Ubutumwa bwiza bwanditswe na Matayo
17 Hashize iminsi itandatu Yesu afata Petero, Yakobo na murumuna we Yohana, abajyana ku musozi muremure ari bonyine.+ 2 Nuko ahindura isura ari imbere yabo, maze mu maso he haka nk’izuba, n’imyenda ye irabagirana* nk’umucyo.+ 3 Bagiye kubona babona mu iyerekwa Mose na Eliya barimo baganira na we. 4 Nuko Petero abwira Yesu ati: “Mwami, ni byiza kuba turi aha. Nubishaka ndashinga amahema atatu hano: Iryawe, irya Mose n’irya Eliya.” 5 Igihe yari akiri kuvuga, haba haje igicu cy’umweru kirabakingiriza, maze muri icyo gicu humvikana ijwi rivuga riti: “Uyu ni Umwana wanjye nkunda nkamwemera.+ Mumwumvire.”+ 6 Abigishwa babyumvise bagira ubwoba bwinshi, barapfukama bakoza imitwe hasi. 7 Yesu arabegera, abakoraho, arababwira ati: “Nimuhaguruke kandi ntimugire ubwoba.” 8 Bubuye amaso ntibagira undi babona, keretse Yesu wenyine. 9 Igihe barimo bamanuka kuri uwo musozi, Yesu arabategeka ati: “Ntimuzagire uwo mubwira iby’iri yerekwa, kugeza igihe Umwana w’umuntu azaba amaze kuzurwa.”+
10 Ariko abigishwa baramubaza bati: “None se, kuki abanditsi bavuga ko Eliya agomba kuza mbere ya Kristo?”+ 11 Arabasubiza ati: “Ni byo koko, Eliya yagombaga kuza mbere ya Kristo kandi agasubiza ibintu byose kuri gahunda.+ 12 Icyakora, ndababwira ko Eliya yamaze kuza ariko ntibamumenye, ahubwo bamukoreye ibyo bashaka.+ Uko ni na ko bagomba kubabaza Umwana w’umuntu.”+ 13 Nuko abigishwa bamenya ko yababwiraga ibya Yohana Umubatiza.
14 Hanyuma igihe bari baje bagana aho abantu benshi bari bateraniye,+ umuntu aramwegera aramupfukamira, aramubwira ati: 15 “Mwami, girira impuhwe umuhungu wanjye, kuko arwaye igicuri kandi amerewe nabi. Akenshi yitura mu muriro no mu mazi.+ 16 Namuzaniye abigishwa bawe, ariko ntibashoboye kumukiza.” 17 Yesu aravuga ati: “Bantu b’iki gihe b’abanyabyaha kandi batizera,+ nzagumana namwe ngeze ryari? Nzabihanganira ngeze ryari? Nimumunzanire hano.” 18 Hanyuma Yesu acyaha uwo mudayimoni maze amuvamo, ako kanya uwo muhungu arakira.+ 19 Ibyo birangiye abigishwa begera Yesu biherereye, baramubwira bati: “Kuki twe tutashoboye kumwirukana?” 20 Arababwira ati: “Byatewe n’uko mufite ukwizera guke. Ndababwira ukuri ko muramutse mufite ukwizera kungana n’akabuto ka sinapi, mwabwira uyu musozi muti: ‘imuka uve hano ujye hariya,’ kandi wakwimuka. Ndetse nta kintu na kimwe kitabashobokera.”+ 21* ——
22 Igihe bari bateraniye hamwe i Galilaya ni bwo Yesu yababwiye ati: “Umwana w’umuntu agomba kugambanirwa agahabwa abanzi be.+ 23 Bazamwica, maze ku munsi wa gatatu azuke.”+ Nuko abigishwa be bagira agahinda kenshi cyane.
24 Bamaze kugera i Kaperinawumu, abasoreshaga umusoro w’urusengero* begera Petero, baramubaza bati: “Ese umwigisha wanyu atanga umusoro?”+ 25 Arabasubiza ati: “Arawutanga.” Ariko yinjiye mu nzu, Yesu ahita amubaza ati: “Simo, ubitekerezaho iki? Ni ba nde abami b’isi baka imisoro?* Ni abana babo cyangwa ni abaturage?” 26 Aramusubiza ati: “Ni abaturage.” Yesu na we aramubwira ati: “Mu by’ukuri, abana babo ntibaba basabwa gutanga umusoro. 27 Ariko kugira ngo tutababera igisitaza,+ jya ku nyanja ujugunye indobani* maze ifi ya mbere uri bufate, uyifungure akanwa, urabonamo igiceri cy’ifeza.* Ukijyane ukibahe kibe umusoro wanjye n’uwawe.”