Tugire Ubwenge—Imperuka Iregereje
“Iherezo rya byose riri bugufi: nuko, mugire ubwenge, mwirinda ibisindisha [muba maso, MN ] , mubone uko mugira umwete wo gusenga.”—1 PETERO 4:7.
1. (a) Ni ikihe kimwaro umuyobozi umwe w’idini hamwe n’abayoboke be bagize? (b) Ni ibihe bibazo dushobora kwibaza bitewe n’ibintu bimwe na bimwe byari byiringiwe bitasohoye?
“UYU mugoroba nahamagawe n’Imana mu gihe cy’isengesho rya nyuma. Yambwiye ko hari abantu bagera ku 116.000 bagiye kuzamurwa bakajyanwa mu ijuru, kandi ko imva z’abayoboke bagera kuri 3.700.000 bapfuye ziri bufungurwe.” Ayo magambo yavuzwe n’umuyobozi w’agatsiko k’idini kitwa Ubutumwa Buhereranye n’Iminsi Igiye Kuza ku munsi wabanzirizaga itariki ya 29 Ukwakira 1992, umunsi w’Urubanza rwa Nyuma, dukurikije ubuhanuzi bw’ako gatsiko. Nyamara kandi, ubwo itariki ya 29 Ukwakira yageraga, nta muntu n’umwe wari wajyanywe mu ijuru, kandi nta n’imva n’imwe yari yafunguwe. Aho kugira ngo abo bayoboke b’ako gatsiko k’idini bo muri Korea, bizeraga ko umunsi w’urubanza rwa nyuma ugeze, bajyanwe mu ijuru, bagize batya babona buracyeye nk’uko bisanzwe. Amatariki y’umunsi w’imperuka yagiye atangwa kenshi kandi agahita nta kiyabayeho, nyamara kandi, abayatanga ntibaragacika intege. Ariko se, Abakristo bakwiriye kubyifatamo bate? Mbese, bagomba kutongera kwizera ko imperuka yegereje cyane?
2. Ni nde wabwiye intumwa iby’umunsi w’urubanza wagombaga kuza, kandi ibyo babibwiwe bari mu yihe mimerere?
2 Mu gusubiza icyo kibazo, reka twiyibutse iby’igihe Yesu yaganiraga n’abigishwa be biherereye. Icyo gihe, ubwo bari mu ntara y’i Kayisariya ya Filipo, mu majyaruguru y’i Burasirazuba bw’inyanja ya Galilaya, ahitegeye Umusozi uteye neza wa Herumoni, bumvise avuga yeruye ko yagombaga kwicwa (Matayo 16:21). Ariko kandi, hari andi magambo akomeye cyane yagombaga gukurikiraho. Yesu amaze kubasobanurira ko kuba umwigishwa we ari ukugira imibereho yo kwitanga nta gutezuka, yabihanangirije agira ati “Umwana w’umuntu azazana n’abamarayika be, afite ubwiza bwa Se, [ahere] ko yitur[e] umuntu wese ibikwiriye ibyo yakoze” (Matayo 16:27). Yesu yavugaga iby’igihe cyari kuzaza. Ariko kandi, icyo gihe yari kuza ari Umucamanza. Icyo gihe kandi, byose byari guterwa n’ukuntu yari gusanga abantu bamukurikira mu budahemuka cyangwa batamukurikira. Urubanza rwa Yesu rwari kuba rushingiye ku myifatire abantu bari kuba bafite, atitaye ku butunzi bw’isi bari kuba bafite. Ibyo, abigishwa be bagombaga kubizirikana cyane (Matayo 16:25, 26). Bityo rero, Yesu Kristo ubwe ni we wabwiye abigishwa be ko bagombaga gutegereza ukuza kwe mu ikuzo, aje guca urubanza.
3. Ni gute Yesu yagaragaje ko yari kuza nta kabuza?
3 Ibyo Yesu yakomeje avuga bigaragaza neza ko yagombaga kugaruka nta kabuza. Yavuganye ishema ati “ndababwira ukuri yuko muri aba bahagaze hano harimo bamwe batazapfa kugeza ubwo bazabona Umwana w’umuntu aziye mu bwami bwe” (Matayo 16:28). Ayo magambo yaje gusohozwa nyuma y’iminsi itandatu uhereye icyo gihe. Iyerekwa ry’ukurabagirana kwa Yesu yahinduye isura, ryatangaje abigishwa be b’inkoramutima. Babonye mu maso ha Yesu habengerana rwose nk’izuba kandi imyambaro ye yari umweru urabagirana. Uko guhindura isura kwerekanaga uko ikuzo rya Kristo n’Ubwami bwe byari kuzaba bimeze. Mbega gihamya ikomeye yemeza ko ubuhanuzi buhereranye n’Ubwami bugomba gusohora nta kabuza! Mbega ikimenyetso gifite imbaraga cyari gutera abigishwa umwete wo kugira ubwenge!—2 Petero 1:16-19.
Impamvu Kugira Ubwenge Ari Ibyihutirwa Cyane
4. Kuki Abakristo bagomba kuba maso mu buryo bw’umwuka ku bihereranye no kuza kwa Kristo?
4 Nyuma y’igihe kitageze ku mwaka, turabona Yesu yicaye ku Musozi wa Elayono, nanone arimo aganira n’abigishwa be biherereye. Ubwo barimo bitegereza umujyi wa Yerusalemu, yabasobanuriye iby’ikimenyetso cy’ukuhaba kwe kw’igihe cyari kuzaza, kandi abihanangiriza agira ati “nuko mube maso, kuko mutazi umunsi Umwami wanyu azazaho.” Abigishwa be bagombaga guhora bari maso kuko igihe cyo kuza kwe kitari kizwi. Bagombaga guhora bacyiteguye.—Matayo 24:42.
5. Ni gute twatanga urugero ku bihereranye n’ukuntu kuba maso ari ngombwa?
5 Mu buryo bwo kuza kwe, Umwami ameze nk’umujura. Yakomeje agira ati “ariko ibi mu bimenye, iyaba nyir’urugo yari amenye igicuku umujura azaziramo, yabaye maso, ntiyamukundiye gucukura inzu ye” (Matayo 24:43). Nta bwo igisambo kijya kimenyesha nyir’urugo igihe kizamuterera, kuko intwaro yacyo y’ibanze ari ukumugwa gitumo. Ni yo mpamvu nyir’urugo agomba guhora ari maso. Ariko kandi, ku Bakristo b’indahemuka, nta bwo kuba maso mu buryo bwimazeyo babiterwa n’ubwoba bwo kuba hari icyo bikanga. Ahubwo, babiterwa no kuba bategerezanije amatsiko menshi ukuza kwa Kristo afite ikuzo kugira ngo atangize Imyaka Igihumbi y’amahoro.
6. Kuki tugomba kugira ubwenge?
6 N’ubwo twaba maso mu rugero rungana rute, nta n’umwe ushobora kuba yagenekereza ngo amenye umunsi nyawo wo kuza kwe. Yesu yaravuze ati “nuko namwe mwitegure, kuko igihe mudatekereza, ari cyo Umwana w’umuntu azaziramo” (Matayo 24:44). Ni yo mpamvu tugomba kugira ubwenge. Umukristo aramutse atekereje ko Kristo atazaza ku munsi runaka, wenda uwo waba ari wo munsi wo kuza kwe! Ni koko, mu gihe cyashize, hari Abakristo b’indahemuka bagerageje kuvuga igihe imperuka yari kuzira babigiranye umutima mwiza. Nyamara kandi, igihe cyose aya magambo ya Yesu akurikira yagiye agaragara ko ari ay’ukuri. Yaravuze ati “ariko uwo munsi n’icyo gihe nta wubizi, naho baba abamarayika bo mu ijuru, cyangwa Umwana, keretse Data wenyine.”—Matayo 24:36.
7. Kugira ngo tube abigishwa ba Kristo, ni iyihe mibereho tugomba kugira?
7 None se, twafata uwuhe mwanzuro? Umwanzuro twafata, ni uw’uko kugira ngo tube abigishwa ba Kristo tugomba guhora twizeye ko imperuka y’iyi gahunda mbi yegereje.
8. Ni iki cyagiye kiranga Abakristo kuva mu mizo ya mbere y’Ubukristo?
8 Imyifatire nk’iyo yagiye irangwa ku Bakristo buri gihe nk’uko abahanga mu by’amateka n’intiti mu bihereranye na Bibiliya babyemeza. Urugero, mu rutonde rw’amagambo yatanzweho ubusobanuro, munsi y’ijambo “Umunsi,” abanditsi ba The Translator’s New Testament bagira bati “Abakristo bo mu bihe by’I [sezerano] R[ishya] babagaho bategereje Umunsi (ni ukuvuga igihe) iyi si hamwe n’ubugizi bwa nabi bwayo bwose byari gutsembwaho, ubwo Yesu yari kugaruka ku isi gucira abantu bose urubanza, agatangiza igihe gishya cy’amahoro kandi agatangira gutegeka isi yose ari Umwami.” Igitabo Encyclopædia Britannica kigira kiti “ukwaguka gutangaje k’Ubukristo ku isi hose gufitanye isano itaziguye no kuba Abakristo bategereje igihe cy’imperuka, ari byo bivuga ko bategereje ukugaruka kwa Kristo kwegereje cyane. Ku Mukristo, gutegereza igihe cy’imperuka ntibyigeze biba ibi byo gutegerezanya amatsiko ukuza k’Ubwami bw’Imana nta cyo bakora.”
Icyo Kugira Ubwenge Bisobanura
9. N’ubwo bimwe mu byo Petero yari yiteze kuri Mesiya bitari byo, kuki yakomeje kugira icyizere?
9 Nyuma y’imyaka 30 Yesu agiranye ibiganiro byimbitse n’abigishwa be ba bugufi ku Musozi wa Elayono, nta bwo intumwa Petero yari yakarambirwa gutegereza ko imperuka iza. Ndetse n’ubwo we n’abigishwa bagenzi be bari barabanje kwibeshya ku bihereranye n’ibyo bari biteze kuri Mesiya, yakomeje kugira icyizere cy’uko urukundo rwa Yehova n’ububasha bwe byari ibihamya byemeza ko ibyiringiro byabo byari kuzasohozwa nta kabuza (Luka 19:11; 24:21; Ibyakozwe 1:6; 2 Petero 3:9, 10). Yatanze igitekerezo dusanga mu Byanditswe bya Kigiriki byose agira ati “Iherezo rya byose riri bugufi.” Hanyuma, yateye inkunga bagenzi be b’Abakristo agira ati “mugire ubwenge, mwirinda ibisindisha [muba maso, MN ] , mubone uko mugira umwete wo gusenga.”—1 Petero 4:7.
10. (a) Kugira ubwenge bivuga iki? (b) Kubona ibintu mu buryo buhuje n’ubushake bw’Imana hakubiyemo iki?
10 ‘Kugira ubwenge’ ntibishaka kuvuga ko ari ukuba intiti mu by’isi. Yehova yaravuze ati “nzarimbura ubwenge bw’abanyabwenge, n’ubuhanga bw’abahanga nzabuhindura ubusa” (1 Abakorinto 1:19). Ijambo Petero yakoresheje rishobora gusobanurwa ngo “gushyira mu gaciro.” Uko gushyira mu gaciro ko mu buryo bw’umwuka kugendana n’uburyo bwacu bwo gusenga. Ku bw’ibyo rero, kuba turi maso bituma tubona ibintu mu buryo buhuje neza n’ubushake bwa Yehova; tumenya ibintu by’ingenzi n’ibitari iby’ingenzi (Matayo 6:33, 34). Mu gihe twegereje imperuka, ntidukururwa maze ngo twirundumurire mu mibereho yo gushayisha; nta n’ubwo kandi twirengagiza iby’iki gihe turimo. (Gereranya na Matayo 24:37-39.) Ahubwo tuyoborwa no gushyira mu gaciro no kutabogama mu bitekerezo, mu bwenge no mu myifatire, mbere na mbere ku Mana (‘[tuba maso ngo] tubone uko tugira umwete wo gusenga’), hanyuma no kuri bagenzi bacu (‘dukundana urukundo rwinshi’).—1 Petero 4:7, 8.
11. (a) ‘Guhinduka bashya mu bwenge bwacu’ bivuga iki? (b) Ni gute imbaraga nshya ikoresha ubwenge bwacu idufasha mu gufata imyanzuro myiza?
11 Kugira ubwenge hakubiyemo no ‘guhinduka bashya mu bwenge bwacu’ (Abefeso 4:23). Kuki tugomba guhinduka bashya? Kubera ko twarazwe ukudatungana kandi tukaba dukikijwe n’abanyabyaha, ubwenge bwacu bukaba buganzwa n’ukubogama kurwanya iby’umwuka. Iyo mbaraga, ihora isunika ibitekerezo byacu n’ukubogama kwacu ibyerekeza ku gukunda ubutunzi no ku bwikunde. Ku bw’ibyo rero, iyo umuntu ahindutse Umukristo, aba akeneye imbaraga nshya, cyangwa imitekerereze imutegeka, izajya isunika ibitekerezo bye ibyerekeza mu nzira nziza, inzira y’iby’umwuka igana ku mimerere yo kugira umutima wo kwitanga. Bityo, mu gihe hazaba havutse ikibazo gisaba kugira amahitamo, urugero, ku bihereranye no kwiga, akazi, imyidagaduro, imyambarire, no mu bindi bintu ibyo ari byo byose, mbere na mbere azihutira kugisuzuma abogamiye ku by’umwuka aho kubogamira ku by’umubiri bishingiye ku bwikunde. Uwo mutima mushya utuma gufata ibyemezo mu buryo bushyize mu gaciro byoroha kandi tugakomeza kuzirikana ko imperuka yegereje.
12. Ni gute dushobora gukomeza kuba “bazima mu byo kwizera”?
12 Kuba abantu bashyira mu gaciro bidusaba kuba bazima mu buryo bw’umwuka. Ariko se, ni gute dushobora gukomeza kuba “bazima mu byo kwizera”? (Tito 2:2). Tugomba kugaburira ubwenge bwacu ibyo kurya byiza (Yeremiya 3:15). Guhora twigaburira ukuri kuboneka mu Ijambo ry’Imana kuri gahunda ihamye ishyigikiwe n’umwuka wera wayo bizatuma dukomeza kugira igihagararo cyiza mu by’umwuka. Ku bw’ibyo rero, kugira gahunda idakuka mu cyigisho cya bwite, mu murimo wo kubwiriza, mu isengesho, no mu mishyikirano ihuza Abakristo, ni iby’ingenzi.
Uko Kugira Ubwenge Bishobora Kuturinda
13. Ni gute kugira ubwenge biturinda gukora iby’ubupfu?
13 Kugira ubwenge bishobora kuturinda gukora iby’ubupfu tugwa mu ikosa rishobora kutuvutsa ubuzima bw’iteka. Ariko se, ibyo byashoboka bite? Intumwa Pawulo ivuga iby’ ‘itegeko ryo mu [mutima].’ Ku muntu ukomeye mu byo kwizera, iryo tegeko ryo mu mutima riyoborwa n’icyo yishimira, ni ukuvuga “amategeko y’Imana.” Ni koko, “itegeko ry’ibyaha” rirwanya itegeko ryo mu mutima. Ariko kandi, Umukristo ashobora gutsinda iyo ntambara abifashijwemo na Yehova.—Abaroma 7:21-25.
14, 15. (a) Ni ibihe bintu by’uburyo bubiri bihatanira gutegeka ubwenge bwacu? (b) Ni gute dushobora gutsinda intambara y’umwuka?
14 Pawulo akomeza agaragaza itandukaniro ritangaje riri hagati y’umutima uganzwa n’umubiri waheneberejwe n’icyaha, ukaba ubogamiye ku mibereho yo kudamarara, n’umutima uyoborwa n’umwuka w’Imana ubogamiye ku mibereho yo kwitanga mu murimo wa Yehova. Mu Baroma 8:5-7, Pawulo yanditse agira ati “abakurikiza ibya kamere y’umubiri, bita ku by’umubiri; naho abakurikiza iby’[u]mwuka, bakita ku by’[u]mwuka. Umutima wa kamere utera urupfu, ariko umutima w’[u]mwuka uzana ubugingo n’amahoro: kuko umutima wa kamere ari umwanzi w’Imana, kuko utumvira amategeko y’Imana, ndetse ntushobora kuyumvira.”
15 Ku murongo wa 11, Pawulo asobanura uburyo ubwenge bufatanya n’umwuka wera butsinda intambara. Haragira hati “ariko niba [u]mwuka w’Iyazuye Yesu [u]ba muri mwe, Iyazuye Kristo Yesu izazura n’imibiri yanyu ipfa ku bw’[u]mwuka wayo uba muri mwe.”
16. Kugira ubwenge biturinda ayahe moshya?
16 Ku bw’ibyo rero, nitugira ubwenge ntituzatwarwa n’ibintu by’iyi si byogeye hose bireshya abantu, ari byo birangwa no kwirundumurira mu buryo burenze urugero mu binezeza, mu butunzi no mu bwiyandarike bw’ingeri zose. Ubwenge bwacu buzatwumvisha ko tugomba ‘kuzibukira gusambana,’ bityo ntituzagerweho n’ingaruka mbi zabyo (1 Abakorinto 6:18). Ubwenge bwacu buzadutera umwete wo gushyira imbere iby’Ubwami, kandi buzarinda imitekerereze yacu mu gihe twaba turehejwe n’akazi gashobora gucogoza imishyikirano dufitanye na Yehova.
17. Ni gute mushiki wacu umwe w’umupayiniya yagaragaje ubwenge ubwo yari ahanganye n’ibibazo by’amafaranga?
17 Urugero, mu gihugu kiri mu karere gashyuha ko mu Burasirazuba bw’amajyepfo ya Aziya, hari mushiki wacu ukiri muto wakomeje gushyira imbere inyungu z’Ubwami mu bwenge bwe. Yari yaricengejemo umutima wo gukunda umurimo w’igihe cyose. Muri icyo gihugu, ahenshi akazi gakorwa mu minsi itandatu cyangwa irindwi yuzuye mu cyumweru. Se, utari Umuhamya wa Yehova, yari yiteze ko narangiza kwiga kaminuza azajya azanira umuryango akayabo k’amafaranga. Ariko kandi, kubera ko yifuzaga cyane gukora ubupayiniya, yashatse akazi k’igice cy’umunsi maze atangira umurimo w’ubupayiniya. Ibyo byarakaje se cyane maze amwuka inabi ashaka gusohora ibintu bye byose ngo abite mu muhanda. Yari arimo amadeni menshi bitewe n’uko yakinaga urusimbi, bityo akaba yari yiringiye ko umukobwa we azamwishyurira. Musaza w’uwo mushiki wacu na we wigaga muri kaminuza yaje kubura amafaranga y’ishuri bitewe n’imyenda se yarimo. Uwo musore yasabye mushiki we kumurihirira ishuri amusezeranya ko namara kubona akazi azita ku muryango. Urukundo uwo mushiki wacu yakundaga musaza we n’urwo yakundaga umurimo w’ubupayiniya rwatumye umutima we uhera mu rungabangabo. Nyuma yo gusuzumana ubwitonzi icyo kibazo abishyize mu isengesho, yafashe umwanzuro wo gukomeza gukora ubupayiniya maze ashaka akandi kazi. Mu gusubiza isengesho rye, yabonye akazi keza kurushaho katumye ashobora gufasha umuryango we na musaza we kandi akomeza no gukora umurimo we w’ubupayiniya yakundaga mbere y’ibindi.
Shakira Ubufasha Kuri Yehova Kugira ngo Ukomeze Kugira Ubwenge
18. (a) Kuki abantu bamwe na bamwe bashobora kumva bacitse intege? (b) Ni iyihe mirongo y’ibyanditswe ishobora guhumuriza abacitse intege?
18 Wenda bamwe mu bigishwa ba Kristo bashobora kugira ingorane mu gukomeza kugira ubwenge. Ukwihangana kwabo gushobora gucogora bitewe n’uko iyi gahunda mbi y’ibintu irambye kurenza uko babitekerezaga. Ibyo bishobora kubaca intege. Nyamara kandi, imperuka izaza. Ibyo Yehova yarabidusezeranyije (Tito 1:2). Nyuma y’ibyo, hazabaho paradizo hano ku isi nk’uko yabidusezeranyije. Ibyo Yehova arabitwizeza (Ibyahishuwe 21:1-5). Isi nshya niza, hazabaho “igiti cy’ubugingo” ku bantu bose bazaba barakomeje kugira ubwenge.—Imigani 13:12.
19. Ni gute dushobora gukomeza kugira ubwenge?
19 Ni gute twakomeza kugira ubwenge? Ni mu gukomeza gushakira ubufasha kuri Yehova (Zaburi 54:6 [umurongo wa 4 muri Bibiliya Yera]). Dukomeze kumuba hafi. Mbega ukuntu dushimishwa no kumenya ko Yehova yifuza ko tugirana na we imishyikirano ya bugufi! Umwigishwa Yakobo yanditse agira ati “mwegere Imana, na yo izabegera” (Yakobo 4:8). Pawulo yaravuze ati “mujye mwishimira mu Mwami wacu iminsi yose: yewe, nongeye kubivuga nti ‘mwishime!’ Ineza yanyu imenywe n’abantu bose, Umwami ari bugufi. Ntimukagire icyo mwiganyira, ahubwo ibyo mushaka byose bimenywe n’Imana, mubisabiye, mubyingingiye, mushima. Nuko [a]mahoro y’Imana, ahebuje rwose ayo umuntu yamenya, azarindire imitima yanyu n’ibyo mwibwira muri Kristo Yesu” (Abafilipi 4:4-7). Kandi mu gihe imitwaro y’iyi gahunda y’ibintu yenda kurunduka yaba isa n’aho ikuremereye cyane ku buryo wumva utagishoboye gukomeza kuyikorera, uyikoreze Yehova, na we azakuramira.—Zaburi 55:23 (umurongo wa 22 muri Bibiliya Yera).
20. Ni iyihe nzira tugomba gukomeza kunyuramo dukurikije 1 Timoteyo 4:10?
20 Ni koko, imperuka iri bugufi; bityo rero gira ubwenge! Mbere y’imyaka 1.900 iyo nama yari nziza; muri iki gihe bwo, ni iy’ingenzi cyane. Nimucyo rero dukomeze gukoresha ubwenge bwacu mu gusingiza Yehova, we ukomeza kutuyobora mu mutekano atuganisha mu isi nshya yadusezeranyije.—1 Timoteyo 4:10.
Ni Gute Wasubiza?
◻ Ubwenge ni iki?
◻ Kuki kugira ubwenge byihutirwa cyane?
◻ Ni gute dushobora guhinduka bashya ku bihereranye n’imbaraga ikoresha ubwenge bwacu?
◻ Ni iyihe ntambara tugomba guhora turwana mu bwenge bwacu?
◻ Ni gute dushobora gukomeza kugira ubwenge?
[Ifoto yo ku ipaji ya 9]
Kwegera Imana mu isengesho bidufasha gukomeza kugira ubwenge
[Ifoto yo ku ipaji ya 11]
Nidukomeza kugira ubwenge, nta bwo tuzatwarwa n’ibishuko by’iyi si