Ni iki Yesu yigishije ku birebana n’umuriro w’iteka?
“Niba ijisho ryawe rigutera gukora icyaha, rinoboremo; kuko ikiruta ari uko wakwinjirana rimwe mu ngoma y’Imana, aho kwinjirana yombi mu nyenga, aho urunyo rudapfa, n’umuriro ntuzime.”—MARIKO 9:47, 48, Bibiliya Ntagatifu.
Ikindi gihe Yesu yavuze iby’igihe cyo guca imanza, ubwo yari kuzabwira abantu babi ati “nimuve aho ndi mwa bivume mwe, mujye mu muriro w’iteka watunganirijwe Umwanzi n’abamarayika be.” Yanavuze ko abo bantu “bazajya mu ihaniro ry’iteka.”—MATAYO 25:41, 46, Bibiliya Yera.
UGISOMA ayo magambo ya Yesu, ushobora kugira ngo Yesu yari ashyigikiye inyigisho y’umuriro w’iteka. Ariko uko bigaragara,Yesu ntiyari afite intego yo kuvuguruza Ijambo ry’Imana, rivuga ryeruye ko “abapfuye bo nta cyo bakizi.”—Umubwiriza 9:5.
None se ubwo Yesu yumvikanishaga iki igihe yavugaga ko umuntu yajugunywa “mu nyenga” cyangwa mu muriro w’iteka? Ese “umuriro w’iteka” Yesu yavugaga ni umuriro nyamuriro, cyangwa ni umuriro w’ikigereranyo? Ni mu buhe buryo abantu babi ‘bajya mu ihaniro ry’iteka’? Reka dusuzume ibyo bibazo.
Ni iki Yesu yerekezagaho igihe yavugaga ibyo kujugunya umuntu mu “nyenga” cyangwa umuriro w’iteka? Ijambo ry’umwimerere ry’Ikigiriki ryahinduwemo ‘inyenga’ muri Mariko 9:47 ni Geʹen·na. Iryo jambo rikomoka ku ijambo ry’Igiheburayo Geh Hin·nomʹ, risobanura “Igikombe cya Hinomu.” Igikombe cya Hinomu cyari kiri mu nkengero za Yerusalemu ya kera. Mu gihe cy’abami b’Abisirayeli, muri icyo gikombe ni ho batambaga abana ho ibitambo. Kandi icyo gikorwa giteye ishozi Imana yagiciriyeho iteka. Imana yavuze ko yari kuzarimbura abantu bakoraga icyo gikorwa cy’ugusenga kw’ikinyoma. Igikombe cya Hinomu cyaje kwitwa “ikibaya cy’urwicaniro.” Aho ni ho “intumbi zabo” zari kuba zirambaraye zitagira gihamba (Yeremiya 7:30-34, Bibiliya Ntagatifu). Bityo, Yehova yahanuye ko Igikombe cya Hinomu kitari guhinduka ahantu ho kwicira abantu urubozo, ko ahubwo cyari kuba ahantu ho kurunda intumbi.
Mu gihe cya Yesu, abaturage b’i Yerusalemu bajugunyaga imyanda mu Gikombe cya Hinomu, barahagize ikimpoteri. Icyo kimpoteri rero ni cyo bajugunyagamo intumbi za bamwe mu bagizi ba nabi, kandi bagahora bahacanye umuriro kugira ngo batwike imyanda hamwe n’izo ntumbi.
Igihe Yesu yavugaga iby’inyo zidapfa n’umuriro utazima, biragaragara ko yarimo yerekeza ku magambo ari muri Yesaya 66:24. Ku birebana n’‘intumbi z’abacumura [ku Mana],’ Yesaya yavuze ko ‘inyo zabo zitazapfa kandi [ko] n’umuriro utazazima.’ Yesu n’abari bamuteze amatwi bari bazi ko amagambo yo muri Yesaya yerekezaga ku kuntu bagenzaga imirambo y’abantu babaga badakwiriye guhambwa.
Ku bw’ibyo, Yesu yakoresheje Igikombe cya Hinomu cyangwa Gehinomu mu buryo bw’ikigereranyo, ashaka kumvikanisha gupfa utazazuka. Ibyo Yesu yabigaragaje neza igihe yatangaga umuburo avuga ko Imana ‘ishobora kurimburira ubugingo n’umubiri muri Gehinomu’ (Matayo 10:28, Bibiliya Yera). Gehinomu igereranya urupfu rw’iteka; ntigereranya kubabazwa iteka.
Ese ‘umuriro w’iteka’ Yesu yavugaga ni umuriro nyamuriro, cyangwa ni umuriro w’ikigereranyo? Zirikana ko ‘umuriro w’iteka’ Yesu yavuze muri Matayo 25:41 wateguriwe “Satani n’abamarayika be.” None se uratekereza ko umuriro nyamuriro ushobora gutwika ibiremwa by’umwuka? Cyangwa Yesu yakoresheje ijambo ‘umuriro’ mu buryo bw’ikigereranyo? Nta gushidikanya ko “intama” n’“ihene” zivugwa muri iyo nkuru ari ikigereranyo. Ayo magambo Yesu yakoresheje agereranya amatsinda abiri y’abantu (Matayo 25:32, 33). Umuriro w’iteka Yesu yavuze, utwika mu buryo bw’ikigereranyo abantu babi bagakongoka.
Ni mu buhe buryo abantu babi ‘bajya mu ihaniro ry’iteka’? Nubwo Bibiliya nyinshi zikoresha ijambo “ihaniro” muri Matayo 25:46, mu buryo bw’ibanze ijambo ry’Ikigiriki koʹla·sin risobanura “kugenzura imikurire y’ibiti,” cyangwa gukonora ibiti ukataho amashami atari ngombwa. Bityo rero, igihe abantu bagereranywa n’intama bazahabwa ubuzima bw’iteka, abagereranywa n’ihene baticuza bazahabwa ‘igihano cy’iteka’ cyo gukurwaho burundu.
Wowe ubitekerezaho iki?
Yesu ntiyigeze yigisha ko abantu bafite ubugingo budapfa. Icyakora, incuro nyinshi yigishaga ko abapfuye bazazuka (Luka 14:13, 14; Yohana 5:25-29; 11:25). Yesu yashoboraga ate kuvuga ko abapfuye bazazuka niba yaremeraga ko ubugingo bwabo butari bwarapfuye?
Yesu ntiyigishije ko Imana yari kuzababaza abantu babi iteka ryose. Ahubwo yaravuze ati ‘Imana yakunze abari mu isi cyane, bituma itanga Umwana wayo w’ikinege kugira ngo umwizera wese atarimbuka, ahubwo ahabwe ubugingo buhoraho’ (Yohana 3:16, Bibiliya Yera). Kuki Yesu yavuze ko abatamwizera bazapfa? None se iyo aba ashaka kuvuga ko abatamwizera bazabaho iteka bababarizwa mu muriro, ntaba yarabivuze?
Inyigisho ivuga ko umuriro w’iteka ari ahantu abantu bababarizwa ntishingiye kuri Bibiliya, ahubwo ni inyigisho ya gipagani bahinduye iya gikristo babeshya gusa. (Reba agasanduku gafite umutwe uvuga ngo “Amateka y’inyigisho y’umuriro w’iteka,” kari ku ipaji ya 6.) Mu by’ukuri, Imana ntibabariza abantu mu muriro iteka ryose. Ni gute kumenya ukuri ku birebana n’umuriro w’iteka bigira ingaruka ku kuntu ubona Imana?
[Agasanduku ko ku ipaji ya 6]
AMATEKA Y’INYIGISHO Y’UMURIRO W’ITEKA
YAKOMOTSE KU MYIZERERE YA GIPAGANI: Abanyegiputa ba kera bemeraga umuriro w’iteka. Hari igitabo cyanditswe mu mwaka wa 1375 Mbere ya Yesu, cyavuze ibirebana n’abantu ‘bazarohwa mu nyenga y’umuriro ntibashobore kuvamo, kandi ntibashobore guhunga ibyo birimi by’umuriro’ (The Book Ȧm-Ṭuat). Umuhanga mu bya filozofiya w’Umugiriki witwaga Plutarque (wabayeho ahagana mu mwaka wa 46 kugeza mu wa 120), yanditse ibirebana n’abantu bo muri iyo nyenga agira ati “baratakaga cyane kubera ko barimo bababazwa biteye ubwoba, kandi bahawe ibihano by’urukozasoni bibabaza cyane.”
UKO IYO NYIGISHO YAGEZE MU MADINI Y’ABAYAHUDI: umuhanga mu by’amateka witwaga Josèphe (wabayeho kuva mu mwaka wa 37 kugeza ahagana mu wa 100) yanditse ko Abeseni, bakaba bari bagize agatsiko k’idini ry’Abayahudi, bemeraga ko “ubugingo budapfa, ko ahubwo bukomeza kubaho iteka.” Yongeyeho ati “Abagiriki na bo ni ko babyumva . . . Bavuga ko ubugingo bw’abantu babi bufungirwa ahantu h’umwijima kandi hateye ubwoba, hahora ibihano bidashira.”
UKO IYO NYIGISHO YAGEZE MU MADINI YIYITA AYA GIKRISTO: mu kinyejana cya kabiri, igitabo kitahumetswe bita Ibyahishuriwe Petero cyavuze ibirebana n’abantu babi kigira kiti “hirya no hino hari umuriro utazima ubateganyirijwe.” Nanone icyo gitabo cyaravuze kiti “Ezrael, ari we mumarayika w’umujinya, azana abagabo n’abagore barimo bashya igice kimwe, akabajugunya ahantu h’umwijima, ari wo muriro w’iteka wagenewe abantu, maze ikiremwa cy’umwuka cy’umujinya kikabahana.” Muri icyo gihe, umwanditsi witwaga Théophile d’Antioche yasubiyemo amagambo yavuzwe n’umuhanuzikazi w’Umugiriki witwaga Sibylle, watangazaga ibihano byagombaga guhabwa abanyabyaha. Sibylle uwo yagize ati “umuriro ugurumana uzabamanukiraho, kandi muzahora mwotswa n’ibirimi by’umuriro.” Ayo ni amwe mu magambo Théophile yavuze ko ari “ukuri, akaba ingirakamaro, akaba akwiriye kandi afitiye abantu bose akamaro.”
INYIGISHO Y’UMURIRO W’ITEKA YAKORESHEJWE MU GUSHYIGIKIRA UBUGOME KUVA MU KINYEJANA CYA 5 KUGEZA MU CYA 16: Mary wa I, umwamikazi w’u Bwongereza (1553-1558), bamwise “Mary w’Inkoramaraso” kubera ko yishe Abaporotesitanti bagera kuri 300 abamanitse ku giti. Bavuga ko yavuze ati “kubera ko ubugingo bw’abahakanyi buzahora bubabarizwa iteka mu muriro, ndabona nta kindi kintu gikwiriye nakora kiruta kubahana nk’uko Imana ibigenza, mbatwikira hano ku isi.”
IBISOBANURO BISHYA BY’UMURIRO W’ITEKA: mu myaka mike ishize, amadini amwe n’amwe yagiye avugurura inyigisho zayo zihereranye n’umuriro w’iteka. Urugero, mu mwaka wa 1995, Akanama Gashinzwe Inyigisho mu Idini ry’Abangilikani kagize kati “umuriro w’iteka si ukubabaza abantu iteka, ahubwo ni uguhitamo kubaho mu buryo burwanya Imana umaramaje, mu buryo bwuzuye kandi budasubirwaho, maze amaherezo ukazarimbuka.”
[Agasanduku/Ifoto yo ku ipaji ya 7]
‘INYANJA Y’UMURIRO’ NI IKI?
Mu Byahishuwe 20:10 havuga ko Satani azajugunywa mu “nyanja y’umuriro,” kandi ko ‘azababazwa ku manywa na nijoro iteka ryose’ (Bibiliya Yera). Satani aramutse azababazwa iteka ryose, Imana yamureka agakomeza kubaho. Ariko Bibiliya ivuga ko Yesu ‘azamuhindura ubusa’ (Abaheburayo 2:14, Bibiliya Yera). Inyanja y’umuriro igereranya “urupfu rwa kabiri” (Ibyahishuwe 21:8). Urwo si rwa rupfu rwavuzwe mbere muri Bibiliya, rwazanywe n’icyaha cya Adamu, kubera ko umuntu upfuye urwo rupfu aba ashobora kuzuka (1 Abakorinto 15:21, 22). Kubera ko Bibiliya itavuga ko ‘inyanja y’umuriro’ ishobora kurekura abayirimo, “urupfu rwa kabiri” rugomba kuba rusobanura ubundi bwoko bw’urupfu rutagira umuzuko.
Ni mu buhe buryo abari mu “nyanja y’umuriro” bababazwa iteka? Rimwe na rimwe “kubabaza umuntu” bishobora gusobanura “kumubuza gukora ikintu.” Igihe Yesu yavuganaga n’abadayimoni, baratatse cyane bati “uje hano kutwica urupfu n’agashinyaguro [kudutegeka kujya ikuzimu] igihe cyacu kitaragera?” (Matayo 8:29; Luka 8:30, 31, Bibiliya Yera). Bityo rero abantu bose bari muri iyo “nyanja” ‘bazababarishwa’ kutagira icyo bakora iteka ryose cyangwa “urupfu rwa kabiri.”