‘Ukuboko kwa Yehova kwari kumwe nabo’
“Uko ni kw’ijambo ry’Umwami ryagwiriye cyane, kandi rikomeza kuganza.”—IBYAKOZWE 19:20.
1. (a) Abanzi b’Ubukristo batanze ikihe kirego mu kinyejana cya mbere mu kubara kwacu? (b) Paulo aho yabaga agiye hose mu kubwiriza iby’Ubwami bw’Imana byagendaga bite kandi mu mimerere yose ni iki cyabaga kiri kumwe n’Abakristo?
HAHIZE ibinyejana birenga cumi n’icyenda abanzi b’ubutumwa bwa Gikristo barwanyaga ubutumwa bw’intumwa Paulo batanze iki kirego ngo: “Abubits’ ibihugu byose baje n’ino, . . . Aba bose bagomeye amategeko ya Kaisari, bavuga ko harih’undi Mwami witwa Yesu.” (Ibyakozwe 17:6, 7) Paulo ahantu hose yabaga ari kugira ngo amenyekanishe ubutumwa bwiza bw’Ubwami bwa Yehova, havukaga impagarara kandi akenshi yaratotezwaga. Abandi Bakristo bo mu kinyejana cya mbere na bo bahuye n’ingorane ariko uko babaga bamerewe kose, ‘ukuboko kwa Yehova kwari kumwe nabo.’—Ibyakozwe 11:21.
2. Ni nde nkomoko y’umurimo w’ubumisiyoneri wa Gikristo kandi yabyifashemo ate?
2 Mbese uwo murimo w’ingenzi w’ubumisiyoneri wari ufite iyihe nkomoko? Ni umuntu udasanzwe Yesu, wari warakwije mu buryo budasanzwe ubutumwa buteye ubwuzu. Tubyibuka neza, Yesu, Umwana w’Imana yaje atwaye ayo magambo meza yerekeranye n’Ubwami, asanze ubwoko bw’Abayuda. Ibyo ari byo byose ubwo bwoko bwari bwarerekanye ko icyari kibahangayikishije cyonyine cyari ugushakira agakiza mu mirimo itegekwa n’Amategeko.—Matayo 4:17; Luka 8:1; 11:45, 46.
“Amahanga yose”
3. Ni ubuhe buhanuzi bugomba kuba bwaratangaje abigishwa ba Yesu b’Abayuda kandi ni kuki?
3 Ubwo rero dushobora kumva neza ukuntu abigishwa ba Yesu b’Abayuda batangaye igihe, iminsi itatu mbere y’urupfu rwe ababwira ati: “Kand’ubu butumwa bgiza bg’ubgami buzigishwa mu isi yose, ngo bub’ubuhamya bgo guhamiriz’ amahanga yose: ni bgo imperuk’ izaherakw’ize.” Abigishwa be bagomba kuba baribajije ukuntu bazashobora kubwiriza ubutumwa bwiza mu mahanga yose. Ariko se koko abantu bakeya bari kubyifatamo bate kugira ngo barangize ubwo butumwa bwari bukomeye cyane?—Matayo 24:14; Mariko 13:10.
4. Yesu amaze kuzuka ni irihe tegeko yahaye abigishwa be?
4 Hashize igihe Yesu amaze kuzuka yongeyeho iri tegeko ngo: “Nahaw’ ubutware bgose mw’ ijuru no mw’ isi. Nuko mugende muhindur’ abantu bo mu mahanga yos’ abigishwa, mubabatiza mw’izina rya Data wa twese n’Umwana n’Umwuka Wera: mubigisha kwitondera ibyo nababgiye byose.” Abigishwa ba Yesu bari bamaze guhabwa ubutumwa bwo gushyira “abantu bo mu mahanga yos[e]” ubutumwa bwa Shebuja.—Matayo 28:18-20.
5, 6. (a) Ubutumwa bwiza bw’Ubwami bw’Imana bwageze bute ku banyamahanga kandi byageze kuki? (b) Abasaza b’itorero b’i Yerusalemu bagize iyihe myifatire igihe Petero ababwira ibyari byabaye byerekeranye n’umunyamahanga Korunelio?
5 Nyuma y’imyaka itatu Abakristo bagombaga no kubwiriza Abanyamahanga nk’uko imigenzereze ya Petero ibyerekana, bikaba byari bitoroshye. Intumwa mu byo yeretswe yahawe itegeko ryo kurya inyamaswa zanduye, ubwo Imana imumenyesha ko ibintu kera byari byanduye kuva ubu byagombaga gufatwa nk’aho bitanduye. Petero yabuze uko yifata, Maze ayobowe n’umwuka w’Imana, yagiye ku Munyamahanga, umusirikare w’Abaroma Korunelio. Kugeza icyo gihe yumvaga ko atari yemerewe kugirana imishyikirano n’abantu b’ubundi bwoko ariko ubu noneho yiyumvishaga ko ubushake bw’Imana bwategekaga ko abwiriza Korunelio. Mu gihe Petero yari akivuga, umwuka wera wamanukiye kuri uwo muryango w’Abanyamahanga, bikaba byarerekanaga ko aho abo bamisiyoneri b’Abakristo bagombaga gukorera umurimo wabo hagombaga no kugera ku bihugu by’abatari Abayuda. —Ibyakozwe 10:9-16, 28, 34, 35, 44.
6 Mu gihe Petero yari amaze kubwira abasaza b’i Yerusalemu ibyamubayeho, “bumvis’ibyo barihorera, bahimbaz’Imana bati: Nuko noneho Imana ihaye n’abanyamahanga kwihana, kugira ngo na bo bahabg’ ubugingo.” (Ibyakozwe 11:18) Ubwo rero ntacyari kikibuza ko amahanga atari Abayuda ahabwa ubutumwa bwiza bwerekeranye na Kristo n’Ubwami bwe.
Abamisiyoneri mu mahanga
7. Umurimo w’ubumisiyoneri w’Abakristo ba mbere watangiye ute gukwizwa mu kibaya cy’inyanja ya Mediterane, mbese Imana yaba yarakunze uwo murimo?
7 Umurimo wo kubwiriza wari waragutse nyuma y’urupfu rwa Sitefano, wari umaze kugira ishusho nshya. Uretse intumwa, itorero ry’i Yerusalemu ryose ryari ryaratatanye. Mu ntangiriro abo Bayuda batoterezwaga kubera ukwemera kwabo, bari barabwirije gusa bene wabo bo muri Foinike n’i Kupuro no mw’ Antiokia. “Ariko bamwe muri bo b’i Kupuro n’ab’i Kurene ... bavugana n’Abagiriki na bo, bababgir’ ubutumwa bgiza bg’Umwami Yesu.” Mbese Imana yari yishimiye umurimo w’abamisiyoneri bakoreraga mu banyamahanga? Ni byo, kubera ko ‘ukuboko kwa Yehova kwari kumwe nabo, abantu benshi bakizera, bagahindukirira Umwami.’ Kubera ubutwari hamwe n’umurava w’abo Bakristo ba mbere umurimo w’ubumisiyoneri watangiye gukwira mu karere k’ibibaya byegereye inyanja ya Mediterane. Ibyo ari byo byose ukwiyongera ntabwo kwari kugarukira aho.—Ibyakozwe 4:31; 8:1; 11:19-21.
8. Imana yahaye ite imbaraga nshya umurimo w’ubumisiyoneri?
8 Ahegera muri 47 na 48, Imana, ikoresheje umwuka wera yatumye haba intambwe ndende mu murimo w’ubumisiyoneri, Dore ibyo dushobora gusoma kuri ibyo mu Ibyakozwe n’Intumwa 13:2-4 ngo: “Umwuka Wera yarababgiy’ati: Mundobanurire Barnaba na Sauli, bankorer’ umurimo mbahamagariye gukora. . . . Nuko batumwe n’umwuka Wera, bajy’i Selukia. Batsukiraho, barambuka, bafat’i Kupuro.” Paulo na Barnaba bari bagiye mu rugendo rwabo rwa mbere rwo mu mahanga. Mbega ukuntu byari byiza! Intumwa Paulo ubwo yari ibaye ibuye ry’ifatizo ry’ubumisiyoneri bw’Abakristo. Yari ishyizeho urufatiro rw’umurimo wagombaga kurangirana n’igihe cyacu.
9. Ni uwune murimo intumwa Paulo yashoboye gusohoza kubera ingendo ze z’ubumisiyoneri?
9 Bibiliya itubwira ingendo eshatu z’ubumisiyoneri zakozwe na Paulo hatarimo urugendo rw’i Roma, ubwo yari aboshywe. Muri izo ngendo yatangizaga umurimo mu midugudu myinshi nka Efese, Kupuro, Kirete, Turukiya, Ubugereki, Malita na Sisiliya. Ashobora kuba yarageze no muri Hispaniya. Yafashije mu gushinga amatorero mu midugudu myinshi. Kuba uwo murimo w’ubumisiyoneri hari icyo wagezeho, bigomba kuba bifite ibanga ryabyo, ariko se ni irihe?
Imyigishirize ifite umumaro
10. Ni kuki umurimo w’ubumisiyoneri wa Paulo wagiraga icyo ugeraho?
10 Mu buryo bwo bwigisha Paulo yiganaga Kristo. Yari azi rwose ukuntu agomba kwitwara imbere y’abantu. Yari afite ubuhanga bwo kwigisha n’ubwo kugira abantu abigisha. Ukwigisha kwe kwari gushingiye ku Ijambo ry’Imana. Aho gushaka kwereka abantu ubuhanga n’ubwenge bye, yatumaga batekereza bakurikije Ibyanditswe. (Ibyakozwe 17:2, 3) Paulo yari azi neza kwimenyereza abamutegaga amatwi no gukoresha imimerere yabaga arimo kugira ngo abagezeho ubutumwa bwe. Yarivugiye ubwe ngo: “Nihinduy’imbata ya bose, kugira ngo ndusheho kunguka benshi. Ku Bayuda nabaye nk’Umuyuda, kugira ngo nunguk’Abayuda. . . . Ku badafit’ amategeko nabaye nk’udafit’ amategeko. . . . Ku badakomeye nabaye nk’udakomeye, kugira ngo nunguk’ abadakomeye; kuri bose nabaye byose, kugira ngo mu buryo bgose nkize bamwe bamwe.”—1 Abakorinto 9:19-23; Ibyakozwe 17:22, 23.
11. Ni iki cyerekana ko Paulo na bagenzi be bari abamisiyoneri bagera kuri byinshi kandi umurimo w’ubumisiyoneri wari warageze kure kungana iki?
11 Paulo na bagenzi be b’abamisiyoneri bari bazi akazi kabo. Kubera ukwihangana kwabo no gushikama bashoboye gushinga amatorero y’Abakristo ahantu bajyaga hose kandi bakayakomeza. (Ibyakozwe 13:14, 43, 48, 49; 14: 19-28) Umurimo w’Abakristo ba mbere wariyongereye ku buryo Paulo yanditse ngo: “Kubg’ ibyiringiro by’ibyo mwabikiwe mu ijuru, ibyo mwumvise kera mw’ijambo ry’ukuri k’ubutumwa bgiza bgabagezeho namwe, nk’uko bgageze no mw’isi yose, buker’imbunto bugakura, . . . bgabgirijwe mu baremwe bose bari munsi y’ijuru.” Ni amanyakuri umurimo w’ubumisiyoneri w’Abakristo ba mbere wagize icyo ugeraho.—Abakolosai 1:5, 6, 23.
12. Ni kuki umurimo w’ubumisivoneri w’Abakristo kandi w’ukuri wageze aho ukaza kuzimira?
12 “Ariko kandi mu ntangiriro y’ikinyejana cya kabiri ubuhakanyi bwatangiye gusakara mu matorero y’Abakristo nk’uko Yesu n’intumwa ze bari barabihanuye. (Matayo 7:15, 21-23; Ibyakozwe 20:29, 30; 1 Yohana 2:18,19) Mu binyejana byakurikiyeho tewolojiya n’inyigisho za gipagani byamiramije ubutumwa bw’Ubwami. Kristendomu yohereje abamisiyoneri bayo atari ukujya kubwiriza iby’Ubwami bw’ukuri, Ubwami bw’Imana, ahubwo bagiye kubategeka iby’ubwami bwa bashebuja muri politiki, babahaga amafaranga y’ingendo zabo. Kubera ko bigishaga abaturage batagiraga n’urwara rwo kwishima, abo bamisiyoneri akenshi bakoreshaga inkota. Umurimo w’ukuri w’ubumisiyoneri bw’Ubukristo warazimangatanye ariko ntibyabaye burundu.
13. Ni mu yihe mimerere ingendo zo gutanga ubuhamya zatangiye kandi umuntu yashoboraga kuvuga iki ku ibyagezweho muri 1916?
13 Ikinyejana cya 19 kigiye kurangira Karoli T. Russell perezida wa mbere wa Sosayiti Watch Tower yumvise ko umurimo w’ubumisiyoneri wagombaga gusubizwaho. Nibwo yatangiye umurimo w’ubuhamya, maze awukora we ubwe yigira mu midugudu myinshi ya muri Etazuni; yagenderaga mu bwato maze ajya no mu bihugu byinshi byo mu isi. Inyandiko ze zerekeye kuri Bibiliya zanditswe mu ndimi 35. Ngo apfa muri 1916 yari amaze kugenda ibilometero 1,600,000 amaze no gutanga amadisikuru mu ruhame arenga 30,000.
14. Yozefu Rutherford yakoze iki kugira ngo ateze imbere umurimo w’ubumisiyoneri?
14 Uwamusimbuye Yozefu F. Rutherford, nawe yiyumvishije ko isi ikeneye abamisiyoneri. Mu ntangiriro yo muri za 1920 yohereje abantu babishoboye mu bihugu byinshi kugira ngo bashobore gushyiraho umurimo wo kubwiriza. Ubwo muri Espanye, muri Amerika yo hepfo, muri Afurika y’Uburengerazuba, abamisiyoneri bashyizeho urufatiro rw’umurimo w’Ubwami. Muri 1931 hashatswe abavolonteri bo gushyigikira umurimo wari wakwiriye muri Espanye. Abasore batatu barabyitabiriye maze bava mu Bwongereza; mu gihe cy’imyaka ine kugeza igihe intambara yo muri Espanye (1936) itangira, bakoze umurimo wabo no mu gihe byabaga bibakomereye cyane. Hamyuma kubera ko bashoboraga gutakaza ubuzima bwabo byabaye ngombwa ko bahunga icyo gihugu.
15. Muri za 1940 ni iki cyatume umurimo w’ubumisiyoneri ukwirakwizwa mu buryo bugaragara cyane?
15 Hagati ya 1940 na 1950 umurimo w’ubumisiyoneri warushijeho gutunganywa. Perezida wa gatatu wa Sosayiti Watch Tower Natani H. Knorr yari ari kumwe n’agatsiko k’abantu bafite ishyaka. Muri 1942 nta gushidikanya ko bari bayobowe n’umwuka wera yabonye ko ari ngombwa gushyiraho ishuri rizaba rigamije guhugura abashaka kuba abamisiyoneri. Yafashe iya mbere, ubwo hari mu Ntambara ya kabiri y’Isi rwagati, maze muri 1943 Gileadi, Ishuri rya Bibiliya rya Sosayiti Watch Tower, rirafungurwa muri Leta ya New York. Buri mezi atandatu abagabo n’abagore barenga ijana, bose akaba ari abagaragu ba Yehova ba buri gihe kandi bafite ishyaka, bajyaga guhugurwa n’abarimu bane mu byerekeye Bibiliya bireba cyane umurimo w’ubumisiyoneri. Mbese uwo murimo abo banyeshuri bakoze barangije, wagize icyo ugeraho?
16. (a) Abahamya ba Yehova babwirizaga muri 1943 bari bangahe kandi kuri ubu ni bangahe? (b) Abamisiyoneri bafite uruhe ruhare muri uko kwiyongera? Sobanura impamvu.
16 Muri 1943 Abahamya 126,329 bonyine nibo babwirizaga mu bihugu 54. Kuri ubu nyuma y’imyaka 45, dushobora gukuba uwo mubare incuro 28 kubera ko ubu abagabuzi b’ubutumwa barenga 3,500,000 bakaba bari mu bihugu 212 hamwe n’ibirwa. Igice kitari gito cy’uko kwiyongera giterwa n’umusingi mwiza abamisiyoneri barenga 6,000 bigiye mu Ishuri ry’i Gileadi. Abo banyeshuri bari baturutse mu bihugu 59 kandi uko imyaka yahitaga bagiye boherezwa mu bihugu 148. Hashize imyaka 45 ku isi yose Abahamya bari 100,000, kuri ubu kubera ubufasha bw’abamisiyoneri, hari ibihugu 10 byo mu isi bifite Abahamya barenga 100,000, babwiriza kandi bakigisha iby’ubutumwa bwiza. Ahenshi muri ibyo bihugu abamisiyoneri baturutse i Gileadi babaye ab’ibanze muri uwo murimo wo kwamamaza ivanjiri.
17. Ni izihe mpamvu eshatu zumvikana, ari mu gihe cya kera ari no mu gihe cyacu, zituma umurimo w’ubumisiyoneri w’Abakristo ugera kuri byinshi?
17 Umurimo w’ubumisiyoneri ari uwakozwe n’Abakristo ba mbere cyangwa ukorwa muri iki gihe, ugira icyo ugeraho kubera impamvu zigaragara. Imwe muri zo ni ugusanga abantu aho bari bakavugana imbonankubone, ibyo bituma umurimo ukorwa ku nzu n’inzu no gutanga ubuhamya uko umwanya ubonetse hamwe n’ibyigisho biyoborerwa imuhira. (Yohana 4:7-26; Ibyakozwe 20:20) Indi mpamvu ni ukubera ko ubutumwa buturuka muri Bibiliya butarimo amananiza kandi bukaba bwerekana ko Ubwami bw’Imana ari wo muti wonyine w’ingorane z’abantu. (Ibyakozwe 19:8; 28:16,23, 30,31) Ni koko abamisiyoneri benshi ubu bari mu bihugu biri mu nzira y’amajyambere aho abantu bakeneye ubutegetsi bw’Imana bukiranuka. Indi ngingo ya gatatu ituma hari icyo bageraho ni ukubera urukundo Kristo yabigishije kandi abamisiyoneri bacu mu mishyikirano yabo ya buri munsi hamwe n’abantu bose bakaba barwerekana nta kuvangura. Nta wabijyaho impaka ko mu myaka 45 ishize abamisiyoneri boherezwa na Sosayiti Watch Tower bagize koko uruhare mu kwagura umuteguro wa Yehova ku isi.—Abaroma 1:14-17; 1 Abakorinto 3:5, 6.
Umutima w’ubupayiniya uriyongera
18. Ni nde ufite umutima w’ubumisiyoneri umeze nkuw’abarangije mu ishuri ry’i Gileadi?
18 “Nta gushidikanya ko ishyaka ry’abarangije i Gileadi ryahumetse mu bandi Bakristo icyifuzo cyo kuba ababwiriza ba buri gihe. Kuri ubu ibihumbi amagana by’Abahamya ba Yehova nabo bafite igishyuhirane mu mutima cy’ubumisiyoneri. Ni abapayiniya koko kubera ko bagera ikirenge mu cya Kristo we ‘mugaba w’agakiza kabo.’—Abaheburayo 2:10; 12:2.
19. Abahamya benshi bafite umutima w’ubupayiniya bakoze iki kandi babonye ibihe bihembo?
19 Kuva muri za 1960 byari bikomeye kwohereza mu bihugu bimwe abamisiyoneri. Ibyo ari byo byose, Gileadi Ishuli rya Bibiliya rya Sosayiti Watch Tower mu buryo bubashobokeye bakomeza kwohereza abamisiyoneri—hakurikijwe ibikenewe. Ariko rero abahamya bafite umutima w’ubupayiniya bagomba kumenya ko umurima wo ku isi ari munini cyane. Ubu hari na bamwe batangiye gukora ku buryo bajya mu bihugu bikeneye kubwirizwa kurusha ibindi. Mbese nawe waba ukurikiza urugero rwabo? Ababigerageje akenshi bavuga ko ibigeragezo hamwe n’ibyo bigomwa bisimburwa cyane mu byishimo babona iyo babwiriza iby’ubutumwa bwiza ku bantu bameze nk’intama ziri mu gihugu gikennye. Abo Bakristo babona ibihembo byikubye incuro ijana kubera ko babona “bene se na bashiki babo, na ba nyina ndetse n’abana” bagezaho ibyiringiro byiza by’ubuzima bw’iteka “mu gihe kizaza.”—Mariko 10:28-30.
20. (a) Ni nde mu bihugu byinshi ufite uruhare runini mu murimo wo kubwiriza? (b) Bishoboka bite ko muri Yapani buri mwaka bakoresha mu kubwiriza amasaha ari hafi kungana n’ay’ibindi bihugu byose bisigaye? (c) Twakwibaza ibihe bibazo?
20 Ikindi, buri mwaka mu abagaragu ba Yehova haba harimo ibihumbi amagana by’abapayiniya ba buri gihe cyangwa b’abafasha. Abenshi muri abo Bakristo babwirizanya umutima wabo wose ubutumwa bwiza mu bihugu byabo. Abandi bantu benshi nibo bafite uruhare runini mu murimo wo kubwiriza, buri cyumweru ntibahwema gusura abantu iwabo. Ibyishimo n’umutima mwiza bihamya ibyiringiro bashyira mu Bwami, bigaragara mu maso habo no mu myifatire yabo; ibyo rero bituma bagirana ubucuti n’abantu bigatuma abantu benshi bashaka kumenya ubutumwa bwiza. Ubwiyongere bw’abapayiniya butuma amasaha akoreshwa mu guhimbaza Yehova yiyongera. Muri Yapani hashize imyaka icumi, Abahamya ba Yehova kera bari Ababudisti baharira amasaha menshi kubwiriza kurusha ibindi bihugu uretse abo abapayiniya. Mbese wowe ubwawe, ushobora gutunganya imibereho yawe kugira ngo uzagire uruhare muri uwo murimo mwiza w’ububwiriza bwa buri gihe?
21. (a) Abandi Bahamya imimerere idatuma baba abapayiniya ba buri gihe bashobora bate kwerekana ko bafite umutima w’ubupayiniya? (b) Abasore n’inkumi bashobora bate kwerekana umutima w’ubupayiniya?
21 Abahamya bandi na bo ‘bafite ishyaka ry’imirimo myiza.’ (Tito 2:14) Urugero, Abakristo bari mu zabukuru, abadafite ubuzima bwiza, abafite inshingano nyinshi zo mu muryango n’abakiri bato cyane bakijya ku ishuri wenda ntibashobora kuba abapayiniya. Abo Bakristo na bo bafite ubushobozi bwo kwerekana ko bafite umutima w’ubupayiniya mu gihe batera inkunga abapayiniya babwiriza mu buryo bashoboye bwose kandi bagashaka umwanya ubonetse wose wo kubwiriza ubutumwa bwiza. Abakiri bato basbobora gufata intego yo kuzakorera Ubwami igihe cyose hanyuma bamara kubatizwa bakajya baba mu bihe bimwe na bimwe abapayiniya b’abafasha. Bakurikije Timoteo bashobora gutekereza kuri ibyo kugira ngo amajyambere yabo agaragare imbere y’abagaragu ba Yehova bose.—1 Timoteo 4:15, 16.
22. Tudakurikije imimerere yacu ni iki twagombye kwiyemeza kandi ni izihe mbuto byazageraho bikera?
22 Twese hamwe, imimerere twaba turimo yose, tuzashobore guterwa inkunga n’umwuka wa Yehova mu kugira uruhare rwuzuye mu murimo we! ‘Ukoboko kwa Yehova’ gukomeze kuba kuri buri wese muri twe kugira ngo nidusuzuma imihate yacu yiyumanganyije tuzashobore kuvuga tutu: “Uko ni kw’ ijambo ry’Umwami ryagwiriye cyane, kandi rikomeza kuganza.”—Ibyakozwe 11:21; 19:20.
Isubiramo
◻ Umurimo w’ubumisiyoneri bwa Gikristo watangiye ute kandi wagombaga gusakara kugeza hehe?
◻ Ni uruhe ruhare Petero yagize mu kwiyongera k’umurimo w’ubumisiyoneri?
◻ Muri ibi bihe byacu umurimo w’ubumisiyoneri wongeye kubyutswa ute?
◻ Kuba umurimo w’abamisiyoneri hamwe n’abapayiniya ugira icyo ugeraho bituruka ku ki?
◻ Twakora iki niba dushaka gukoreshwa n’umutima w’ubupayiniya?
[Imbonerahamwe yo ku ipaji ya 6]
Umurimo w’Ubwami mu bihugu icumi muri 1988
(Muri ibyo bihugu byose hari ababwiriza barenga 100,000)
Igihugu Mwayeni Mwayeni Amasaha Abijihije
Ababwiriza Abapayiniya yabwirijwe Urwibutso
Etazuni 797,104 96,947 161,478,732 1,822,607
Mexico 248,822 32,117 58,061,457 1,004,062
Brezil 245,610 22,725 44,218,022 718,414
Italia 160,584 25,477 43,354,687 330,461
Nijeriya 134,543 14,022 27,800,623 398,555
Yapani 128,817 52,183 60,626,840 297,171
Ubudage 125,068 8,416 22,020,942 215,385
Ubwongereza 113,412 11,927 22,103,713 211,060
Filipine 107,679 21,320 26,337,621 305,087
Ubufaransa 103,734 9,189 21,598,308 205,256
[Ifoto yo ku ipaji ya 3]
Intangiriro y’urugendo rwa Paulo na Barinaba ni byo byabaye intangiriro y’umurimo w’ubumisiyonari