Ubutumwa bwiza bwanditswe na Matayo
25 “Ubwami bwo mu ijuru bwagereranywa n’abakobwa 10 bafashe amatara yabo+ bakajya gusanganira umukwe.+ 2 Batanu muri bo ntibagiraga ubwenge, ariko abandi batanu bari abanyabwenge.+ 3 Abo bakobwa batagira ubwenge bafashe amatara yabo ariko ntibitwaza amavuta yo gushyiramo, 4 naho abakobwa b’abanyabwenge bajyana amatara yabo, bitwaza n’amavuta mu macupa. 5 Nuko umukwe atinze, bose bagira ibitotsi maze barasinzira. 6 Bigeze mu gicuku humvikana urusaku ngo: ‘umukwe araje! Mujye kumusanganira.’ 7 Nuko ba bakobwa bose barahaguruka batunganya amatara yabo.+ 8 Abakobwa batagira ubwenge babwira abakobwa b’abanyabwenge bati: ‘nimuduhe ku mavuta yanyu dushyire mu matara yacu, kuko agiye kuzima.’ 9 Abakobwa b’abanyabwenge barabasubiza bati: ‘yewe, birashoboka ko twese tutabona aduhagije. Ahubwo nimujye mu bacuruzi mwigurire ayanyu.’ 10 Mu gihe bari bagiye kuyagura, umukwe aba araje, maze abakobwa bari biteguye binjirana na we mu birori by’ubukwe,+ urugi rurakingwa. 11 Hanyuma ba bakobwa basigaye na bo baraza. Barahamagara bati: ‘nyakubahwa turakwinginze, dukingurire!’+ 12 Arabasubiza ati: ‘mbabwije ukuri, simbazi.’
13 “Nuko rero mukomeze kuba maso,+ kuko mutazi umunsi n’isaha.+
14 “Nanone Ubwami bwo mu ijuru bushobora kugereranywa n’umuntu wari ugiye kujya mu gihugu cya kure, maze agatumaho abagaragu be, akababitsa ibyo yari atunze.+ 15 Umwe yamuhaye italanto* eshanu, undi amuha ebyiri naho undi amuha imwe. Yazibahaye akurikije ubushobozi bwa buri wese, maze ajya mu gihugu cya kure. 16 Nuko uwahawe italanto eshanu ahita ajya kuzicuruza, yunguka izindi eshanu. 17 Uwahawe ebyiri na we abigenza atyo, yunguka izindi ebyiri. 18 Ariko wa wundi wahawe italanto imwe, aragenda acukura mu butaka, ahishamo ayo mafaranga* ya shebuja.
19 “Hashize igihe kirekire, shebuja w’abo bagaragu araza maze abasaba kumwereka ibyo yabasigiye.+ 20 Nuko uwahawe italanto eshanu aza azanye n’izindi talanto eshanu, aravuga ati: ‘databuja, wansigiye italanto eshanu, none dore nungutse izindi eshanu.’+ 21 Shebuja aramubwira ati: ‘warakoze cyane mugaragu mwiza kandi wizerwa! Wabaye uwizerwa muri bike, nanjye nzagushinga byinshi.+ Ngwino wishimane na shobuja.’+ 22 Hakurikiraho uwahawe italanto ebyiri, araza aravuga ati: ‘databuja, wansigiye italanto ebyiri, none dore nungutse izindi ebyiri.’+ 23 Shebuja aramubwira ati: ‘warakoze cyane mugaragu mwiza kandi wizerwa! Wabaye uwizerwa muri bike, nanjye nzagushinga byinshi. Ngwino wishimane na shobuja.’
24 “Hanyuma uwahawe italanto imwe na we araza, aravuga ati: ‘databuja, ndabizi ko uri umuntu w’umunyamahane. Usarura aho utahinze kandi ukabika ibyo utagosoye.+ 25 Ni yo mpamvu nagize ubwoba nkajya guhisha italanto yawe mu butaka. None rero akira ibyawe.’ 26 Shebuja aramusubiza ati: ‘wa mugaragu mubi we w’umunebwe! Harya ngo wari uzi ko nsarura aho ntahinze, nkabika ibyo ntagosoye? 27 Wagombye kuba warashyize amafaranga yanjye muri banki, maze nagaruka nkabona ibyanjye hariho n’inyungu.
28 “‘Kubera iyo mpamvu, nimumwake iyo talanto muyihe ufite italanto 10,+ 29 kuko umuntu wese ufite azongererwa akagira byinshi cyane. Ariko udafite, n’utwo yatekerezaga ko afite bazatumwaka.+ 30 Ngaho uwo mugaragu utagira umumaro nimumujugunye hanze mu mwijima. Aho ni ho azaririra, kandi akarakara cyane, agahekenya amenyo.’
31 “Igihe Umwana w’umuntu+ azaza afite icyubahiro akikijwe n’abamarayika bose,+ azicara ku ntebe ye y’Ubwami y’icyubahiro. 32 Abantu bose bazateranyirizwa imbere ye, maze atandukanye abantu nk’uko umwungeri atandukanya intama n’ihene. 33 Azashyira intama+ iburyo bwe, naho ihene azishyire ibumoso bwe.+
34 “Hanyuma Umwami azabwira abari iburyo bwe ati: ‘nimuze mwebwe abahawe umugisha na Papa wo mu ijuru, muhabwe Ubwami bwabateguriwe kuva abantu batangira kuvukira ku isi.* 35 Kuko nari nshonje mukampa ibyokurya, nagira inyota mukampa icyo kunywa. Nabuze aho ncumbika murancumbikira.+ 36 Igihe ntari mfite ibyo kwambara,* mwarabimpaye.+ Nararwaye murandwaza, kandi igihe nari ndi muri gereza mwaje kunsura.’+ 37 Hanyuma abakiranutsi bazamusubiza bati: ‘Mwami, ni ryari twakubonye ushonje tukaguha ibyokurya, cyangwa ufite inyota tukaguha icyo kunywa?+ 38 Ni ryari twakubonye tukagucumbikira, cyangwa se ni ryari twabonye udafite icyo wambara tukakiguha? 39 Twakubonye ryari urwaye cyangwa uri muri gereza tuza kugusura?’ 40 Umwami azabasubiza ati: ‘igihe cyose mwabikoreraga uworoheje wo muri aba bavandimwe banjye, ni njye mwabaga mubikoreye.’+
41 “Hanyuma azabwira abari ibumoso bwe ati: ‘nimumve imbere+ mwebwe abo Imana yaciriye urubanza, mujye mu muriro w’iteka*+ wateguriwe Satani* n’abadayimoni.+ 42 Kuko nari nshonje ntimwampa ibyokurya. Nagize inyota ntimwampa icyo kunywa. 43 Nashatse aho ncumbika ntimwancumbikira. Igihe nari nabuze icyo nambara ntimwakimpaye. Igihe nari ndwaye n’igihe nari ndi muri gereza ntimwanyitayeho.’ 44 Hanyuma na bo bazamubwira bati: ‘Mwami, twakubonye ryari ushonje, ufite inyota, ushaka aho ucumbika, udafite icyo kwambara, urwaye cyangwa uri muri gereza maze ntitwagira icyo tugukorera?’ 45 Na we azabasubiza ati: ‘ndababwira ukuri ko ubwo mutabikoreye umwe muri aba boroheje, nanjye mutabinkoreye.’+ 46 Abo bazarimburwa burundu,+ ariko abakiranutsi bo bazahabwa ubuzima bw’iteka.”+