‘Ubutunzi Bubi Mubushakishe Incuti’
“Ubutunzi bubi mubushakish[e] incuti . . . Ukiranuka ku cyoroheje cyane, aba akiranutse no ku gikomeye.”—LUKA 16:9, 10.
1. Ni gute Mose n’abana b’Isirayeli basingije Yehova bamaze kurokorwa bakava mu Egiputa?
KUROKORWA mu buryo bw’igitangaza—mbega inkuru ikomeza ukwizera! Kuva mu Egiputa kw’Isirayeli, nta wundi kwashoboraga kwitirirwa atari Yehova, Ushoborabyose. Ntibitangaje rero kuba Mose n’Abisirayeli bararirimbye bati “Uwiteka ni imbaraga zanjye n’indirimbo yanjye, ampindukiye agakiza. Uwo ni we Mana yanjye, nanjye ndayihimbaza; ni yo Mana ya data, nanjye ndayishyira hejuru.”—Kuva 15:1, 2; Gutegeka 29:2.
2. Ni iki ubwoko bwa Yehova bwajyanye ubwo bwavaga mu Egiputa?
2 Mbega ukuntu umudendezo Isirayeli yari ibonye wari utandukanye n’imimerere barimo mu Egiputa! Noneho bashoboraga gusenga Yehova nta nkomyi. Kandi ntibavuye mu Egiputa imbokoboko. Mose aragira ati “Abisirayeli . . . basaba Abanyegiputa ibintu by’ifeza n’iby’izahabu n’imyenda: Uwiteka aha ubwo bwoko kugirira umugisha ku Banyegiputa, babaha ibyo babasabye: banyaga Abanyegiputa” (Kuva 12:35, 36). Ariko se, ni gute bakoresheje ubwo butunzi bwo mu Egiputa? Bwaba bwaratumye ‘Imana ishyirwa hejuru’? Ni irihe somo tuvana ku rugero rwabo?—Gereranya na 1 Abakorinto 10:11.
‘Ituro Batura Uwiteka’
3. Uburyo Isirayeli yakoresheje izahabu mu gusenga kw’ikinyoma byatumye Yehova yihutira gukora iki?
3 Mu gihe cy’iminsi 40 Mose yamaze ku Musozi Sinayi ategereje guhabwa amabwiriza y’Imana yo guha Isirayeli, abantu bari bategerereje hasi baje kurambirwa. Bakatuye impeta zabo z’izahabu, bategeka Aroni kubaremera igishushanyo cyo gusenga. Aroni yabubakiye n’igicaniro, hanyuma mu gitondo kare ku munsi wakurikiyeho, bahatambira ibitambo. Mbese ubwo buryo bakoreshejemo izahabu yabo bwatumye bashimwa n’Umucunguzi wabo? Ashwi da! Yehova yabwiye Mose ati “none nyihorera, uburakari bwanjye bubagurumanire, mbarimbure.” Mose amaze kwinginga, ni bwo Yehova yaretse iryo shyanga, n’ubwo abatangije uko kwigomeka bishwe n’icyago cyari giturutse ku Mana.—Kuva 32:1-6, 10-14, 30-35.
4. “Ituro [b]atura Uwiteka” ryari irihe, kandi ni nde waritanze?
4 Nyuma y’aho, Isirayeli yaje kugira igikundiro cyo gukoresha ubutunzi yari ifite mu buryo bwashimishije Yehova. Bakusanyije ‘amaturo batura Uwiteka.’a Izahabu, ifeza, umuringa, ubudodo bw’umukara wa kabayonga, ibintu byinshi by’amabara atandukanye, impu z’amasekurume y’intama, impu z’inyamaswa, n’imbaho z’ibiti byitwa imishita byari mu byatanzweho impano zo kubaka no gushyira ibikoresho mu buturo. Inkuru yerekeza ibitekerezo byacu ku myifatire y’abatangaga impano. Iragira iti “umuntu wese wemezwa n’umutima we azane ituro atura Uwiteka.” (Kuva 35:5-9, ayo magambo ari mu nyuguti ziberamye ni twe twayanditse dutyo.) Isirayeli yabyitabiriye ibigiranye igishyuhirane. Bityo, dusubiye mu magambo yavuzwe n’intiti imwe mu byerekeye Bibiliya, ubuturo bwari inyubako yari ifite “ubwiza buhambaye.”
Amaturo Akoreshwa ku Rusengero
5, 6 Ku bihereranye n’urusengero, ni gute Dawidi yakoresheje ubutunzi bwe, kandi ni gute abandi babyitabiriye?
5 N’ubwo Umwami Salomo w’Isirayeli yayoboye imirimo yo kubaka inzu ihoraho yo gusengeramo Yehova, se Dawidi, yari yarayikoreye imyiteguro mu buryo bwagutse. Dawidi yakoranyije umubare munini w’izahabu, ifeza, imiringa, ibyuma, ibiti, n’amabuye y’agaciro. Dawidi yabwiye abantu be ati “ku bw’urukundo nkunze inzu y’Imana yanjye, kuko mfite ubutunzi bwanjye bwite bw’izahabu n’ifeza, mbuhaye inzu y’Imana yanjye busāge ku byo natunganirije inzu yera byose, n’italanto z’izahabu za Ofiri ibihumbi bitatu, n’italanto z’ifeza itunganijwe ibihumbi birindwi zo gutera ku nsika z’amazu.” Dawidi yateye abandi inkunga kugira ngo na bo batange. Barabyitabiriye cyane batanga izahabu nyinshi, ifeza, imiringa, ibyuma, n’amabuye y’agaciro. Abantu ‘bemeye gutura Uwiteka bafite umutima utunganye.’—1 Ngoma 22:5; 29:1-9.
6 Izo mpano batangaga ku bushake zagaragazaga ko Abisirayeli bishimiraga ukuyoboka Yehova mu buryo bwimbitse. Dawidi yasenze yicishije bugufi agira ati “ariko nkanjye ndi nde n’abantu banjye, byatuma dushobora gutura tubikunze dutyo rwose?” Kubera iki? “Kuko byose ari wowe biturukaho, kandi ibyawe akaba ari byo tuguhayeho. . . . Nanjye ntuye ibi bintu byose n’umutima ukunze, kandi utunganye.”—1 Ngoma 29:14, 17.
7. Ni irihe somo ry’umuburo tuvana mu gihe cya Amosi?
7 Nyamara kandi, imiryango y’Isirayeli ntiyakomeje gushyira ukuyoboka Yehova mu mwanya wa mbere, mu bwenge bwabo no mu mitima yabo. Mu kinyejana cya cyenda M.I.C., Isirayeli yari yarigabanijemo ibice, yagaragaje ubunenganenzi bwo mu buryo bw’umwuka. Ku bihereranye n’ubwami bw’Isirayeli bw’imiryango cumi yo mu majyaruguru, binyuriye kuri Amosi, Yehova yagize ati “bazabona ishyano ab’i Siyoni bataye umuruho, n’abo mu misozi y’i Samariya biraye.” Yabavuzeho ko ari abantu ‘baryama ku mariri y’amahembe y’inzovu, bakinanurira ku magodora yabo, bakarya abana b’intama bo mu mukumbi, n’ibimasa by’imishishe bivanywe mu kiraro; . . . bakanywera vino mu nzuho.’ Ariko kandi, gukira kwabo ntikwababereye uburinzi. Imana yatanze umuburo igira iti “bazajyanwa ari imbohe, bari mu mbohe zibanza kujyanwa; kandi ibyishimo byo kwinezeza by’abinanurira hejuru y’amagodora bizashiraho.” Mu mwaka wa 740 M.I.C., Isirayeli yaguye mu maboko y’Ashuri (Amosi 6:1, 4, 6, 7). Ni muri ubwo buryo ubwami bwa Yuda bwo mu majyepfo na bwo bwaguye mu mutego wo gushaka ubutunzi.—Yeremiya 5:26-29.
Gukoresha Ubutunzi mu Buryo Bukwiriye mu Bihe bya Gikristo
8. Ni uruhe rugero rwiza Yozefu na Mariya batanze ku bihereranye n’uburyo bwo gukoresha ubutunzi?
8 Ibinyuranye n’ibyo, imimerere iciriritse y’ubukene abagaragu b’Imana barimo mu bihe byakurikiyeho, nta bwo yababujije kugaragaza umurava mu gusenga k’ukuri. Dufate urugero rwa Mariya na Yozefu. Kubera kumvira itegeko rya Kayisari Awugusito, bakoze urugendo bajya mu mudugudu wa kavukire w’umuryango wabo, ari wo Betelehemu (Luka 2:4, 5). Aho ni ho Yesu yavukiye. Iminsi 40 nyuma y’aho, Yozefu na Mariya bagiye mu rusengero rw’i Yerusalemu kujya gutamba ibitambo byo kwiyeza byari byarategetswe. Kuba Mariya yaratanze inuma ebyiri, ni ikimenyetso cyagaragazaga imimerere yabo iciriritse mu bihereranye n’ubukungu. Ari we, ari na Yozefu, bose nta wigeze yiganyira kubera ubukene. Ibiri amambu, bakoresheje ubutunzi bwabo buciriritse babigiranye ukumvira.—Abalewi 12:8; Luka 2:22-24.
9-11. (a) Amagambo ya Yesu ari muri Matayo 22:21 atanga ubuhe buyobozi ku birebana n’uburyo dukoresha amafaranga? (b) Kuki ituro rito ry’umupfakazi ritari impfabusa?
9 Nyuma y’aho, Abafarisayo hamwe n’Abaherode bagerageje Yesu bamubwira bati “tubwire, utekereza ute? Amategeko yemera ko duha Kayisari umusoro, cyangwa ntiyemera?” Igisubizo Yesu yabahaye cyagaragaje ubushishozi bwe. Yerekeza ku idenariyo bari bamuhaye, Yesu yarababajije ati “iyi shusho n’iri zina ni ibya nde?” Baramusubiza bati “ni ibya Kayisari.” Mu buryo buhuje n’ubwenge, yaje gusoza agira ati “nuko rero ibya Kayisari mubihe Kayisari, iby’Imana mu bihe Imana” (Matayo 22:17-21). Yesu yari azi ko umutware watangaga iyo denariyo yari yiteze ko imisoro igomba gutangwa. Ariko aha ngaha, yafashije abigishwa be kimwe n’abanzi be kwiyumvisha ko Umukristo w’ukuri na we agomba guha ‘Imana iby’Imana.’ Muri ibyo hakubiyemo gukoresha ubutunzi bw’umuntu mu buryo bukwiriye.
10 Inkuru y’ibyo Yesu yiboneye mu rusengero irabigaragaza. Yari amaze guciraho iteka abanditsi bagiraga umururumba “barya ingo z’abapfakazi.” Luka agira ati “nuko yubura amaso, abona abatunzi batura amaturo yabo, bayashyira mu isanduku y’amaturo. [Yesu] abona umupfakazi wari umukene, atura amasenga abiri. Arababwira ati ‘ndababwira ukuri yuko uriya mupfakazi atuye byinshi kuruta iby’abandi bose; kuko bose batuye amaturo y’ibibasagutse: ariko we mu bukene bwe atuye ibyo yari atezeho amakiriro’ ” (Luka 20:46, 47; 21:1-4). Abantu bamwe bavuze ko urusengero rwari rurimbishijwe n’amabuye y’agaciro. Yesu yarabashubije ati “ibyo mureba ibi mu minsi izaza, ntihazasigara ibuye rigeretse ku rindi ritajugunywe hasi” (Luka 21:5, 6). Mbese, ituro rito ry’umupfakazi ryari impfabusa? Oya nta gushidikanya. Yashyigikiye gahunda Yehova yari yarashyizeho icyo gihe.
11 Yesu yabwiye abigishwa be b’ukuri ati “nta mugaragu ucyeza abami babiri; kuko aba ashaka kwanga umwe, agakunda undi; cyangwa yaguma kuri umwe, agasuzugura undi. Ntimubasha gukeza Imana n’ubutunzi” (Luka 16:13). Bityo rero, ni gute dushobora kugaragaza ukutabogama mu gukoresha ubutunzi bwacu?
Ibisonga Byizerwa
12-14. (a) Abakristo ni ibisonga by’ubuhe butunzi? (b) Ni mu buhe buryo butangaje ubwoko bwa Yehova busohozamo mu buryo bwizerwa umurimo wabwo wo kuba ibisonga? (c) Amafaranga yo gushyigikira umurimo w’Imana muri iki gihe aturuka hehe?
12 Mu gihe tweguriye Yehova ubuzima bwacu, mu by’ukuri tuba tuvuze ko ibyo dufite byose, ubutunzi bwacu bwose, bibaye ibye. None se, ni gute dushobora gukoresha ibyo dufite? Mu gihe Umuvandimwe C. T. Russell, perezida wa mbere wa Watch Tower Society yavugaga ibihereranye n’umurimo wa Gikristo mu itorero, yanditse agira ati “buri wese agomba kubona ko yahawe n’Umwami umurimo wo kuba igisonga cy’igihe cye, imbaraga ze, amafaranga ye, n’ibindi n’ibindi, kandi ko buri wese agomba gukora ku buryo akoresha izo mpano uko ashoboye kose, kugira ngo aheshe Shebuja ikuzo.”—The New Creation, ku ipaji ya 345.
13 Mu 1 Abakorinto 4:2 havuga ko “ibisonga bishakwaho ko biba abanyamurava.” Kubera ko bagize umuteguro mpuzamahanga, Abahamya ba Yehova bihatira gukurikiza ibyo byavuzwe mu mibereho yabo, bakoresha igice kinini cy’igihe cyabo mu murimo wa Gikristo uko bashoboye kose, bihingamo ubushobozi bwo kwigisha babigiranye ubwitonzi. Byongeye kandi, amatsinda y’ababyitangiye bayobowe na Komite y’Akarere Ishinzwe Iby’Ubwubatsi, batanga igihe cyabo, imbaraga, n’ubumenyi bwabo babikunze kugira ngo bateganye amazu meza akoreshwa mu gusenga. Yehova ashimishwa n’ibyo byose.
14 Ni hehe amafaranga yo gushyigikira iyo gahunda ikomeye yo kwigisha hamwe n’umurimo wo kubaka ava? Ava ku bantu bafite imitima ikunze, kimwe n’uko byagenze mu gihe cyo kubaka ubuturo. Mbese, twebwe buri muntu ku giti cye tubyifatanyamo? Mbese, uburyo dukoresha umutungo wacu bugaragaza ko umurimo wa Yehova ari uw’ingenzi cyane kuri twe? Mu bihereranye n’amafaranga, nimucyo tube ibisonga byizerwa.
Urugero rwo Gutanga
15, 16. (a) Ni gute Abakristo bo mu gihe cya Pawulo bagaragazaga umutima wo gutanga? (b) Ni gute twagombye kubona iyi ngingo turimo tuganiraho?
15 Intumwa Pawulo yanditse ibihereranye n’umutima wo gutanga wari ufitwe n’Abakristo b’i Makedoniya na Akaya (Abaroma 15:26). N’ubwo bo ubwabo bari imbabare, batanze impano zo gufasha abavandimwe babo babikunze. Pawulo yateye inkunga Abakristo b’i Korinto ababwira ko na bo bagombaga kugira ubuntu, bagatanga ibibasaze kugira ngo bakenure abandi mu bukene bwabo. Nta muntu n’umwe washoboraga kugira impamvu yo gushinja Pawulo ko yari umwambuzi. Yanditse agira ati “ ‘ubiba nke, azasarura bike; naho ubiba nyinshi, azasarura byinshi.’ Umuntu wese atange nk’uko abigambiriye mu mutima we, atinuba kandi adahatwa, kuko Imana ikunda utanga anezerewe.”— 2 Abakorinto 8:1-3, 14; 9:5-7, 13.
16 Impano abavandimwe bacu hamwe n’abantu bashimishijwe batangana ubuntu kugira ngo bashyigikire umurimo w’Ubwami ukorerwa ku isi hose muri iki gihe, zitanga igihamya cy’uko bafatana uburemere icyo gikundiro. Ariko kandi, nk’uko Pawulo yabyibukije Abakorinto, byaba byiza ko twazirikana ayo magambo yatwibukije.
17. Ni uruhe rugero rwo gutanga Pawulo yashimangiye, kandi se, birashoboka ko rwakurikizwa muri iki gihe?
17 Pawulo yateye abavandimwe inkunga yo gukorera kuri gahunda mu gihe batanga. Yagize ati “ku wa mbere w’iminsi irind[w]i hose umuntu wese muri mwe abike iwe ibimushobokera nk’uko atunze” (1 Abakorinto 16:1, 2). Ibyo bishobora kutubera urugero hamwe n’abana bacu mu buryo bwacu bwo gutanga impano, byaba ari ukuzitanga binyuriye mu itorero cyangwa guhita tuzohereza ku biro by’ishami rya Watch Tower Society ritwegereye. Umugabo n’umugore bashakanye b’abamisiyonari bari boherejwe kubwiriza mu mujyi umwe wo muri Afurika y’i Burasirazuba, batumiye abashimishijwe kugira ngo bifatanye na bo mu cyigisho cya Bibiliya. Mu gihe ayo materaniro ya mbere yari arangiye, abo bamisiyonari bashyize ibiceri mu buryo bw’ibanga mu gasanduku kari kanditsweho ngo “Impano zitangirwa umurimo w’Ubwami.” Abandi bari bateranye na bo babigenje batyo. Hanyuma, abo bashya bamaze kugirwa itorero rya Gikristo, umugenzuzi w’akarere yarabasuye kandi agira icyo avuga ku bihereranye n’uburyo batanga impano buri gihe.—Zaburi 50:10, 14, 23.
18. Ni gute dushobora gufasha abavandimwe bacu bari mu kaga?
18 Dufite igikundiro cyo gukoresha ubutunzi bwacu dufasha abagerwaho n’akaga gaterwa n’impanuka kamere, hamwe n’abatuye mu turere twayogojwe n’intambara. Mbega ukuntu twashimishijwe cyane no gusoma ibihereranye n’ubufasha bw’ingoboka bwoherejwe mu Burayi bw’i Burasirazuba, ubwo ihinduka rikomeye ryo mu rwego rw’ubukungu n’urwa gipolitiki byajujubyaga ako gace k’isi! Impano z’ibintu hamwe n’iz’amafaranga zatanzwe zagaragaje ubuntu bwo gutanga abavandimwe bacu bafite, hamwe n’umutima wo gushyigikira Abakristo batishoboye.b—2 Abakorinto 8:13, 14.
19. Ni ibihe bintu bifatika dushobora gukora kugira ngo dufashe abari mu murimo w’igihe cyose?
19 Dushimira cyane abavandimwe bacu bakor a umurimo w’igihe cyose ari abapayiniya, abagenzuzi basura amatorero, abamisiyonari, hamwe n’abitangira gukora kuri Beteli, si byo? Mu gihe imimerere yacu ibitwemerera, dushobora kubaha ubufasha bw’umubiri mu buryo butaziguye. Urugero, mu gihe umugenzuzi w’akarere yasuye itorero ryanyu, ushobora kumuha icumbi, amafunguro, cyangwa ukaba wamuha amafaranga y’urugendo. Bene ubwo buntu ntibwisoba Data wa twese wo mu ijuru, ushaka ko abagaragu be bakwitabwaho (Zaburi 37:25). Mu gihe cy’imyaka mike ishize, umuvandimwe umwe yigeze gutumira umugenzuzi usura amatorero n’umugore we iwe mu rugo kugira ngo abahe icyo kunywa cyoroheje. Mu gihe uwo mugabo n’umugore we bari batashye bagiye kujya mu murimo wo kubwiriza wa nimugoroba, wa muvandimwe yahaye abo bashyitsi be ibahasha. Muri iyo bahasha harimo inoti (ifite agaciro kangana n’idolari rimwe ry’Irinyamerika) hamwe n’agapapuro kandikishijweho intoki kagira kati “murigure igikombe cy’icyayi cyangwa akadomoro ka lisansi.” Mbega ukuntu yagaragarije ugushimira gukwiriye muri ubwo buryo bworoheje!
20. Ni ikihe gikundiro n’inshingano tudashaka kwirengagiza?
20 Ubwoko bwa Yehova bwahawe umugisha mu buryo bw’umwuka! Tubona ibirori byo mu buryo bw’umwuka mu makoraniro yacu mato n’amanini, aho tubonera ibitabo bishya, inyigisho nziza, hamwe n’inama z’ingirakamaro. Ntitwigera twibagirwa igikundiro n’inshingano dufite byo gutanga impano zo gukoresha mu guteza imbere inyungu z’Ubwami bw’Imana ku isi hose, tubigiranye imitima yuzuye ugushimira ku bw’imigisha yo mu buryo bw’umwuka duhabwa.
‘Ubutunzi Bubi Mubushakishe Incuti’
21, 22. Ni iki vuba aha kizagera ku ‘butunzi bubi,’ bikaba bidusaba gukora iki ubu?
21 Mu by’ukuri, hari uburyo bwinshi cyane dushobora kugaragarizamo ko dushyira ukuyoboka Yehova mu mwanya wa mbere mu mibereho yacu, hakaba hakubiyemo no kumvira inama ya Yesu igira iti “ubutunzi bubi mubushakisha incuti, kugira ngo nibushira bazabākīre mu buturo bw’iteka.”—Luka 16:9.
22 Zirikana ko Yesu yavuze ibihereranye no kutagira agaciro k’ubutunzi bubi. Koko rero, hazabaho igihe amafaranga y’iyi gahunda azaba atagifite agaciro. Ezekiyeli yahanuye agira ati “bazajugunya ifeza yabo mu nzira, n’izahabu yabo izababera nk’ikintu cyanduye; ifeza yabo n’izahabu yabo ntabwo bizashobora kubarokora ku munsi w’uburakari bw’Uwiteka” (Ezekiyeli 7:19). Mbere y’uko ibyo bisohora, tugomba kugira ubwenge n’ubushishozi mu buryo dukoresha ibintu dutunze. Bityo ntituzigera twicuza ku bihereranye no kuba twarananiwe kumvira umuburo wa Yesu ugira uti “niba mutakiranutse mubikijwe ubutunzi bubi, ni nde uzababitsa ubutunzi bw’ukuri? . . . Ntimubasha gukeza Imana n’ubutunzi.”—Luka 16:11-13.
23. Ni iki twagombye gukoresha tubigiranye ubwenge, kandi ingororano yacu izaba iyihe?
23 Nimucyo rero twese twumvire mu budahemuka ibyo twibutswa dushyira ukuyoboka Yehova mu mwanya wa mbere mu mibereho yacu no gukoresha neza ibyo dutunze. Muri ubwo buryo, dushobora gukomeza kugirana ubucuti na Yehova hamwe na Yesu, bo badusezeranya ko bazatwakira mu “buturo bw’iteka,” mu gihe amafaranga azaba atakibasha kugira icyo atumarira, kandi baduha n’ibyiringiro byo kuzabona ubuzima bw’iteka, haba mu Bwami bwo mu ijuru cyangwa ku isi izaba yarahindutse paradizo.—Luka 16:9.
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
a Ijambo ry’Igiheburayo ryahinduwemo “ituro,” rituruka ku nshinga isobanura ngo “shyirwa hejuru; kuzwa; zamurwa,” ivuzwe uko yakabaye inyuguti ku yindi.
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
b Reba igitabo Les Témoins de Jéhovah: Prédicateurs du Royaume de Dieu, ku ipaji ya 307-15, cyanditswe na Watchtower Bible and Tract Society of New York, Inc. mu mwaka wa 1993.
Mbese, Uribuka?
◻ Ni gute Isirayeli yitabiriye ugutumira kwa Yehova kwayisabaga gutanga impano zo kubaka ubuturo?
◻ Kuki ituro ry’umupfakazi ritari impfabusa?
◻ Ni iyihe nshingano Abakristo bafite ku birebana n’uburyo bakoresha ubutunzi bwabo?
◻ Ni gute dushobora kwirinda kuticuza ku birebana n’uburyo dukoresha amafaranga?
[Ifoto yo ku ipaji ya 29]
Ituro ry’umupfakazi ntiryari impfabusa, n’ubwo ryari rito
[Amafoto yo ku ipaji ya 30 n’iya 31]
Impano zacu zishyigikira umurimo w’Ubwami ku isi hose