Ibibazo by’abasomyi . . .
Ese inyigisho y’Ubutatu ishingiye kuri Bibiliya?
▪ Bumwe mu buryo butandukanye inyigisho y’Ubutatu isobanurwamo ni ubu: “[hari] abaperisona batatu (Data, Umwana, Roho Mutagatifu), buri wese muri bo ahoraho iteka kandi ashobora byose; nta mukuru cyangwa umuto muri bo; buri wese muri bo ni Imana, kandi bose hamwe bagize Imana imwe.” Ese ibyo ni byo Bibiliya yigisha?
Abantu bakunze gukoresha amagambo yo muri Matayo 28:19 kugira ngo bashyigikire iyo nyigisho. Hari Bibiliya isubiramo ayo magambo ya Yesu igira iti “nuko rero, nimugende mwigishe amahanga yose, mubabatize ku izina rya Data na Mwana na Roho Mutagatifu” (Bibiliya Ntagatifu). Ni koko muri uwo murongo havugwamo Data, Umwana na Roho Mutagatifu (cyangwa umwuka wera). Ariko muri uwo murongo nta ho bavuga ko bose ari umwe. Yesu yahaye abigishwa be inshingano yo kwigisha no kubatiza abantu mu izina rya Data, iry’Umwana n’iry’umwuka wera. None se Abayahudi bari bagize ishyanga rya Isirayeli bo bizeraga iki?
Igihe abagize ishyanga rya Isirayeli bahabwaga Isezerano ry’Amategeko, ryanditse no muri Bibiliya, bahawe tegeko rigira riti “ntukagire izindi mana mu maso yanjye” (Gutegeka kwa Kabiri 5:7). Ese muri uyu murongo havugwamo abantu bangahe? Mu Gutegeka kwa kabiri 6:4, hari amagambo asobanutse neza agira ati “Isirayeli we, tega amatwi: Yehova ni we Mana yacu, kandi hariho Yehova umwe gusa.” Si batatu bibumbiye muri umwe. Abisirayeli bari baravanywe mu bubata muri Egiputa, aho Abanyegiputa basengaga imana nyinshi z’Ubutatu nka Osiris, Isis na Horus (reba aha ibumoso). Bityo rero, Abisirayeli bari barategetswe gusenga Imana imwe rukumbi. Kuki byari iby’ingenzi cyane ko Abisirayeli basobanukirwa iryo tegeko? Nk’uko Dr. J. H. Hertz, intiti mu by’amategeko y’Abayahudi yabivuze, “iryo tegeko risobanutse ryo gusenga Imana imwe gusa ryari nko gushoza intambara yo kurwanya abasengaga imana nyinshi bose . . . Shema [isengesho ry’Abayahudi ryo kwatura ukwizera kwabo] ntiyarimo Ubutatu buboneka mu nyigisho za gikristo, kuko buhabanye n’ihame ry’uko Imana ari imwe.”a
Kubera ko Yesu yavutse ari Umuyahudi, na we yigishijwe gukurikiza iryo tegeko. Igihe Satani yageragezaga Yesu amaze kubatizwa, Yesu yaravuze ati “genda Satani, kuko handitswe ngo ‘Yehova Imana yawe ni we ugomba gusenga, kandi ni we wenyine ugomba gukorera umurimo wera’ ” (Matayo 4:10; Gutegeka kwa Kabiri 6:13). Hari amasomo abiri tubikuramo. Mbere na mbere, Satani yashakaga gushuka Yesu ngo asenge undi utari Yehova. Ibyo birumvikana ko iyo Yesu aza kuba ari umwe mu bagize Imana, Satani atari kwirirwa amusaba ikintu nk’icyo. Icya kabiri, Yesu yagaragaje neza ko hariho Imana imwe ikwiriye gusengwa, igihe yavugaga ati “we wenyine” aho kuvuga ngo “twe.” Ibyo ni byo aba yaravuze iyo aza kuba ari umwe mu bagize Ubutatu.
Iyo abantu bamaze kugira ubumenyi nyakuri ku byerekeye Imana kandi bakaba bifuza kuyikorera, babatizwa “mu izina rya Data n’iry’Umwana n’iry’umwuka wera” (Matayo 28:19). Baba bemera kandi basobanukiwe ububasha Yehova afite n’uruhare Yesu Kristo afite mu isohozwa ry’umugambi wa Yehova (Zaburi 83:18; Matayo 28:18). Nanone basobanukirwa akamaro n’imikorere by’umwuka wera w’Imana, ko ari imbaraga ikoresha.—Intangiriro 1:2; Abagalatiya 5:22, 23; 2 Petero 1:21.
Hashize ibinyejana byinshi inyigisho y’Ubutatu iyobya abantu. Ariko, Yesu yasobanuriye abigishwa be kandi abategeka gusenga ‘Imana y’ukuri yonyine,’ Yehova.—Yohana 17:3.
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
a Isengesho ryitwa Shema rishingiye mu Gutegeka kwa Kabiri 6:4, barivuga bagaragaza ko bemera ko Imana ari imwe. Riri mu masengesho y’ifatizo avugwa mu masinagogi.
[Aho ifoto yo ku ipaji ya 23 yavuye]
Musée du Louvre, Paris