Umutware w’umutunzi wahisemo nabi
UWO mutware w’umusore wari umutunzi yari umukiranutsi, yumvira amategeko, kandi agira ishyaka mu by’idini. Yegereye Yesu, aramupfukamira, aramubaza ati “Mwigisha mwiza, nkore cyiza ki ngo mpabwe ubugingo buhoraho?”
Yesu yamushubije ko kugira ngo azabone ubugingo yagombaga kwitondera amategeko y’Imana. Uwo musore yasabye Yesu kumusobanurira neza ayo mategeko ayo ari yo, Yesu aramusubiza ati “ntukice, ntugasambane, ntukibe, ntukabeshyere abandi, wubahe so na nyoko, ukunde mugenzi wawe nk’uko wikunda.” Ayo yari amategeko y’ibanze mu mategeko ya Mose. Hanyuma uwo musore yaravuze ati “ayo yose narayitondeye. None icyo nshigaje ni iki?”—Matayo 19:16-20.
Yesu yumvise ‘amukunze,’ maze aramubwira ati “ushigaje kimwe: genda ibyo ufite byose ubigure impiya uzifashishe abakene, ni bwo uzagira ubutunzi mu ijuru, uhereko uze unkurikire.”—Mariko 10:17-21.
Uwo mutware wari ukiri umusore yahise ahura n’ikibazo cyo gufata umwanzuro ukomeye. Ni iki yagombaga gukora? Ese yari guhara ubutunzi bwe akaba umwigishwa wa Yesu, cyangwa yari kubugumana? Ese yari gukurikirana ubutunzi bwo mu isi, cyangwa yari gukurikirana ubutunzi bwo mu ijuru? Guhitamo bigomba kuba byaramugoye. Biragaragara ko yari ashishikajwe n’ibintu byo mu buryo bw’umwuka kubera ko yumviraga Amategeko, kandi akaba yarabajije ikindi kintu yashoboraga gukora kugira ngo yemerwe n’Imana. Ni uwuhe mwanzuro yafashe? Bibiliya igira iti “agenda afite agahinda kuko yari afite ubutunzi bwinshi.”—Mariko 10:22.
Umwanzuro w’uwo mutware w’umusore ntiwari uhuje n’ubwenge. Iyo aza kwemera kuba umwigishwa wa Yesu w’indahemuka, yari kuzabona icyo yashakaga, ni ukuvuga ubugingo buhoraho. Ntituzi uko byamugendekeye nyuma yaho. Icyakora, icyo tuzi ni uko imyaka igera kuri mirongo ine nyuma yaho, ingabo z’Abaroma zarimbuye Yerusalemu ndetse n’igice kinini cya Yudaya. Abayahudi benshi batakaje imitungo yabo ndetse bahasiga ubuzima.
Intumwa Petero n’abandi bigishwa ba Yesu bo ntibabaye nk’uwo mutware w’umusore, kuko bo bahisemo neza. Bibiliya ivuga ko ‘basize byose’ bagakurikira Yesu. Mbega ukuntu uwo mwanzuro bafashe wabagiriye akamaro! Yesu yababwiye ko bari kuzahabwa ibintu byikubye incuro nyinshi ibyo bari barasize. Ikigeretse kuri ibyo, bari kuzaragwa ubugingo buhoraho. Umwanzuro bafashe ntiwari kuzatuma bicuza nyuma yaho.—Matayo 19:27-29.
Twese tujya dufata imyanzuro mu buzima. Imwe iba yoroshye indi ikomeye. Ni iyihe nama Yesu yatanze ku birebana n’iyo myanzuro? Ese uzemera inama ye? Nuyemera, uzabona ingororano nyinshi. Nimucyo dusuzume uko dushobora gukurikira Yesu ndetse n’uko twakungukirwa n’ibyo yavuze.