-
Umurage ushobora kwiringiraUmunara w’Umurinzi—2004 | 1 Ukwakira
-
-
Umurage ushobora kwiringira
“NIHARAMUKA hagize umuntu ukwandikira akubwira ko hari umurage utarabona nyirawo kandi wowe ukaba uwufiteho uburenganzira, urabe maso. Uwo ashobora kuba ari umutekamutwe w’inyaryenge ushaka kuwugutekera.”
Uwo ni wo muburo Ibiro by’Amaposita byo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika byashyize ku muyoboro wabyo wa internet. Kuki uwo muburo watanzwe? Ni ukubera ko hari abantu babarirwa mu bihumbi bagiye babona ubutumwa bugira buti ‘mwene wanyu yarapfuye kandi yagusigiye umurage.’ Ibyo byatumye abantu benshi boherereza ababandikiye amadolari 30 y’amanyamerika (hafi Frw 17.400) cyangwa arenga, kugira ngo babasobanurire aho uwo murage uri n’uko bawubona. Ariko baramanjiriwe cyane. Abo bose babwirwaga ko bazabona umurage, nta n’umwe wawubonye.
Bene iyo mitwe ifatira ku cyifuzo kiba mu bantu cyo guhabwa umurage. Ariko kandi, Bibiliya ivuga yemeza ko hari abantu batanga umurage igihe igira iti “umuntu mwiza asiga umwandu [“umurage,” NW], uzagera ku buzukuru be” (Imigani 13:22). Tuvuze ukuri, Yesu Kristo ubwe ni we wivugiye amagambo azwi neza cyane kandi akundwa, ari mu Kibwiriza cye cyo ku Musozi, aho yagize ati “hahirwa abiyoroshya, kuko bazatunga isi ho umurage.”—Matayo 5:4, Bibiliya Ntagatifu.
Amagambo ya Yesu atwibutsa ayo Umwami Dawidi wa Isirayeli ya kera yahumekewe kwandika ibinyejana byinshi mbere y’aho, agira ati “abagwaneza bazaragwa igihugu, bazishimira amahoro menshi.”—Zaburi 37:11.
Mbega ukuntu ‘kuzatunga isi ho umurage’ ari ibyiringiro bishishikaje! Ariko se dushobora kwizera koko tudashidikanya ko ubwo bwo atari uburyo bwo guteka umutwe nk’ubwo twavuze haruguru? Dushobora kwiringira rwose ko atari uguteka umutwe. Kubera ko isi iri mu bintu bitangaje Yehova yaremye, afite uburenganzira bwo kuyiraga uwo ashaka kuko ari we Muremyi wayo kandi akaba ari Nyirayo. Binyuriye ku Mwami Dawidi, Yehova yahanuye asezeranya ibizaba ku Mwana We akunda cyane, Yesu Kristo, agira ati “nsaba nzaguha amahanga ngo abe umwandu [“umurage,” NW] wawe, n’abo ku mpera y’isi ngo ubatware” (Zaburi 2:8). Ni yo mpamvu intumwa Pawulo yavuze ko Yesu ari we “[Imana] yashyiriyeho kuba umuragwa wa byose” (Abaheburayo 1:2). Bityo rero, dushobora kwizera rwose ko igihe Yesu yavugaga ko abagwaneza “bazatunga isi ho umurage,” yabivuze nta kintu kibi agambiriye, kandi afite ububasha bukwiriye bwo gusohoza iryo sezerano.—Matayo 28:18.
Ubwo rero ikibazo cy’ingenzi ni iki: ni gute iryo sezerano rizasohora? Aho ari ho hose umuntu ageze muri iki gihe, usanga bisa n’aho abanyamahane n’abibone ari bo bafite ijambo kandi bahabwa icyo bashatse cyose. Ni iki kizasigara ngo abagwaneza bakiragwe? Uretse n’ibyo kandi, iyi si yayogojwe n’ibibazo bikaze byo guhumanya ikirere, kandi umutungo kamere wayo ukomeje gusahurwa n’abanyamururumba hamwe n’abantu batareba kure. Ubwo se hazigera habaho isi yatangwaho umurage? Tugutumiriye gusoma ingingo ikurikira kugira ngo wibonere igisubizo cy’ibyo bibazo hamwe n’ibindi by’ingenzi.
-
-
Ni mu buhe buryo “abiyoroshya bazatunga isi ho umurage”?Umunara w’Umurinzi—2004 | 1 Ukwakira
-
-
Ni mu buhe buryo “abiyoroshya bazatunga isi ho umurage”?
“USHOBORA kuba umenyereye kumva amagambo ya Yesu akora ku mutima avuga ko ‘abagwaneza bazaragwa igihugu.’ Ariko se ufatiye ku byo abantu bagirira abandi byose n’ibyo bakorera isi, wakumva ko hari ikizasigara kikaragwa abagwaneza?”—Matayo 5:4, Bibiliya Ntagatifu; Zaburi 37:11.
Umuhamya wa Yehova witwa Myriam, yakoresheje icyo kibazo atangiza ikiganiro gishingiye kuri Bibiliya. Umuntu yaganiraga na we yamushubije amubwira ko niba Yesu yaratanze iryo sezerano, yumvikanishaga ko hari igihe iyi si izaba ikwiriye kwitwa umurage, aho kuba isi yangijwe kandi idakwiriye guturwaho.
Mu by’ukuri, icyo cyari igisubizo kirangwa n’icyizere. Ariko se natwe dufite impamvu zo kubona ibintu muri ubwo buryo burangwa n’icyizere? Turazifite rwose, kubera ko Bibiliya iduha impamvu zihamye zo kwemera ko iryo sezerano rizasohora. Koko rero, isohozwa ry’iryo sezerano rifitanye isano rya bugufi n’isohozwa ry’umugambi Imana ifitiye isi n’abantu. Kandi twizera tudashidikanya ko ibyo Imana yasezeranyije izabisohoza (Yesaya 55:11). Bityo se, ni iki Imana yari yarasezeranyije abantu mu mizo ya mbere, kandi se izagisohoza ite?
Umugambi w’iteka Imana ifitiye isi
Yehova Imana yaremye iyi si ayifitiye umugambi wihariye. Kuko “Uwiteka waremye ijuru ari we Mana, ari we waremye isi akayibumba akayikomeza, ntiyayiremye idafite ishusho ahubwo yayiremeye guturwamo avuga ati ‘ni jye Uwiteka, nta wundi ubaho’” (Yesaya 45:18). Ku bw’ibyo, iyi si yaremewe kugira ngo abantu bayitureho. Byongeye kandi, biri mu mugambi w’Imana ko iyi si yaturwaho n’abantu iteka ryose. “Yashyiriyeho imfatiro z’isi, kugira ngo itanyeganyega iteka.”—Zaburi 104:5; 119:90.
Umugambi Imana ifitiye isi unagaragarira mu itegeko yari yahaye umugabo n’umugore ba mbere. Yehova yabwiye Adamu na Eva ati “mwororoke mugwire, mwuzure isi, mwimenyereze ibiyirimo, mutware amafi yo mu nyanja, n’inyoni n’ibisiga byo mu kirere, n’ibintu byose bifite ubugingo byigenza ku isi” (Itangiriro 1:28). Isi Imana yari yahaye Adamu na Eva, yari kuzababera ahantu ho gutura iteka bo n’abari kuzabakomokaho. Hari umwanditsi wa zaburi wanditse hashize ibinyejana byinshi nyuma y’aho ati “ijuru ni iry’Uwiteka, ariko isi yayihaye abantu.”—Zaburi 115:16.
Kugira ngo Adamu na Eva n’abari kuzabakomokaho basohoze uwo mugambi uhebuje, buri wese muri bo yagombaga kwemera ko Yehova Imana, Umuremyi akaba na Nyir’ugutanga ubuzima, ari we Mutegetsi w’Ikirenga kandi bakamwumvira babishaka. Yehova yabahaye itegeko ridaciye ku ruhande igihe yagiraga ati “ku giti cyose cyo muri iyo ngobyi ujye urya imbuto zacyo uko ushaka, ariko igiti cy’ubwenge bumenyesha icyiza n’ikibi ntuzakiryeho, kuko umunsi wakiriyeho no gupfa uzapfa” (Itangiriro 2:16, 17). Kugira ngo Adamu na Eva bakomeze kuba mu busitani bwa Edeni, bagombaga kumvira iryo tegeko ryoroheje kandi risobanutse neza. Kubigenza batyo byari kuba uburyo bwabo bwo kugaragaza ko bashimira ku bw’ibintu byose Umubyeyi wabo wo mu ijuru yabakoreye.
Igihe Adamu na Eva bangaga kumvira Imana babigambiriye bakica itegeko bari barahawe, mu by’ukuri bari bateye umugongo uwari warabahaye ibintu byose bari bafite (Itangiriro 3:6). Mu kubigenza batyo, si bo bonyine bari batakaje Paradizo nziza cyane bari batuyemo, ahubwo nanone n’abari kuzabakomokaho bari bayitakaje (Abaroma 5:12). Mbese kuba umugabo n’umugore ba mbere batarumviye, byaba byarabereye inzitizi umugambi Imana yari ifite igihe yaremaga isi?
Imana ntiyahindutse
Binyuriye ku muhanuzi Malaki, Imana yaravuze iti “jyewe Uwiteka ntabwo mpinduka” (Malaki 3:6). Intiti mu bya Bibiliya y’Umufaransa yitwa L. Fillion yavuze ko uwo murongo ufitanye isano rya bugufi n’isohozwa ry’amasezerano y’Imana. Yaranditse ati “Yehova yashoboraga kuba yararimbuye ubwoko bwe bwamwigometseho, ariko kubera ko atajya ahindura ibyo yasezeranyije, azasohoza, mu mimerere iyo ari yo yose, ibyo yasezeranyije mu bihe bya kera.” Ibyo Imana yasezeranyije, yaba umuntu ku giti cye, cyaba igihugu cyangwa abantu muri rusange, ntizabyibagirwa ahubwo izabisohoza mu gihe yagennye. “Yibuka isezerano rye iminsi yose, Ijambo yategetse aryibuka ibihe ibihumbi.”—Zaburi 105:8.
None se dushobora kwizera dute ko Yehova atahinduye umugambi we wa mbere yari afitiye isi? Dushobora kubyizera rwose kubera ko muri Bibiliya yose, ari ryo Jambo rye ryahumetswe, havugwamo umugambi w’Imana wo kuzaraga isi abantu bumvira (Zaburi 25:13; 37:9, 22, 29, 34). Nanone kandi, Ibyanditswe bisobanura ko abazahabwa umugisha na Yehova bazatura mu mahoro, buri wese ‘agatura munsi y’uruzabibu rwe no munsi y’umutini we,’ kandi “nta wuzabakangisha” (Mika 4:4; Ezekiyeli 34:28). Abatoranyijwe na Yehova “bazubaka amazu bayabemo, kandi bazatera inzabibu barye imbuto zazo.” Bazaba mu mahoro ndetse bazabana mu mahoro n’inyamaswa.—Yesaya 11:6-9; 65:21, 25.
Bibiliya itanga umusogongero w’isezerano ry’Imana mu bundi buryo. Mu gihe cy’ubutegetsi bw’Umwami Salomo, ishyanga rya Isirayeli ryari rifite amahoro n’uburumbuke. Mu gihe cy’ubutegetsi bwe, ‘Abayuda n’Abisirayeli baridendereje iminsi ya Salomo yose, umuntu wese ku muzabibu we no ku mutini we, uhereye i Dani ukageza i Bērisheba’ (1 Abami 5:5). Bibiliya ivuga ko Yesu ‘aruta Salomo,’ kandi umwanditsi wa zaburi yahanuye iby’ubwo butegetsi bwa Yesu agira ati “mu minsi ye abakiranutsi bazashisha, kandi hazabaho amahoro menshi, kugeza aho ukwezi kuzashirira.” Icyo gihe “hazabaho amasaka menshi mu gihugu no mu mpinga z’imisozi.”—Luka 11:31; Zaburi 72:7, 16.
Kubera ko Yehova Imana asohoza ibyo yavuze, ntazaduha umurage yadusezeranyije gusa, ahubwo azawuduha ufite ubwiza bwawo bwose. Mu Byahishuwe 21:4, Ijambo ry’Imana ritubwira ko mu isi nshya yasezeranyijwe, Imana “izahanagura amarira yose ku maso yabo kandi urupfu ntiruzabaho ukundi, kandi umuborogo cyangwa gutaka cyangwa kuribwa ntibizabaho ukundi.” Icyo yasezeranyije nta kindi kitari Paradizo.—Luka 23:43.
Uko wabona uwo murage wasezeranyijwe
Guhindura isi ikaba paradizo bizabaho mu gihe cy’ubutegetsi cyangwa Ubwami buzategekera mu ijuru, Umwami w’ubwo Bwami akaba ari Yesu Kristo (Matayo 6:9, 10). Mbere na mbere, ubwo Bwami ‘buzarimbura abarimbura isi’ (Ibyahishuwe 11:18; Daniyeli 2:44). Hanyuma kubera ko Yesu Kristo ari “Umwami w’amahoro,” azasohoza amagambo y’ubuhanuzi agira ati ‘gutegeka kwe n’amahoro bizagwira’ (Yesaya 9:5, 6). Mu gihe ubwo Bwami buzaba butegeka, abantu babarirwa muri za miriyoni hakubiyemo n’abazazuka, bazahabwa uburyo bwo kuba baragwa isi.—Yohana 5:28, 29; Ibyakozwe 24:15.
Ni bande bazahabwa uwo murage uhebuje? Umva uko Yesu yabivuze: “hahirwa abagwa neza, kuko ari bo bazahabwa isi” (Matayo 5:5). Kuba umugwaneza bisobanura iki? Ubusanzwe bavuga ko kuba ‘umugwaneza’ ari ukuba umuntu yitonda, ashyira mu gaciro, aganduka, ari umuntu utuje. Icyakora ijambo ry’Ikigiriki ry’umwimerere ryakoreshejwe rifite ibisobanuro byimbitse kurushaho. Uwitwa William Barclay avuga ko muri iryo jambo “humvikanamo ubwitonzi, ariko ko ubwitonzi uba ureba buba bwihishemo imbaraga nk’iz’icyuma” (New Testament Wordbook). Ryumvikanisha imitekerereze y’umuntu ituma yihanganira imibabaro nta kubika inzika cyangwa ngo atekereze kwihorera, ibyo byose bigaterwa n’uko aba afitanye n’Imana imishyikirano myiza, noneho iyo mishyikirano na yo ikamubera isoko y’imbaraga.—Yesaya 12:2; Abafilipi 4:13.
Umugwaneza yemera amahame y’Imana yicishije bugufi mu bintu byose bigize imibereho ye; ntatsimbarara ku bitekerezo bye bwite cyangwa ngo agendere ku by’abandi. Yemera kandi kwigishwa, akemera abishaka kwigishwa na Yehova. Umwanditsi wa zaburi Dawidi yaranditse ati ‘[Yehova] azayobora abicisha bugufi mu byo gukiranuka, abicisha bugufi azabigisha inzira ye.’—Zaburi 25:9; Imigani 3:5, 6.
Mbese uzaba uri mu ‘bagwaneza’ bazaragwa isi? Niwitoza kumenya Yehova n’ibyo ashaka binyuriye mu kwiyigisha ushyizeho umwete Ijambo rye kandi ugashyira mu bikorwa ibyo wiga, uzaba mu bategerezanyije amatsiko kuragwa isi izahinduka paradizo kandi bakazayibamo iteka.—Yohana 17:3.
-