Yehova yanga uburiganya
‘Ntimukariganye bene so.’—MALAKI 2:10.
1. Ni iki dusabwa n’Imana niba twifuza kubona ubuzima bw’iteka?
MBESE, wifuza kuzabona ubuzima bw’iteka? Niba wemera ibyo byiringiro dusezeranywa muri Bibiliya, birashoboka ko wavuga uti ‘ibyo birumvikana.’ Ariko niba wifuza ko Imana ikugirira neza ikazaguha ubuzima buzira iherezo mu isi nshya yayo, ugomba kubahiriza ibyo isaba (Umubwiriza 12:13; Yohana 17:3). Mbese, gusaba ko abantu badatunganye bakora ibyo, byaba ari ugukabya? Si ko biri, kubera ko Yehova avuga amagambo atera inkunga, agira ati ‘icyo nshaka ni imbabazi, si ibitambo: kandi kumenya Imana kubirutisha ibitambo byoswa’ (Hoseya 6:6). Bityo rero, ndetse n’abantu babangukirwa no gukora amakosa bashobora kubahiriza ibyo Imana isaba.
2. Ni gute Abisirayeli benshi bariganyije Yehova?
2 Nyamara kandi, abantu bose si ko bifuza gukora ibyo Yehova ashaka. Hoseya agaragaza ko ndetse n’Abisirayeli benshi batashakaga kubikora. Ishyanga ryose ryari ryaremeye kugirana n’Imana amasezerano y’uko bagombaga kuyumvira (Kuva 24:1-8). Ariko kandi, ntibyateye kabiri baba batangiye ‘kwica isezerano’ barenga ku mategeko yayo. Ni yo mpamvu Yehova yavuze ko abo Bisirayeli ‘bamuriganyije’ (Hoseya 6:7, NW ). Kandi ni na ko abantu benshi bagiye babigenza uhereye icyo gihe. Ariko kandi, Yehova yanga uburiganya, byaba ari we ubwe bigirirwa cyangwa byaba bigiriwe abantu bamukunda kandi bakamukorera.
3. Ni iki turi busuzume muri iki cyigisho?
3 Hoseya si we muhanuzi wenyine watsindagirije uko Imana ibona ibihereranye n’uburiganya, bityo natwe tugomba kubibona nk’uko ibibona niba twiringiye kuzagira imibereho irangwa n’ibyishimo. Mu gice kibanziriza iki, twatangiye gusuzuma ubutumwa bwinshi bukubiye mu buhanuzi bwa Malaki, duhereye ku gice cya mbere cy’igitabo cye. Ubu noneho, nimucyo tujye mu gice cya kabiri cy’icyo gitabo, maze turebe ukuntu uko Imana ibona ibihereranye n’uburiganya byibandwaho mu buryo bwihariye. Nubwo Malaki yibandaga ku mimerere yari yiganje mu bwoko bw’Imana mu gihe cy’imyaka ibarirwa muri za mirongo nyuma y’aho buviriye mu bunyage i Babuloni, iki gice cya kabiri ni icy’ingenzi cyane kuri twe muri iki gihe.
Abatambyi Bari Bafite Byinshi Baryozwa
4. Ni uwuhe muburo Yehova yahaye abatambyi?
4 Igice cya 2 gitangira kivuga ukuntu Yehova yagayaga abatambyi b’Abayahudi kubera ko bari barateye umugongo inzira ze zikiranuka. Iyo baramuka batitondeye inama yabagiriye ngo bakosore imyifatire yabo, ibyo byari kubagiraho ingaruka mbi byanze bikunze. Zirikana ibivugwa mu mirongo ibiri ya mbere, igira iti “mwa batambyi mwe, iri tegeko ni mwe nditegetse, nimwanga kumva, mukanga kuryitaho ntimuheshe izina ryanjye icyubahiro, nzabavuma wa muvumo, ndetse n’imigisha yanyu nzayivuma.” Iyo abatambyi baza kuba barigishije rubanda amategeko y’Imana kandi bakayakurikiza, baba barahawe imigisha. Ariko kubera ko birengagije ibyo Imana ishaka, bari kugerwaho n’imivumo, cyangwa ibyago. Ndetse n’imigisha abatambyi bavugaga yari kubaviramo umuvumo.
5, 6. (a) Kuki abatambyi ari bo bari bafite byinshi baryozwa mu buryo bwihariye? (b) Ni gute Yehova yagaragaje ko abatambyi bamuteye ishozi?
5 Kuki abatambyi ari bo bari bafite byinshi baryozwa mu buryo bwihariye? Ku murongo wa 7 habigaragaza neza hagira hati “akanwa k’umutambyi gakwiriye guhamya iby’ubwenge, kandi abantu bakwiriye kuba ari we bashakiraho amategeko, kuko ari we ntumwa y’Uwiteka Nyiringabo.” Imyaka isaga igihumbi mbere y’aho, amategeko y’Imana yahawe Abisirayeli binyuriye kuri Mose, yavugaga ko abatambyi ari bo bari bafite inshingano yo ‘kwigisha Abisirayeli amategeko yose Uwiteka [yari] yarababwiye’ (Abalewi 10:11). Ikibabaje ariko, nyuma y’aho uwanditse ibivugwa mu 2 Ngoma 15:3, yavuze ko “hariho ubwo Abisirayeli bamaze igihe kirekire badafite Imana nyakuri cyangwa umutambyi wigisha, badafite n’amategeko.”
6 Mu gihe cya Malaki, ni ukuvuga mu kinyejana cya gatanu M.I.C., ubutambyi bwari mu mimerere nk’iyo. Abatambyi bari barimo bananirwa kwigisha abantu Amategeko y’Imana. Ku bw’ibyo, abo batambyi bari bakwiriye kugira ibyo baryozwa. Zirikana amagambo atajenjetse Yehova yababwiye. Muri Malaki 2:3 hagira hati “nzabasīga amayezi ku maso, n’ay’ibitambo byanyu.” Mbega igihano! Amayezi y’amatungo yagombaga kujyanwa inyuma y’inkambi agatwikwa (Abalewi 16:27). Ariko kandi, mu gihe Yehova yababwiraga ko ibinyuranye n’ibyo amayezi yari gusigwa mu maso yabo, ibyo bigaragaza neza ko ibitambo n’ababitambaga byari bimuteye ishozi kandi ko yabyanze.
7. Kuki Yehova yarakariye abigisha b’Amategeko?
7 Ibinyejana byinshi mbere y’igihe cya Malaki, Yehova yari yarahaye Abalewi inshingano yo kwita ku buturo, nyuma y’aho abaha iyo kwita ku rusengero no ku murimo wera. Bari abigisha mu ishyanga rya Isirayeli. Gusohoza inshingano yabo byari gutuma bo hamwe n’ishyanga ryose babona ubuzima n’amahoro (Kubara 3:5-8). Ariko kandi, Abalewi baretse gutinya Imana nk’uko byari bimeze mbere. Ni yo mpamvu Yehova yababwiye ati “murateshutse muyoba inzira; mugushije benshi mu by’amategeko; mwishe isezerano rya Lewi . . . [ntimwakomeje] inzira zanjye” (Malaki 2:8, 9). Abo batambyi bayobeje Abisirayeli benshi bitewe n’uko bananiwe kwigisha ukuri kandi bagatanga urugero rubi, bityo Yehova akaba yari afite impamvu yumvikana yo kubarakarira.
Twubahirize Amahame y’Imana
8. Mbese, byaba ari ugukabya kwitega ko abantu bakubahiriza amahame y’Imana? Sobanura.
8 Ntitugatekereze ko abo batambyi bari abo kugirirwa impuhwe kandi ko bagombaga kubabarirwa ngo ni ukubera ko bari abantu badatunganye gusa, kandi bakaba batarashoboraga kwitegwaho kubahiriza amahame y’Imana. Icyo tuzi cyo ni uko abantu bashobora kubahiriza amategeko y’Imana, kubera ko Yehova atabitegaho ibyo badashobora gukora. Birashoboka ko hari abatambyi bamwe na bamwe bo muri icyo gihe bubahirizaga amahame y’Imana kandi nta gushidikanya rwose ko hari umutambyi wayubahirije nyuma y’aho—ni ukuvuga Yesu, “umutambyi mukuru” ukomeye (Abaheburayo 3:1). Mu by’ukuri, ashobora kwerekezwaho amagambo agira ati “itegeko ry’ukuri ryabaga mu kanwa ke, kandi mu minwa ye nta gukiranirwa kwahumvikanaga; yagendanaga [nanjye Yehova] mu mahoro no mu byo gukiranuka, yahinduraga benshi bakareka ibyaha.”—Malaki 2:6.
9. Ni bande bagiye batangaza ukuri kwa Bibiliya muri iki gihe?
9 Mu buryo nk’ubwo, ubu abavandimwe ba Kristo basizwe, ni ukuvuga abafite ibyiringiro byo kuzajya mu ijuru, bamaze igihe gisaga ikinyejana ari “ubwoko bw’abatambyi bwera bwo gutamba ibitambo by’umwuka, bishimwa n’Imana” (1 Petero 2:5). Bafashe iya mbere mu kugeza ku bandi ukuri kwa Bibiliya. Uko wagiye umenya ukuri wigishwaga, mbese, ntiwiboneye ko itegeko ry’ukuri riri mu kanwa kabo? Bagize uruhare mu gutuma abantu benshi bareka ibyaha by’amadini, ku buryo ubu hirya no hino ku isi hari abantu babarirwa muri za miriyoni bize ukuri kwa Bibiliya kandi bakaba bafite ibyiringiro byo kuzabona ubuzima bw’iteka. Abo na bo bafite igikundiro cyo kwigisha abandi babarirwa muri za miriyoni itegeko ry’ukuri.—Yohana 10:16; Ibyahishuwe 7:9.
Impamvu Tugomba Kuba Maso
10. Kuki dufite impamvu zituma tuba maso?
10 Nyamara kandi, dufite impamvu zituma tuba maso. Dushobora kutiyumvisha neza amasomo akubiye muri Malaki 2:1-9. Mbese, ubwacu tuba maso kugira ngo hatagira ugukiranirwa kumvikana mu kanwa kacu? Urugero, mbese, abagize umuryango wacu, bashobora rwose kwizera ibyo tuvuga? Mbese, abavandimwe na bashiki bacu bo mu buryo bw’umwuka bashobora kutugirira icyizere mu bihereranye n’ibyo tuvuga? Biroroshye cyane ko umuntu yakwihingamo akamenyero ko kuvuga ikintu akoresheje amagambo ahita yumvikana ko ari ay’ukuri, ariko agamije kuyobya abandi. Cyangwa se nanone umuntu ashobora gukabiriza ibintu cyangwa akagira ibyo ahisha mu bihereranye n’ubucuruzi. Mbese, ibyo byakwisoba Yehova? Kandi se, niba dukora ibikorwa nk’ibyo, yakwemera ibitambo byo kumusingiza bivuye mu kanwa kacu?
11. Ni bande mu buryo bwihariye bagomba kuba maso?
11 Ku bihereranye n’abafite igikundiro cyo kwigisha Ijambo ry’Imana mu matorero muri iki gihe, ibivugwa muri Malaki 2:7 byagombye kubabera umuburo. Havuga ko akanwa kabo “gakwiriye guhamya iby’ubwenge, kandi [ko] abantu bakwiriye kuba ari [bo] bashakiraho amategeko.” Abo bigisha bafite inshingano iremereye, kuko muri Yakobo 3:1 hagaragaza ko ‘bazacirwa urubanza ruruta iz’abandi.’ Nubwo bagomba kwigisha babigiranye umwete n’igishyuhirane, inyigisho zabo zigomba rwose kuba zishingiye ku Ijambo ry’Imana ryanditswe no ku nyigisho zitangwa n’umuteguro wa Yehova. Muri ubwo buryo, baba ari abantu ‘bashoboye kwigisha abandi.’ Ni yo mpamvu bagirwa inama igira iti “ujye ugira umwete wo kwishyira Imana nk’ushimwa, umukozi udakwiriye kugira ipfunwe, ukwiriranya neza ijambo ry’ukuri.”—2 Timoteyo 2:2, 15.
12. Ni iki abigisha bagomba kwitondera?
12 Turamutse tutitonze, dushobora kumva dushaka guseseka ibintu twumva bitunogeye cyangwa ibitekerezo byacu bwite mu nyigisho twigishwa. Ibyo byateza akaga mu buryo bwihariye ku muntu usa n’aho yiringira imyanzuro ageraho ndetse n’igihe iyo myanzuro yaba inyuranya n’ibyo umuteguro wa Yehova wigisha. Ariko kandi, muri Malaki igice cya 2 hagaragaza ko twagombye kwitega ko abigisha mu itorero bigisha ubumenyi buturuka ku Mana akaba ari bwo bizirikaho, aho kwibanda ku bitekerezo byabo bwite, bishobora gusitaza intama. Yesu yaravuze ati “ushuka umwe muri aba bato banyizera akamugusha, ikiruta ni uko yahambirwa urusyo mu ijosi rye, akazikwa imuhengeri mu nyanja.”—Matayo 18:6.
Gushyingiranwa n’Utizera
13, 14. Ni iyihe myifatire irangwa n’uburiganya Malaki yerekejeho?
13 Uhereye ku murongo wa 10 gukomeza, muri Malaki igice cya 2, herekeza ku buriganya ndetse mu buryo butaziguye kurushaho. Malaki yibanda ku myifatire y’uburyo bubiri ifitanye isano, akaba yarayerekejeho kenshi akoresha ijambo ‘uburiganya.’ Mbere na mbere, reba ukuntu Malaki akoresha amagambo abimburira inama yatanze, abaza ibibazo bigira biti “twese ntidusangiye data? Imana yaturemye si imwe? Ni iki gituma umuntu wese ariganya mwene se, tukica isezerano rya ba sogokuruza?” Hanyuma, ku murongo wa 11, yongeyeho ko imyifatire yagaragajwe na Isirayeli irangwa no kuriganya ihwanye no guhumanya ‘ubuturo bwera bw’Uwiteka.’ Ni iki bari barimo bakora cyari kibi bene ako kageni? Uwo murongo wagaragaje kimwe mu bikorwa bakoraga, ugira uti ‘barongoye umukobwa w’imana y’inyamahanga.’
14 Mu yandi magambo, Abisirayeli bamwe na bamwe, bari bagize ishyanga ryari ryariyeguriye Yehova, bari barashatse abagore batamusengaga. Imirongo ikikije uwo idufasha kubona impamvu icyo gikorwa cyari kibi bikabije. Umurongo wa 10 wavuze ko bari bafite se umwe. Ibyo ntibyerekezaga kuri Yakobo (waje kwitwa Isirayeli), cyangwa Aburahamu, cyangwa se Adamu. Muri Malaki 1:6 hagaragaza ko Yehova yari we ‘se bari basangiye.’ Ishyanga rya Isirayeli ryari rifitanye na Yehova imishyikirano kandi bari mu isezerano Yehova yagiranye na ba sekuruza. Rimwe mu mategeko yo muri iryo sezerano ryagiraga riti “ntuzashyingirane na bo, ngo umukobwa wawe umushyingire umuhungu wabo, n’umukobwa wabo ngo umusabire umuhungu wawe.”—Gutegeka 7:3.
15. (a) Ni gute bamwe bashobora kugerageza gushakisha impamvu z’urwitwazo zibatera gushyingiranwa n’umuntu utizera? (b) Ni gute Yehova yagaragaje neza uko abona ibihereranye n’ishyingiranwa?
15 Muri iki gihe, hari abantu bamwe na bamwe bashobora kwibwira bati ‘uyu muntu nkunda, ni umuntu mwiza pe. Birashoboka ko nyuma y’igihe runaka yazemera ugusenga k’ukuri.’ Imitekerereze nk’iyo, igaragaza gusa ko umuburo wahumetswe ari uw’ukuri, umuburo ugira uti “umutima w’umuntu urusha ibintu byose gushukana, kandi ufite indwara, ntiwizere gukira” (Yeremiya 17:9). Uko Imana ibona ibyo gushyingiranwa n’abatizera bigaragazwa neza muri Malaki 2:12, hagira hati ‘ukora bene ibyo, Uwiteka azamuca.’ Ni yo mpamvu Abakristo baterwa inkunga yo ‘gushakana [n’uri] mu Mwami wacu’ gusa (1 Abakorinto 7:39). Mu gihe cya gahunda y’ibintu ya Gikristo, umuntu wizera ‘ntacibwa’ azira kuba ashyingiranywe n’umuntu utizera. Ariko se, uwo muntu utizera naramuka yihamiye aho ntiyizere, bizamugendekera bite mu gihe vuba aha Imana izaba ije kurimbura iyi gahunda?—Zaburi 37:37, 38.
Gufata Nabi Uwo Mwashakanye
16, 17. Ni iyihe myifatire y’uburiganya bamwe baje kugira?
16 Nyuma y’ibyo, Malaki avuga igikorwa cya kabiri cy’uburiganya: kugirira nabi uwo mwashakanye, cyane cyane binyuriye mu gutana na we mu buryo butemewe n’amategeko. Umurongo wa 14 w’igice cya 2 ugira uti “Uwiteka yabaye umugabo wo guhamya ibyawe n’iby’umugore wo mu busore bwawe wariganije, nubwo yari mugenzi wawe, akaba n’umugore mwasezeranye isezerano.” Binyuriye mu kuriganya abagore babo, abagabo b’Abayahudi batumye igicaniro cya Yehova ‘gitwikirwa n’amarira’ (Malaki 2:13). Abo bagabo basendaga abagore babo ku mpamvu zitemewe n’amategeko, bagata abagore bo mu busore bwabo mu buryo butari bwo, wenda bakabikora kugira ngo bishakire abagore bakiri bato cyangwa ab’abapagani. Kandi abatambyi bari barononekaye bihanganiraga ibyo bintu! Nyamara kandi, muri Malaki 2:16 hagira hati “ ‘nanga gusenda,’ ni ko Uwiteka Imana ya Isirayeli ivuga.” Nyuma y’igihe runaka, Yesu yagaragaje ko ubwiyandarike ari yo mpamvu yonyine ishobora gutuma umuntu utakoze icyaha atana n’uwo bashakanye akemererwa gushakana n’undi.—Matayo 19:9.
17 Tekereza ku magambo ya Malaki, maze urebe ukuntu akora ku mutima kandi akabyutsa ibyiyumvo birangwa n’impuhwe. Yerekeza kuri “mugenzi wawe, akaba n’umugore mwasezeranye isezerano.” Buri mugabo wese warebwaga n’ayo magambo, yari yarashakanye na mugenzi we bahuje ugusenga, ni ukuvuga Umwisirayelikazi, uwo yari yarahisemo kugira ngo abe mugenzi we akunda bazabana mu buzima bwabo bwose. Nubwo bishoboka ko bari barashakanye igihe bombi bari bakiri bato, kuba igihe cyarahitaga kandi bakagenda basaza ntibyasheshe isezerano bari baragiranye, ni ukuvuga isezerano ryo gushyingiranwa.
18. Ni mu buhe buryo inama yatanzwe na Malaki irebana n’uburiganya ifite ireme muri iki gihe?
18 Inama yatanzwe ku bihereranye n’ibyo bibazo iracyafite ireme no muri iki gihe. Birababaje kuba hari bamwe batita ku buyobozi butangwa n’Imana ku birebana no gushyingiranwa mu Mwami gusa. Nanone kandi, birababaje kuba hari bamwe badakomeza gushyiraho imihati kugira ngo batume ishyingiranwa ryabo rikomera. Aho kubigenza batyo, usanga bagerageza gushaka impamvu z’urwitwazo kandi bakagira imyifatire Imana yanga, binyuriye mu gushaka gutana n’abo bashakanye kugira ngo bakunde bishakire undi muntu. Mu gukora ibyo bintu, baba ‘barushya Uwiteka.’ Mu gihe cya Malaki, abirengagije inama itangwa n’Imana, bageze n’ubwo bahangara gutekereza ko kuba Yehova yarabonaga ibintu atyo nta shingiro byari bifite. Mu by’ukuri, baravugaga bati “Imana ica imanza iri he?” Mbega imitekerereze ikocamye! Ntituzigere tugwa muri uwo mutego.—Malaki 2:17.
19. Ni gute abagabo n’abagore bahabwa umwuka w’Imana?
19 Igiteye inkunga ariko, ni uko Malaki agaragaza ko hari abagabo bamwe na bamwe batariganyije abagore babo. Bari ‘bafite umwuka wera w’Imana wari usigaye’ (Umurongo wa 15, NW ). Igishimishije ariko, ni uko mu muteguro w’Imana muri iki gihe harimo abagabo nk’abo benshi, ‘bubaha abagore babo’ (1 Petero 3:7). Ntibafata nabi abagore babo, haba binyuriye mu kubakubita cyangwa kubatuka, ntibabahatira imikoreshereze y’ibitsina itesha agaciro, kandi ntibatesha agaciro abagore babo binyuriye mu kugirana agakungu n’abandi bagore cyangwa kureba porunogarafiya. Nanone kandi, umuteguro wa Yehova ufite imigisha yo kuba wiganjemo Abagore bizerwa b’Abakristokazi b’indahemuka ku Mana no ku mategeko yayo. Abo bagabo n’abagore bose bazi ibyo Imana yanga, bityo baratekereza kandi bagakora ibintu mu buryo buhuje na byo. Turifuza ko wakomeza kumera nk’abo bantu ‘wumvira Imana,’ bityo ukagira umugisha wo guhabwa umwuka wayo ku bwinshi.—Ibyakozwe 5:29.
20. Ni ikihe gihe cyegereje ku bantu bose?
20 Vuba aha, Yehova azacira urubanza iyi si yose uko yakabaye. Buri muntu wese ku giti cye azabazwa ibihereranye n’imyizerere ye hamwe n’ibyo yakoze. “Umuntu wese muri twe azīmurikira ibyo yakoze imbere y’Imana” (Abaroma 14:12). Ku bw’ibyo, ubu ikibazo gishishikaje twakwibaza ni iki gikurikira: ni nde uzarokoka umunsi wa Yehova? Igice cya gatatu ari na cyo cya nyuma muri uru ruhererekane, kizibanda kuri iyo ngingo.
Mbese, Ushobora Gusobanura?
• Ni iyihe mpamvu y’ibanze yatumye Yehova yamagana abatambyi bo muri Isirayeli?
• Kuki amahame y’Imana adahanitse cyane ku buryo abantu badashobora kuyubahiriza?
• Kuki twagombye kwitondera imyigishirize yacu muri iki gihe?
• Ni ibihe bikorwa by’uburyo bubiri Yehova yamaganye mu buryo bwihariye?
[Ifoto yo ku ipaji ya 15]
Mu gihe cya Malaki abatambyi bacyahiwe kuba batarakomeje kugendera mu nzira za Yehova
[Ifoto yo ku ipaji ya 16]
Tugomba kwigisha inzira za Yehova tubyitondeye, aho gushyigikira ibyo twumva bitunogeye
[Amafoto yo ku ipaji ya 18]
Yehova yamaganye Abisirayeli basendaga abagore babo ku mpamvu zidafashije maze bagashaka abagore b’abapagani
[Ifoto yo ku ipaji ya 18]
Muri iki gihe Abakristo bubahiriza isezerano ryabo ry’ishyingiranwa