘yimitse’ ku isi yose. Uwo ni umwana we w’umwizerwa, Yesu Kristo ubu wambitswe ubushobozi n’icyubahiro mu ijuru. Mu Byahishuwe 19:16 yitwa “Umwami w’abami, n’Umutwar’ utwar’ abatware.” Turasoma muri Danieli 7:14 ngo “Nukw’ ahabg’ ubutware n’icyubahiro n’ubgami, kugira ngw’ abantu b’amoko yose y’indimi zitari zimwe bajye bamukorera. Ubutware bge ni ubutware bg’iteka ryose butazashira; kand’ ubgami bge ni ubgami butazakurwaho.”—Reba na Danieli 2:44.
17, 18. (a) Uko Ijambo ry’Imana rivuga, ni ibiki bizaba ku banga kwemera Yehova n’Umwami yahaye isi? (b) Ni nde wundi uzi ko ashigaje igihe gito?
17 Ijambo ry’ubuhanuzi ry’Imana riduhishurira ibizaba ku banga kwemera Yehova n’Umwami yimitse ku isi yose. Turasoma ngo “Mbona maraik’ ahagaze mu zuba; arangurur’ ijwi, abgir’ ibisiga byose bigurukira mu kirere, ati Nimuze, muteranire kury’ ibyo kurya byinshi Imana ibagaburira; mury’ intumbiz’abami n’iz’abatware b’ingabo n’iz’ab’ubushobozi n’iz’ amafarashi n’iz’abahekwa na yo n’iz’abantu bose, ab’umudendezo n’ab’imbata, aboroheje n’abakomeye.”—Ibyahishuwe 19:17, 18.
18 Yeremia 25:33 na ho haravuga nk’ibyo ngo “Uwo munsi abishwe n’Uwiteka [Yehova] bazaba hose, uhereye, ku mpera y’isi ukageza ku yindi: ntibazaririrwa, cyangwa gukoranywa, haba no guhambga; bazaba nk’amase ari ku gasozi.” Ni koko gahunda y’ibintu yanduye yashyizweho na Satani iri hafi y’iherezo. Na Satani arabizi. Nk’uko Ibyahishuwe 12:12 bivuga, azi ko ‘afit’ igihe gito.’
Mushake Yehova kuva ubu
19. Ni ibihe byiza bizatangira nyuma y’iherezo ry’iyi gahunda y’ibintu?
19 Igihe se ijoro cyangwa imbeho bizagwa kuri gahunda ya Satani, hazaba ibiki? Igihe kizaba kigeze ngo Yehova ashyireho umunsi mushya ukeye, igihe gishya cy’uruhehemure. Ni koko, igihe kizaba kigeze cyo gushyiraho gahunda nshya y’ibintu ikiranuka, iyobowe n’Umwami uri mu ijuru Yesu Kristo. Muri iyo gahunda nshya y’ibintu, indwara n’urupfu bizavaho. Abantu bazajyanwa mu butungane, bajye mu buzima bw’iteka. Mbega imigambi itangaje!—Zaburi 37:10, 11, 29; Ibyahishuwe 21:4.
20, 21. Kuri ubu abantu benshi baturutse mu mahanga yose bashaka Yehova bate?
20 Ariko rero turi mu gihe Yehova yateganirije gukorera ikintu cy’ingenzi abagwaneza b’isi mbere y’uko iyi gahunda ivaho hakajyaho indi. Turi koko mu gihe cyashyizweho cyo guteraniriza hamwe abashaka kumumenya no gukurikiza ubushake bwe no kwishimira Umwami yashyizeho. Abantu bakora batyo barindwa na Yehova kuko byanditswe ngo “Izina ry’Uwiteka [Yehova] n’umunar’ ukomeye; umukiranuts’ awuhungiramo, agakomera.”—Imigani 18:10.
21 Muri iki gihe, abantu benshi ndetse babarirwa muri za miliyoni bari guteranyirizwa hamwe. Bava mu bihugu byose byo ku isi. Ibyo byavuzwe muri Zekariya igice cya 8, umurongo wa 20 n’uwa 21. Hagira hati: “Uwiteka [Yehova] nyir’ingabo aravug’ ati: “Muzabon’ amahanga, azanye n’abaturage bo mu midugudu myinshi, kand’ abaturage bo mu mudugud’ umwe bazajya mu wundi bavuge bati: Nimuze twihute dusab’ Uwiteka [Yehova] umugisha, dushak’ Uwiteka [Yehova] nyir’ingabo.” Umurongo wa 23 urongera ngo “Mur’iyo minsi [iyi yacu] abantu cumi bazava mu mahanga y’indimi zose bafat’ inkinyita cy’umwambaro w’Umuyuda, bamubgire bati: “Turajyana kuko twumvise yukw’ Imana iri kumwe namwe.”
22. Ni iki tugomba kwitaho neza kandi tugomba gukora iki niba dushaka kuzarokoka ku munsi w’uburakari bwa Yehova?
22 Wisunge abagaragu ba Yehova kugira ngo umusenge mu buhungiro yateguye. Gira uruhare mu murimo uruta iyindi urimo ukorwa ubu ku isi, ari wo: guteraniriza hamwe no kwigisha abantu bazarokoka i Haru-Magedoni kandi bazaronka umunezero wo kuzahindura isi Paradizo kandi bakayibamo iteka. Wite ku minsi n’ibihe turimo kandi wikirize gutumirwa biri muri Yesaya 55:6 ngo “Nimushak’ Uwiteka [Yehova] bigishoboka kw’ abonwa; nimumwambaz’ akiri bugufi.” Ni koko, “Mushak’ Uwiteka [Yehova], mwa bagwaneza bo mw’ isi mwese, bakomez’ amategeko ye; mushake gukiranuka, mushake no kugwa neza; ahari muzahishwa ku munsi w’uburakari bg’Uwiteka [Yehova].”—Zefania 2:3-22.
Twiyibutse
◻ Ni buryo ki abayobozi b’iyi si ‘badashyitse’ imbere y’Imana?
◻ Ni kuki abagaragu ba Yehova bazi ibihe n’iminsi byashyizweho kandi abayobozi b’isi bo batabizi?
◻ Ni kuki abayobozi b’isi bakwiriye koko kugibwaho n’urubanza rw’Imana?
◻ Ubu turi gihe ki kuri Yehova?
◻ Ni kuki tugomba gushaka Yehova kuva ubu, kandi dute?