Bungeri, mujye mwigana Abungeri Bakuru
‘Kristo yababajwe ku bwanyu, abasigira icyitegererezo kugira ngo mugere ikirenge mu cye.’—1 PET 2:21.
1, 2. (a) Bigendekera bite intama iyo zitaweho? (b) Kuki abantu benshi bo mu gihe cya Yesu bari bameze nk’intama zitagira umwungeri?
INTAMA zirushaho kumererwa neza iyo umwungeri wazo azitaho. Hari igitabo kivuga ibirebana no korora intama kigira kiti “umuntu ujyana umukumbi mu rwuri gusa ariko ntiyite ku bindi ukenera, nyuma y’imyaka mike intama ze zirwara indwara zitandukanye kandi ntizigire icyo zimwungura.” Ariko kandi, iyo umwungeri yita ku ntama ze uko bikwiriye, zimererwa neza.
2 Uko ni na ko bimeze ku birebana n’itorero. Uburyo abungeri b’umukumbi w’Imana bita kuri buri ntama baragijwe, bigira uruhare mu gutuma itorero ryose rimererwa neza mu buryo bw’umwuka. Ushobora kuba wibuka ko Yesu yagiriye impuhwe imbaga y’abantu bitewe n’uko “bari bameze nk’intama zitagira umwungeri, zashishimuwe kandi zitatanye” (Mat 9:36). Kuki bari muri iyo mimerere ibabaje? Ni ukubera ko abari bafite inshingano yo kwigisha abantu Amategeko y’Imana bari abanyamwaga, babasaba ibirenze ibyo bashoboye, bakaba bari n’indyarya. Aho kugira ngo abayobozi b’idini bo muri Isirayeli bafashe abari bagize umukumbi kandi babiteho, bashyiraga “imitwaro iremereye” ku bitugu byabo.—Mat 23:4.
3. Ni iki abasaza b’itorero bagombye kuzirikana mu gihe basohoza inshingano yabo yo kuba ari abungeri b’Abakristo?
3 Ku bw’ibyo rero, abungeri b’Abakristo bo muri iki gihe, ni ukuvuga abasaza, bafite inshingano ikomeye. Intama baragira ni iza Yehova na Yesu, we wavuze ko ari “umwungeri mwiza” (Yoh 10:11). Izo ntama ‘zaguzwe igiciro cyinshi.’ Yesu yazitanzeho “amaraso y’agaciro kenshi” (1 Kor 6:20; 1 Pet 1:18, 19). Akunda intama ze cyane ku buryo yemeye gutanga ubuzima bwe ku bwazo. Abasaza bagombye guhora bibuka ko ari abungeri bungirije, bagenzurwa n’Umwana w’Imana ikunda cyane Yesu Kristo, “umwungeri mukuru w’intama.”—Heb 13:20.
4. Ni iki turi busuzume muri iki gice?
4 None se, abungeri b’Abakristo bagombye gufata bate intama? Abagize itorero baterwa inkunga yo ‘kumvira ababayobora.’ Ariko abasaza b’Abakristo na bo baterwa inkunga yo kwirinda ‘gutwaza igitugu abagize umurage w’Imana.’ (Heb 13:17; soma muri 1 Petero 5:2, 3.) Ku bw’ibyo se, abasaza bayobora bate umukumbi batawutwaza igitugu? Mu yandi magambo, ni mu buhe buryo abasaza bakwita ku byo intama zikeneye batarengereye ububasha Imana yabahaye?
“AZABATWARA MU GITUZA CYE”
5. Ni iki imvugo y’ikigereranyo iri muri Yesaya 40:11 itwigisha ku birebana na Yehova?
5 Umuhanuzi Yesaya yavuze ibirebana na Yehova agira ati “azaragira umukumbi we nk’umwungeri. Azateranyiriza abana b’intama hamwe akoresheje ukuboko kwe, kandi azabatwara mu gituza cye. Izonsa azazigenza neza” (Yes 40:11). Iyo mvugo y’ikigereranyo yumvikanisha ko Yehova yita ku byo abafite intege nke n’abatagira kirengera bakenera. Kimwe n’uko umwungeri aba azi neza ibyo buri ntama yo mu mukumbi we ikeneye kandi akaba yiteguye kuyifasha, ni na ko Yehova aba azi neza ibyo buri wese mu bagize itorero akeneye, kandi yishimira kumufasha. Nk’uko iyo bibaye ngombwa umwungeri atwara mu gituza cye agatama kakimara kuvuka, ni na ko Yehova, “Data w’imbabazi nyinshi,” azaduhumuriza kandi atwiteho mu buryo budasanzwe mu gihe tuzaba turi mu bihe bigoye.—2 Kor 1:3, 4.
6. Umusaza yakwigana ate urugero rwa Yehova?
6 Hari isomo rihebuje umwungeri w’Umukristo ashobora kwigira kuri Data wo mu ijuru. Kimwe na Yehova, agomba kwita ku byo intama zikeneye. Iyo umusaza azi ibibazo abagize itorero bafite, kandi akamenya ibibazo biba bigomba gukemurwa mu buryo bwihutirwa, aba ashobora kubafasha no kubatera inkunga (Imig 27:23). Birumvikana rero ko umusaza agomba gushyikirana na bagenzi be bahuje ukwizera. Nubwo yirinda kwivanga mu buzima bwabo, yita ku byo abona mu itorero n’ibyo yumva, akanaboneka kugira ngo ‘afashe abadakomeye.’—Ibyak 20:35; 1 Tes 4:11.
7. (a) Mu gihe cya Ezekiyeli na Yeremiya, intama z’Imana zari zifashwe zite? (b) Kuba Yehova yaraciriyeho iteka abungeri b’abahemu bitwigisha iki?
7 Reka dusuzume imyifatire yarangaga abungeri Imana yaciriyeho iteka. Mu gihe cya Ezekiyeli na Yeremiya, Yehova yaciriyeho iteka abungeri bakagombye kuba baritaga ku ntama, ariko bakaba batarabikoraga uko bikwiriye. Muri icyo gihe intama zari zarabuze uzitaho, zatewe n’inyamaswa maze ziratatana. Aho kugira ngo abo bungeri bagaburire intama, bazinyunyuzaga imitsi kandi ‘bakimenya bo ubwabo’ (Ezek 34:7-10; Yer 23:1). Iyo mpamvu yatumye Imana iciraho iteka abo bungeri, ni na yo ituma iciraho iteka abayobozi b’amadini yiyita aya gikristo. Ibyo bitsindagiriza ko ari iby’ingenzi ko abasaza b’Abakristo bita ku mukumbi wa Yehova uko bikwiriye, kandi babigiranye urukundo.
“MBAHAYE ICYITEGEREREZO”
8. Yesu yatanze ate urugero rwiza mu birebana no gukosora umuntu ufite imitekerereze idakwiriye?
8 Kudatungana bishobora gutuma zimwe mu ntama z’Imana zidahita ziyumvisha icyo Yehova azitezeho. Zishobora kudakora ibihuje n’inama zo mu Byanditswe, cyangwa se zigakora ibintu bigaragaza ko zidakuze mu buryo bw’umwuka. Icyo gihe abasaza bakora iki? Bagombye kwigana uko Yesu yihanganiye abigishwa be, igihe bari bahangayikishijwe n’ikibazo cyo kumenya uwari kuzaba ukomeye mu Bwami. Aho kugira ngo Yesu arakarire abigishwa be, yakomeje kubigisha no kubagira inama zuje urukundo ku birebana n’uko bari bakwiriye kugaragaza umuco wo kwicisha bugufi (Luka 9:46-48; 22:24-27). Igihe Yesu yabozaga ibirenge, yari abahaye isomo rikomeye mu birebana no kwicisha bugufi, uwo ukaba ari umuco abagenzuzi b’Abakristo bagomba kugira.—Soma muri Yohana 13:12-15; 1 Pet 2:21.
9. Yesu yashishikarije abigishwa be kugira iyihe mitekerereze?
9 Uko Yesu yabonaga inshingano yo kuba umwungeri w’Umukristo byari bitandukanye n’uko igihe kimwe Yakobo na Yohana bigeze kubibona. Izo ntumwa zombi zigeze kwifuza kugira umwanya ukomeye mu Bwami. Ariko Yesu yakosoye imitekerereze yazo, agira ati “muzi ko abategetsi b’amahanga bayategeka, kandi ko abakomeye bayo bayatwaza igitugu. Ariko ibyo si ko bimeze muri mwe. Ahubwo umuntu wese wifuza kuba ukomeye muri mwe, agomba kuba umukozi wanyu” (Mat 20:25, 26). Intumwa zagombaga kwirinda ‘gutwaza igitugu’ bagenzi babo.
10. Yesu yifuza ko abasaza bafata bate umukumbi, kandi se ni uruhe rugero Pawulo yatanze mu birebana n’ibyo?
10 Yesu aba yiteze ko abasaza b’Abakristo bafata umukumbi nk’uko yawufataga. Bagomba kuba biteguye gukorera bagenzi babo, aho kubategeka. Intumwa Pawulo yari afite imyifatire nk’iyo yo kwicisha bugufi, kuko yabwiye abakuru b’itorero ryo muri Efeso ati “muzi neza uko nabanye namwe igihe cyose, uhereye ku munsi wa mbere nakandagizaga ikirenge mu ntara ya Aziya, nkorera Umwami niyoroheje cyane.” Iyo ntumwa yifuzaga ko abo basaza bafasha abandi babigiranye umwete kandi bicishije bugufi. Yaravuze iti “naberetse muri byose ko nimukorana umwete mutyo ari bwo muzafasha abadakomeye” (Ibyak 20:18, 19, 35). Pawulo yabwiye Abakorinto ko atategekaga ukwizera kwabo. Ahubwo yari umukozi woroheje wakoranaga na bo kugira ngo bagire ibyishimo (2 Kor 1:24). Pawulo yahaye abasaza bo muri iki gihe urugero rwiza mu birebana no kwicisha bugufi no gukorana umwete.
‘MUKOMEZE IJAMBO RYO KWIZERWA’
11, 12. Umusaza yafasha ate mugenzi we bahuje ukwizera gufata umwanzuro?
11 Umusaza w’itorero agomba ‘gukomeza ijambo ryo kwizerwa mu buryo bwe bwo kwigisha’ (Tito 1:9). Ariko ibyo abikora “mu mwuka w’ubugwaneza” (Gal 6:1). Aho kugira ngo umwungeri mwiza ahatire bagenzi be bagize itorero gukora ibintu mu buryo runaka, atekereza uko yabagera ku mutima kugira ngo bakore ibikwiriye. Umusaza ashobora kwereka umuvandimwe amahame yo mu Byanditswe yagombye gusuzuma igihe ashaka gufata umwanzuro w’ingenzi. Ashobora gusuzumana na we ingingo zasohotse mu bitabo byacu zigira icyo zibivugaho. Uwo musaza w’itorero ashobora no kumugira inama yo gutekereza ukuntu imyanzuro azafata izatuma arushaho kugirana na Yehova imishyikirano myiza cyangwa ikayangiza. Umusaza ashobora gutsindagiriza akamaro ko gusaba Imana ubuyobozi binyuze mu isengesho mbere yo gufata umwanzuro (Imig 3:5, 6). Namara kubiganiraho n’uwo muvandimwe, azamureka yifatire umwanzuro.—Rom 14:1-4.
12 Ububasha abasaza b’Abakristo bafite ni ubwo bahabwa gusa n’Ibyanditswe. Ku bw’ibyo, ni ngombwa ko bakoresha Bibiliya neza kandi bagatanga inama zishingiye ku byo ivuga. Iyo babigenje batyo, bituma badakoresha nabi ububasha bafite. N’ubundi kandi, ni abungeri bungirije, kandi buri wese mu bagize itorero afite icyo azabazwa na Yehova hamwe na Yesu ku birebana n’imyanzuro afata.—Gal 6:5, 7, 8.
“IBYITEGEREREZO BY’UMUKUMBI”
13, 14. Umusaza yabera ate urugero rwiza umukumbi?
13 Intumwa Petero amaze kugira abasaza b’itorero inama yo ‘kudatwaza igitugu’ abavandimwe, yabateye inkunga yo ‘kuba ibyitegererezo by’umukumbi’ (1 Pet 5:3). Ni mu buhe buryo umusaza yaba icyitegererezo cy’umukumbi? Reka dusuzume ibintu bibiri umuntu ‘wifuza inshingano yo kuba umugenzuzi’ agomba kuba yujuje. Agomba kuba ‘atekereza neza’ kandi ‘ayobora neza abo mu rugo rwe.’ Niba umusaza afite umuryango, agomba kuwuyobora mu buryo bw’intangarugero, kuko ‘niba umuntu atazi kuyobora abo mu rugo rwe, atabasha kwita ku itorero ry’Imana’ (1 Tim 3:1, 2, 4, 5). Kugira ngo umuntu wifuza guhabwa inshingano y’ubugenzuzi yuzuze ibisabwa, agomba kuba atekereza neza, ni ukuvuga ko aba asobanukiwe neza amahame y’Imana kandi azi uko yayakurikiza. Agomba kuba ashyira mu gaciro kandi adafata imyanzuro ahubutse. Iyo abasaza bafite iyo mico, bituma abagize itorero barushaho kubagirira icyizere.
14 Ubundi buryo abagenzuzi babera Abakristo bagenzi babo urugero rwiza ni ugufata iya mbere mu murimo wo kubwiriza. Yesu yahaye abagenzuzi urugero rwiza mu birebana n’ibyo. Kubwiriza ubutumwa bwiza bw’Ubwami ni byo yahaga agaciro cyane igihe yari ku isi. Yeretse abigishwa be uko uwo murimo wagombaga gukorwa (Mar 1:38; Luka 8:1). Muri iki gihe, iyo ababwiriza bajyanye n’abasaza kubwiriza, bakibonera ishyaka bagira muri uwo murimo urokora ubuzima kandi bakabareberaho uko bigisha, bibatera inkunga. Iyo abagenzuzi bakoresha igihe cyabo n’imbaraga zabo mu murimo wo kubwiriza ubutumwa bwiza babigiranye ishyaka nubwo baba bafite byinshi byo gukora, bituma abagize itorero bose bagaragaza ishyaka nk’iryo. Nanone kandi, abasaza babera abavandimwe babo urugero rwiza bategura amateraniro y’itorero kandi bagatanga ibitekerezo, ndetse bakifatanya no mu bindi bikorwa, urugero nko gukora isuku ku Nzu y’Ubwami no kuyitaho.—Efe 5:15, 16; soma mu Baheburayo 13:7.
“MUSHYIGIKIRE ABADAKOMEYE”
15. Vuga zimwe mu mpamvu zituma abasaza basura abagize itorero mu rwego rwo kuragira umukumbi.
15 Umwungeri mwiza yihutira gufasha intama yavunitse cyangwa yarwaye. Mu buryo nk’ubwo, abasaza bagomba kwihutira gufasha umuntu uwo ari we wese mu itorero ufite ibibazo cyangwa ukeneye ubufasha bwo mu buryo bw’umwuka. Abageze mu za bukuru n’abarwaye bashobora gukenera kwitabwaho mu buryo bw’umubiri, ariko icyo baba bakeneye cyane cyane ni ugufashwa mu buryo bw’umwuka no guterwa inkunga (1 Tes 5:14). Abakiri bato bo mu itorero bashobora kuba bafite ibibazo bahanganye na byo, urugero nko kurwanya “irari rya gisore” (2 Tim 2:22). Ku bw’ibyo, inshingano abasaza bafite yo kuragira umukumbi ikubiyemo gusura abagize itorero kugira ngo bamenye ibibazo bahanganye na byo, kandi babatere inkunga babagira inama zishingiye ku Byanditswe. Iyo abasaza bihutiye guha abavandimwe ubufasha bakeneye, ibibazo byinshi bikemuka bitarakomera.
16. Mu gihe umwe mu bagize itorero akeneye ubufasha bwo mu buryo bw’umwuka, abasaza bamufasha bate?
16 Byagenda bite se mu gihe umuvandimwe afite ikibazo gikomeye, ku buryo imishyikirano afitanye na Yehova ishobora kuzamo agatotsi? Umwanditsi wa Bibiliya witwa Yakobo yarabajije ati “muri mwe hari urwaye? Natumire abasaza b’itorero, na bo basenge bamusabira, bamusige amavuta mu izina rya Yehova. Isengesho rivuganywe ukwizera rizatuma umurwayi akira, kandi Yehova azamuhagurutsa. Niba yaranakoze ibyaha, azabibabarirwa” (Yak 5:14, 15). Nubwo umuntu urwaye mu buryo bw’umwuka ‘atatumira abasaza,’ bagombye kwihutira kumufasha bakimara kumenya ikibazo afite. Iyo abasaza basenze bari kumwe n’abavandimwe babo kandi babasabira, ndetse bakabafasha mu gihe babikeneye, babatera inkunga kandi bagatuma bumva bagaruye ubuyanja.—Soma muri Yesaya 32:1, 2.
17. Iyo abasaza biganye “umwungeri mukuru” bigira akahe kamaro?
17 Mu bintu byose abungeri b’Abakristo bakora mu muteguro wa Yehova, bahatanira kwigana “umwungeri mukuru,” ari we Yesu Kristo. Iyo abagize umukumbi bafashijwe mu buryo bw’umwuka n’abo bagabo bafite inshingano, birabakomeza kandi bagakomeza gukorera Imana mu budahemuka. Ibyo byose bituma dushimira Umwungeri wacu utagereranywa ari we Yehova, kandi tukamusingiza.