Kuki ubupfumu ari bubi?
Kuva Barbaraa akiri muto, yajyaga abona ibintu bidasanzwe, akumva n’amajwi atazi, bigatuma yemera rwose ko yavuganaga na bene wabo bapfuye. We n’umugabo we Joachim basomaga ibitabo bivuga iby’ubupfumu, kandi bari bamaze kugira ubuhanga bwo kuragura bakoresheje amakarita y’ubupfumu. Batekerezaga ko kuragura byari kuzabahesha amafaranga menshi, kandi koko byarabakijije. Umunsi umwe, ya makarita bakoreshaga baragura yababuriye ko hari abagizi ba nabi bari bagiye kuza iwabo, ndetse ayo makarita ababwira n’uko bari kwirwanaho.
NUBWO kwemera ubupfumu bishobora gusa n’aho byari ibya kera, biracyashishikaza abantu benshi cyane. Hirya no hino ku isi, abantu bambara impigi, bakajya kwibariza mu bapfumu uko bizabagendekera cyangwa bakababaza uko batsirika abanzi babo. Hari ingingo yasohotse mu kinyamakuru cyo mu Budage yavugaga ko “interineti igenda ituma abantu barushaho kugirira amatsiko ibintu bifitanye isano n’ubupfumu.”—Focus.
Ese wari uzi ko hari icyo Bibiliya ivuga ku bupfumu? Umenye icyo ibuvugaho bishobora kugutangaza.
Icyo Bibiliya ivuga ku bupfumu
Imana yari yarahaye Abisirayeli itegeko rigira riti “muri mwe ntihazaboneke . . . umupfumu cyangwa ukora iby’ubumaji cyangwa uragura cyangwa umurozi, cyangwa utongera abandi, cyangwa uraguza, cyangwa ukora umwuga wo guhanura ibizaba, cyangwa umushitsi, kuko umuntu wese ukora ibyo ari ikizira kuri Yehova” (Gutegeka kwa Kabiri 18:10-12). Kuki Yehova yanga urunuka ibikorwa by’ubupfumu?
Nk’uko iyi ngingo yatangiye ibivuga, hari abantu benshi batekereza ko bashobora gushyikirana n’abapfuye kandi ko umuntu wapfuye agira ibyo abamenyesha binyuze ku bupfumu. Ibitekerezo nk’ibyo bishingiye ku nyigisho z’amadini menshi avuga ko iyo abantu bapfuye hari ahandi bajya kuba. Icyakora Bibiliya yo yigisha ibitandukanye n’ibyo, ivuga ko “abapfuye bo nta cyo bakizi” (Umubwiriza 9:5). Ivuga ko abapfuye bameze nk’abasinziriye cyane, ku buryo nta kintu na kimwe bazi ku bibera ku isi (Matayo 9:18, 24; Yohana 11:11-14).b Ushobora kwibaza uti ‘niba se ari uko bimeze, kuki hari abantu bemeza ko bashyikirana n’abapfuye? None se ibyo bumva n’ibyo babona biba biturutse he?’
Gushyikirana n’imyuka mibi
Inkuru zo mu Ivanjiri zigaragaza ko igihe Yesu yari ku isi, yigeze guhura n’imyuka mibi. Muri Mariko 1:23, 24 havuga ko “umwuka mubi” wabwiye Yesu uti “nzi neza uwo uri we.” Ibyo bigaragaza ko imyuka mibi izi neza uwo uri we. Ariko se wowe urayizi?
Mbere y’uko Imana irema abantu yabanje kurema abamarayika benshi cyane (Yobu 38:4-7). Uburyo abamarayika baremwe buruta kure cyane uko twe turemwe (Abaheburayo 2:6, 7). Bafite imbaraga nyinshi n’ubwenge bwinshi, kandi baremewe gukora ibyo Imana ishaka. Umwanditsi wa zaburi yararirimbye ati “nimusingize Yehova mwa bamarayika be mwe, mwebwe mufite imbaraga nyinshi kandi musohoza ijambo rye.”—Zaburi 103:20.
Bibiliya igaragaza ko nyuma y’igihe runaka bamwe mu bamarayika bihaye uburenganzira bwo gushyikirana n’abantu. Bari bagamije iki? Umumarayika wa mbere waganiriye n’abantu yashutse abantu ba mbere, Adamu na Eva, atuma batera umugongo Imana yari yarabaremye. Ibyo byatumye uwo mumarayika ahinduka Satani Umwanzi, umubeshyi urwanya Imana.—Intangiriro 3:1-6.
Hashize igihe, abandi bamarayika ‘bavuye aho bari bagenewe kuba’ mu ijuru, biyambika imibiri y’abantu maze barongora abakobwa beza bari ku isi (Yuda 6; Intangiriro 6:1, 2). Abo bamarayika bigometse hamwe n’abana b’ibyimanyi babyaye, bakuraga abantu umutima ku buryo isi ‘yuzuye urugomo.’ Ushobora kuba uzi inkuru yo muri Bibiliya ivuga ukuntu Imana yarimbuye abantu babi b’icyo gihe bari abanyarugomo, ikoresheje Umwuzure wo mu gihe cya Nowa.—Intangiriro 6:3, 4, 11-13.
Umwuzure uje, abo bamarayika babi biyambuye imibiri y’abantu bongera guhinduka ibiremwa by’umwuka. Ariko Umuremyi ntiyemeye ko basubira ha handi bari “bagenewe kuba.” Ahubwo bafungiwe ahantu habi cyane hagereranywa n’ ‘imyobo y’umwijima w’icuraburindi’ (2 Petero 2:4, 5). Abo bamarayika bigometse Bibiliya ibita “abadayimoni” (Yakobo 2:19). Ni bo batuma habaho ubupfumu.
Icyo abadayimoni baba bagamije
Icyo abadayimoni baba bagamije iyo bavugana n’abantu, ni ukugira ngo bareke gusenga Imana y’ukuri Yehova. Nubwo abakora ibikorwa by’ubupfumu bavuga ko bafite impano cyangwa imbaraga ndengakamere bahawe, ibyo byose biba bigamije guhuma abantu amaso kugira ngo batamenya neza Imana y’ukuri, kandi bibabuze kugirana na yo ubucuti.
Indi ntego abadayimoni baba bafite, igaragazwa n’ibyo Satani umuyobozi wabo yagerageje gushukisha Yesu. Satani yemeye guha Yesu “ubwami bwose bwo ku isi n’ikuzo ryabwo.” None se Satani we yashakaga ko Yesu akora iki? Yaramubwiye ati ‘ikubite imbere yanjye undamye.’ Ibyo bigaragaza ko Satani n’abadayimoni be baba bashaka ko abantu babasenga. Ariko Yesu yamaganiye kure icyo gitekerezo cyashoboraga gutuma areka gusenga Imana y’ukuri.—Matayo 4:8-10.
No muri iki gihe abadayimoni bajya bacishamo bakavugana n’abantu. Bagerageza kugusha mu mutego abantu bataraba inararibonye, bakoresheje ibirangaza bisa n’aho nta cyo bitwaye, urugero nko kuraguza inyenyeri. Ntuzigere wemera gushukwa n’ibintu nk’ibyo. Ibintu nk’ibyo si uburyo ndengakamere uba ubonye bwo gushyikirana n’abantu bapfuye. Abadayimoni batuma abantu bagirira amatsiko ubupfumu, ariko bagamije kubashuka no kubagusha mu mutego kugira ngo badasenga Yehova. Iyo ibyo bidatumye abadayimoni bagera ku ntego, akenshi bakunze kubuza amahwemo abantu babaswe n’ubupfumu bakabagirira nabi. None se niba ibyo bintu byarakubayeho, wakora iki ngo wigobotore ubwo bubata bwabo?
Uko waca ukubiri n’ubupfumu
Icyo udakwiriye kwibeshyaho ni iki: imyuka mibi ivugana n’abantu, ni abanzi b’Imana baciriwe urubanza rwo kurimbuka (Yuda 6). Ni indyarya n’ababeshyi, kuko uvugana na bo wibeshya ko uvugana n’umuntu runaka wapfuye. Wakumva umeze ute, uramutse umenye ko umuntu witaga incuti yawe ari indyarya, kandi ko icyo yashakaga gusa ari ukukurangaza agatuma uteshuka ku ntego nziza wiyemeje? Wakora iki se umenye ko watangiye gushyikirana kuri interineti n’umuntu ugamije gusa kugusambanya? Gushyikirana n’abadayimoni byo bigira ingaruka mbi cyane kurusha izo. Ugomba kugira icyo ukora ugaca ukubiri na bo. Wakora iki?
Bamwe mu baturage bo muri Efeso ya kera bamaze kumenya icyo Bibiliya ivuga ku bupfumu, bumvise ari ngombwa ko batwika ibitabo byabo by’ubumaji nubwo byari byarabahenze cyane. ‘Babitwikiye imbere y’abantu bose’ (Ibyakozwe 19:19, 20). Muri iki gihe ibintu bifitanye isano n’ubupfumu si ibitabo gusa n’impigi, ahubwo harimo n’ibyo tureba mu bikoresho bya elegitoroniki. Irinde ikintu cyose gishobora gutuma wishora mu bupfumu.
Ibuka ibyabaye ku mugabo n’umugore twavuze tugitangira. Bahereye ku byo basomaga ku makarita bakoreshaga mu bupfumu, bumvise ko hari abagizi ba nabi bari bagiye kuza mu rugo rwabo, kandi ko batagombaga kubatega amatwi cyangwa ngo bagire ikintu bemera ko babaha. Igihe Abahamya ba Yehova babiri, Connie na Gudrun, bageraga muri urwo rugo bavuga ko babazaniye ubutumwa bwiza bw’Ubwami bw’Imana, Joachim na Barbara bahisemo kubatega amatwi. Mu byo baganiriye bageze no ku bupfumu, maze Connie na Gudrun babereka icyo Ibyanditswe bivuga ku bupfumu. Icyo gihe Joachim na Barbara batangiye kujya baganira na bo kuri Bibiliya.
Hashize igihe gito, Joachim na Barbara bafashe umwanzuro wo guca ukubiri n’abadayimoni. Abo Bahamya babasobanuriye ko abadayimoni bashobora kutazabyishimira. Kandi koko, Joachim na Barbara bahuye n’ibibazo bikomeye kandi abadayimoni babagabaho ibitero bikaze. Bamaze igihe runaka barara bahangayitse, ariko bimukiye mu yindi nzu baza kubona agahenge. Muri ibyo bihe bikomeye banyuzemo, bakomeje kwiringira ibivugwa mu magambo ari mu Bafilipi 4:13, havuga ngo ‘mu bintu byose, tugira imbaraga binyuze ku uduha imbaraga.’ Yehova yahaye umugisha umwanzuro bafashe, kandi amaherezo abadayimoni ntibongeye kubatera. Ubu Joachim na Barbara barishimye cyane kuko bakorera Imana y’ukuri Yehova.
Bibiliya igira inama abantu bose bifuza kubona imigisha ya Yehova, igira iti “mugandukire Imana, ariko murwanye Satani, na we azabahunga. Mwegere Imana na yo izabegera” (Yakobo 4:7, 8). Niba ubyifuza, Yehova azagufasha kuva mu bubata bw’abadayimoni. Iyo Joachim na Barbara bashubije amaso inyuma bakibuka uko bacitse ku bupfumu, bemera n’umutima wabo wose amagambo yo muri Zaburi 121:2 agira ati “gutabarwa kwanjye guturuka kuri Yehova.”
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
a Amazina yarahinduwe.
b Ushaka ibindi bisobanuro ku birebana n’imimerere y’abapfuye, wareba igice cya 6 gifite umutwe uvuga ngo “Abapfuye bari hehe?” kiri mu gitabo Ni iki mu by’ukuri Bibiliya yigisha?, cyanditswe n’Abahamya ba Yehova.
[Amagambo yatsindagirijwe yo ku ipaji ya 21]
Ubupfumu butuma abantu batagirana imishyikirano myiza n’Imana
[Amagambo yatsindagirijwe yo ku ipaji ya 22]
“Mwegere Imana na yo izabegera.”—YAKOBO 4:8