Turusheho Kwiringira Ugukiranuka kw’Imana mu Buryo Buhamye
‘Nabikumenyesheje, kugira ngo ibyiringiro byawe bibe ku Uwiteka.’—IMIGANI 22:19.
1, 2. (a) Kuki Abahamya ba Yehova bagaragaza ko biringira Yehova (Imigani 22:19)? (b) Ni iki kigaragaza ko hari abantu bamwe na bamwe bakeneye gukomeza kwiringira Yehova?
ABAKRISTO b’ukuri babonye imigisha yo kugira ubumenyi nyakuri ku byerekeye Yehova n’imigambi ye. ‘Umugaragu ukiranuka w’ubwenge’ abaha “igerero” ryo mu buryo bw’umwuka “igihe cyaryo,” abigiranye urukundo (Matayo 24:45). Ubumenyi babona bubaha urufatiro rukomeye rutuma biringira Imana. Bityo rero, Abahamya ba Yehova muri rusange bagaragaza ko biringira Yehova no gukiranuka kwe mu buryo butangaje.
2 Ariko kandi, biragaragara ko Abahamya bamwe na bamwe, buri muntu ku giti cye, bashobora kuba bakeneye kurushaho kugira ibyiringiro bihamye. Rimwe na rimwe, Sosayiti ijya ibona amabaruwa bayandikira, agaragaza ugushidikanya runaka ku bihereranye n’ibisobanuro biba byaratanzwe mu bitabo byayo. Uko gushidikanya gushobora kuba guturuka ku bisobanuro bishya biba bitanzwe, cyangwa kukaba gushingiye ku bibazo wa wundi ushidikanya aba yifitiye, cyane cyane mu birebana n’ibyiyumvo.—Gereranya no muri Yohana 6:60, 61.
3. Ni iki gishobora kugera ndetse no ku bagaragu ba Yehova bizerwa, kandi kuki?
3 Abagaragu nyakuri ba Yehova na bo babona amanyakuri y’amagambo yanditswe mu Mubwiriza 9:11, hagira hati “nongeye kubona munsi y’ijuru mbona yuko aho basiganwa abanyambaraga atari bo basiga abandi, kandi mu ntambara intwari atari zo zitsinda, ndetse abanyabwenge si bo babona ibyokurya, n’abajijutse si bo bagira ubutunzi, n’abahanga si bo bafite igikundiro; ahubwo ibihe n’ibigwirira umuntu biba kuri bose.” Mbese, ni gute ibyo bishobora kugaragara ko ari ukuri mu rugero rwagutse, cyangwa mu buryo bw’umwuka? Dushobora kuba tuzi Abakristo bihutiraga gukurikiza inama zo muri Bibiliya, bavuganiraga ukuri babigiranye imbaraga, bagaragazaga ubwenge mu gukurikiza amahame yo muri Bibiliya, kandi bakagaragaza umwete mu gukurikirana ubumenyi nyakuri. Nyamara kandi, kubera “ibihe n’ibigwirira umuntu,” ubu ushobora gusanga bamwe bazitiwe bitewe n’impanuka baba baragize cyangwa imyaka yo mu za bukuru. Bashobora kwibaza niba bazinjira mu isi nshya y’Imana badasogongeye ku rupfu.
4, 5. Kuki nta mpamvu Abakristo bafite yatuma batiringira ugukiranuka kwa Yehova?
4 Mu gihe Umukristo apfushije uwo bashakanye, agira akababaro n’ibyiyumvo bikomeye by’uko amubuze. Bashobora kuba bari bamaze imyaka myinshi, ndetse ibarirwa muri za mirongo, bakorera Yehova bari kumwe. Usigaye muri bo, azi ko urupfu rutandukanya abashakanye (1 Abakorinto 7:39).a Muri icyo gihe, agomba gukomeza kurinda ibyiyumvo bye, kugira ngo ibyiringiro bye bitagenda biyoyoka.—Gereranya no muri Mariko 16:8.
5 Mbega ukuntu ari iby’ubwenge kubona ko gupfusha uwo mwashakanye, umubyeyi wawe, umwana wawe cyangwa Umukristo wari incuti yawe magara, ari uburyo uba ubonye bwo kugaragaza ko wiringira ugukiranuka kwa Yehova! N’ubwo twatakaza ibintu byacu, dushobora kwiringira ko Yehova adakiranirwa. Dushobora kwiringira ko buri muntu wese uzahabwa ubuzima bw’iteka—byaba binyuriye mu kurokoka [umubabaro ukomeye] cyangwa binyuriye ku muzuko—azagira ibyishimo. Umwanditsi wa Zaburi yerekeje ku Mana agira ati “upfumbatura igipfunsi cyawe, ugahaza kwifuza kw’ibibaho byose. Uwiteka akiranuka mu nzira ze zose, ni umunyarukundo mu mirimo ye yose. Uwiteka aba hafi y’abamutakira bose, abamutakira by’ukuri bose. Azasohoza ibyo abamwubaha bashaka; kandi azumva gutaka kwabo, abakize.”—Zaburi 145:16-19.
Mu Gihe Tugize Ibyiyumvo byo Kuba Twarababajwe Kandi Bitari Ngombwa
6, 7. (a) Kuki hari Abahamya bamwe na bamwe bababajwe mu gihe cyahise, ubu bashobora kuba basobanukiwe ibintu mu buryo butandukanye n’uko bari babizi? (b) Kuki tutagombye kubona ko Yehova yaranzwe no gukiranirwa, mu gihe yarekaga abantu bababazwa bene ako kageni mu gihe cyahise?
6 Hari Abahamya bamwe na bamwe bababajwe mu gihe cyahise, bitewe n’uko bangaga kwifatanya mu bikorwa umutimanama wabo ubu ushobora kubemerera gukora. Urugero, ibyo bishobora kuba birebana n’uburyo bahitagamo imirimo runaka ya gisivili mu myaka myinshi yashize. Ubu, umuvandimwe ashobora kumva ko ashobora gukora iyo mirimo abikuye ku mutima, kandi ntarengere igihagararo cye cyo kutabogama kwa Gikristo ku byerekeranye n’iyi gahunda y’ibintu.
7 Mbese, Yehova yaba yaragaragaje ugukiranirwa mu gihe yamurekaga akababazwa, kubera ko yangaga gukora ibintu ubu ashobora gukora ntibigire inkurikizi? Abenshi bagezweho n’ibyo bintu ntibabitekereza batyo. Ahubwo, bishimira kuba barabonye umwanya wo kugaragariza abantu bose kandi mu buryo bugaragara neza ko bari biyemeje guhagarara bashikamye mu bihereranye n’ikibazo cy’ubutegetsi bw’ikirenga bw’ijuru n’isi. (Gereranya na Yobu 27:5.) Mbese, ni iyihe mpamvu yatuma umuntu uwo ari we wese yicuza kuba yarakurikije umutimanama we mu gushyigikira Yehova? Mu kwizirika ku mahame ya Gikristo mu budahemuka, mu gihe bari bayasobanukiwe, cyangwa mu gukurikiza ibyo umutimanama wabahatiraga gukora, bagaragaje ko bakwiriye kuba incuti za Yehova. Nta gushidikanya, ni iby’ubwenge ko umuntu yakwirinda imyifatire ishobora gutuma umutimanama umucira urubanza cyangwa ikaba yabera abandi ikigusha. Ku birebana n’ibyo, dushobora gutekereza ku rugero rwatanzwe n’intumwa Pawulo.—1 Abakorinto 8:12, 13; 10:31-33.
8. Kuki Abakristo b’Abayahudi bahoze bakurikiza Amategeko, batari bafite impamvu yo gushidikanya ku bihereranye no gukiranuka kwa Yehova?
8 Kugira ngo Abayahudi bashimishe Yehova, basabwaga gukurikiza Amategeko Cumi, n’andi mategeko menshi y’inyongera anyuranye yageraga hafi kuri 600. Hanyuma, muri gahunda ya Gikristo, ntibyari bikiri ngombwa ko ayo mategeko akurikizwa mu gukorera Yehova, ndetse no ku Bayahudi bo mu buryo bw’umubiri. Amategeko atari gukomeza gukurikizwa yari akubiyemo ayerekeranye no gukebwa, kubahiriza Isabato, gutamba ibitambo by’amatungo no kwirinda kurya ibintu runaka byari bibuzanyijwe (1 Abakorinto 7:19; 10:25; Abakolosayi 2:16, 17; Abaheburayo 10:1, 11-14). Abayahudi bahindutse Abakristo—hakubiyemo n’intumwa—bavaniweho ibyo gukomeza gukurikiza amategeko basabwaga kubahiriza igihe bari mu isezerano ry’Amategeko. Mbese, baba baritotombye, bavuga ko gahunda y’Imana yarangwaga no gukiranirwa, kubera ko mbere yabasabaga kubahiriza ibintu, none bikaba byari bitakiri ngombwa? Oya, bishimiye kuba bararushijeho gusobanukirwa mu buryo bwagutse ibihereranye n’imigambi ya Yehova.—Ibyakozwe 16:4, 5.
9. Ni iki kizwi ku Bahamya bamwe na bamwe, ariko se, kuki nta mpamvu bafite zo kubyicuza?
9 Mu bihe bya none, hari Abahamya bamwe na bamwe bagiye bafata imyanzuro idakuka ku byerekeranye n’ibyo bari gukora cyangwa ibyo batari gukora. Ibyo byatumye bababazwa cyane kuruta abandi. Nyuma y’aho, ukwiyongera k’ubumenyi kwaje kubafasha kudatsimbarara ku buryo bwabo bwo kubona ibintu. Ariko kandi, nta mpamvu yatuma bicuza ko mbere y’aho baba barakoze ibintu bakurikije umutimanama wabo, n’ubwo ibyo bishobora kuba byaratumye barushaho kubabazwa. Mu by’ukuri, birashimishije kuba baragaragaje ko bari biteguye kubabazwa bazira kuba ari abizerwa kuri Yehova, ‘ibyo byose babikora ku bw’ubutumwa [bwiza].’ Yehova aha imigisha abantu bagaragaza ko bubaha Imana muri ubwo buryo (1 Abakorinto 9:23; Abaheburayo 6:10). Intumwa Petero yanditse ibigiranye ubushishozi, igira iti “niba mukora neza, akaba ari byo mubabarizwa, mukabyihanganira, ibyo ni byo Imana ishima.”—1 Petero 2:20.
Tuvane Isomo Kuri Yona
10, 11. Ni gute Yona yagaragaje ko atiringiraga Yehova (a) igihe yahabwaga inshingano yo kujya i Nineve? (b) igihe Imana yarekaga kurimbura abaturage b’i Nineve?
10 Igihe Yona yategekwaga kujya i Nineve, yagaragaje ko atafatanaga uburemere icyizere Yehova yari amugiriye. Nyuma y’aho Yona agereweho n’ibintu biteye ubwoba bitewe n’uko atari yiteguye kumvira, yaje kwisubiraho, amenya ikosa rye, nuko aza kwemera inshingano yari yahawe yo kujya mu gihugu cy’amahanga, maze aha abaturage b’i Nineve umuburo ku bihereranye n’irimbuka ryari ryegereje. Hanyuma, haje kubaho ibintu bitari byitezwe: kubera ko abaturage b’i Nineve bihannye, Yehova yiyemeje kutabarimbura.—Yona 1:1–3:10.
11 Ni gute Yona yabyifashemo? Yarasuherewe, maze yitotombera Imana mu isengesho. Yagaragaje impamvu z’agahinda ke, agira ati ‘natekereje ko ari uko byari kugenda. Ni yo mpamvu ntashatse guhita njya i Nineve. None dore uko bigenze, urebye imimerere yose nanyuzemo, hakubiyemo n’ubwoba natewe no kumirwa n’urufi runini no gucishwa bugufi, urebye n’umurimo ukomeye nakoze wo guha abaturage b’i Nineve umuburo ku bihereranye n’irimbuka ryari ryegereje! Ibyo nakoze byose hamwe n’akaga nahuye na ko bibaye impfabusa! Iyo nza kuba naripfiriye!’—Yona 4:1-3.
12. Ni irihe somo dushobora kuvana ku byabaye kuri Yona?
12 Mbese, hari impamvu igaragara yo kwitotomba Yona yari afite? Mbese, Yehova yari agaragaje gukiranirwa, igihe yagiriraga imbabazi izo nkozi z’ibibi zari zihannye? Mu by’ukuri, Yona yagombye kuba yaragize ibyishimo; nawe se abantu bagera mu bihumbi bibarirwa muri za mirongo bari bagiye kurokoka irimbuka (Yona 4:11)! Ariko kandi, imyifatire ye yarangwaga no kutubaha no kwitotomba, yagaragaje ko atiringiraga ugukiranuka kwa Yehova mu buryo bwimbitse. Yarizirikanaga cyane, naho abandi akabazirikana mu rugero ruto cyane. Nimucyo tuvane isomo kuri Yona, tudakomeza kwishyira ubwacu hamwe n’ibyiyumvo byacu mu mwanya wa mbere. Nimucyo twemere tudashidikanya ko kumvira Yehova, gukurikiza ubuyobozi aduha binyuriye ku muteguro we no kwemera ibyemezo afata, ari byo bintu bikwiriye tugomba gukora. Twemera tudashidikanya ko ‘abubaha Imana ari bo bazamererwa neza.’—Umubwiriza 8:12.
Iki Ni Cyo Gihe cyo Gukomeza Ibyiringiro Byacu!
13. Ni gute twese dushobora kurushaho kwiringira Yehova mu buryo buhamye?
13 Ni iby’ubwenge ko turushaho kwiringira Yehova mu buryo buhamye (Imigani 3:5-8). Birumvikana ko tugomba gukora ibirenze gusenga Yehova tumusaba ko yadufasha kugira ngo turusheho kumwiringira. Ibyiringiro bigenda byiyongera binyuriye ku bumenyi nyakuri, bityo icyigisho cya bwite cya Bibiliya, gusoma Bibiliya hamwe n’ibitabo by’imfashanyigisho za Bibiliya, bigomba kuba kimwe mu bigize gahunda y’ibintu tugomba gukora buri munsi. Ni iby’ingenzi guterana amateraniro ya Gikristo buri gihe, kimwe n’uko kwitegura neza no kwifatanya muri yo uko bishoboka kose na byo ari iby’ingenzi. Kugira akamenyero ko kugeza ukuri kwa Bibiliya ku bandi, guhangana n’imbogamirabiganiro tubigiranye amakenga, na byo bituma turushaho kwiringira Yehova n’Ijambo rye mu buryo bwimbitse. Muri ubwo buryo, tuba turushaho kugenda tugirana na we imishyikirano ya bugufi buri munsi.
14. Kuki vuba aha ubwoko bw’Imana buzasabwa kugaragaza ko bwiringira Yehova kurusha mbere hose?
14 Igihe cy’umubabaro gikomeye kuruta ibindi bihe byose ubwoko bwa kimuntu bwahuye na byo, kizatangira mu buryo butunguranye mu gihe kiri imbere cyegereje (Matayo 24:21). Nigitangira, abagaragu b’Imana bazakenera kugaragaza kurusha ikindi gihe cyose, ko biringira ugukiranuka kwa Yehova n’ubuyobozi butangwa n’umuteguro we. Hanyuma, mu buryo bw’ikigereranyo, bazakurikiza itegeko ry’Imana babigiranye icyizere, itegeko rigira riti “wa bwoko bwanjye we, ngwino winjire mu nzu yawe, wikingirane, ube wihishe akanya gato, kugeza aho uburakari buzashirira” (Yesaya 26:20). Ubu bamaze kwinjira ahantu h’ubwihisho, mu matorero asaga 85.000 aboneka mu bihugu 232. Dushobora kwiringira ko Yehova azadufasha gusohoza ikindi kintu icyo ari cyo cyose gishobora kuba gikubiye mu itegeko rigira riti “winjire mu nzu yawe.”
15. Ni gute ikibazo gihereranye no kugira ibyiringiro cyatsindagirijwe mu mwaka wa 1998, kandi kuki byari bikwiriye?
15 Ni ngombwa ko dukomeza ibyiringiro byacu uhereye ubu. Ntidushobora kuzarokoka, niba tutiringira abavandimwe bacu b’Abakristo, umuteguro wa Yehova, kandi ikirenze ibindi byose, tutiringira Yehova ubwe. Bityo rero, mbega ukuntu bikwiriye ko mu mwaka wa 1998, Abahamya ba Yehova ku isi hose bakomeje kwibutswa binyuriye ku magambo akubiye mu isomo ryabo ry’umwaka, ko ‘umuntu wese wambaza izina ry’Umwami [“Yehova,” NW ] azakizwa’ (Abaroma 10:13)! Ibyo tugomba gukomeza kubyiringira. Mu gihe dutahuye ugushidikanya runaka ku birebana n’ibyo byiringiro, n’ubwo byaba mu rugero ruto cyane, tugomba guhita tubikosora, tukabikosora uyu munsi.
Urubanza Yehova Azaca Ruzaba Rukiranuka
16. Byagendekera bite ibyiringiro byacu mu gihe twaba tudakomeje kubyihingamo, kandi se, ni iki dushobora gukora kugira ngo ibyo bye kubaho?
16 Mu Baheburayo 3:14, Abakristo basizwe bahawe umuburo ugira uti “twahindutse abafatanije Kristo, niba dukomeza rwose ibyiringiro byacu twatangiranye, ngo bikomere kugeza ku mperuka.” Ubusanzwe, ayo magambo yerekeza no ku Bakristo bafite ibyiringiro byo kuzaba ku isi. Ibyiringiro byacu bya mbere bishobora kuyoyoka, mu gihe twaba tudakomeje kubyihingamo. Mbega ukuntu ari iby’ingenzi ko dukomeza gukurikirana ubumenyi nyakuri, bityo tugakomeza urufatiro rw’ibyiringiro byacu!
17. Kuki dushobora kwiringira ko Yesu azakurikiza ukuri mu kugaragaza abakwiriye kuzarokoka?
17 Vuba hano, Kristo azagenzura abantu bo mu mahanga yose, kugira ngo ashobore ‘kubarobanura nk’uko umwungeri arobanura intama mu ihene’ (Matayo 25:31-33). Dushobora kwiringira ko Kristo azagaragaza ugukiranuka mu gihe azahitamo abakwiriye kuzarokoka. Yehova yamuhaye ubwenge, ubushishozi n’indi mico ya ngombwa izatuma ‘acira urubanza rw’ukuri abari mu isi bose’ (Ibyakozwe 17:30, 31). Nimucyo tugire ukwemera nk’ukw’Aburahamu, we wagize ati “ntibikaguturukeho [Yehova] kugira utyo, kurimburana abakiranutsi n’abanyabyaha; abakiranutsi bagahwana n’abanyabyaha kirakazira: umucamanza w’abari mu isi bose ntiyakora ibyo kutabera?”—Itangiriro 18:25.
18. Kuki tutagombye guhangayikishwa mu buryo bukabije n’ibintu tudashobora kumenya muri iki gihe?
18 Niba twiringira ugukiranuka kwa Yehova mu buryo bwuzuye, ntitugomba guhangayika dushaka ibisubizo by’ibibazo nk’ibi bikurikira: ‘ni gute impinja hamwe n’abana bato bazacirwa urubanza? Mbese, Harimagedoni ntishobora kuzaza abantu benshi bataragezwaho ubutumwa bwiza? Bite se ku bihereranye n’abarwaye indwara zo mu mutwe? Bite ku byerekeye . . . ?’ Mu by’ukuri, ubu dushobora kutamenya ukuntu Yehova azakemura ibyo bibazo. Ariko kandi, azabikemura mu buryo burangwa no gukiranuka kandi bwuje impuhwe. Ntitwagombye na rimwe kubishidikanyaho. Dushobora rwose kuzanezerwa kandi tukazishimira kureba ukuntu azabikemura mu buryo tutigeze tunatekerezaho.—Gereranya na Yobu 42:3; Zaburi 78:11-16; 136:4-9; Matayo 15:31; Luka 2:47.
19, 20. (a) Kuki kubaza ibibazo bihuje n’ubwenge atari bibi? (b) Ni ryari Yehova azatanga ibisubizo bikenewe?
19 Nta bwo umuteguro wa Yehova ubuza abantu kubaza ibibazo bivuye ku mutima, bibazwa mu gihe gikwiriye, nk’uko abawurwanya bamwe na bamwe babivuga bawubeshyera (1 Petero 1:10-12). Nyamara kandi, Bibiliya itugira inama yo kwirinda kubaza ibibazo by’ubupfu, by’amanjwe (Tito 3:9). Kubaza ibibazo bihuje n’ubwenge kandi tugashakisha mu Ijambo ry’Imana no mu bitabo by’imfashanyigisho bya Gikristo kugira ngo tubone ibisubizo bishingiye ku Byanditswe, bishobora kutwongerera ubumenyi nyakuri kandi bikaba bishobora gutuma dukomeza kwiringira Yehova. Umuteguro ukurikiza urugero rwa Yesu. Yirindaga kugira icyo avuga ku bibazo byabaga bitarakageza igihe cyo gusubizwa. Yaravuze ati “ndacyafite ibyo kubabwira byinshi, ariko ubu ntimubasha kubyihanganira” (Yohana 16:12). Nanone kandi, yiyemereye ko icyo gihe hariho ibintu runaka we ubwe atari azi.—Matayo 24:36.
20 Yehova aracyafite byinshi byo kuduhishurira. Ni iby’ubwenge kumutegereza, twiringiye ko Imana izahishura imigambi yayo mu gihe gikwiriye. Dushobora kwiringira kuzagira ibyishimo bituruka ku kugira ubumenyi bw’inyongera ku byerekeye inzira za Yehova, igihe cyagenwe na we nigisohora. Koko rero, tuzahabwa ingororano, dupfa gusa kwiringira byimazeyo Yehova hamwe n’umuteguro akoresha. Mu Migani 14:26, haduha icyizere hagira hati “uwubaha Uwiteka afite ibyiringiro bikomeye: kandi abana be bazabona ubuhungiro.”
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
a Reba Umunara w’Umurinzi wo ku itariki ya 15 Ukwakira 1967, ku ipaji ya 638 (mu Cyongereza) n’uwo ku itariki ya 1 Kamena 1987, ku ipaji ya 30.—Mu Gifaransa.
Ubitekerezaho Iki?
◻ Kuki atari iby’ubwenge kureka ngo ibyiyumvo bitume tutiringira Yehova?
◻ Ni irihe somo dushobora kuvana ku byabaye kuri Yona?
◻ Kuki icyigisho cya Bibiliya no guterana amateraniro ari iby’ingenzi cyane?
[Ifoto yo ku ipaji ya 16]
N’ubwo twatakaza ibintu byacu, dushobora kwiringira ko Yehova akiranuka
[Amafoto yo ku ipaji ya 18]
Mbese, wemera udashidikanya ko Yehova ari we wiringiye?