Guhungira Ahari Umutekano Mbere y’ “Umubabaro M[w]inshi”
“Ubwo muzabona i Yerusalemu hagoswe n’ingabo, . . . abazaba bari i Yudaya bazahungire ku misozi miremire.”—LUKA 21:20, 21.
1. Kuki guhunga ari ibyihutirwa ku bantu bakiri ab’isi?
KU BANTU bose bagize isi ya Satani, guhunga birihutirwa. Kugira ngo bazarokoke igihe gahunda y’ibintu iriho ubu izaba irimo itsembwaho burundu hano ku isi, bagomba gutanga ibihamya byemeza ko bafite igihagararo gihamye ku ruhande rwa Yehova, kandi ko batakiri ab’isi Satani abereye umutegetsi.—Yakobo 4:4; 1 Yohana 2:17.
2, 3. Ni ibihe bibazo tugiye gusuzuma bifitanye isano n’amagambo ya Yesu yanditswe muri Matayo 24:15-22?
2 Mu buhanuzi bwe bukomeye buhereranye n’iherezo rya gahunda y’ibintu, Yesu yatsindagirije ibihereranye n’ukuntu uko guhunga ari ukw’ingenzi cyane. Incuro nyinshi, dukunze kugira icyo tuvuga ku byanditswe muri Matayo 24:4-14, ariko kandi, ibivugwa muri iki gice na byo ni iby’ingenzi. Murambure Bibiliya zanyu hanyuma musome kuva ku murongo wa 15 kugeza ku wa 22.
3 Ubwo buhanuzi busobanura iki? Mu kinyejana cya mbere, “ikizira kirimbura” cyari iki? Guhagarara “ahera” kwacyo byashushanyaga iki? Ibyo biraturebaho iki?
“Ūbisoma, Abyitondere”
4. (a) Ni iki muri Daniyeli 9:27 havuga cyagombaga kubaho Abayahudi bamaze kwanga Mesiya? (b) Mu kwerekeza kuri ibyo, uko bigaragara, kuki Yesu yavuze ati “ūbisoma abyitondere”?
4 Tuzirikane ko muri Matayo 24:15, Yesu yerekezaga ku bintu byari byaranditswe mu gitabo cya Daniyeli. Mu gice cya 9 cy’icyo gitabo, hari ubuhanuzi bwavuze ibyo kuza kwa Mesiya no guciraho iteka ishyanga rya Kiyahudi, mu gihe ryari kuba rimwanze. Igice cya nyuma cy’umurongo wa 27 kigira kiti “umurimbuzi azaza ku ibaba ry’ibizira,” (ayo magambo ari mu nyuguti ziberamye ni twe twayanditse dutyo). Inyigisho ya kera yahimbwe n’Abayahudi yerekezaga icyo gice cy’ubuhanuzi bwa Daniyeli ku gikorwa cyakozwe na Antiochus IV cyo guhumanya urusengero rwa Yehova i Yerusalemu mu kinyejana cya kabiri M.I.C. Ariko Yesu yatanze umuburo ugira uti “ūbisoma, abyitondere.” N’ubwo guhumanya urusengero kwa Antiochus IV byari ikizira nta gushidikanya, ntibyatumye habaho kurimbuka—haba kuri Yerusalemu, ku rusengero, cyangwa se ku ishyanga rya Kiyahudi. Uko bigaragara rero, Yesu yaburiraga abari bamuteze amatwi kugira ngo bamenye ko isohozwa ry’ubwo buhanuzi ritari iryo mu gihe cyahise, ahubwo ko ryari iryo mu gihe cyari kuzaza.
5. (a) Ni gute kugereranya inkuru zo mu Mavanjiri bidufasha kumenya “ikizira” cyo mu kinyejana cya mbere? (b) Kuki Cestius Gallus yahuruje ingabo z’Abaroma akazohereza i Yerusalemu mu mwaka wa 66 I.C.?
5 “Ikizira” bagombaga gutegereza cyari ikihe? Ni iby’ingenzi kuzirikana ko inkuru ya Matayo igira iti “ubwo muzabona ikizira kirimbura . . . gihagaze ahera.” Ariko kandi, inkuru isa n’iyo yo muri Luka 21:20 isomwa ngo “ubwo muzabona i Yerusalemu hagoswe n’ingabo, muzamenya yuko kurimbuka kwaho kwenda gusohora.” Mu mwaka wa 66 I.C., Abakristo bari batuye i Yerusalemu babonye ibyo Yesu yari yarahanuye. Uruhererekane rw’ibikorwa bikubiyemo ubushyamirane hagati y’Abayahudi n’abategetsi b’Abaroma, byatumye i Yerusalemu hahinduka indiri y’ibikorwa byo kwigomeka ku Baroma. Ingaruka y’ibyo yabaye iy’uko, habaye urugomo rwinshi i Yudaya, i Samariya, i Galilaya, i Dekapoli, i Foenike no mu majyaruguru ya Siriya, no mu majyepfo ya Egiputa. Kugira ngo muri icyo gice cy’Ubwami bw’Abaroma hongere kugaruka agahenge k’umutekano, Cestius Gallus yahuruje ingabo z’i Siriya azohereza i Yerusalemu, aho Abayahudi bitaga ‘umurwa wabo wera.’—Nehemiya 11:1; Yesaya 52:1.
6. Ni gute byashobokaga ko “ikizira” kirimbura ‘cyahagarara ahera’?
6 Imitwe y’ingabo z’Abaroma zari zifite umuco wo gutwara amabendera cyangwa ibyapa babonaga ko ari ibyera, ariko Abayahudi bo bakaba barabifataga nko gusenga ibigirwamana. Igishimishije ni uko ijambo ry’Igiheburayo ryahinduwemo “ikizira” mu gitabo cya Daniyeli, rikoreshwa mbere na mbere mu gushaka kwerekeza ku bigirwamana no ku gusenga ibigirwamanaa (Gutegeka 29:17). N’ubwo ingabo z’Abaroma zarwanyijwe n’Abayahudi, zinjiye i Yerusalemu mu Ugushyingo k’umwaka wa 66 I.C. zitwaje ibyapa byazo by’ibigirwamana, hanyuma zitangira kwangiza inkuta z’urusengero zari ziherereye mu majyaruguru. Nta washidikanya ko—“ikizira” cyari kigiye kurimbura Yerusalemu burundu cyari “gihagaze ahera”! Ariko se, ni gute umuntu yashoboraga guhunga?
Guhunga Byarihutirwaga
7. Ni ikihe gikorwa kitari kitezwe cyakozwe n’ingabo z’Abaroma?
7 Mu buryo butunguye, kandi mu gihe byasaga nk’aho ari nta mpamvu dukurikije uko abantu babibonaga, mu gihe kandi byasaga n’aho Yerusalemu yari kwigarurirwa mu buryo bworoshye, ingabo z’Abaroma zarikubuye zisubirirayo. Abayahudi bigometse bakurikiye ingabo z’Abaroma zari zisubiye inyuma, ariko ntibarenga ahitwa Antipatiri, hafi mu birometero 50 uvuye i Yerusalemu. Hanyuma, abo Bayahudi basubiye i Yerusalemu. Mu gihe bari bamaze kugera i Yerusalemu, bateraniye mu rusengero kugira ngo bafate izindi ngamba z’intambara. Urubyiruko rwaranditswe kugira ngo rwinjizwe mu mirimo yo gukomeza ibihome no mu ngabo. Mbese, Abakristo bari kwifatanya muri ibyo bikorwa? Ndetse n’iyo baza kubyirinda, mbese, bari gukomeza kuguma muri ako karere kari kugarijwe n’akaga mu gihe ingabo z’Abaroma zari kuba zigarutse?
8. Ni ikihe gikorwa cyihutirwa Abakristo bakoze babitewe no kumvira amagambo y’ubuhanuzi ya Yesu?
8 Abakristo bari i Yerusalemu n’i Yudaya hose barahunze bava muri ako karere karimo akaga bakurikije umuburo wari waratanzwe binyuriye mu buhanuzi bwa Yesu Kristo. Guhunga byarihutirwaga! Mu gihe runaka, bahungiye mu turere tw’imisozi, ndetse bamwe bashobora kuba baratuye i Pella mu ntara ya Pereya. Abumviye umuburo wa Yesu, nta bwo bagize ubupfu bwo gusubirayo kugira ngo bagerageze kurokora ubutunzi bwabo. (Gereranya na Luka 14:33.) Mu gihe bavagayo muri iyo mimerere, mu by’ukuri ntibyari byoroheye abagore bari batwite hamwe n’ababyeyi bonsa gukora urugendo rurerure ku maguru. Uguhunga kwabo ntikwari kubangamiwe n’amategeko ahereranye n’ibyari bibuzanijwe ku munsi w’Isabato, kandi n’ubwo itumba ryari ryegereje, ryari ritaratangira. Abari bumviye umuburo wa Yesu wabasabaga guhunga mu buryo bwihutirwa, bari mu mutekano hanze ya Yerusalemu n’i Yudaya. Ubuzima bwabo bwari bushingiye kuri icyo gikorwa.—Gereranya na Yakobo 3:17.
9. Ni mu buhe buryo ingabo z’Abaroma zagarutse vuba cyane, kandi ibyo byagize izihe ngaruka?
9 Umwaka wakurikiyeho, mu wa 67 I.C., Abaroma bavuguruye uburyo bwo kurwanya Abayahudi. Babanje kwigarurira i Galilaya. Umwaka wakurikiyeho, i Yudaya harashenywe. Mu mwaka wa 70 I.C., ingabo z’Abaroma zagose i Yerusalemu ubwaho (Luka 19:43). Habayeho inzara ikaze cyane. Abari baragotewe muri uwo murwa, batangiye gusubiranamo. Abageragezaga gucika bose baricwaga. Nk’uko Yesu yari yarabivuze, ibyabagezeho byari “umubabaro m[w]inshi.”—Matayo 24:21.
10. Nidusoma dufite ubushishozi, ni iki kindi tuzamenya?
10 Ariko se, ibyo byaba byarasohoje ibyo Yesu yari yarahanuye byose? Oya, hari ibindi bintu byagombaga kubaho. Nk’uko Yesu yabitanzemo inama, nidusoma Ibyanditswe tubigiranye ubushishozi, ntituzabura kumenya ibigitegerejwe mu gihe kizaza. Nanone kandi, tuzatekereza ku ngaruka bigira ku mibereho yacu bwite tubigiranye ubwitonzi.
“Ikizira” cyo Muri Iki Gihe
11. Ni mu yihe mirongo yindi ibiri Daniyeli yerekeje ku ‘kizira,’ kandi se ni ikihe gihe kivugwa muri iyo mirongo?
11 Tuzirikane ko, uretse ibyo tumaze kubona muri Daniyeli 9:27, muri Daniyeli 11:31 na 12:11 hari ibindi bivugwa bihereranye n’ “ikizira cy’umurimbuzi.” Nta na hamwe muri iyo mirongo ya nyuma havugwa ibihereranye n’irimbuka rya Yerusalemu. Mu by’ukuri, ibivugwa muri Daniyeli 12:11 bikurikiranye n’imirongo ibiri yerekezaga ku “gihe cy’imperuka” (Daniyeli 12:9). Kuva mu mwaka wa 1914, turi muri ibyo bihe. Ku bw’ibyo rero, tugomba kuba maso kugira ngo tumenye “ikizira kirimbura” cyo muri iki gihe, maze tukareba neza niba twaravuye mu karere kugarijwe n’akaga.
12, 13. Kuki bikwiriye kuvuga ko Umuryango w’Amahanga ari “ikizira” cyo muri iki gihe?
12 Icyo “kizira cy’umurimbuzi” cyo muri iki gihe ni ikihe? Ibihamya byerekana ko ari Umuryango w’Amahanga, watangiye gukora mu mwaka wa 1920, isi imaze igihe gito yinjiye mu minsi yayo ya nyuma. Ariko se, ni gute uwo [muryango] wari “ikizira cy’umurimbuzi”?
13 Wibuke ko ijambo ry’Igiheburayo ryahinduwemo “ikizira” ryakoreshejwe muri Bibiliya, ryerekeza mbere na mbere ku bigirwamana no ku bikorwa byo gusenga ibigirwamana. Mbese, uwo Muryango warasengwaga? Warasengwaga rwose! Abayobozi b’amadini bawushyize “ahera,” maze abayoboke babo batangira kuwitangira babishishikariye. Inama nkuru y’Amatorero ya Kristo Muri Amerika, yavuze ko uwo Muryango wari kuba “uhagarariye Ubwami bw’Imana hano ku isi mu rwego rwa gipolitiki.” Urwego Rukuru rw’Inteko Ishinga Amategeko yo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, yabonye umurundo w’inzandiko zivuye mu matsinda y’amadini, zayisabaga kwemeza Amasezerano y’[ishyirwaho ry’]Umuryango w’Amahanga. Inteko Nkuru y’Ababatisita, iy’Abakongeregasiyonalisiti, n’Abaperesibiteriyani bo mu Bwongereza, yawushimagije ivuga ko ari cyo “gikoresho rukumbi gishobora kuboneka cyo kuzana [amahoro ku isi].”—Reba Ibyahishuwe 13:14, 15.
14, 15. Ni mu buhe buryo uwo Muryango hamwe n’uwawusimbuye, ari wo Umuryango w’Abibumbye, byaje guhagarara “ahera”?
14 Ubwami bw’Imana bwa Kimesiya bwashyizweho mu ijuru mu mwaka wa 1914, ariko amahanga yo yatangiye kurwanirira ubutegetsi bwayo (Zaburi 2:1-6). Igihe Umuryango w’Amahanga washyirwagaho, amahanga yari yararwanye Intambara ya Mbere y’Isi Yose, hamwe n’abayobozi b’amadini bari barahaye imigisha ingabo zayo, bari baramaze kugaragaza ko bari baranze amategeko y’Imana. Ntibemeraga ko Kristo ari Umwami. Ni yo mpamvu bahaye umuteguro wa kimuntu inshingano igenewe Ubwami bw’Imana; bagashyira Umuryango w’Amahanga “ahera,” mu mwanya utari ukwiriye kubamo.
15 Ku itariki 24 Ukwakira 1945, hashinzwe Umuryango w’Abibumbye maze usimbura uwo Muryango w‘Amahanga. Nyuma y’aho, ba papa b’i Roma bashimagije Umuryango w’Abibumbye bavuga ko “ari cyo cyiringiro cya nyuma cy’ubusabane n’amahoro” kandi ko ari “ihuriro ry’ikirenga ry’amahoro n’ubutabera.” Ni koko, Umuryango w’Amahanga, hamwe n’uwawusimbuye, ari wo Umuryango w’Abibumbye, mu by’ukuri byabaye ibigirwamana, “i[b]izira” mu maso y’Imana n’ubwoko bwayo.
Guhunga Iki?
16. Ni iki abakunda ugukiranuka bagomba guhunga muri iki gihe?
16 Nyuma yo ‘kuwubona,’ no kumenya icyo uwo muteguro mpuzamahanga ari cyo n’ukuntu usengwa, abakunda ugukiranuka bagomba guhungira ahari umutekano. Ni iki bagomba guhunga? Bagomba guhunga ikigereranywa na Yerusalemu yahemutse yo muri iki gihe, ari cyo Kristendomu, kandi bagahunga Babuloni Ikomeye uko yakabaye, ari yo gahunda y’isi yose y’idini ry’ikinyoma.—Ibyahishuwe 18:4.
17, 18. Ni irihe rimbuka rizazanwa n’“ikizira” cyo muri iki gihe?
17 Nanone kandi, wibuke ko mu kinyejana cya mbere, ubwo ingabo z’Abaroma hamwe n’amabendera yazo y’ibigirwamana zinjiraga mu murwa wera w’Abayahudi, zari zijyanywe no kurimbura Yerusalemu hamwe na gahunda yayo yo gusenga. Muri iki gihe, hazabaho kurimbuka, atari ku murwa umwe gusa, cyangwa kuri Kristendomu yonyine, ahubwo kuzagera kuri gahunda yo ku isi yose y’idini ry’ikinyoma.—Ibyahishuwe 18:5-8.
18 Mu Byahishuwe 17:16, hahanuwe ko inyamaswa itukura y’ikigereranyo, ari yo Umuryango w’Abibumbye, izahindukirana Babuloni Ikomeye igereranywa na maraya, maze imurimburane umujinya mwinshi. Mu gukoresha imvugo y’ikigereranyo, hagira hati “ya mahembe cumi wabonye, na ya nyamaswa, bizanga maraya uwo, bimunyage, bimucuze, birye inyama ze, bimutwike akongoke.” Uko ibyo bizaba bimeze, biteye ubwoba kubitekerezaho. Bizaba ari iherezo ry’idini ry’ikinyoma ry’uburyo bwose mu bice byose byo ku isi. Ibyo rwose bizagaragaza ko umubabaro ukomeye watangiye.
19. Ni abahe bantu bari bagize Umuryango w’Abibumbye kuva aho ushyiriweho, kandi se kuki ibyo bikwiriye kuzirikanwa?
19 Tuzirikane ko uhereye igihe Umuryango w’Abibumbye watangiriye gukora mu wa 1945, abantu batemera ko Imana ibaho kandi barwanya icyitwa idini, bagira umwanya ukomeye mu bawugize. Mu bihe bitandukanye kandi ku isi hose, abo bantu baharaniraga ko habaho ihinduka ni bo bagiye baba ibikoresho byo kuzitira cyane ibikorwa by’idini cyangwa kubica burundu. Icyakora mu myaka mike yashize, mu bice byinshi, ubutegetsi bwagiye budohora mu gutoteza amatsinda y’amadini. Kuri bamwe, ni nk’aho akaga kose kashoboraga kuba kugarije idini kashize.
20. Ni iki kizwi ku madini y’isi biturutse kuri yo ubwayo?
20 Amadini agize Babuloni Ikomeye, aracyakomeza kuba imbaraga iteza akaduruvayo cyane mu isi. Incuro nyinshi, ibinyamakuru bikunze gutunga urutoki udutsiko dushyamiranye hamwe n’amatsinda y’abantu bateza iterabwoba, bivuga izina ry’idini barimo. Abapolisi hamwe n’abasirikare batorejwe gutatanya abigaragambya, bagiye binjira mu nsengero bahatana kugira ngo bahagarike urugomo hagati y’udutsiko tw’idini dushyamiranye. Inteko z’amadini zagiye zitanga amafaranga yo gushyigikira ihinduka mu bya politiki. Inzangano zishingiye ku madini zagiye ziburizamo imihati y’Umuryango w’Abibumbye yo gutuma abantu b’amoko atandukanye babana neza. Mu gukurikirana intego yo kubungabunga amahoro n’umutekano, abantu bari mu Muryango w’Abibumbye, bifuza kuvanaho igikorwa icyo ari cyo cyose cy’idini gishobora kubabangamira.
21. (a) Ni nde uzagena igihe Babuloni Ikomeye igomba kurimburirwa? (b) Ni iki kigomba gukorwa mu buryo bwihutirwa mbere y’uko icyo gihe kigera?
21 Nanone kandi, hari ikindi kintu cy’ingenzi dukwiriye kuzirikana. N’ubwo amahembe ya gisirikare yo mu Muryango w’Abibumbye azakoreshwa mu kurimbura Babuloni Ikomeye, iryo rimbuka rizaba rwose ari ugucirwaho iteka guturutse ku Mana. Uko gucirwaho iteka kuzasohorezwa igihe Imana yagennye (Ibyahishuwe 17:17). Hagati aho se, ni iki tugomba gukora? Bibiliya isubiza igira iti ‘tuwusohokemo’—dusohoke muri Babuloni Ikomeye.—Ibyahishuwe 18:4.
22, 23. Muri uko guhunga hakubiyemo iki?
22 Uko guhungira ahari umutekano, si ukuva mu karere k’isi ujya mu kandi, nk’uko Abakristo b’Abayahudi babigenje igihe bavaga i Yerusalemu. Ni uguhunga uva mu madini ya Kristendomu, ni koko, uva mu gice icyo ari cyo cyose mu bigize Babuloni Ikomeye. Ibyo ntibishaka kuvuga ko ugomba kwitandukanya burundu n’imiteguro y’amadini y’ikinyoma gusa, ahubwo ko ugomba no kwitandukanya n’imigenzo yayo hamwe n’umwuka urangwa muri yo. Ni uguhungira ahari umutekano mu muteguro wa Yehova wa gitewokarasi.—Abefeso 5:7-11.
23 Nyuma y’Intambara ya Mbere y’Isi Yose, igihe abagaragu ba Yehova basizwe basobanukirwaga ku ncuro ya mbere ikizira cyo muri iki gihe, ari cyo Umuryango w’Amahanga, ni gute Abahamya babyifashemo? Bari baramaze kuvana akarenge kabo mu matorero ya Kristendomu. Ariko kandi, ntibaje gutinda kubona ko hari imiziririzo hamwe n’ibikorwa bya Kristendomu bari bagitsimbarayeho, urugero nko gukoresha umusaraba no kwizihiza Noheri hamwe n’indi minsi mikuru ya gipagani. Mu gihe bari bamaze kumenya ukuri ku bihereranye n’ibyo, bihutiye kubireka nta kuzuyaza. Bumviye inama iri muri Yesaya 52:11 igira iti “nimugende, nimugende musohokemo; ntimukore ku kintu cyose gihumanye; muve muri Babuloni hagati; yemwe bahetsi baheka ibintu by’Uwiteka, murajye mwiyeza.”
24. Cyane cyane uhereye mu mwaka wa 1935, ni ba nde bifatanya muri uko guhunga?
24 Cyane cyane uhereye mu mwaka wa 1935, hari imbaga y’abandi bantu biyongera, abantu bari bafite ibyiringiro byo kuzabaho iteka ku isi izahinduka paradizo, na bo batangiye kubigenza batyo. Na bo ‘babonye ikizira gihagaze ahera,’ kandi bazi icyo gisobanura. Nyuma yo gufata umwanzuro wo guhunga, bahise basaba ko amazina yabo yahanagurwa mu bitabo by’abayoboke b’imiteguro igize Babuloni Ikomeye.—2 Abakorinto 6:14-17.
25. Uretse kureka imishyikirano iyo ari yo yose umuntu ashobora kuba afitanye n’idini ry’ikinyoma, ni iki kindi gisabwa?
25 Icyakora, guhunga uva muri Babuloni Ikomeye, bikubiyemo ibirenze ibyo kuva mu idini ry’ikinyoma. Hakubiyemo ibirenze ibyo kwifatanya mu materaniro make mu Nzu y’Ubwami, cyangwa se kwifatanya mu murimo wo kubwiriza rimwe cyangwa kabiri mu kwezi. Umuntu ashobora kuba ari hanze ya Babuloni Ikomeye we ubwe, ariko se mu by’ukuri, yaba yaraciye ukubiri na yo? Mbese, yitandukanije n’isi Babuloni Ikomeye ibereye igice cy’ingenzi mu biyigize? Mbese, yaba agikomeza kugundira ibintu birangwa n’umwuka wayo—umwuka wo kutubaha amahame y’Imana akiranuka? Mbese, afatana uburemere buke amahame mbwirizamuco yerekeye imikoreshereze y’ibitsina no kudahemukirana kw’abashakanye? Mbese, yibanda cyane ku nyungu ze bwite hamwe n’ibintu by’umubiri kuruta uko yita ku nyungu z’iby’umwuka? Ntagomba kwirekura ngo yishushanye n’iyi gahunda y’ibintu.—Matayo 6:24; 1 Petero 4:3, 4.
Ntihagire Ikikubuza Guhunga!
26. Ni iki kizadufasha kudatangira urugendo rwo guhunga byonyine, ahubwo no kuzarurangiza neza?
26 Mu gihe duhungira ahantu hari umutekano, ni iby’ingenzi ko tutareba inyuma ngo twifuze ibintu twasize (Luka 9:62). Tugomba guhanga ibitekerezo byacu n’imitima yacu ku Bwami bw’Imana no gukiranuka kwayo. Mbese, twiyemeje gukomeza kugaragaza ukwizera kwacu dushaka ibyo bintu mbere na mbere, twiringiye ko Yehova azaha imigisha iyo mibereho irangwa no kwizerwa (Matayo 6:31-33)? Ukwemera kwacu gushingiye ku Byanditswe, kwagombye kudutera kugira iyo ntego mu gihe dutegerezanyije amatsiko ibintu bikomeye cyane bigiye guhishurirwa iyi si.
27. Kuki ari iby’ingenzi gutekereza kuri ibyo bibazo tubigiranye ubwitonzi?
27 Ugucirwaho iteka guturutse ku Mana, kuzatangirana n’irimbuka rya Babuloni Ikomeye. Ubwo butware bw’idini ry’ikinyoma bugereranywa na maraya, buzarimburwa burundu. Icyo gihe kiregereje cyane! Ubwo icyo gihe gikomeye kizasohora, ni ikihe gihagararo buri wese muri twe azaba afite ku giti cye? Kandi se, ku ndunduro y’umubabaro ukomeye, ubwo ikindi gice cya gahunda mbi ya Satani kizarimburwa, tuzaba turi ku ruhe ruhande? Nidukora ibisabwa uhereye ubu, tuzaba twiringiye tudashidikanya ko tuzaba dufite umutekano. Yehova atubwira ati “ariko unyumvira wese azaba amahoro” (Imigani 1:33). Mu gihe dukomeza gukorera Yehova turi abantu bizerwa kandi bishimye muri iri herezo ry’iyi gahunda, dushobora kuzuzuza ibisabwa kugira ngo tuzamukorere iteka ryose.
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
a Reba igitabo Insight on the Scriptures, cyanditswe na Watchtower Bible and Tract Society of New York, Inc., Umubumbe wa 1, ku mapaji ya 634-5.
Mbese, Uribuka?
◻ “Ikizira” cyo muri iki gihe ni iki?
◻ Ni mu buhe buryo “ikizira . . . gihagaze ahera”?
◻ Guhungira ahari umutekano bikubiyemo iki muri iki gihe?
◻ Kuki icyo gikorwa cyihutirwa?
[Ifoto yo ku ipaji ya 21]
Kugira ngo abigishwa ba Yesu barokoke, bagombaga guhunga nta kuzuyaza