UMUGEREKA
Ukuri ku bihereranye na Data, Umwana n’umwuka wera
ABANTU bemera inyigisho y’ubutatu bavuga ko Imana igizwe n’abaperisona batatu ari bo Data, Umwana n’umwuka wera. Bavuga ko abo baperisona bose uko ari batatu bangana, bashobora byose kandi ko batagira intangiriro. Ubwo rero, dukurikije inyigisho y’Ubutatu, Data ni Imana, Umwana ni Imana n’umwuka wera ni Imana, ariko hariho Imana imwe rukumbi.
Abantu benshi bemera Ubutatu bavuga ko badashobora gusobanura iyo nyigisho. Icyakora, bashobora kuba bumva ko ari inyigisho ya Bibiliya. Birashishikaje kumenya ko ijambo “Ubutatu” nta hantu na hamwe riboneka muri Bibiliya. Ese nibura hari igitekerezo cy’Ubutatu kiboneka muri Bibiliya? Kugira ngo dusubize icyo kibazo, reka dusuzume umurongo w’Ibyanditswe abashyigikira inyigisho y’Ubutatu bakunda gukoresha.
“JAMBO YARI IMANA”
Muri Yohana 1:1 hagira hati “mu ntangiriro Jambo yariho, Jambo yari kumwe n’Imana, kandi Jambo yari imana.” Nanone muri icyo gice, intumwa Yohana yagaragaje neza ko “Jambo” ari Yesu (Yohana 1:14). Kuba rero Jambo yariswe Imana byatumye bamwe bagera ku mwanzuro w’uko Umwana na Se bagomba kuba ari Imana imwe.
Wibuke ko icyo gice cya Bibiliya cyanditswe mu kigiriki. Nyuma yaho, abahinduzi bahinduye iyo nyandiko y’ikigiriki mu zindi ndimi. Icyakora, hari abahinduzi ba Bibiliya batigeze bakoresha amagambo ngo “Jambo yari Imana.” Kubera iki? Abo bahinduzi babonye ko ayo magambo ngo “Jambo yari Imana” yagombaga guhindurwa mu bundi buryo, bashingiye ku bumenyi bari bafite mu rurimi rw’ikigiriki cyakoreshejwe muri Bibiliya. Dore bumwe mu buryo batekerezaga ko yagombye guhindurwamo: “Logos [Jambo] yari ameze nk’Imana” (A New Translation of the Bible). “Jambo yari imana” (The New Testament in an Improved Version). “Jambo yari kumwe n’Imana kandi yari afite kamere nk’iyayo” (The Translator’s New Testament). Dukurikije ubwo buhinduzi, Jambo ntiyari Imana Ishoborabyose.a Ahubwo Jambo yitwa “imana” kubera ko afite umwanya wo mu rwego rwo hejuru cyane gusumba ibindi biremwa bya Yehova byose. Aha ngaha, ijambo “imana” risobanura “ufite imbaraga.”
SHAKA IBINDI BISOBANURO
Abantu benshi ntibazi ikigiriki cyakoreshejwe muri Bibiliya. None se, wabwirwa n’iki icyo intumwa Yohana yashakaga kuvuga? Tekereza kuri uru rugero: umwarimu agize atya asobanurira abanyeshuri be isomo runaka. Abanyeshuri baryumvise mu buryo butandukanye. None se abo banyeshuri bakemura bate icyo kibazo? Bashobora gusaba umwarimu wabo ibindi bisobanuro. Nta gushidikanya ko ibyo bisobanuro by’inyongera byatuma barushaho gusobanukirwa iryo somo. Mu buryo nk’ubwo, niba ushaka gusobanukirwa ibivugwa muri Yohana 1:1, ushobora kureba mu Ivanjiri ya Yohana kugira ngo umenye byinshi kurushaho ku bihereranye n’umwanya Yesu afite. Kumenya ibindi bintu birebana n’iyo ngingo bizagufasha kugera ku mwanzuro ukwiriye.
Urugero, zirikana ibyo Yohana yanditse nyuma yaho muri Yohana igice cya 1, umurongo wa 18 hagira hati “nta muntu wigeze abona Imana [Ishoborabyose].” Nyamara, abantu babonye Umwana ari we Yesu, kuko Yohana yavuze ati ‘Jambo [Yesu] yabaye umubiri, abana natwe tubona ubwiza bwe’ (Yohana 1:14). None se, byari gushoboka bite ko Umwana aba igice cy’Imana Ishoborabyose? Nanone Yohana yavuze ko Jambo “yari kumwe n’Imana.” Ese umuntu ashobora kuba ari kumwe n’undi, akongera akaba uwo muntu bari kumwe? Ikindi kandi, nk’uko byanditswe muri Yohana 17:3, Yesu yagaragaje neza itandukaniro riri hagati ye na Se wo mu ijuru. Yavuze ko Se ari ‘Imana y’ukuri yonyine.’ Nanone Yohana agiye gusoza Ivanjiri ye, yatanze umwanzuro ugira uti “ibi byandikiwe kugira ngo mwizere ko Yesu ari we Kristo Umwana w’Imana” (Yohana 20:31). Zirikana ko atise Yesu Imana ahubwo yamwise Umwana w’Imana. Ibyo bintu by’inyongera byavuzwe mu Ivanjiri ya Yohana bigaragaza ukuntu amagambo yo muri Yohana 1:1 yagombye kumvikana. Yesu, ari we Jambo, ni ‘imana’ mu buryo bw’uko ari mu mwanya wo mu rwego rwo hejuru, ariko si Imana Ishoborabyose.
SHAKA IBIMENYETSO BIHAMYA KO IBYO ARI UKURI
Ongera utekereze kuri rwa rugero rw’umwarimu n’abanyeshuri be. Tuvuge wenda ko hari abanyeshuri bagishidikanya, nubwo Umwarimu yabahaye ibindi bisobanuro by’inyongera. Ni iki bakora? Bashobora gushaka undi mwarimu bakamusobanuza kuri iyo ngingo. Niba uwo mwarimu yunze mu ry’uwa mbere, birumvikana ko abenshi mu banyeshuri batakomeza gushidikanya. Mu buryo nk’ubwo, niba utazi neza icyo mu by’ukuri Yohana umwanditsi wa Bibiliya yashakaga kuvuga ku birebana n’isano iri hagati ya Yesu n’Imana Ishoborabyose, washakira ibindi bisobanuro ku wundi mwanditsi wa Bibiliya. Urugero, reka turebe ibyo Matayo yanditse. Igihe yavugaga iby’imperuka, yasubiyemo amagambo ya Yesu agira ati “naho uwo munsi n’icyo gihe, nta muntu ubizi, naho baba abamarayika bo mu ijuru cyangwa Umwana, keretse Data wenyine” (Matayo 24:36). Ni mu buhe buryo ayo magambo ashimangira ko Yesu atari Imana Ishoborabyose?
Yesu yavuze ko Se azi byinshi kurusha Umwana. Iyo Yesu aza kuba ari Imana Ishoborabyose, yari kuba azi ibintu byose kimwe na Se. Bityo rero, Umwana ntashobora kungana na Se. Ariko hari bamwe bashobora kuvuga bati ‘ubundi Yesu yari afite kamere ebyiri. Aho ngaho, yavugaga ari umuntu.’ Niyo ibyo byaba ari ukuri, twavuga iki ku bihereranye n’umwuka wera? Niba umwuka wera ungana n’Imana Data, kuki Yesu atavuze ko uzi ibyo Data azi?
Uko uzakomeza kwiga Bibiliya, ni na ko uzagenda urushaho kumenya indi mirongo myinshi igira icyo ivuga kuri iyo ngingo. Iyo mirongo yemeza ukuri ku byerekeye Data, Umwana n’umwuka wera.—Zaburi 90:2; Ibyakozwe 7:55; Abakolosayi 1:15.
a Niba ushaka kumenya ibitekerezo by’inyongera bitangwa kuri Yohana 1:1, reba ingingo ifite umutwe uvuga ngo “Ese Jambo yari “Imana” cyangwa yari “imana?” yasohotse mu igazeti y’Umunara w’Umurinzi wo ku itariki ya 1 Ugushyingo 2008, yanditswe n’Abahamya ba Yehova.