Amagambo ngo “ijisho rihorerwe irindi,” asobanura iki?
Icyo Bibiliya ibivugaho
Itegeko rivuga ngo “ijisho rihorerwe irindi” ni rimwe mu mategeko Imana yahaye Mose kugira ngo ayageze ku ishyanga rya Isirayeli, kandi na Yesu yongeye kurivugaho mu Kibwiriza cyo ku Musozi (Matayo 5:38; Kuva 21:24, 25; Gutegeka kwa Kabiri 19:21). Iryo tegeko ryasobanuraga ko igihano umuntu wakoze ikosa ahabwa, kigomba kuba kinganya uburemere n’ikosa yakoze.a
Iryo tegeko ryari rigamije guhana umuntu wakoreye undi ibikorwa by’ubugome abigambiriye. Iyo umuntu yagiriraga undi nabi abigambiriye, amategeko ya Mose yaravugaga ati: “Kuvuna igufwa bihorerwe kuvunwa igufwa, ijisho rihorerwe irindi, iryinyo rihorerwe irindi. Ubusembwa bwose umuntu azatera undi na we bazabumutere.”—Abalewi 24:20.
Itegeko rivuga ngo “ijisho rihorerwe irindi,” ryari rigamije iki?
Itegeko rivuga ngo “ijisho rihorerwe irindi,” nta bwo ryahaga abantu uburenganzira bwo kwihorera. Ahubwo, ryatumaga abacamanza bari barashyizweho muri Isirayeli baha abantu bakoze amakosa ibihano bibakwiriye, bidakarishye cyane ariko nanone bitajenjetse.
Nanone iryo tegeko ryari rigamije guca intege umuntu wese ushaka kubabaza abandi abigambiriye. Iryo tegeko ryakomezaga rigira riti: “Abasigaye [ni ukuvuga abarebaga uko imanza zicibwa] bazabyumva batinye, ntibongere gukora ikibi nk’icyo muri mwe.”—Gutegeka kwa Kabiri 19:20.
Ese iryo tegeko rireba Abakristo?
Oya! Iryo tegeko ntirireba Abakristo. Ni rimwe mu mategeko ya Mose yakuweho n’igitambo k’inshungu cya Yesu Kristo.—Abaroma 10:4.
Ariko nanone iryo tegeko rigaragaza uko Yehova abona ibintu. Urugero, rigaragaza ko Yehova aha agaciro ubutabera (Zaburi 89:14). Nanone rigaragaza icyo ubutabera ari cyo; ni ukuvuga ko abakora ibyaha bagomba guhanwa “mu rugero rukwiriye.”—Yeremiya 30:11
Ibintu abantu bakunze kwibeshyaho kuri iryo tegeko
Ikinyoma: Itegeko rivuga ngo “ijisho rihorerwe irindi” ryarimo ubugome.
Ukuri: Iryo tegeko ntiryari rigamije guhana abantu mu buryo burangwa n’ubugome cyangwa gukandamiza abantu. Ahubwo iyo abacamanza barikurikizaga neza, byatumaga bahana umuntu bakurikije imimerere arimo, bakanareba niba yakoze icyo cyaha abigambiriye (Kuva 21:28-30; Kubara 35:22-25). Iryo tegeko ryatumaga abantu badahanwa mu buryo bukabije.
Ikinyoma: Iryo tegeko ryatumaga abantu bihorera.
Ukuri: Hari itegeko rya Mose ryagiraga riti: “Ntukihorere cyangwa ngo urware inzika abo mu bwoko bwawe” (Abalewi 19:18). Aho kugira ngo iryo tegeko rishishikarize abantu kwihorera, ryabashishikarizaga kwiringira Imana hamwe n’abo yari yarashyizeho ngo bage baca imanza.—Gutegeka 32:35.
a Iryo tegeko mu Kilatini ryitwaga lex talionis, rikaba ryarakoreshwaga no mu bihugu bya kera.