IGICE CYA 102
Umwami yinjira muri Yerusalemu yicaye ku cyana cy’indogobe
MATAYO 21:1-11, 14-17 MARIKO 11:1-11 LUKA 19:29-44 YOHANA 12:12-19
YESU YINJIRA MURI YERUSALEMU ASHAGAWE NK’UMWAMI
AHANURA KO YERUSALEMU IZARIMBUKA
Bukeye bwaho, hari ku cyumweru tariki ya 9 Nisani, Yesu yavuye i Betaniya ari kumwe n’abigishwa be, berekeza i Yerusalemu. Bageze hafi y’umudugudu wa Betifage wari ku musozi w’Imyelayo, Yesu yabwiye babiri mu bigishwa be ati
“Mugende mujye muri uriya mudugudu mureba imbere yanyu, murahita mubona indogobe iziritse iri kumwe n’icyana cyayo; muziziture muzinzanire. Nihagira ugira icyo ababaza, mumubwire muti ‘Umwami arazikeneye.’ Arahita azibaha.”—Matayo 21:2, 3.
Abigishwa ntibahise babona ko ayo mabwiriza ya Yesu yari afitanye isano n’isohozwa ry’ubuhanuzi bwo muri Bibiliya. Icyakora nyuma yaho basobanukiwe ko yasohozaga ubuhanuzi bwa Zekariya. Yari yarahanuye ko Umwami Imana yasezeranyije yari kuzinjira muri Yerusalemu “yicisha bugufi kandi agendera ku ndogobe, ndetse ku cyana cy’indogobe.”—Zekariya 9:9.
Igihe abigishwa bageraga i Betifage bagafata icyana cy’indogobe na nyina, abari bahagaze aho barababajije bati “ibyo mukora ni ibiki, ko muzitura icyo cyana cy’indogobe” (Mariko 11:5)? Ariko bumvise ko ayo matungo abigishwa bayashyiriye Umwami, barabaretse bayashyira Yesu. Abigishwa bashashe imyitero yabo ku ndogobe no ku cyana cyayo, ariko icyana cyayo aba ari cyo Yesu yicaraho.
Abantu bari bashagaye Yesu bagendaga biyongera mu gihe yerekezaga i Yerusalemu. Abenshi bashashe imyenda yabo mu nzira. Abandi bo bagiye “mu bisambu baca amashami y’ibiti” bayasasa hasi. Barangururaga amajwi bati “turakwinginze, mukize! Hahirwa uje mu izina rya Yehova! Ubwami buje bwa data Dawidi nibuhabwe umugisha” (Mariko 11:8-10)! Abafarisayo bari muri iyo mbaga y’abantu barakajwe cyane n’ayo magambo, babwira Yesu bati “Mwigisha, cyaha abigishwa bawe.” Ariko Yesu yarabashubije ati “ndababwira ko niyo aba baceceka amabuye yarangurura.”—Luka 19:39, 40.
Nuko Yesu abonye Yerusalemu, atangira kuyiririra, avuga ati “ubonye iyo muri iki gihe uza kuba waramenye ibintu biguhesha amahoro! Ariko none byahishwe amaso yawe.” Yerusalemu yagombaga kuzaryozwa ko yanze kumvira. Yesu yarahanuye ati “abanzi bawe bazakubakaho uruzitiro rw’ibisongo maze bakugote, bakugarize baguturutse impande zose. Bazaguhonda hasi wowe n’abana bawe kandi ntibazagusigira ibuye rigeretse ku rindi” (Luka 19:42-44). Ayo magambo ya Yesu yasohoye igihe Yerusalemu yarimburwaga mu mwaka wa 70.
Igihe Yesu yinjiraga i Yerusalemu, ‘abari mu mugi bose barasakabatse, barabazanya bati “uyu ni nde?” ’ Abantu bari kumwe na we bakomezaga kuvuga bati “uyu ni umuhanuzi Yesu w’i Nazareti, muri Galilaya” (Matayo 21:10, 11)! Abari muri iyo mbaga y’abantu bari bashagaye Yesu bari baramubonye azura Lazaro, babwiye abandi iby’icyo gitangaza. Abafarisayo bitotomberaga ko ibyo bakoraga byose barushywaga n’ubusa. Barabwiranye bati “dore isi yose yamukurikiye!”—Yohana 12:18, 19.
Nk’uko Yesu yari asanzwe abigenza iyo yabaga ari i Yerusalemu, yagiye mu rusengero kwigisha. Yahakirije abantu batabonaga n’abamugaye. Abakuru b’abatambyi n’abanditsi babonye ibyo akoze, bakumva n’abana b’abahungu barangurura mu rusengero bavuga bati “turakwinginze, kiza Mwene Dawidi!” bararakaye cyane. Babajije Yesu bati “aho urumva ibyo aba bavuga?” Yesu na we arabasubiza ati “yee, mbese ntimwigeze musoma ibi ngo ‘mu kanwa k’abana bato n’abonka waboneyemo ishimwe’?”—Matayo 21:15, 16.
Yesu yitegereje ibintu byari mu rusengero, ariko bwari bwije. Nuko arahava, ajyana n’intumwa ze. Mbere y’uko itariki ya 10 Nisani itangira, yasubiye i Betaniya ku cyumweru nijoro aba ari ho arara.