Urubyaro rw’Inzoka—Ni Gute Rwagaragajwe?
“nzashyira urwango hagati yawe n’uyu mugore, no hagati y’urubyaro rwawe n’urwe.”—ITANGIRIRO 3:15.
1. (a) Kuki Yehova ari Imana igira ibyishimo? (b) Ni iki cyakozwe kugira ngo dushobore kwifatanya na we mu byishimo?
YEHOVA ni Imana igira ibyishimo, kandi ibyo bifite ishingiro. Ni we Nyir’Ugutanga ibintu byiza ukomeye kuruta abandi bose, kandi nta gishobora kuburizamo isohozwa ry’umugambi we (Yesaya 55:10, 11; 1 Timoteyo 1:11; Yakobo 1:17). Ashaka ko abagaragu be bakwifatanya na we mu byishimo, kandi abaha impamvu nziza zituma babikora. Ni yo mpamvu, mu gihe kimwe cy’umwijima w’icuraburindi mu mateka ya kimuntu—igihe cyo kwigomeka muri Edeni—yadushyiriyeho urufatiro rutuma tugira ibyiringiro by’igihe kizaza.—Abaroma 8:19-21.
2. Mu gihe yaciragaho iteka ibyigomeke muri Edeni, ni gute Yehova yashyiriyeho urubyaro rwa Adamu na Eva urufatiro rwo kuzagira ibyiringiro?
2 Umwe mu bana ba Yehova b’umwuka, yari amaze kwihindura Satani Umwanzi, arwanya kandi abeshyera Imana. Abantu ba mbere, ari bo Eva hamwe na Adamu, bari bamaze kugwa mu mutego we kandi bari bishe itegeko rya Yehova ryari risobanutse neza. Mu buryo bukwiriye, bakatiwe urwo gupfa (Itangiriro 3:1-24). Icyakora, mu gihe Yehova yaciragaho iteka ibyo byigomeke, yashyiriyeho urubyaro rwa Adamu na Eva urufatiro rutuma rugira ibyiringiro. Mu buhe buryo? Nk’uko byanditswe mu Itangiriro 3:15, Yehova yagize ati “nzashyira urwango hagati yawe n’uyu mugore, no hagati y’urubyaro rwawe n’urwe: ruzagukomeretse umutwe nawe uzarukomeretsa agatsinsino.” Ubwo buhanuzi ni urufunguzo rwo gusobanukirwa Bibiliya yose uko yakabaye, hamwe n’ibintu byabayeho mu gihe cyahise n’ibibaho muri iki gihe, birebana n’isi hamwe n’abagaragu ba Yehova.
Icyo Ubwo Buhanuzi Busobanura
3. Nk’uko mu Itangiriro 3:15 habivuga, vuga icyo ibi bikurikira bisobanura (a) Inzoka, (b) ‘umugore,’ (c) “urubyaro” rw’Inzoka, (d) “urubyaro” rw’umugore.
3 Kugira ngo tubashe gusobanukirwa icyo bushaka kuvuga, tuzirikane ibintu binyuranye bikubiye mu buhanuzi ubwabwo. Ikivugwa mu Itangiriro 3:15, ni Inzoka—atari inzoka iyi tuzi, ahubwo ni icyayikoresheje (Ibyahishuwe 12:9). ‘Umugore’ uvugwa si Eva, ahubwo ni umuteguro wa Yehova wo mu ijuru, umubyeyi w’abagaragu be bo ku isi basizwe n’umwuka (Abagalatiya 4:26). “Urubyaro” rw’Inzoka, ni urubyaro rwa Satani, ni ukuvuga abamukomokaho—abadayimoni n’abantu, hamwe n’imiteguro ya kimuntu irangwa n’ingeso za Satani kandi ikaba igaragariza urwango “urubyaro” rw’umugore (Yohana 15:19; 17:15). “Urubyaro” rw’umugore, mbere na mbere ni Yesu Kristo, wasizwe n’umwuka wera mu mwaka wa 29 I.C. Abagize 144.000, ‘bavutse ubwa kabiri, bakabyarwa n’amazi n’umwuka’ kandi bakaba n’abaraganwa na Kristo mu Bwami bwo mu ijuru, bagize igice cya kabiri cy’urwo rubyaro rw’isezerano. Abo batangiye kongerwa ku rubyaro rw’umugore kuva kuri Pentekoti y’umwaka wa 33 I.C. gukomeza.—Yohana 3:3, 5; Abagalatiya 3:16, 29.
4. Ni gute ibivugwa mu Itangiriro 3:15 bifitanye isano n’uburyo isi izahinduka paradizo, izaba ituweho n’abantu babatuwe ku cyaha n’urupfu?
4 Inzoka buyoka yo muri Edeni, yabaye igikoresho cyavugiwemo n’uwavuze ibinyoma byaje gutuma abantu batakaza Paradizo. Mu Itangiriro 3:15, herekezaga ku gihe kizaza, igihe uwakoresheje iyo nzoka azajanjagurwa. Icyo gihe ni bwo noneho abagaragu b’Imana ba kimuntu bazaba bongeye kugururirwa inzira ituma batura muri Paradizo, itarimo icyaha n’urupfu. Mbega ukuntu icyo kizaba ari igihe gishimishije!—Ibyahishuwe 20:1-3; 21:1-5.
5. Ni izihe ngeso ziranga urubyaro rwo mu buryo bw’umwuka rw’Umwanzi?
5 Nyuma y’ukwigomeka ko muri Edeni, hatangiye kugaragara abantu hamwe n’imiteguro byarangwaga n’ingeso nk’iza Satani Umwanzi—ni ukuvuga kwigomeka, kubeshya, gusebanya, n’ubwicanyi, bijyanye no kurwanya ibyo Yehova ashaka hamwe n’abamusenga. Izo ngeso ni zo zamenyekanishije urubyaro, ni ukuvuga abana bo mu buryo bw’umwuka b’Umwanzi. Muri abo, harimo Kayini, wishe Abeli ubwo Yehova yemeraga ugusenga kwe maze akanga ukwa Kayini (1 Yohana 3:10-12). Nimurodi ni umuntu wari icyigomeke nk’uko izina rye ryabigaragazaga, kandi akaba yarabaye umuhigi n’umutegetsi ukomeye warwanyaga Yehova (Itangiriro 10:9). Byongeye kandi, hari ubwami bwa kera bwagiye bukurikirana, harimo na Babuloni, hamwe n’amadini yabwo ashingiye ku binyoma yabaga ashyigikiwe na Leta, bwagiye bukandamiza cyane abasenga Yehova bubigiranye ubugome.—Yeremiya 50:29.
“Urwango Hagati Yawe n’Uyu Mugore”
6. Ni mu buhe buryo Satani yagaragarije urwango umugore wa Yehova?
6 Muri icyo gihe cyose, hagiye habaho urwango hagati y’Inzoka n’umugore wa Yehova, ni ukuvuga hagati ya Satani Umwanzi n’umuteguro wa Yehova wo mu ijuru, ugizwe n’ibiremwa by’umwuka by’indahemuka. Urwango rwa Satani rwagaragaye ubwo yatukaga Yehova kandi akagerageza guteza akaduruvayo mu muteguro wa Yehova wo mu ijuru, ashuka abamarayika agatuma bareka ubuturo bwabo (Imigani 27:11; Yuda 6). Rwanagaragaye igihe Satani yakoreshaga abadayimoni be kugira ngo bagerageze kubangamira intumwa z’abamarayika zari zoherejwe na Yehova (Daniyeli 10:13, 14, 20, 21). Urwo rwango rwagaragaye mu buryo butangaje muri iki kinyejana cya 20, ubwo Satani yageragezaga kurimbura Ubwami bwa Kimesiya igihe bwavukaga.—Ibyahishuwe 12:1-4.
7. Kuki abamarayika b’indahemuka ba Yehova banga Inzoka y’ikigereranyo, nyamara se, ni ukuhe kwifata bagaragaje?
7 Nanone kandi, urwo rwango rwagaragaye ku ruhande rw’umugore wa Yehova, ari we tsinda ry’abamarayika b’indahemuka, urwo yari afitiye Inzoka y’ikigereranyo. Satani yari yaraharabitse izina ryiza ry’Imana; nanone kandi, yabyukije ugushidikanya ku bihereranye no gushikama kw’ibiremwa byose by’Imana bifite ubwenge, harimo n’abamarayika bose, bityo akaba yarageragezaga gutuma badakomeza kuba indahemuka ku Mana abigiranye umwete (Ibyahishuwe 12:4a). Abamarayika b’indahemuka, b’abakerubi n’abaserafi, ntibari kubura kwanga urunuka uwari wigize Umwanzi na Satani. Icyakora, bari bategereje ko Yehova akemura icyo kibazo mu gihe no mu buryo yagennye.—Gereranya na Yuda 9.
Kurwanya Urubyaro rw’Umugore w’Imana
8. Ni nde Satani yashatse kumenya?
8 Hagati aho ariko, Satani yari maso ashishikajwe no kumenya uwari kuzaba urubyaro rw’umugore rwari rwarahanuwe, urwo Yehova yari yaravuze ko rwari kuzakomeretsa Inzoka umutwe. Ubwo umumarayika yavugiraga mu ijuru atangaza ko Yesu wari wavukiye i Betelehemu, ari we wari ‘Umukiza, wari kuzaba Kristo Umwami,’ ibyo byari icyemezo gikomeye cy’uko uwo ari we wari kuba Urubyaro rw’umugore rwari rwarahanuwe.—Luka 2:10, 11.
9. Nyuma yo kuvuka kwa Yesu, ni gute Satani yagaragaje urwango rukomeye?
9 Urwo rwango rukomeye rwa Satani, rwahise rugaragara ubwo yoshyoshyaga abapfumu baraguza inyenyeri b’abapagani kujya mu butumwa bwabajyanye mbere na mbere i Yerusalemu ku Mwami Herode, hanyuma bakaza no kujya ku nzu yari i Betelehemu aho basanze akana k’agahungu, ari ko Yesu hamwe na nyina, Mariya. Nyuma y’aho gato, Umwami Herode yategetse ko abana b’abahungu bose bari bamaze imyaka ibiri n’abatari bakayigezaho bari i Betelehemu no mu turere tuhakikije, bicwa. Mu kubigenza atyo, Herode yagaragaje urwango rwa Satani, urwo yari afitiye Urubyaro. Nta gushidikanya, Herode yari azi neza ko yari arimo agerageza kwica uwari kuzaba Mesiya (Matayo 2:1-6, 16). Amateka agaragaza ko Umwami Herode yari umuntu utagira umutima, wuzuye uburiganya, n’umwicanyi—akaba mu by’ukuri yari umwe mu bagize urubyaro rw’Inzoka.
10. (a) Nyuma yo kubatizwa kwa Yesu, ni gute Satani ubwe yagerageje kuburizamo umugambi wa Yehova werekeye Urubyaro rwasezeranijwe? (b) Ni gute Satani yakoresheje abayobozi ba kidini b’Abayahudi kugira ngo akomeze imigambi ye?
10 Igihe Yesu yari amaze gusigwa umwuka wera mu mwaka wa 29 I.C., na nyuma y’uko Yehova avugira mu ijuru yemera ko Yesu ari Umwana we, incuro nyinshi Satani yagerageje gutuma Yesu agwa mu kigeragezo, bityo akaba yarashakaga kuburizamo umugambi wa Yehova werekeranye n’Umwana we (Matayo 4:1-10). Ananiwe kubigeraho, yitabaje ubundi buryo bwo gukoresha abantu kugira ngo agere ku migambi ye. Bamwe mu bo yagerageje gukoresha kugira ngo ateshe Yesu agaciro, ni abayobozi ba kidini b’indyarya. Bakoresheje ibinyoma no gusebanya, ari na zo ntwaro zakoreshejwe na Satani ubwe. Igihe Yesu yabwiraga umuntu umwe w’ikirema ati “humura, ibyaha byawe urabibabariwe,” abanditsi bahise bavuga ko Yesu yari yigereranyije, batiriwe banategereza ngo barebe niba icyo kirema gikize koko (Matayo 9:2-7). Igihe Yesu yakizaga abantu ku isabato, Abafarisayo bamuciriyeho iteka bavuga ko yishe itegeko ry’Isabato, maze bajya inama yo kumwica (Matayo 12:9-14; Yohana 5:1-18). Igihe Yesu yirukanaga abadayimoni, Abafarisayo bamureze bavuga ko yifatanyije na “Belizebuli umutware w’abadayimoni” (Matayo 12:22-24). Nyuma y’aho Lazaro azuriwe mu bapfuye, abantu benshi bizeye Yesu, ariko abatambyi bakuru hamwe n’Abafarisayo, bongeye kujya inama yo kumwica.—Yohana 11:47-53.
11. Iminsi itatu mbere yo gupfa kwa Yesu, ni nde yagaragaje ko yari urubyaro rw’Inzoka, kandi kuki?
11 Ku itariki ya 11 Nisani mu mwaka wa 33 I.C, Yesu yagiye mu karere urusengero rw’i Yerusalemu rwari rwubatswemo nta gutinya, n’ubwo yari azi neza ibyo bari bagambiriye gukora, maze abaciraho iteka ku mugaragaro. Muri rusange, abanditsi n’Abafarisayo bari barakomeje kugaragaza abo bari bo; ari na yo mpamvu Yesu yagize ati “mwebwe banditsi n’Abafarisayo mwa ndyarya mwe, muzabona ishyano; kuko mwugarira ubwami bwo mu ijuru ngo abantu batabwinjiramo; namwe ubwanyu ntimwinjiremo, kandi n’abashaka kwinjiramo ntimubakundire.” Yesu yavuze mu buryo butaziguye ko bari mu bagize urubyaro rw’Inzoka avuga ati “mwa nzoka mwe, mwa bana b’incira mwe, muzahunga mute iteka ry’i Gehinomu” (Matayo 23:13, 33)? Amagambo ye yerekezaga ku buhanuzi bwo mu Itangiriro 3:15.
12, 13. (a) Ni gute abatambyi bakuru n’abanditsi barushijeho kugaragaza uwari se wo mu buryo bw’umwuka? (b) Ni nde waje kwifatanya na bo? (c) Mu gusohoza ibivugwa mu Itangiriro 3:15, ni gute Urubyaro rw’umugore rwakomerekejwe ku gatsinsino?
12 Mu kumva amagambo ya Yesu, mbese, baba barumvise abakoze ku mutima ku buryo baba baringinze Imana bayisaba imbabazi? Mbese, baba barihannye ububi bwabo? Reka da! Muri Mariko 14:1 havuga ko bukeye bw’aho, bari mu nama mu rugo rw’umutambyi mukuru, “abatambyi bakuru n’abanditsi basha[tse] uburyo bwo koshyoshya Yesu, ngo babone uko bamufata bamwice.” Bakomeje kugaragaza umutima w’ubwicanyi wa Satani, ari na we mbere hose Yesu yari yaravuze ko ari umwicanyi (Yohana 8:44). Bidatinze, baje kwifatanya na Yuda Isikaryota, uwo Satani yoheje kugira ngo abe umuhakanyi. Yuda yitandukanije n’urubyaro rw’umugore w’Imana rutariho umugayo, maze yifatanya n’urubyaro rw’Inzoka.
13 Mu gitondo kare ku itariki ya 14 Nisani, abari bagize urukiko rwa kidini rw’Abayahudi bafashe Yesu, bamujyana nk’imbohe ku mutware w’Umuroma. Abafashe iya mbere mu gutera hejuru bavuga ko Yesu amanikwa, ni abatambyi bakuru. Ubwo Pilato yababazaga ati “mbese mbambe umwami wanyu?” abatambyi bakuru ni bo basubije bati “nta mwami dufite keretse Kayisari” (Yohana 19:6, 15). Koko rero, bagaragaje mu buryo bwose ko bari mu bagize urubyaro rw’Inzoka. Ariko kandi, nta gushidikanya ko atari abo bonyine bari mu bagize urwo rubyaro. Amagambo yahumetswe ari mu nkuru iboneka muri Matayo 27:24, 25, agira ati “Pilato . . . yenda amazi, akarabira imbere y’abantu.” Hanyuma, abantu bose baravuga bati “amaraso ye natubeho no ku bana bacu.” Bityo, Abayahudi benshi b’icyo gihe bagaragaje ko bari mu bagize urubyaro rw’Inzoka. Uwo munsi utarira, Yesu yari yamaze gupfa. Satani yari yakomerekeje Urubyaro rw’umugore w’Imana ku gatsinsino, akoresheje urubyaro rwe rugaragara.
14. Ni gute kuba Urubyaro rw’umugore rwarakomerekejwe agatsinsino bitari ugutsinda kwa Satani?
14 Mbese, twavuga ko icyo gihe Satani yari atsinze? Ashwi da! Yesu Kristo yari anesheje isi kandi yari atsinze umutware wayo (Yohana 14:30, 31; 16:33). Yari yarakomeje kuba indahemuka kuri Yehova kugeza ku gupfa. Kubera ko yari umuntu utunganye, urupfu rwe rwatanze igiciro cy’incungu cyari gikenewe mu kugura uburenganzira bwo kubaho bwari bwaratakajwe na Adamu. Bityo, yatumye abantu bose bari kwizera ubwo buryo bwaringanijwe kandi bakumvira amategeko y’Imana, bashobora kuzabona ubuzima bw’iteka (Matayo 20:28; Yohana 3:16). Yehova yazuye Yesu mu bapfuye amuha ubuzima bwo kudapfa mu ijuru. Mu gihe cyagenwe na Yehova, Yesu azarimbura Satani. Mu Itangiriro 22:16-18, byahanuwe ko Yehova yari kuzemera imiryango yose yo ku isi itera intambwe zikenewe mu kwihesha imigisha binyuriye kuri urwo rubyaro rw’indahemuka.
15. (a) Nyuma y’urupfu rwa Yesu, ni gute intumwa ze zakomeje gushyira ahabona urubyaro rw’Inzoka? (b) Ni uruhe rwango rwakomeje kugaragazwa n’urubyaro rw’Inzoka kugeza muri iki gihe?
15 Nyuma y’urupfu rwa Yesu, Abakristo basizwe n’umwuka, bakomeje gushyira ahabona urubyaro rw’Inzoka, nk’uko Umwami wabo yari yabigenje. Intumwa Pawulo yasunitswe n’umwuka wera maze itanga umuburo wo kwirinda ‘umunyabugome’ wari kuhaba “mu buryo bwo gukora kwa Satani” (2 Abatesalonike 2:3-10). Uwo ‘munyabugome’ muri rusange, yagaragaye ko ari abayobozi ba Kristendomu. Urubyaro rw’Inzoka na rwo rwatoteje abigishwa ba Yesu Kristo rubigiranye ubukana. Mu buhanuzi bwanditswe mu Byahishuwe 12:17, intumwa Yohana yahanuye ko Satani yari gukomeza kurwanya abasigaye bo muri urwo rubyaro rw’umugore w’Imana kugeza muri iki gihe. Ibyo ni ko byagenze rwose. Mu bihugu byinshi, Abahamya ba Yehova bagiye bacibwa, bagabwaho ibitero, bagafungwa, cyangwa bagashyirwa mu bigo byakoranyirizwagamo imfungwa, bitewe no gushikama kwabo, bashyigikira Ubwami bw’Imana hamwe n’imikorere yayo ikiranuka.
Ugushyirwa Ahabona k’Urubyaro rw’Inzoka Muri Iki Gihe
16. Muri iki gihe, ni nde wagaragajwe ko ari mu bagize urubyaro rw’Inzoka, kandi kuki?
16 Abakristo b’ukuri ntibigeze bacogora mu gushyira ahabona Inzoka n’urubyaro rwayo badatinya, bagera ikirenge mu cya Yesu Kristo. Mu mwaka wa 1917, Abigishwa ba Bibiliya, nk’uko Abahamya ba Yehova bitwaga icyo gihe, banditse igitabo cyitwa Le mystère accompli, muri cyo bakaba barashyiraga ahabona uburyarya bw’abayobozi ba Kristendomu. Mu mwaka wa 1924, ibyo byakurikiwe n’icyemezo cyanditswe cyari gifite umutwe uvuga ngo Ecclesiastics Indicted. Kopi zigera kuri miriyoni mirongo itanu zatanzwe ku isi hose. Mu mwaka wa 1937, F. Rutherford, wari perezida wa Watch Tower Society icyo gihe, yashyize ahabona urubyaro rwa Satani mu buryo bukomeye, muri za disikuru zari zifite umutwe uvuga ngo “Yashyizwe Ahabona” na “Idini n’Ubukristo.” Mu mwaka wakurikiyeho, mu gihe abantu bari bateze amatwi mu makoraniro agera kuri 50 yabereye mu bihugu binyuranye, yatanze disikuru ifite umutwe uvuga ngo “Mwemere Ibintu by’Ukuri” akoresheje radiyo na telefoni i Londres mu Bwongereza. Nyuma y’ukwezi, muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, hari disikuru yatanzwe ifite umutwe uvuga ngo “Ubutegetsi bw’Igitugu Cyangwa Umudendezo,” binyuriye mu miyoboro ya za radiyo. Izo disikuru zunganiwe n’izindi nyigisho zanditswe mu bitabo, urugero nk’icyitwa Enemies n’icyitwa Religion, no mu gatabo cyitwa Dévoilées. Mu buryo buhuje n’ibyari byaranditswe kuva mu myaka ya za 20, igitabo Ibyahishuwe—Indunduro Yabyo Ikomeye Iri Bugufi!,a ubu kiboneka mu ndimi zigera kuri 65, cyerekana ko abategetsi ba gipolitiki bononekaye, hamwe n’abacuruzi b’abanyamururumba kandi batagira umutima, na bo bari mu b’ingenzi bagize urubyaro rugaragara rw’Inzoka. Mu gihe abayobozi ba gipolitiki bahisemo kugira akamenyero ko gukoresha ibinyoma kugira ngo bayobye abayoboke babo, bakagaragaza ko batita ku kwera kw’amaraso, kandi bagakandamiza abagaragu ba Yehova (bityo bakaba bagaragariza urwango urubyaro rw’umugore w’Imana), baba bagaragaza rwose ko bari mu bagize urubyaro rw’Inzoka. Ibyo ni na ko bimeze ku bacuruzi, batagira umutimanama ubahana, babeshya kugira ngo bakunde bunguke amafaranga menshi, bakora cyangwa bakagurisha ibicuruzwa bizwiho neza kuba bitera indwara.
17. Ni ikihe gikundiro gikomeza guhabwa abantu b’ibikomerezwa bashobora kuva muri gahunda y’isi?
17 Si ukuvuga ko buri muntu wese wandujwe n’amadini y’isi, politiki, cyangwa ubucuruzi, azakomeza kubarirwa mu bagize urubyaro rw’Inzoka. Bamwe muri abo bagabo n’abagore, bagera ubwo bishimira Abahamya ba Yehova. Bakoresha umwanya barimo kugira ngo babafashe, amaherezo bakaza mu gusenga k’ukuri. (Gereranya n’Ibyakozwe 13:7, 12; 17:32-34.) Abo bose ni bo berekejweho aya magambo ngo “noneho, mwa bami mwe, mugire ubwenge, mwa bacamanza mwe z’abo mu isi, mwemere kwiga. Mukorere Uwiteka mutinya, munezerwe muhinde imishyitsi, musome urya Mwana kugira ngo atarakara, mukarimbukira mu nzira, kuko umujinya we ukongezwa vuba. Hahirwa abamuhungiraho bose” (Zaburi 2:10-12). Koko rero, ni iby’ingenzi ko abashaka kwemerwa na Yehova bose bagira icyo bakora uhereye ubu, mbere y’uko Umucamanza wo mu ijuru akinga urugi ruhesha abantu icyo gikundiro!
18. N’ubwo batari mu bagize urubyaro rw’umugore, ni ba nde nyamara basenga Yehova?
18 Abazaba bagize Ubwami bwo mu ijuru, ni bo bonyine bagize urubyaro rw’umugore. Abo ni abantu bake (Ibyahishuwe 7:4, 9). Ariko kandi, hari imbaga y’abandi bantu benshi basenga Yehova, ni koko, babarirwa muri za miriyoni, bafite ibyiringiro byo kuzabona ubuzima bw’iteka ku isi izaba yahinduwe paradizo. Mu magambo no mu bikorwa, babwira abasizwe ba Yehova bati “turajyana kuko twumvise yuko Imana iri kumwe namwe.”—Zekariya 8:23.
19. (a) Ni ayahe mahitamo abantu bose bagomba kugira? (b) Ni nde mu buryo bwihariye uhamagarirwa cyane gukora iby’ubwenge mu gihe hakiri uburyo?
19 Iki ni cyo gihe abantu bose bagomba kugira amahitamo. Mbese, baba bashaka kuyoboka Yehova kandi bagashyigikira ubutegetsi bwe bw’ikirenga, cyangwa se bazemera ko Satani ababera umutegetsi bakora ibimunezeza? Abantu bagera kuri miriyoni eshanu bo mu mahanga yose, bashyigikiye Yehova bifatanya n’abasigaye bo mu rubyaro rw’umugore rugizwe n’abaragwa b’Ubwami. Abandi bagera kuri miriyoni umunani, na bo bagaragaza ko bashimishijwe, bigana na bo Bibiliya cyangwa bajya mu materaniro yabo. Abahamya ba Yehova babwira abo bose bati: irembo rihesha icyo gikundiro riracyakinguye. Jya ku ruhande rwa Yehova nta kujijinganya. Emera Kristo Yesu, we Rubyaro rwasezeranijwe. Ifatanye n’umuteguro wa Yehova ugaragara, wishimye. Turakwifuriza kuzahabwa imigisha yose azatanga binyuriye ku butegetsi bw’Umwami, ari we Kristo Yesu.
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
a Cyanditswe na Watchtower Bible and Tract Society of New York, Inc.
Mbese, Uribuka?
◻ Ni nde ugereranywa n’Inzoka ivugwa mu Itangiriro 3:15? Kandi umugore ashushanya nde?
◻ Ni izihe ngeso ziranga urubyaro rw’Inzoka?
◻ Ni gute Yesu yagaragaje imbuto y’Inzoka?
◻ Ni ba nde bagaragajwe ko bagize urwo rubyaro muri iki gihe?
◻ Ni ikihe gikorwa cyihutirwa kigomba gukorwa kugira ngo umuntu yirinde kubarirwa mu bagize urubyaro rw’Inzoka?
[Ifoto yo ku ipaji ya 15]
Yesu yagaragaje ko abayobozi ba kidini b’indyarya bari mu bagize urubyaro rw’Inzoka