Ibikorwa Byagutse mu Gihe cy’Ukuhaba kwa Kristo
“Maze Umwami azabwira abari iburyo bwe, ati ‘Nimuze mwebwe abo Data yahaye umugisha, muragwe ubwami bwabatunganirijwe, uhereye ku kuremwa ku isi.’ ”—MATAYO 25:34.
1. Ni mu buhe buryo pa·rou·siʹa ya Kristo isa nk’ “iminsi ya Nowa”?
UKUHABA kwa Kristo—kwategererejwe igihe kirekire! Icyo gihe kimeze nk’ “iminsi ya Nowa,” icyo Yesu yavuzeho yerekeza ku “iherezo rya gahunda y’ibintu,” cyasohoye mu mwaka wa 1914 (Matayo 24:3, 37, MN). Ariko se, ukuhaba kwa Kristo, cyangwa pa·rou·siʹa, kwari kugira izihe ngaruka ku “mugaragu ukiranuka w’ubwenge”? (Matayo 24:45). Yewe, bagombaga kugenda barushaho kuba abatanga umucyo babishishikariye! Hendaga kubaho ibintu bitangaje! Umurimo wo gukorakoranya utari warigeze gukorwa mu rugero rungana rutyo mbere hose wari ugiye gutangira.
2. Ni ukuhe gutunganywa kwabayeho gusohoza ubuhanuzi bwo muri Malaki 3:1-5?
2 Icyakora, abo Bakristo basizwe bari bakeneye kubanza gutunganywa. Nk’uko muri Malaki 3:1-5 hari harabihanuye, Yehova Imana hamwe n’ “intumwa [ye] y’isezerano,” Yesu Kristo, baje kugenzura urusengero rwo mu buryo bw’umwuka mu gihe cy’itumba ryo mu wa 1918. Urubanza rwagombaga gutangirira mu “b’inzu y’Imana” (1 Petero 4:17). Muri Malaki 3:3 hari harahanuye hagira hati “[Yehova] azicara nk’ucura ifeza akayitunganya akayimaramo inkamba; azatunganya abahungu ba Lewi, abacenshure nk’uko bacenshura izahabu n’ifeza.” Icyo cyari igihe cyo gucenshura no gutunganya.
3. Kuki byari ngombwa ko gutunganywa ko mu buryo bw’umwuka kubaho?
3 Binyuriye kuri urwo rubanza, rwageze aho rukomeye mu wa 1918, abasigaye b’itsinda ry’umugaragu baratunganyijwe maze bezwaho umwanda w’isi n’uwa kidini. Kuki Yehova yabatunganyije? Ni ukubera ko ibyo byarebaga urusengero rwe rwo mu buryo bw’umwuka. Iyo ni gahunda yaringanijwe igereranywa n’urusengero yo gusenga Yehova binyuriye ku gitambo cy’incungu cya Yesu Kristo. Yehova yashakaga ko urusengero rwe ruba mu mimerere isukuye, bityo mu gihe umubare munini w’abamusenga bafite ibyiringiro byo kuzaba hano ku isi bari kuba baruzanywemo, bari gusanga ari ahantu harangwa no kubaha ubutware bwe bw’ikirenga ku byaremwe byose, aho izina rye ryezwa, n’aho amategeko ye akiranuka yubahirizwa. Ku bw’ibyo, bari guhimbaza Yehova kandi bakifatanya mu murimo wo kumenyekanisha imigambi ye ihebuje.
Bongerewe Inshingano
4, 5. (a) Ni gute ikibazo cyabajijwe na Yesu Kristo cyari uguca agahigo kuri buri wese mu bagize itsinda ry’umugaragu ryo muri iki gihe? (b) Ni mu buhe buryo tugomba gusobanukirwa imvugo ngo ‘umugaragu ukiranuka w’ubwenge’ n’ “abo mu rugo rwe”? (c) Ni ubuhe butumwa Yesu yahaye uwo mugaragu?
4 Mu wa 1919, itsinda ry’umugaragu rimaze gutunganywa, ryashoboraga kwiringira ko ibikorwa byaryo byari kugenda birushaho kwaguka. Mu wa 1914, Yesu Kristo, ari we Shebuja [w’iryo tsinda], yari yarahawe Ubwami bwo mu ijuru. Ubwo Yesu yagarukaga ku bantu yasize iwe kugira ngo agenzure “abo mu rugo rwe” bose, yari yambitswe ikuzo rya cyami atari afite igihe yari ku isi. Yasanze byifashe bite? Mbese, itsinda rigize umugaragu ryaba ryarimo rihihibikanira kongera inyungu za Shebuja? Nk’uko bivugwa muri Matayo 24:45-47, Yesu yabajije ikibazo cyatumye buri mwigishwa wese wasizwe ahugukira gusuzuma imishyikirano afitanye na Mesiya washyizweho na Yehova, agira ati “mbese ni nde mugaragu ukiranuka w’ubwenge, shebuja yasigiye abo mu rugo rwe kubagerera igerero, igihe cyaryo? Uwo mugaragu arahirwa, shebuja naza agasanga abikora. Ndababwira ukuri yuko azamwegurira ibintu bye byose.”
5 Uko bigaragara, amagambo Yesu yavuze kuri uwo mugaragu ukiranuka, nta bwo areba umuntu runaka. Oya, ahubwo ibyo bireba itorero ry’indahemuka rya Kristo ryasizwe muri rusange, ni ukuvuga mu buryo bw’itsinda. Abo mu rugo, ni abigishwa ba Kristo basizwe umuntu umwe umwe ukwe. Yesu yari azi ko yari agiye kugura abo bigishwa basizwe atanze amaraso ye bwite, bityo akaba ari na yo mpamvu mu magambo yaberekezagaho mu buryo bw’itsinda yabafataga nk’umugaragu we, kandi ibyo bikaba byari bikwiriye. Mu Bakorinto ba Mbere 7:23 habavugaho hagira hati “mwacungujwe igiciro, nuko rero ntimukabe imbata z’abantu.” Yesu yahaye itsinda ry’umugaragu we ubutumwa bwo kurabagiranisha umucyo wabo kugira ngo bakurure abantu kandi bahindure abandi abigishwa, no guha abo mu rugo rwe ifunguro rya buri gihe babaha amafunguro yo mu buryo bw’umwuka mu gihe gikwiriye.
6. Nyuma y’igenzura rya Yesu, ni gute uwo mugaragu yagororewe?
6 Kuva igihe cy’ukuhaba kwa Kristo cyatangira kugeza mu wa 1918, n’ubwo itsinda ry’umugaragu, ritishimirwaga, rikaba ryaratotezwaga ndetse rikaba ryari mu rujijo mu bintu bimwe na bimwe, ryihatiraga guha abo mu rugo ifunguro ryari rikwiranye n’icyo gihe. Ibyo ni byo Shebuja yasanze bakora igihe igenzura rye ryari ritangiye. Umwami Yesu yarabyishimiye maze, mu wa 1919, atangaza ko iryo tsinda ry’umugaragu ryemewe ryari rihiriwe. Ni iyihe ngororano ishimishije yahawe uwo mugaragu bitewe n’uko yasohoje ibyo Shebuja yari yaramutegetse? Yamuzamuye mu ntera! Ni koko, yahawe inshingano zagutse cyane mu byo guteza imbere inyungu za Shebuja. Kubera ko noneho Shebuja yari Umwami wo mu ijuru, ibintu bye byo mu isi byarushijeho kugira agaciro cyane.
7, 8. (a) ‘Ibintu byose’ bya Shebuja ni ibiki? (b) Ni iki umugaragu asabwa ku bihereranye n’imicungire y’uwo mutungo?
7 Ibyo ‘bintu bye byose’ ni ibihe? Ni ibintu byose byo ku isi byo mu buryo bw’umwuka byaje kuba umutungo wa Kristo biturutse ku butware bwe kubera ko ari Umwami uganje mu ijuru. Nta gushidikanya, muri ibyo hakubiyemo n’inshingano yo guhindura abantu kuba abigishwa ba Kristo, hamwe n’igikundiro gikomeye cyo guhagararira Ubwami bw’Imana bwimitswe mu mahanga yose y’isi.
8 Uko kuzamurwa mu ntera kw’itsinda ry’umugaragu rigashingwa imicungire y’umutungo wose w’Umwami kwasabaga ko iryo tsinda ry’umugaragu rikoresha igihe gihagije kurushaho kandi rikarushaho guhuguka mu gusohoza umurimo w’Ubwami ryagura amazu kugira ngo abe akwiranye n’uwo murimo. Kuva ubwo, akarere umurimo wari gukorerwamo kari karushijeho kwaguka cyane—ni ukuvuga isi yose ituwe uko yakabaye.
Gukorakoranya Intama
9. Ukwaguka kw’ibikorwa by’umugaragu byagize izihe ngaruka?
9 Mu kumvira ibyo, abagize itsinda ry’umugaragu ukiranuka rya Kristo baguye ibikorwa byabo. Ingaruka yabaye iyihe? Aba nyuma mu bagize 144.000 barakorakoranyijwe. Hanyuma, iyerekwa rya Yohana rivugwa mu Byahishuwe 7:9-17 ryaje gusohora mu buryo bushimishije kandi buhumuriza. Mu buryo bwihariye, kuva mu wa 1935, umugaragu ukiranuka w’ubwenge yishimiye kubona iryo yerekwa rigenda risohora ubudatezuka. Ubu, ‘umukumbi munini’ ugizwe n’abantu basenga Yehova babarirwa muri za miriyoni baturutse mu mpande zose z’isi, barimo barakoranira mu bikari by’urusengero rwe rwo mu buryo bw’umwuka barukikije. Marayika wa Yehova yabwiye Yohana ko nta muntu n’umwe wari kubasha kubara uwo mukumbi munini. Ibyo bishaka gusobanura ko umubare w’abantu itsinda ry’umugaragu rigomba kuzana mu rusengero rwo mu buryo bw’umwuka rwa Yehova utigeze ugenwa. Igihe cyose umuryango uzaba ugikinguye, umurimo wo kubakorakoranya uzakomeza.
10. Ni ikihe gikorwa cyuje urukundo kireba umugaragu muri iki gihe?
10 Itsinda ry’umugaragu ukiranuka rifite inshingano ikomeye yo kwita ku ‘zindi ntama’ zigenda zirushaho kwiyongera, rizirikana ko abo bantu bagereranywa n’intama baturutse mu mahanga yose bakunzwe cyane na Shebuja, ari we Yesu. Koko rero, ni umukumbi we (Yohana 10:16; Ibyakozwe 20:28; 1 Petero 5:2-4). Bityo rero, itsinda ry’umugaragu ryishimira guhihibikanira ibyo umukumbi munini ukeneye mu by’umwuka, ribitewe n’urukundo rikunda Shebuja hamwe n’intama.
11-13. Ni ayahe magambo yihariye perezida wa Sosayiti Watch Tower yavuze ku bihereranye n’umurimo w’umugaragu?
11 Ni koko, igice kinini cy’ubutumwa bwo gutanga umucyo bwahawe umugaragu, ni ugukorakoranya abayoboke bo ku isi b’Ubwami bw’Imana. Mbere y’urupfu rwe, mu Ukuboza 1992, F. W. Franz, perezida wa Sosayiti Watch Tower, yaravuze ati
12 “Nkurikije ibyo niboneye mu myaka 99 y’ubuzima bwanjye, Yesu Kristo yagiye arushaho gukoresha umuteguro we mu buryo buhebuje kurushaho mu bihe byose. Si umuntu uyu usanzwe uyobora umuteguro, ahubwo ni Umwami Yesu Kristo rwose. Kuko [uwo muteguro] wagutse mu rugero runini cyane kandi ruhebuje kurenza uko twabitekerezaga. Muri iki gihe dufite umuteguro wagutse ukwira mu isi yose. Ukorera mu Majyaruguru, mu Majyepfo, i Burasirazuba n’i Burengerazuba bw’Isi. Umuntu umwe rukumbi ni we wenyine ushobora kwitirirwa uko kwaguka gutangaje—ari we Mwana w’Imana, we uyobora itsinda ry’umugaragu ukiranuka w’ubwenge. Yagiye agaragaza ko ashoboye inshingano ze, bityo ibyo bikaba ari byo byatumye habaho uko kwaguka gukomeye twibonera ubwacu.
13 “Icyo gikorwa nta bwo gishingiye ku muntu umwe. Dufite umuteguro wa gitewokarasi, kandi ukora mu buryo bwa gitewokarasi, munsi y’ubuyobozi bw’Imana. Nta muntu n’umwe, kabone n’ubwo yaba ari uwashinze Watch Tower Bible and Tract Society, ushobora kwigamba cyangwa ngo abe yakwitirirwa ibyamaze kugerwaho mu rwego rw’isi yose. Birahebuje rwose.” Mbese, abagize umukumbi munini bose ntibemeranwa mu buryo bwimazeyo n’ayo magambo y’Umuvandimwe Franz watuvuyemo? Yego rwose, barashimira cyane ku bw’ibyo bikorwa by’umugaragu ukiranuka byagutse.
Abayoboke b’Ubwami
14, 15. (a) Ni iki Yesu yerekanye mu mugani w’italanto (Matayo 25:14-30)? (b) Ni ayahe magambo akwiriye aboneka muri icyo gice cya 25 cya Matayo?
14 Umugani w’intama n’ihene waciwe na Yesu uboneka muri Matayo igice cya 25, uvuga iby’uwo murimo ukomeye wo gukorakoranya abayoboke b’Ubwami bw’Imana bo ku isi. Mu mugani w’italanto wawubanjirije, Yesu yerekanye ko abigishwa basizwe biringiye gutegekana na we mu Bwami bwe bwo mu ijuru bagomba gukora uko bashoboye kugira ngo bongere umutungo we uri mu isi. Rero, birakwiriye rwose ko, muri uyu mugani ukurikira, Yesu agaragaza ibyo abantu bashaka kuba abayoboke b’Ubwami bwe bwo mu ijuru basabwa kuzuza.
15 Iyumvire nawe amagambo ye aboneka muri Matayo 25:31-33 agira ati “Umwana w’umuntu ubwo azazana n’abamarayika bose, afite ubwiza bwe, ni bwo azicara ku ntebe y’ubwiza bwe: amahanga yose azateranirizwa imbere ye, abarobanure nk’uko umwungeri arobanura intama mu ihene: intama azazishyira iburyo bwe, naho ihene azishyire ibumoso.”
16. Ni gute amahanga akorakoranywa kandi abantu bakarobanurwa?
16 Yesu yaje ari mu ikuzo rye mu wa 1914. Ari hamwe n’abamarayika be bose, yatabariye kurwanya abanzi be b’abadayimoni maze abirukana mu ijuru. Ibyo uwo mugani we ukomeza utubwira, biradufasha gusobanukirwa ko kwicara ku ntebe y’ubwiza bishushanya kuba ari umucamanza mu gihe cy’ukuhaba kwe. Kuba amahanga yose ateranirijwe imbere ya Yesu, bisobanura ko, mu buryo bw’ikigereranyo, ayafata nk’aho ari umukumbi we. Uwo mukumbi ugizwe n’intama n’ihene. Mu gihe kurobanura intama mu ihene mu mukumbi nyamukumbi bishobora gutwara igice cy’umunsi, umurimo ukorerwa ku isi hose wo kurobanura abantu bafite uburenganzira bwo kwihitiramo amahame mbwirizamuco abanogeye umara igihe kirekire cyane kurushaho. Ibyo bikaba biterwa n’uko irobanura rikorwa hakurikijwe uko imyifatire ya buri muntu iteye.
17. Kuki imimerere iriho muri iki gihe ari iyo kwitonderwa n’abantu bose?
17 Muri uwo mugani, Umwami, akaba n’Umwungeri, ashyira abantu bagereranywa n’intama iburyo bwe, na ho abagereranywa n’ihene akabashyira ibumoso bwe. Iburyo hagereranya urubanza rugeze ku myanzuro myiza—ni ukuvuga ubuzima bw’iteka. Ibumoso ho hagereranya urubanza rugeze ku myanzuro mibi ku muntu—ni ukuvuga ukurimbuka kw’iteka. Uburyo Umwami akoresha mu gukemura icyo kibazo ni ubwo kwitonderwa rwose.
18. Kuki nta muntu uwo ari we wese wakwitwaza ko Umwami ataboneka?
18 Kuba Umwana w’umuntu, ubu uri ku ngoma, ataboneka mu gihe cyo kuhaba kwe, cyangwa pa·rou·siʹa, nta wabigira urwitwazo. Muri iki gihe, hari umubare ugenda urushaho kwiyongera w’abantu bagereranywa n’intama bifatanya n’itsinda ry’umugaragu mu murimo wo kubwiriza ubutumwa bwiza bw’Ubwami bw’Imana mu isi yose, bityo bagatanga umucyo. Mu by’ukuri, ubuhamya bwabo bwageze mu mpande zose z’isi.—Matayo 24:14.
19. Ni iyihe mico y’itsinda ry’intama igereranywa mu mugani w’intama n’ihene?
19 Kuki Umwami, akaba n’Umwungeri, agororera abagize itsinda ry’intama arisezeranya imigisha mu gihe kizaza? Ni ukubera ko bashyigikira umurimo wo kubwiriza Ubwami batizigamye kandi bakagirira neza abavandimwe be basizwe, ari na byo Yesu abona ko ari nk’aho ari we ubwe babigirira. Ni yo mpamvu Umwana w’umuntu, akaba n’Umwami, ababwira ati “nimuze mwebwe abo Data yahaye umugisha, muragwe ubwami bwabatunganirijwe, uhereye ku kuremwa ku isi.”—Matayo 25:34; 28:19, 20.
Gufasha Umwami
20, 21. Ni ikihe gihamya intama zitanga kigaragaza ko ziherereye ku ruhande rw’Ubwami?
20 Zirikana ko igihe Umwami atumiriye izo ntama kuragwa ubuturo bwo ku isi iyoborwa n’Ubwami bw’Imana, zagaragaje ko bizitangaje. Zaramubajije ziti ‘Mwami, ni ryari twagukoreye ibyo bintu byose?’ Yarabashubije ati “ndababwira ukuri yuko ubwo mwabikoreye umwe muri bene Data aba boroheje bari hanyuma y’abandi, ari jye mwabikoreye” (Matayo 25:40). Ubwo Yesu yabonekeraga Mariya Madalena ku munsi w’izuka rye, yavuze iby’abavandimwe be bo mu buryo bw’umwuka agira ati “jya kubwira bene Data” (Yohana 20:17). Mu gihe cy’ukuhaba kwe mu buryo butaboneka, Yesu ari kumwe n’abasigaye bake gusa b’abavandimwe be bo mu buryo bw’umwuka bo mu 144.000 bakiri mu mubiri hano ku isi.
21 Kubera ko Yesu ari mu ijuru, ataboneka, abantu bagereranywa n’intama bamukorera ibyo bintu birangwamo urukundo mu buryo buziguye. Aho yicaye ku ntebe ye ya cyami, bamurebesha amaso yabo yo kwizera. Yesu yishimira imihati yose bakoresha kugira ngo bunganire abavandimwe be bo mu buryo bw’umwuka bazaba abaraganwa na we mu ijuru. Ibyo bakorera abavandimwe be, abifata nk’aho ari we ubwe bikorerwa. Abagereranywa n’intama bahitamo kugirira neza abavandimwe ba Kristo bitewe n’uko bazi ko ari abavandimwe ba Kristo. Babona ko abavandimwe bo mu buryo bw’umwuka ba Yesu ari bo bahagarariye Ubwami bwa Yehova, maze bagashaka gutanga ibihamya bifatika bigaragaza ko bafatanyije na bo mu gushyigikira ubwo Bwami.
22. Ni gute itsinda ry’intama rigororerwa? (Gereranya n’Ibyahishuwe 7:14-17.)
22 Yehova yari yarateganije ko iryo tsinda ry’abagereranywa n’intama ryari kugaragara muri iki gihe cy’ukuhaba k’Umwana we, kandi ko yari yabazigamiye ingororano itangaje! Umukumbi munini uzaragwa imigisha y’amahoro hano ku isi mu gihe cy’Ubutegetsi bw’Imyaka Igihumbi bunejeje bw’Umwami washyizweho na Yehova, ari we Yesu Kristo.
23. Ni mu buhe buryo intama zifasha abavandimwe b’Umwami zizi icyo zikora?
23 Iyo tuzirikanye ubuhanuzi bwa Bibiliya buhereranye n’igihe cy’ukuhaba kwa Kristo, kimwe n’umugani w’intama n’ihene, ni iki tubona? Tubona ko kuba umuntu yagirira neza umwe mu bavandimwe b’umwuka b’Umwami atabizi kandi bimugwiririye, atari byo byatuma aba intama, ngo abe yabarwaho gukiranuka imbere y’Imana n’Umwami we. N’ubwo abagize itsinda ry’intama batabonesha amaso yabo imbona nkubone uwo Mwami uganje, bazi icyo bakora. Bihatira gufasha abavandimwe b’Umwami haba mu buryo bw’umubiri, haba no mu buryo bw’umwuka. Mu buhe buryo? Babafasha kubwiriza ubutumwa bwiza bw’Ubwami bw’Imana no kuyobora ibyigisho bya Bibiliya kugira ngo bahindure abantu kuba abigishwa ba Kristo. Bityo rero, muri iki gihe hariho ababwiriza b’Ubwami bw’Imana batanga umucyo basaga miriyoni enye.
Ibikorwa Byagutse
24. Ni iyihe mirimo yakoranywe urukundo ituma itsinda ry’umugaragu riba ubwoko bwishimye kuruta ubundi bwose ku isi muri iki gihe?
24 Reka tuvuge imwe mu mirimo myinshi myiza ikorwa n’itsinda ry’umugaragu ukiranuka. Mbere na mbere, itsinda ry’umugaragu ryeguriwe umutungo wa Shebuja wose—ni ukuvuga ibihereranye n’Ubwami biri ku isi—kandi uwo mutungo we ntuhwema kwiyongera. Icya kabiri, ni uko iryo tsinda ridaha amafunguro abagaragu basizwe bonyine, ahubwo rinaha amafunguro yo mu buryo bw’umwuka umukumbi munini w’izindi ntama wagutse cyane kurenza ikindi gihe cyose. Icya gatatu, ni uko itsinda ry’umugaragu riyobora umurimo wo gukwirakwiza umucyo w’Ubwami. Icya kane, ni ukwaguka gukomeye cyane kw’ibikorwa byaryo byo gukorakoranya umukumbi munini w’izindi ntama, riwuzana mu rusengero rwo mu buryo bw’umwuka rwa Yehova. Icya gatanu, ni uko itsinda ry’umugaragu, ribitewemo inkunga n’abagereranywa n’intama batizigamye, ryagura amazu yo ku mashami ari ku isi hose, kimwe no ku cyicaro gikuru kiri muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika. Iyo mirimo ikoranwa urukundo, yatumye itsinda ry’umugaragu riba irigizwe n’abantu banezerewe kuruta abandi bose ku isi muri iki gihe, kandi ryatumye abandi bantu babarirwa muri za miriyoni na bo banezerwa. Abo bose bashimira Yehova Imana na Yesu Kristo, bo bayobora imirimo y’umugaragu ukiranuka w’ubwenge yagutse!
25. Ni gute intama zishobora gukomeza gushyigikira itsinda ry’umugaragu, kandi ziringiye iki?
25 Ubu itsinda ry’umugaragu rirakorana umwete kurusha ikindi gihe cyose kugira ngo risohoze inshingano Imana yarihaye. Igihe gisigaye kugira ngo “umubabaro mwinshi” utangire kirenda kurangira (Matayo 24:21). Mbega ukuntu ari iby’ingenzi ko abo ngabo b’intama z’Imana bakomeza kuba ku ruhande rugereranya ubutoni ari rwo rw’iburyo bw’Umwami, akaba n’Umwungeri wabo! Ku bw’ibyo rero, nimucyo twese dukomeze gushyigikira umugaragu ukiranuka w’ubwenge tubigiranye umwete. Gukora ibyo ni byo byonyine bizatuma, umunsi umwe, ubu wegereje cyane, abagereranywa n’intama bose bashobora kumva aya magambo ateye ibyishimo agira ati “nimuze mwebwe abo Data yahaye umugisha, muragwe ubwami bwabatunganirijwe, uhereye ku kuremwa ku isi.”
Mbese, Ushobora Gusubiza?
◻ Ni uruhe rubanza rwatangiye gucibwa Umwami akimara kwimikwa?
◻ Ni gute muri Matayo 24:45-47 hasohojwe muri iki gihe?
◻ Ni ku bw’ibihe, mu bikorwa byagutse, itsinda ry’umugaragu hamwe n’abagize umukumbi munini bashimira kurushaho?
◻ Ni gute muri Matayo 25:34-40 hasohora mu gihe cya pa·rou·siʹa?