IGICE CYO KWIGWA CYA 12
Ese ibyaremwe bituma urushaho kumenya Yehova?
‘Imico yayo itaboneka, igaragara neza kuva isi yaremwa, kuko igaragarira mu byaremwe.’—ROM 1:20.
INDIRIMBO YA 6 Ijuru ritangaza icyubahiro cy’Imana
INCAMAKEa
1. Ni iki cyafashije Yobu kumenya neza imico ya Yehova?
YOBU yari asanzwe aganira n’abandi bantu. Ariko ikiganiro yagiranye na Yehova cyo, cyamukoze ku mutima cyane. Icyo gihe Yehova yasabye Yobu kwitegereza bimwe mu bintu bitangaje yaremye, kugira ngo amufashe kubona ko afite ubwenge n’ubushobozi bwo kwita ku bagaragu be. Urugero, Yehova yibukije Yobu ko kuba yita ku nyamaswa yaremye, bigaragaza ko na we ashobora kumwitaho (Yobu 38:39-41; 39:1, 5, 13-16). Igihe Yobu yitegerezaga ibyaremwe, yarushijeho kumenya neza imico ya Yehova.
2. Kuki hari igihe kwitegereza ibyaremwe bitatworohera?
2 Natwe iyo twitegereje ibyo Yehova yaremye, bituma turushaho kumumenya neza. Icyakora si ko buri gihe biba byoroshye. Urugero, hari igihe dushobora kuba dutuye mu mujyi, ku buryo buri munsi tudashobora kubona ibintu byinshi Yehova yaremye. Hari n’igihe dushobora kuba dutuye mu cyaro, ariko ntitubone umwanya uhagije wo kubyitegereza. Ubwo rero, reka turebe impamvu dukwiriye gushaka umwanya wo kwitegereza ibyaremwe. Turi burebe uko Yehova na Yesu bakoresheje ibyaremwe kugira ngo batwigishe. Nanone turi burebe icyo twakora ngo tumenye andi masomo twavana ku byaremwe.
KUKI DUKWIRIYE KWITEGEREZA IBYAREMWE?
3. Ni iki kigaragaza ko Yehova yifuzaga ko Adamu yishimira ibyaremwe?
3 Yehova yifuzaga ko Adamu yishimira ibyaremwe. Ni yo mpamvu igihe yamuremaga, yamushyize muri paradizo nziza cyane ngo ayibemo, kandi amuha n’inshingano yo kuyitaho no kuyagura (Intang 2:8, 9, 15). Ngaho tekereza ukuntu Adamu yishimaga iyo yabonaga imbuto zimera, n’indabo zikarabya! Iyo nshingano Yehova yari yarahaye Adamu yo kwita ku busitani bwa Edeni, yari ishimishije rwose! Nanone Yehova yamusabye kwita inyamaswa amazina (Intang 2:19, 20). Iyo Yehova abishaka yari kubyikorera. Ariko yahisemo Adamu, ngo abe ari we ubikora. Nta gushidikanya ko mbere y’uko Adamu azita amazina, yabanzaga kuzitegereza yitonze, akareba uko ziteye n’uko zitwara. Ibyo bishobora kuba byaramushimishaga cyane. Nanone byatumye amenya ko Yehova afite ubwenge bwinshi, kandi ko ibyo yaremye ari byiza cyane.
4. (a) Vuga imwe mu mpamvu zagombye gutuma twitegereza ibyaremwe. (b) Mu bintu byose Yehova yaremye, ni ikihe kugushimisha kurusha ibindi?
4 Imwe mu mpamvu zagombye gutuma twitegereza ibyaremwe, ni uko Yehova abidusaba. Urugero, Yehova aratubwira ati: “Nimwubure amaso yanyu murebe hejuru.” Hanyuma akatubaza ati: “Ni nde waremye biriya byose?” (Yes 40:26). Igisubizo kirumvikana. Ibintu byose Yehova yaremye, yaba ibiri mu kirere, ku isi no mu nyanja, biratangaje kandi bituma tumumenya neza (Zab 104:24, 25). Ngaho tekereza ukuntu Yehova yaturemye! Dushobora kwishimira ibintu byiza yaremye. Ni yo mpamvu yaduhaye ubushobozi bwo kureba, kumva, gukorakora, kuryoherwa no guhumurirwa.
5. Dukurikije ibivugwa mu Baroma 1:20, kwitegereza ibyaremwe bitugirira akahe kamaro?
5 Bibiliya ivuga indi mpamvu y’ingenzi yagombye gutuma twitegereza ibyaremwe. Ni uko bituma tumenya imico ya Yehova. (Soma mu Baroma 1:20.) Urugero, iyo twitegereje ibintu Yehova yaremye, tubona yarabiremye mu buryo butangaje. Bigaragaza ko afite ubwenge buhambaye! Nanone kuba Yehova yaraturemeye ibyokurya bitandukanye, bitwereka ko adukunda. Iyo tubonye ukuntu ibyaremwe bigaragaza imico ya Yehova, bituma turushaho kumumenya neza kandi tukamukunda. Reka noneho turebe ukuntu Yehova yagiye akoresha ibyo yaremye, kugira ngo yigishe abantu amasomo y’ingenzi.
YEHOVA AKORESHA IBYAREMWE KUGIRA NGO ADUFASHE KUMUMENYA
6. Inyoni zimuka ziva mu gace kamwe zijya mu kandi, zitwigisha iki?
6 Yehova afite kalendari agenderaho. Buri mwaka, ahagana mu mpera z’ukwezi kwa kabiri kugeza mu kwezi kwa gatanu hagati, Abisirayeli bakundaga kubona inyoni zitwa ibishondabagabo ziguruka mu kirere, zigana mu majyaruguru y’igihugu cyabo. Imana yabwiye Abisirayeli iti: “Igishondabagabo kiguruka mu kirere kimenya neza igihe cyacyo cyagenwe” (Yer 8:7). Nk’uko Yehova yatumaga izo nyoni zimenya igihe cyo kujya muri ako gace, ni na ko yashyizeho igihe azarimburiraho iyi si. Natwe nitujya tubona inyoni zimuka ziva mu gace kamwe zijya mu kandi, bijye bitwibutsa ko Yehova azarimbura iyi si mbi “mu gihe cyagenwe.”—Hab 2:3.
7. Kureba ukuntu inyoni iguruka bitayisabye imbaraga nyinshi bitwigisha iki? (Yesaya 40:31)
7 Yehova aha imbaraga abagaragu be. Yehova yakoresheje umuhanuzi Yesaya maze avuga ko mu gihe abagaragu be bananiwe cyangwa bacitse intege, azajya abaha imbaraga ‘bagatumbagira bakagurukisha amababa nka kagoma.’ (Soma muri Yesaya 40:31.) Abisirayeli bari bamenyereye kubona kagoma zitumbagira mu kirere bitazisabye imbaraga nyinshi, kuko ziba zitwawe n’umuyaga. Ibyo bitwereka ko Yehova azajya aduha imbaraga nk’uko aziha izo nyoni. Ubwo rero, nawe nujya ubona inyoni zitumbagira mu kirere bitazisabye imbaraga nyinshi, ujye wibuka ko Yehova ashobora kuguha imbaraga zo guhangana n’ibibazo ufite.
8. Ni iki Yobu yamenye amaze gutekereza ku byo Yehova yaremye, kandi se ni iki ibyo bitwigisha?
8 Yehova akwiriye kwiringirwa rwose. Yehova yafashije Yobu, arushaho kumwiringira (Yobu 32:2; 40:6-8). Igihe baganiraga, Yehova yagize icyo avuga ku bintu byinshi yaremye, urugero nk’inyenyeri, ibicu n’imirabyo. Nanone yagize icyo avuga ku nyamaswa zitandukanye, urugero nk’ikimasa cy’ishyamba n’ifarashi (Yobu 38:32-35; 39:9, 19, 20). Ibyo bintu byose byeretse Yobu ko Imana ifite imbaraga zitangaje, urukundo n’ubwenge bwinshi. Nta gushidikanya ko icyo kiganiro cyatumye Yobu arushaho kwiringira Yehova (Yobu 42:1-6). Natwe iyo twitegereje ibyaremwe, tubona ko Yehova afite ubwenge n’imbaraga, biruta kure cyane ibyo dufite. Nanone bitwibutsa ko ashobora kuvanaho ibigeragezo byose duhura na byo, kandi koko azabikora. Ibyo bituma turushaho kumwiringira.
YESU YAKORESHEJE IBYAREMWE KUGIRA NGO ADUFASHE KUMENYA YEHOVA NEZA
9-10. Izuba n’imvura bitwigisha iki kuri Yehova?
9 Bibiliya ivuga ko Yesu yari “umukozi w’umuhanga.” Yafashije Yehova kurema ibintu byose. Ni yo mpamvu yari azi byinshi ku byaremwe (Imig 8:30). Nyuma yaho igihe yari hano ku isi, yakoreshaga ibyaremwe kugira ngo afashe abigishwa be kumenya Yehova neza. Reka turebe bimwe mu byo yabigishije.
10 Yehova akunda abantu bose. Mu Kibwiriza cyo ku Musozi, Yesu yabwiye abigishwa be ibintu bibiri abantu benshi badakunze guha agaciro cyane, ari byo izuba n’imvura. Ibyo bintu byombi bitariho, ntitwabaho. Iyo Yehova abishaka ntiyari kujya aha izuba n’imvura abantu batamukorera. Nyamara abiha abantu bose kubera ko abakunda (Mat 5:43-45). Yesu yakoresheje urwo rugero, kugira ngo yigishe abigishwa be ko bagombaga gukunda bagenzi babo. Ibyo natwe ni byo Yehova adusaba. Ubwo rero igihe cyose tubonye akazuba karenga cyangwa imvura igwa, bijye bitwibutsa ko Yehova akunda abantu bose atarobanuye. Natwe dukwiriye kwigana Yehova tukagaragariza urukundo abantu bose, tubabwiriza.
11. Kwitegereza inyoni byatugirira akahe kamaro?
11 Yehova aduha ibyo dukeneye. Nanone mu Kibwiriza cyo ku Musozi, Yesu yaravuze ati: “Nimwitegereze mwitonze inyoni zo mu kirere: ntizibiba cyangwa ngo zisarure, cyangwa ngo zihunike mu bigega; nyamara So wo mu ijuru arazigaburira.” Birashoboka ko abari bamuteze amatwi barimo babona inyoni ziguruka hejuru yabo, igihe yababazaga ati: “None se ntimuzirusha agaciro?” (Mat 6:26). Urwo rugero Yesu yakoresheje rutwizeza ko Yehova azajya aduha ibyo dukeneye (Mat 6:31, 32). Reka turebe ukuntu ibyo byafashije mushiki wacu w’indahemuka. Hari mushiki wacu w’umupayiniya ukiri muto wo muri Esipanye, wumvise acitse intege bitewe n’uko yari yabuze ahantu hakwiriye ho kuba. Amaze kwitegereza ukuntu inyoni zigenda zitora utubuto hirya no hino ntizicwe n’inzara, byaramuhumurije ntiyakomeza gucika intege. Yaravuze ati: “Kwitegereza izo nyoni, byanyibukije ko Yehova azitaho, kandi ko nanjye azanyitaho.” Kandi koko nyuma y’igihe gito, yabonye ahantu heza ho kuba.
12. Dukurikije ibivugwa muri Matayo 10:29-31, ibishwi bitwigisha iki kuri Yehova?
12 Yehova abona ko buri muntu afite agaciro. Mbere y’uko Yesu yohereza intumwa ze mu murimo wo kubwiriza, yabanje kuzifasha kugira ngo zidatinya abantu bari kuzirwanya. (Soma muri Matayo 10:29-31.) Yakoresheje urugero rw’inyoni abantu bari bakunze kubona muri Isirayeli, zitwa ibishwi. Mu gihe cya Yesu, ibishwi byari bifite agaciro gake cyane. Ariko Yesu yabwiye abigishwa be ati: “Nyamara nta na kimwe muri byo kigwa hasi So wo mu ijuru atabimenye.” Hanyuma yarababwiye ati: “Murusha ibishwi byinshi agaciro.” Icyo gihe Yesu yafashije abigishwa be kumva ko Yehova abona ko buri wese muri bo, yari afite agaciro. Ubwo rero ntibagombaga gutinya ibitotezo. Igihe cyose abigishwa babaga babwiriza mu mijyi no mu byaro maze bakabona ibishwi, bahitaga bibuka amagambo ya Yesu. Nawe nujya ubona akanyoni gato, ujye wibuka ko Yehova abona ko ufite agaciro, kubera ko ‘urusha ibishwi byinshi agaciro.’ Yehova azagufasha maze ntutinye abakurwanya.—Zab 118:6.
TWAKORA IKI KUGIRA NGO IBYAREMWE BITUME TURUSHAHO KUMENYA YEHOVA?
13. Twakora iki ngo tuvane amasomo ku byaremwe?
13 Ibyaremwe bishobora gutuma tumenya ibindi bintu byinshi kuri Yehova. Ubwo rero, tujye dushaka umwanya wo kwitegereza ibyaremwe. Nanone tujye dutekereza icyo bitwigisha kuri Yehova. Hari igihe gukora ibyo bintu bitatworohera. Hari mushiki wacu witwa Géraldine wo muri Kameruni wavuze ati: “Kubera ko nakuriye mu mujyi, binsaba imbaraga nyinshi kugira ngo mbone akanya ko kwitegereza ibyaremwe.” Umusaza w’itorero witwa Alfonso na we yaravuze ati: “Nabonye ko ngomba gushaka akanya ko kuba ndi jyenyine, kugira ngo nitegereze ibyaremwe kandi ntekereze ku cyo binyigisha kuri Yehova.”
14. Ni iki Dawidi yamenye igihe yatekerezaga ku byaremwe?
14 Dawidi yatekerezaga cyane ku byaremwe. Hari igihe yabwiye Yehova ati: “Iyo ndebye ijuru ryawe, imirimo y’intoki zawe, nkareba ukwezi n’inyenyeri waremye, bituma nibaza nti ‘umuntu buntu ni iki ku buryo wamuzirikana?’” (Zab 8:3, 4). Iyo Dawidi yitegerezaga ikirere nijoro, ntiyarebaga inyenyeri gusa, ahubwo yanatekerezaga icyo zimwigisha kuri Yehova. Yamenye ko Yehova afite ubwenge bwinshi n’imbaraga nyinshi. Nanone yajyaga atekereza ukuntu yakuriye mu nda ya mama we. Iyo yatekerezaga ukuntu yaremwe mu buryo butangaje, byatumaga arushaho gushimira Yehova kubera ko afite ubwenge bwinshi.—Zab 139:14-17.
15. Tanga ingero z’ibintu Yehova yaremye byatumye umenya imico ye. (Zaburi ya 148:7-10)
15 Kimwe na Dawidi, natwe dushobora kubona ibintu Yehova yaremye twatekerezaho, bitatugoye. Dukikijwe n’ibintu byinshi bigaragaza imico ya Yehova. Urugero, igihe wumvise ubushyuhe bw’izuba, bijye bikwibutsa ko Yehova afite imbaraga (Yer 31:35). Nanone igihe ubonye akanyoni karimo kubaka icyari, ujye utekereza ku bwenge bwa Yehova. Igihe ubonye akabwa karimo gukina n’umurizo wako, ujye utekereza ukuntu Yehova agira ibyishimo kandi akaba yifuza ko abagaragu be na bo bishima. Nanone nubona umubyeyi akina n’akana ke, ujye ushimira Yehova kubera urukundo rwe. Ibyaremwe byose, byaba ibinini cyangwa ibito, ibiri hafi cyangwa ibiri kure, bitwigisha amasomo menshi kuri Yehova, kubera ko bimusingiza.—Soma muri Zaburi ya 148:7-10.
16. Ni iki twiyemeje gukora?
16 Yehova afite ubwenge, urukundo n’imbaraga kandi ibintu byose yaremye ni byiza cyane. Nitwitegereza ibyaremwe, tuzamenya iyo mico ya Yehova hamwe n’indi myinshi. Ubwo rero, tujye dufata akanya ko kubyitegereza kandi dutekereze icyo bitwigisha kuri Yehova. Ibyo bizatuma turushaho kumukunda (Yak 4:8). Mu gice gikurikira, tuzareba ukuntu ababyeyi bakoresha ibyaremwe, kugira ngo bafashe abana babo kuba inshuti za Yehova.
INDIRIMBO YA 5 Imirimo itangaje y’Imana
a Ibyo Yehova yaremye biratangaje cyane. Iyo twitegereje ibintu bihambaye yaremye, urugero nk’izuba, tukitegereza n’ibintu byoroheje, urugero nk’uturabo duto, twumva biturenze. Nanone ibyaremwe bituma tumenya imico ya Yehova. Muri iki gice, turi burebe impamvu tugomba kwitegereza ibyaremwe n’ukuntu byadufasha kuba inshuti za Yehova.