Zaburi
Ibyerekeye Salomo.
72 Mana, utume umwami amenya guca imanza nkawe,
Kandi ufashe umwana w’umwami amenye gukiranuka kwawe.+
2 Aburanire abantu bawe akurikije gukiranuka,
Kandi aburanire abantu bawe boroheje, akurikije ubutabera.+
3 Imisozi nizanire abantu amahoro,
N’udusozi tubazanire amahoro binyuze ku gukiranuka.
5 Mana, abantu bawe bazagutinya iteka ryose,
Nk’uko izuba n’ukwezi bihoraho iteka ryose.
Bazakomeza kugutinya, uko ibihe bizagenda bisimburana.+
6 Ibintu umwami azakora bizamera nk’imvura igwa ahantu batemye ibyatsi,
Bimere nk’imvura nyinshi itosa ubutaka.+
7 Igihe azaba ategeka, abakiranutsi bazaba bamerewe neza,+
Kandi amahoro azahoraho,+ nk’uko ukwezi guhoraho.
8 Azagira abayoboke kuva ku nyanja imwe kugeza ku yindi,
No kuva ku Ruzi rwa Ufurate kugeza ku mpera z’isi.+
10 Abami b’i Tarushishi n’abami b’ibirwa bazamuzanira amaturo.+
Abami b’i Sheba n’abami b’i Seba bazamuzanira impano.+
11 Abami bose bazamwunamira,
N’abantu bo mu bihugu byose, bazamukorera.
12 Azakiza abakene batabaza,
Akize aboroheje, n’abandi bantu bose batagira kirengera.
13 Azagirira impuhwe aboroheje n’abakene,
Kandi azakiza abakene.
15 Umwami arakabaho, ahabwe kuri zahabu y’i Sheba.+
Baragahora basenga bamusabira.
Nahabwe umugisha uko bwije n’uko bukeye.
16 Hazabaho ibinyampeke byinshi ku isi.+
Bizaba byinshi cyane hejuru mu misozi.
Imirima y’umwami izera cyane nk’iyo muri Libani.+
Abaturage bo mu mijyi bazaba benshi nk’ibyatsi byo ku isi.+
17 Izina ry’umwami, rizahoraho iteka.+
Rizamamara iteka ryose, nk’uko izuba rihoraho iteka ryose.
Abantu benshi bazabona umugisha binyuze kuri we.+
Abantu bo ku isi bose, bazabona ko yishimye.
18 Yehova Imana, we Mana ya Isirayeli, nasingizwe.+
Ni we wenyine ukora ibintu bitangaje.+
Amen! Amen!
20 Amasengesho ya Dawidi umuhungu wa Yesayi arangiriye aha.+