IGICE CYA CUMI NA GATANDATU
‘Yesu yakomeje kubakunda kugeza ku iherezo’
1, 2. Umugoroba wa nyuma Yesu yamaranye n’intumwa ze yawukoresheje ate, kandi se kuki yabonaga ko icyo gihe ari icy’ingenzi cyane?
IGIHE Yesu n’intumwa ze bari bateraniye mu cyumba cyo hejuru cy’inzu y’i Yerusalemu, yari azi ko uwo ari wo mugoroba wa nyuma yari kumarana na zo. Igihe cyo gusubira kwa Papa we mu ijuru cyari cyegereje. Mu gihe cy’amasaha make, Yesu yari gufatwa kandi ukwizera kwe kukageragezwa kurusha mbere hose. Ariko kandi, kuba yari hafi gupfa ntibyashoboraga kumurangaza ngo bimubuze kwita ku byo intumwa ze zari zikeneye.
2 Yesu yari yarabwiye intumwa ze ko yari kuzisiga. Icyakora yari agifite byinshi yagombaga kuzibwira kugira ngo zibone imbaraga zo kwihanganira ibibazo zari kuzahura na byo. Ni yo mpamvu kuri uwo mugoroba yazigishije amasomo y’ingenzi yari kuzazifasha gukomeza kuba indahemuka. Ibyo yazibwiye icyo gihe bigaragaza ko yazikundaga cyane. Ariko se kuki Yesu yari ahangayikiye cyane intumwa ze aho kwihangayikira? Kuki yabonaga ko ayo masaha ya nyuma yamaranye na zo yari ay’agaciro? Ni ukubera ko yazikundaga cyane.
3. Ni iki kigaragaza ko Yesu atategereje umugoroba wa nyuma ngo abone kugaragariza abigishwa be urukundo?
3 Imyaka myinshi nyuma yaho, intumwa Yohana yanditse ibyabaye kuri uwo mugoroba. Yaravuze ati: “Mbere y’umunsi mukuru wa Pasika, Yesu yari azi ko igihe cye cyo kuva mu isi, agasanga Papa we wo mu ijuru kigeze. Kubera ko yari yarakunze abe bari mu isi, yakomeje kubakunda kugeza ku iherezo” (Yohana 13:1). Yesu ntiyategereje uwo mugoroba ngo abone kwereka abigishwa be ko yabakundaga. Mu gihe cyose yamaze akora umurimo, yagiye agaragaza mu buryo bwinshi ko yabakundaga. Byaba byiza twize uko yagaragazaga urukundo, kuko iyo tumwiganye tuba tugaragaje ko turi abigishwa be nyakuri.
Yesu yarihanganaga
4, 5. (a) Kuki Yesu yagombaga kwihanganira abigishwa be? (b) Yesu yakoze iki igihe intumwa ze eshatu zananirwaga gukomeza kuba maso mu busitani bwa Getsemani?
4 Urukundo no kwihangana biruzuzanya. Mu 1 Abakorinto 13:4 hagira hati: “Umuntu ufite urukundo arihangana.” Kwihangana bikubiyemo kwihanganira abandi nta kwitotomba. Ese hari igihe Yesu yabaga agomba kwihanganira abigishwa be? Yego rwose. Nk’uko twabibonye mu Gice cya 3, hari igihe intumwa ze zananirwaga kwicisha bugufi. Ni kenshi zajyaga impaka zishaka kumenya uwari mukuru muri zo. Yesu yabigenzaga ate? Ese yaba yarazirakariraga, akagira umujinya cyangwa akazitonganya? Oya, ahubwo yarihanganaga akazifasha gutekereza. Ndetse no kuri uwo mugoroba wa nyuma igihe havukaga “impaka zikomeye,” izo ntumwa zishaka kumenya umukuru muri zo, na bwo yarazihanganiye.—Luka 22:24-30; Matayo 20:20-28; Mariko 9:33-37.
5 Nyuma yaho muri iryo joro, igihe Yesu yajyaga mu busitani bwa Getsemani ari kumwe n’intumwa ze 11 zizerwa, nanone yahuye n’ikibazo cyamusabaga kwihangana. Yasize intumwa umunani, ajyana na Petero, Yakobo na Yohana mu busitani. Yesu yarababwiye ati: “Ubu mfite agahinda kenshi kenda kunyica. Nimugume hano. Ntimusinzire, ahubwo mukomeze kuba maso.” Yigiye hirya gato hanyuma arasenga cyane. Amaze umwanya munini asenga, yagarutse aho za ntumwa eshatu zari ziri. Yasanze zimeze zite? Nubwo icyo ari cyo gihe Yesu yari agiye guhura n’ikigeragezo gikomeye cyane, izo ntumwa zo zari zisinziriye. Ese yaba yarazitonganyije kubera ko zitakomeje kuba maso? Oya, ahubwo yarihanganye azitera inkunga. Amagambo arangwa n’ineza yazibwiye agaragaza ko yiyumvishaga imihangayiko zari zifite kandi ko yari azi intege nke zazo.a Yaravuze ati: “Umutima urabishaka, ariko umubiri ufite intege nke.” Nubwo muri iryo joro Yesu yagarutse inshuro eshatu zose asanga zisinziriye, yakomeje kwihangana.—Matayo 26:36-46.
6. Twakwigana Yesu dute mu birebana no kwihanganira abandi?
6 Kumenya ko Yesu atigeze atakariza intumwa ze icyizere biraduhumuriza. Kuba yarakomeje kubihanganira byagize akamaro kubera ko byigishije abo bagabo bizerwa umuco wo kwicisha bugufi no kuba maso (1 Petero 3:8; 4:7). Twakwigana Yesu dute? Abasaza ni bo cyane cyane bagomba kugaragaza umuco wo kwihangana. Abakristo bashobora kubwira umusaza ibibazo byabo mu gihe ananiwe cyangwa yifitiye ibibazo bimuhangayikishije. Hari n’igihe abakeneye gufashwa bashobora gutinda gushyira mu bikorwa inama bagiriwe. Uko byaba bimeze kose, abasaza bihangana bazigishanya “ubugwaneza” kandi ‘bagirire umukumbi impuhwe’ (2 Timoteyo 2:24, 25; Ibyakozwe 20:28, 29). Byaba byiza ababyeyi na bo biganye Yesu bakagaragaza umuco wo kwihangana, kubera ko hari igihe abana badahita bakurikiza inama bagiriwe cyangwa ngo bemere igihano. Urukundo no kwihangana bizatuma ababyeyi bakomeza gutoza abana babo nubwo byaba bitoroshye. Iyo ababyeyi bihanganye bafasha abana babo.—Zaburi 127:3.
Yesu yitaga ku bigishwa be
7. Ni mu buhe buryo Yesu yitaga ku bigishwa be?
7 Urukundo rugaragazwa n’ibikorwa bitarimo ubwikunde (1 Yohana 3:17, 18). Umuntu ufite urukundo “ntarangwa n’ubwikunde” (1 Abakorinto 13:5). Urukundo rwatumaga Yesu yita ku bigishwa be akabaha ibyo babaga bakeneye. Yakundaga kugira icyo abamarira na mbere y’uko bavuga ibyo bakeneye. Igihe yabonaga ko bari bananiwe, yabasabye ko bamukurikira ‘bonyine bakajya ahantu hiherereye bakaruhuka ho gato’ (Mariko 6:31). Igihe yabonaga ko bashonje, yiyemeje kubagaburira bari hamwe n’abandi bantu babarirwa mu bihumbi bari baje kumva inyigisho ze.—Matayo 14:19, 20; 15:35-37.
8, 9. (a) Yesu yafashije ate abigishwa be kugira ukwizera gukomeye? (b) Igihe Yesu yari ku giti cy’umubabaro, yagaragaje ate ko yari ahangayikishijwe cyane n’icyatuma mama we akomeza kumererwa neza?
8 Yesu yari azi ko abigishwa be bari bakeneye kugira ukwizera gukomeye. Ibyo byatumaga abigisha ibyerekeye Yehova (Matayo 4:4; 5:3). Iyo yabaga yigisha yabitagaho mu buryo bwihariye. Ikibwiriza cyo ku Musozi ahanini cyari kigenewe abigishwa be (Matayo 5:1, 2, 13-16). Iyo yigishaga akoresheje imigani, nyuma yaho ‘iyo yabaga ari kumwe n’abigishwa be biherereye yabasobanuriraga byose’ (Mariko 4:34). Yesu yavuze ko mu minsi y’imperuka yari kuzashyiraho ‘umugaragu wizerwa kandi w’umunyabwenge’ kugira ngo ahe abigishwa be amabwiriza n’inama bakeneye kugira ngo bakorere Yehova. Uwo mugaragu wizerwa ugizwe n’itsinda rito ry’abavandimwe ba Yesu basutsweho umwuka bari ku isi, yakomeje gutanga “ibyokurya [byo mu buryo bw’umwuka] mu gihe gikwiriye” guhera mu mwaka wa 1919.—Matayo 24:45.
9 Ku munsi w’urupfu rwa Yesu, yagaragaje neza ko yari ahangayikishijwe n’icyatuma abigishwa be yakundaga bakomeza kuba incuti za Yehova. Tekereza kuri ibi bikurikira: Yesu yari ku giti cy’umubabaro, kandi ababara bikabije. Kugira ngo ahumeke, uko bigaragara yagombaga gusa n’uwegutse yishingikirije ku maguru ye. Nta gushidikanya ko ibyo byatumaga ababara cyane, kuko uburemere bw’umubiri bwatumaga aho bateye imisumari mu birenge hatanyuka. Umugongo we wari wabyimbye bitewe n’uko bari bamukubise, na wo wikubaga kuri icyo giti. Kuvuga bigomba kuba byaramugoraga kandi bikamubabaza cyane kuko byamusabaga guhumeka. Nyamara mbere y’uko apfa yavuze amagambo agaragaza urukundo rwinshi yakundaga mama we Mariya. Yesu yabonye Mariya n’intumwa Yohana bahagaze hafi aho, avuga mu ijwi riranguruye ku buryo n’abari aho babyumvise. Yaravuze ati: “Mama, dore umwana wawe.” Hanyuma yabwiye Yohana ati: “Dore mama wawe” (Yohana 19:26, 27). Yesu yari azi ko Yohana yari kuzita kuri Mariya kandi akamutera inkunga yo gukomeza gukorera Yehova.b
10. Ababyeyi bakwigana Yesu bate?
10 Gutekereza ku rugero rwa Yesu, bishobora gufasha ababyeyi. Umugabo ukunda abagize umuryango we, abitaho akabaha ibyo bakeneye (1 Timoteyo 5:8). Nanone akora uko ashoboye kugira ngo we n’abagize umuryango we babone umwanya uhagije wo kuruhuka no kwidagadura. Icy’ingenzi kurushaho, ababyeyi b’Abakristo bafasha abana babo kugirana ubucuti na Yehova. Babikora bate? Bashyiraho gahunda ihoraho y’iby’umwuka mu muryango kandi bagakora uko bashoboye kugira ngo ibyigirwamo bifashe abana babo kandi bibashimishe (Gutegeka kwa Kabiri 6:6, 7). Ababyeyi bigisha abana binyuze ku magambo no ku rugero rwiza batanga, bakabereka ko umurimo wo kubwiriza ari wo w’ingenzi kandi ko gutegura amateraniro no kuyajyamo ari iby’ingenzi cyane ku mugaragu wa Yehova.—Abaheburayo 10:24, 25.
Yesu yabaga yiteguye kubabarira abandi
11. Ni iki Yesu yigishije abigishwa be ku birebana no kubabarira?
11 Kubabarira abandi ni kimwe mu bigize urukundo (Abakolosayi 3:13, 14). Mu 1 Abakorinto 13:5 hagira hati: ‘Umuntu ufite urukundo ntabika inzika kubera ibibi yakorewe.’ Inshuro nyinshi, Yesu yigishaga abigishwa be akamaro ko kubabarira. Yabagiriye inama yo kubabarira abandi, ‘ntibageze ku nshuro zirindwi’ gusa, ‘ahubwo bakageza ku nshuro 77.’ Ibyo bisobanura ko nta mubare ntarengwa bari kugarukiraho bababarira (Matayo 18:21, 22). Yabigishije ko bagomba kubabarira umunyabyaha, niba bamugiriye inama akagaragaza ko yicujije (Luka 17:3, 4). Icyakora Yesu yari atandukanye n’Abafarisayo b’indyarya bigishaga mu magambo gusa. Ibyo yigishaga ni na byo yakoraga (Matayo 23:2-4). Reka turebe uko yagaragaje ko yabaga yiteguye kubabarira, ndetse n’igihe incuti ye yizeraga yamuhemukiraga.
12, 13. (a) Ni mu buhe buryo Petero yahemukiye Yesu mu ijoro yafashwemo? (b) Ibyo Yesu yakoze amaze kuzuka bigaragaza bite ko yakoraga ibirenze ibyo kwigisha kubabarira?
12 Yesu yari afitanye ubucuti bukomeye n’intumwa Petero warangwaga n’ishyaka, ariko rimwe na rimwe akaba yarahubukaga. Yesu yazirikanaga imico myiza Petero yari afite kandi yamuhaye inshingano zihariye. Petero, Yakobo na Yohana, babonye ibitangaza izindi ntumwa zitabonye (Matayo 17:1, 2; Luka 8:49-55). Nk’uko twigeze kubivuga, Petero yari imwe mu ntumwa zajyanye na Yesu igihe yari mu busitani bwa Getsemani mu ijoro yafashwemo. Nyamara muri iryo joro Yesu yagambaniwemo agafatwa, Petero n’izindi ntumwa baramutereranye barahunga. Nyuma yaho, Petero yagize ubutwari aragenda ahagarara hanze mu gihe Yesu yacirwaga urubanza arengana. Ariko kandi, Petero yaje kugira ubwoba akora ikosa rikomeye cyane. Yavuze inshuro eshatu zose ko atari azi Yesu (Matayo 26:69-75). Yesu yakoze iki? Wowe se wari gukora iki iyo incuti yawe magara ikwihakana ityo?
13 Yesu yari yiteguye kubabarira Petero. Yari azi ko Petero yari ababajwe cyane n’icyaha cye. Icyo gihe Petero ‘yararize cyane’ (Mariko 14:72). Ku munsi Yesu yazutseho, yabonekeye Petero, bikaba bishoboka ko yashakaga kumuhumuriza no kumwereka ko yari akimufitiye icyizere (Luka 24:34; 1 Abakorinto 15:5). Mu gihe kitageze ku mezi abiri, Yesu yahesheje Petero icyubahiro, amuhitamo ngo abe ari we ufata ijambo bwa mbere ngo abwirize abantu benshi bari bateraniye i Yerusalemu ku munsi wa Pentekote (Ibyakozwe 2:14-40). Twibuke nanone ko Yesu atigeze arakarira intumwa ze kubera ko zamutereranye. Ahubwo amaze kuzuka, yakomeje kubita ‘abavandimwe be’ (Matayo 28:10). None se ibyo ntibigaragaza ko Yesu yakoze ibirenze kwigisha abantu kubabarira?
14. Kuki tugomba kwitoza kubabarira abandi, kandi se twagaragaza dute ko twiteguye kubabarira?
14 Kubera ko turi abigishwa ba Kristo, tugomba kwitoza kubabarira abandi. Kuki ari iby’ingenzi? Ntitumeze nka Yesu. Ntidutunganye kandi abadukorera amakosa na bo ntibatunganye. Hari igihe twese ducumura mu magambo no mu bikorwa (Abaroma 3:23; Yakobo 3:2). Iyo tubabariye abandi mu gihe bihannye, Imana na yo itubabarira ibyaha byacu (Mariko 11:25). Ariko se, twagaragaza dute ko twiteguye kubabarira abadukoshereje? Inshuro nyinshi, twirengagiza amakosa yoroheje bagenzi bacu badukorera. Ibyo biterwa n’uko tubakunda (1 Petero 4:8). Iyo abadukoshereje bihannye by’ukuri nk’uko Petero yabigenje, nta gushidikanya ko tuba twifuza kwigana uko Yesu yabaga yiteguye kubabarira. Aho kubika inzika, tugaragaza ubwenge tukirinda uburakari (Abefeso 4:32). Iyo tubigenje dutyo, tugira uruhare mu gutuma mu itorero harangwa amahoro, natwe ubwacu tukagira amahoro.—1 Petero 3:11.
Yesu yagiriraga icyizere abigishwa be
15. Kuki Yesu yagiriraga icyizere abigishwa be nubwo bakoraga amakosa?
15 Urukundo no kwizera abandi birajyana. Umuntu ufite urukundo “yizera byose” (1 Abakorinto 13:7).c Yesu yagaragaje ko yabaga yiteguye kubabarira abigishwa be kuko yabakundaga. Yabagiriraga icyizere kandi yari azi neza ko bakundaga Yehova by’ukuri, bakifuza no gukora ibyo ashaka. Niyo bakoraga amakosa, Yesu ntiyabakekagaho ibibi. Urugero, igihe intumwa Yakobo na Yohana babwiraga mama wabo ngo abasabire kuzicarana na Yesu mu Bwami bwe, Yesu ntiyigeze abashidikanyaho cyangwa ngo abone ko badakwiriye gukomeza kuba mu ntumwa ze.—Matayo 20:20-28.
16, 17. Ni izihe nshingano Yesu yahaye abigishwa be?
16 Ikigaragaza ko Yesu yari afitiye icyizere abigishwa be, ni uko yabahaye inshingano zinyuranye. Inshuro ebyiri yakoze ibitangaza byo gutubura ibyokurya, hanyuma abiha abigishwa be ngo babihe abantu (Matayo 14:19; 15:36). Igihe yiteguraga kwizihiza Pasika bwa nyuma, yahaye Petero na Yohana inshingano yo kujya i Yerusalemu bagategura ibyari gukenerwa byose. Bashatse umwana w’intama, divayi, umugati utarimo umusemburo, imboga zisharira hamwe n’ibindi bintu byose bari gukenera. Iyo ntiyari inshingano yoroheje, kuko kwizihiza Pasika mu buryo bukwiriye byasabwaga n’Amategeko ya Mose kandi Yesu yagombaga gukurikiza ayo Mategeko. Byongeye kandi, kuri uwo mugoroba Yesu yakoresheje divayi n’umugati bitarimo umusemburo kugira ngo bigereranye umubiri we n’amaraso ye igihe yatangizaga Urwibutso rw’urupfu rwe.—Matayo 26:17-19; Luka 22:8, 13.
17 Yesu yanahaye abigishwa be inshingano ziremereye kurushaho. Urugero, yahaye abigishwa be inshingano yo kubwiriza no guhindura abantu abigishwa (Matayo 28:18-20). Nk’uko twabibonye, yavuze ko yari gushyiraho itsinda rito ry’abigishwa be basutsweho umwuka bari ku isi, akabaha inshingano ikomeye yo gutegura no gutanga amafunguro yo mu buryo bw’umwuka (Luka 12:42-44). Ndetse no muri iki gihe, ubwo Yesu ari Umwami utegekera mu ijuru, inshingano yo kwita ku itorero rye ryo ku isi yayihaye abasaza b’itorero ari bo “mpano zigizwe n’abantu.”—Abefeso 4:8, 11, 12.
18-20. (a) Twagaragaza dute ko twizera Abakristo bagenzi bacu? (b) Twakwigana Yesu dute mu bijyanye no gutanga inshingano? (c) Ni iki tuzasuzuma mu gice gikurikira?
18 Twakwigana Yesu dute mu mibanire yacu n’abandi? Iyo tugiriye icyizere Abakristo bagenzi bacu tuba tugaragaje ko tubakunda. Twita ku byiza bakora, aho kwibanda ku makosa yabo. Mu gihe badukoshereje, cyane cyane ko bijya bibaho, urukundo rutuma tutihutira gufata umwanzuro w’uko bari bafite intego mbi (Matayo 7:1, 2). Nitwita ku mico myiza y’Abakristo bagenzi bacu, tuzashaka uko twabatera inkunga aho kubanenga.—1 Abatesalonike 5:11.
19 Ni iki kindi twakora ngo tugaragaze ko twizera Abakristo bagenzi bacu? Twakwigana Yesu maze tugaha abandi inshingano. Urugero, abasaza b’itorero bashobora gusaba abandi kubafasha mu mirimo y’ingenzi, kandi bakiringira ko bazayikora neza. Abasaza b’inararibonye bashobora gutoza abakiri bato bujuje ibisabwa ‘bifuza’ gufasha itorero (1 Timoteyo 3:1; 2 Timoteyo 2:2). Gutoza abandi ni iby’ingenzi cyane, kubera ko Yehova ari gutuma abantu benshi baza mu muryango we. Ubwo rero, abavandimwe bujuje ibisabwa barakenewe kugira ngo bite kuri abo bantu.—Yesaya 60:22.
20 Yesu yadusigiye urugero rwiza cyane mu birebana no gukunda abandi. Ubwo rero tujye dukora uko dushoboye tumwigane kuko ari iby’ingenzi cyane. Mu gice gikurikira, tuzasuzuma igikorwa gikomeye yakoze kugira ngo atwereke ko adukunda. Icyo gikorwa ni ukuba yaremeye gutanga ubuzima bwe.
a Intumwa ntizasinziriye bitewe n’umunaniro w’umubiri gusa. Inkuru nk’iyo ivugwa muri Luka 22:45 ivuga ko Yesu ‘yasanze basinziriye kubera agahinda.’
b Uko bigaragara, icyo gihe Mariya yari umupfakazi kandi n’abandi bana be bari bataraba abigishwa ba Yesu.—Yohana 7:5.
c Birumvikana ko ibyo bidasobanura ko umuntu ufite urukundo yemera ibintu byose yumvise. Ahubwo bisobanura ko umuntu ukunda abantu atabanenga cyangwa ngo abakekeho ibibi. Urukundo rutuma twirinda kwihutira gucira abandi urubanza ku birebana n’impamvu zituma bakora ibintu runaka, cyangwa ngo twumve ko babikoze bagamije ibibi.