Ubutumwa bwiza bwanditswe na Matayo
8 Amaze kumanuka kuri uwo musozi abantu benshi baramukurikira. 2 Nuko haza umuntu urwaye ibibembe aramwunamira, aramubwira ati: “Mwami, ubishatse wankiza.”+ 3 Hanyuma arambura ukuboko amukoraho, aravuga ati: “Ndabishaka. Kira.”+ Ako kanya ibibembe yari arwaye birakira.+ 4 Nuko Yesu aramubwira ati: “Uramenye ntugire uwo ubibwira.+ Ahubwo genda wiyereke abatambyi+ kandi utange ituro ryategetswe na Mose,+ kugira ngo na bo bibonere ko wakize.”
5 Yinjiye i Kaperinawumu, umukuru w’abasirikare* aza aho ari aramwinginga ati:+ 6 “Nyakubahwa, umugaragu wanjye aryamye mu nzu, arwaye indwara yatumye agagara kandi arababara cyane.” 7 Na we aramusubiza ati: “Ningerayo ndamukiza.” 8 Uwo mukuru w’abasirikare aramusubiza ati: “Nyakubahwa, ntabwo ndi umuntu ukwiriye ku buryo wakwinjira iwanjye, ahubwo nuvuga ijambo rimwe gusa umugaragu wanjye arakira. 9 Nanjye mfite abantegeka, nkagira n’abasirikare nyobora. Iyo mbwiye umwe nti: ‘genda!’ aragenda. Nabwira undi nti: ‘ngwino!’ akaza. Nabwira umugaragu wanjye nti: ‘kora iki!’ akagikora.” 10 Yesu abyumvise biramutangaza cyane, maze abwira abari bamukurikiye ati: “Ndababwira ukuri ko nta muntu n’umwe nigeze mbona muri Isirayeli, ufite ukwizera gukomeye bigeze aha.+ 11 Ariko ndababwira ko hari benshi bazaturuka iburasirazuba n’iburengerazuba, bakaza bagasangira na Aburahamu na Isaka na Yakobo mu Bwami bw’ijuru.+ 12 Abari bagenewe Ubwami bo bazajugunywa hanze mu mwijima. Aho ni ho bazaririra kandi bakarakara cyane, bagahekenya amenyo.”+ 13 Nuko Yesu abwira uwo mukuru w’abasirikare ati: “Igendere. Bikubere nk’uko ukwizera kwawe kuri.”+ Uwo mwanya wa mugaragu arakira.+
14 Hanyuma Yesu ageze kwa Petero asanga mama w’umugore wa Petero+ aryamye afite umuriro mwinshi.+ 15 Nuko amukora ku kuboko+ umuriro urashira, maze arahaguruka ajya kubategurira ibyokurya. 16 Ariko nimugoroba, abantu bamuzanira abantu benshi bari batewe n’abadayimoni. Nuko yirukana iyo myuka mibi avuze ijambo rimwe gusa, kandi akiza abari barwaye bose. 17 Ibyo byasohoje amagambo y’umuhanuzi Yesaya agira ati: “We ubwe yishyizeho indwara zacu kandi atwara uburwayi bwacu.”+
18 Yesu abonye abantu benshi bamukikije, abwira abigishwa be ngo bambuke bajye ku nkombe yo hakurya.+ 19 Maze haza umwanditsi aramubwira ati: “Mwigisha, nzagukurikira aho uzajya hose.”+ 20 Ariko Yesu aramubwira ati: “Ingunzu* zifite aho ziba n’inyoni zo mu kirere zifite aho zitaha, ariko Umwana w’umuntu ntagira iwe.”+ 21 Nuko undi muntu wari umwigishwa we aramubwira ati: “Mwami, nyemerera mbanze njye gushyingura papa.”+ 22 Yesu aramubwira ati: “Komeza unkurikire, ureke abapfuye* bashyingure ababo bapfuye.”+
23 Hanyuma yurira ubwato, abigishwa be baramukurikira.+ 24 Nuko inyanja izamo umuyaga mwinshi cyane, ku buryo ubwato bwarengerwaga n’imiraba.* Icyakora we yari asinziriye.+ 25 Baraza baramukangura baramubwira bati: “Mwami, dukize tugiye gupfa!” 26 Ariko arababwira ati: “Ni iki gitumye mugira ubwoba mwa bafite ukwizera guke mwe?”+ Arahaguruka acyaha imiyaga n’inyanja, maze haba ituze ryinshi.+ 27 Nuko abigishwa be baratangara cyane baravuga bati: “Uyu ni muntu ki? Uzi ko imiyaga n’inyanja na byo bimwumvira!”
28 Amaze kugera hakurya mu karere k’Abagadareni, ahahurira n’abagabo babiri baturutse mu irimbi batewe n’abadayimoni.+ Bari abanyamahane bidasanzwe, ku buryo nta muntu watinyukaga kunyura muri iyo nzira. 29 Nuko barasakuza cyane bati: “Mwana w’Imana uradushakaho iki?+ Waje kutubabaza+ igihe cyagenwe kitaragera?”+ 30 Ariko hirya yabo hari ingurube nyinshi zarishaga.+ 31 Hanyuma abo badayimoni baramwinginga bati: “Nutwirukana, utwohereze muri ziriya ngurube.”+ 32 Na we arababwira ati: “Ngaho nimugende!” Abo badayimoni babavamo baragenda, binjira muri za ngurube, maze izo ngurube zose ziruka zigana ahantu hacuramye zigwa mu nyanja, zipfira mu mazi. 33 Ariko abashumba barahunga, bageze mu mujyi bavuga ibyabaye byose, ndetse n’ibyabaye kuri ba bagabo bari batewe n’abadayimoni. 34 Nuko abo mu mujyi bose bajya aho Yesu yari ari. Bamaze kumubona baramusaba ngo ave mu karere kabo.+