“Mushishikarire Gucumbikira Abashyitsi”
“Mugabanye abera uko bakennye; mushishikarire gucumbikira abashyitsi.”—ABAROMA 12:13.
1. Ni iki cy’ibanze abantu bakeneye, kandi ni gute kigaragazwa?
MURI iki gihe, kugenda mu muhanda utanyurwamo n’abantu benshi bwije mu karere utamenyereye, bishobora kukuviramo akaga. Ariko kandi, kuba mu kivunge cy’abantu ukabura n’umwe wamenya cyangwa ngo habe hagira n’umwe ukumenya, na byo bishobora kuguhangayikisha. Koko rero, ikintu cy’ingenzi mu bigize kamere ya kimuntu, ni icyifuzo cyo kwitabwaho, kwishimirwa, no gukundwa. Nta wishimira gufatwa nk’umunyamahanga cyangwa umuvantara.
2. Ni gute Yehova yagize icyo akora kugira ngo ahaze icyifuzo cyacu cyo kugira uwo twifatanya?
2 Yehova Imana, Umuhanzi n’Umuremyi w’ibintu byose, azi neza ko abantu bakeneye kwifatanya. Kubera ko ari yo Muremyi w’abantu, kuva mu ntangiriro, Imana yari izi ko ‘atari byiza ko umuntu aba wenyine,’ maze igira icyo ibikoraho (Itangiriro 2:18, 21, 22). Inyandiko ya Bibiliya irimo ingero nyinshi z’ibikorwa by’ineza Yehova n’abagaragu be bakoreye abantu. Ibyo bituma dushobora kumenya uko ‘twashishikarira gucumbikira abashyitsi,’ tugatuma abandi bagira umunezero n’ibyishimo, kandi natwe tukumva tunyuzwe.—Abaroma 12:13.
Kugaragariza Abanyamahanga Urugwiro
3. Tanga ibisobanuro by’ibanze by’ijambo gucumbikira abashyitsi.
3 Amagambo ngo “gucumbikira abashyitsi” nk’uko akoreshwa muri Bibiliya, yahinduwe avanywe ku ijambo ry’Ikigiriki phi·lo·xe·niʹa, rigizwe n’amagambo abiri y’urufatiro, asobanurwa ngo “urukundo” na “umunyamahanga.” Ku bw’ibyo rero, gucumbikira abashyitsi bisobanura mbere na mbere “gukunda abanyamahanga.” Icyakora, ibyo si bimwe bikorwa mu buryo bwo kwiyerurutsa cyangwa bishingiye ku kinyabupfura gusa. Hakubiyemo ibyiyumvo by’umuntu n’urukundo agirira abandi. Dukurikije igitabo Exhaustive Concordance of the Bible cyanditswe na James Strong, inshinga phi·leʹo isobanura “kuba incuti ya (gukunda [umuntu cyangwa ikintu]), ni ukuvuga kugirira urukundo (bisobanura kwifatanya mu buryo bwa bwite, ku bihereranye n’ibyiyumvo).” Ku bw’ibyo rero, umuco wo gucumbikira abashyitsi ukubiyemo ibirenze ibyo wakora ubitewe n’urukundo rushingiye ku mahame, wenda ukabikora kubera ko ari wowe bireba cyangwa ari inshingano yawe. Ubusanzwe, uwo muco ni ikimenyetso kigaragaza urugwiro, urukundo, hamwe n’ubucuti nyakuri.
4. Ni nde wagombye kugaragarizwa umuco wo kwakira abashyitsi?
4 Ugaragarizwa urwo rugwiro hamwe n’urwo rukundo, ni “umunyamahanga” (xeʹnos mu Kigiriki). Uwo yashoboraga kuba muntu ki? Nanone, igitabo Concordance cyanditswe na Strong gisobanura ko ijambo xeʹnos ari ‘umuvamahanga (rifashwe uko ryakabaye inyuguti ku yindi, risobanurwa ko ari umusuhuke, cyangwa mu buryo bw’ikigereranyo ikintu cy’inzaduka); hakubiyemo n’umushyitsi, cyangwa umunyamahanga.’ Bityo rero, ukurikije uko umuco wo gucumbikira abashyitsi uvugwa muri Bibiliya, ushobora kuranga ineza tugaragariza umuntu dufitiye urugwiro, cyangwa ukaba wagaragarizwa n’umunyamahanga butwi. Yesu yasobanuye agira ati “nimukunda ababakunda basa, muzahembwa iki? Abakoresha ikoro na bo ntibagira batyo? Nimuramutsa bene wanyu bonyine, abandi mubarusha iki? Abapagani na bo ntibagira batyo?” (Matayo 5:46, 47). Umuco nyakuri wo gucumbikira abashyitsi ntiwita ku macakubiri n’ivangura biterwa n’urwikekwe n’ubwoba.
Yehova, Utunganye Wakira Abashyitsi
5, 6. (a) Ni iki Yesu yazirikanaga ubwo yavugaga ati “So wo mu ijuru a[ra]kiranuka”? (b) Ni gute ubuntu bwa Yehova bugaragara?
5 Amaze kugaragaza ko abantu batagaragarizanya urukundo hagati yabo nk’uko bikwiriye, nk’uko bimaze kuvugwa haruguru, Yesu yongeyeho iyi nama igira iti “namwe mube mukiranutse [“mutunganye,” NW ] nk’uko So wo mu ijuru akiranuka [“atunganye,” NW ]” (Matayo 5:48). Birumvikana ko Yehova atunganye mu buryo bwose (Gutegeka 32:4). Icyakora, Yesu yari arimo atsindagiriza umuco umwe wihariye ugaragaza ko Yehova atunganye, ubwo yari amaze kuvuga ati ‘[Imana] itegeka izuba ryayo kurasira ababi n’abeza, kandi abakiranuka n’abakiranirwa ibavubira imvura’ (Matayo 5:45). Ku bihereranye no kugira neza, Yehova ntarobanura.
6 Kubera ko ari Umuremyi, Yehova ni we nyir’ibintu byose. Yaravuze ati “inyamaswa zose zo mu ishyamba [ni] izanjye, n’inka z’ibirarashyamba zo ku misozi igihumbi. Nzi inyoni n’ibisiga byose byo ku misozi, inyamaswa zo mu ishyamba ni izanjye” (Zaburi 50:10, 11). Nyamara kandi, nta kintu yiharira abitewe n’ubwikunde. Kubera ko agira ubuntu, ahaza ibyifuzo by’ibiremwa bye byose. Umwanditsi wa Zaburi yerekeje kuri Yehova agira ati “upfumbatura igipfunsi cyawe, ugahaza kwifuza kw’ibibaho byose.”—Zaburi 145:16.
7. Ni iki dushobora kwigishwa n’uburyo Yehova afata abanyamahanga n’abakeneye ubufasha?
7 Yehova aha abantu ibyo bakeneye—ndetse n’abantu batamuzi, ni ukuvuga abanyamahanga kuri we. Mu mugi wa Lusitira, Pawulo na Barinaba bibukije abasengaga ibigirwamana, ko Yehova ‘atirekeyaho atagira icyo kumuhamya, kuko yabagiriraga neza bose, akabavubira imvura yo mu ijuru, akabaha imyaka myiza, akabahaza ibyokurya, akuzuza imitima yabo umunezero’ (Ibyakozwe 14:17). Yehova agira neza kandi akaba n’umunyabuntu, cyane cyane ku bantu bakeneye ubufasha (Gutegeka 10:17, 18). Hari byinshi dushobora kwiga kuri Yehova binyuriye mu kugaragariza abandi ineza n’ubuntu—ni ukuvuga tuba abantu barangwa n’umuco wo kwakira abashyitsi.
8. Ni gute Yehova yagaragaje ubuntu bwe yita ku byo dukeneye byo mu buryo bw’umwuka?
8 Uretse guha ibiremwa bye ibyo bikeneye byose byo mu buryo bw’umubiri, nanone Yehova yita ku byo bikeneye byo mu buryo bw’umwuka. Yehova yaranzwe n’ubuntu mu rugero rwagutse kurushaho, atuma tumererwa neza mu buryo bw’umwuka, ndetse na mbere y’uko uwo ari we wese muri twe yibonera ko twari mu mimerere ibabaje yo mu buryo bw’umwuka. Mu Baroma 5:8, 10, dusoma ngo “Imana yerekanye urukundo rwayo idukunda, ubwo Kristo yadupfiraga tukiri abanyabyaha. . . . Twunzwe n’Imana ku bw’urupfu rw’Umwana wayo wadupfiriye tukiri abanzi bayo, none ubwo tumaze kūngwa na yo, ntituzarushaho gukizwa ku bw’ubugingo bwe?” Ubwo buryo bwaringanijwe, butuma twebwe abantu b’abanyabyaha dushobora kugirana na Data wo mu ijuru imishyikirano irangwa n’ibyishimo, nk’iy’abana bagirana na se mu muryango (Abaroma 8:20, 21). Nanone kandi, n’ubwo turi abanyabyaha kandi tukaba tudatunganye, Yehova yatumye tugira ubuyobozi bukwiriye kugira ngo dushobore kubaho neza.—Zaburi 119:105; 2 Timoteyo 3:16.
9, 10. (a) Kuki dushobora kuvuga ko Yehova ari uwakira abashyitsi utunganye? (b) Ni gute abasenga by’ukuri bagombye kwigana Yehova kuri iyo ngingo?
9 Ubwo bimeze bityo, dushobora rwose kuvuga ko Yehova ari uwakira abashyitsi utunganye mu buryo bwinshi. Ntiyirengagiza abakene, aboroheje, n’abicisha bugufi. Yerekana ko yita ku banyamahanga abikuye ku mutima, kabone n’ubwo baba ari abanzi be, kandi ntategereza inyiturano. Mbese, muri ibyo byose si we rugero rw’uwakira abashyitsi utunganye?
10 Kubera ko Yehova ari Imana igira neza kandi igira ubuntu bene ako kageni, ashaka ko abamusenga bamwigana. Muri Bibiliya, tubonamo ingero zihebuje z’abagaragaje uwo muco wo kugira neza. Igitabo Encyclopaedia Judaica kivuga ko “muri Isirayeli ya kera, umuco wo kwakira abashyitsi utari ikibazo cy’imyifatire myiza gusa, ahubwo wari ukubiyemo n’amabwiriza agenga umuco . . . Imigenzo ivugwa muri Bibiliya yo guha umugenzi ikaze no kwakira umunyamahanga mu muryango, yari nk’ingobyi umuco wo kwakira abashyitsi hamwe n’indi mico yose ifitanye isano na wo yakuriragamo, igahinduka ingeso z’agaciro gahambaye mu muco karande wa Kiyahudi.” Aho kuba ikimenyetso kiranga itsinda ry’ishyanga cyangwa ry’ubwoko runaka gusa, umuco wo kwakira abashyitsi ni ikimenyetso kiranga abasenga Yehova by’ukuri bose.
Uwacumbikiye Abamarayika
11. Ni uruhe rugero ruhebuje rwerekana ko umuco wo kwakira abashyitsi wazanye imigisha itari yitezwe? (Reba nanone Itangiriro 19:1-3; Abacamanza 13:11-16.)
11 Imwe mu nkuru zizwi cyane zo muri Bibiliya zigaragaza umuco wo gucumbikira abashyitsi, ni iya Aburahamu na Sara, ubwo bari bakambitse hagati y’ibiti binini bya Mamure, hafi ya Heburoni (Itangiriro 18:1-10; 23:19). Nta gushidikanya ko intumwa Pawulo yazirikanaga icyo gikorwa, ubwo yatangaga uyu muburo ugira uti “ntimukirengagize gucumbikira abashyitsi: kuko bamwe, bacumbikiye abashyitsi, bacumbikiye abamarayika batabizi” (Abaheburayo 13:2). Kwiga iyo nkuru, bizadufasha kubona ko kwakira abashyitsi atari ikibazo kirebana n’umuco karande cyangwa uburere umuntu yahawe gusa. Ibiri amambu, ni umuco urangwa no kubaha Imana, kandi uhesha imigisha igitangaje.
12. Ni gute Aburahamu yagaragaje urukundo akunda abanyamahanga?
12 Mu Itangiriro 18:1, 2, hagaragaza ko Aburahamu atari azi abo bashyitsi, kandi ko atari abiteze. Kuri we, byasaga n’aho bari abanyamahanga batatu bihitira. Dukurikije uko bamwe mu bantu bazi gusesengura ibintu babivuga, mu muco karande wo mu baturage b’i Burasirazuba, umugenzi ugeze mu gihugu kitari icye, yabaga afite uburenganzira bwo kwakirwa no gucumbikirwa, kabone n’iyo yabaga ari nta muntu ahazi. Ariko kandi, Aburahamu ntiyategereje ko abanyamahanga ari bo babimwisabira; ahubwo yafashe iya mbere. ‘Yarirukanse’ asanganira abo banyamahanga bari bakiri kure—ibyo byose yabikoraga “ku manywa y’ihangu,” kandi Aburahamu yari ageze mu kigero cy’imyaka 99! Mbese, ibyo ntibyerekana impamvu Pawulo yerekeje kuri Aburahamu avuga ko ari icyitegererezo dukwiriye kwigana? Icyo ni cyo umuco wo kwakira abashyitsi usobanura, ni ukuvuga kugaragariza abanyamahanga urugwiro cyangwa urukundo, no kwita ku byo bakeneye. Ni umuco mwiza.
13. Kuki Aburahamu ‘yikubise hasi’ imbere y’abashyitsi?
13 Nanone kandi, iyo nkuru itubwira ko Aburahamu amaze kugera kuri abo banyamahanga, ‘yikubise hasi.’ Kunamira abanyamahanga butwi? Uko bigaragara, kunamira umuntu, nk’uko Aburahamu yabigenje, bwari uburyo bwo kuramutsa umushyitsi wiyubashye cyangwa umuntu wo mu rwego rwo hejuru, bikaba nta ho bihuriye n’igikorwa cyo kuramya kigenewe Imana yonyine. (Gereranya n’Ibyakozwe 10:25, 26; Ibyahishuwe 19:10.) Ubwo yunamaga, atari mu kubika umutwe gusa, ahubwo no mu kwikubita “hasi,” Aburahamu yubashye abo banyamahanga, yerekana ko bafite agaciro. Yari umutwe w’umuryango gakondo mugari kandi ukomeye, nyamara yafashe abo banyamahanga nk’aho bakwiriye icyubahiro cyinshi kumurusha. Mbega ukuntu ibyo binyuranye n’umuco wo kugirira abanyamahanga urwikekwe, ingeso yo kwishisha abanyamahanga! Mu by’ukuri, Aburahamu yagaragaje agaciro k’iyi nama igira iti “ku by’icyubahiro, umuntu wese ashyire imbere mugenzi we.”—Abaroma 12:10.
14. Ni iyihe mihati n’ubwitange byari bikubiye mu buryo Aburahamu yagaragarije abanyamahanga umuco wo kwakira abashyitsi?
14 Iyo nkuru ikomeza yerekana ko ibyiyumvo bya Aburahamu bitarimo uburyarya. Ibyo kurya ubwabyo na byo byari bihebuje. Ndetse no mu muryango mugari ufite amatungo menshi, si kenshi bakunda kurya “ikimasa cyoroshye cyiza.” Ku byerekeye umuco wiganje muri ako karere, igitabo Daily Bible Illustrations cyanditswe na John Kitto kigira kiti “nta bwo bajya bashamadukira ibintu by’akarusho, uretse mu minsi mikuru imwe n’imwe cyangwa iyo haje umushyitsi; kandi muri icyo gihe gusa ni bwo bashobora kurya inyama, yemwe no ku batunzi b’imikumbi n’amashyo menshi.” Ubushyuhe bwo muri ako karere ntibwatumaga bahunika ibiribwa bishobora kwangirika, bityo, kugira ngo bagabure ifunguro nk’iryo, byose bagombaga kubitunganyirizaho. Ntibitangaje rero kuba muri iyi nkuru ngufi, ijambo “vuba” cyangwa “arihuta” rigaruka incuro eshatu, no kuba Aburahamu ‘yarirukanse’ ibi byo kwiruka, kugira ngo atunganye amafunguro!—Itangiriro 18:6-8.
15. Nk’uko Aburahamu yabitanzemo urugero, ni mu buhe buryo bukwiriye tugomba kubona ibihereranye n’ubutunzi bw’iby’umubiri tugaragaza umuco wo kwakira abashyitsi?
15 Icyakora, intego si iyo gukorera umuntu ibirori bikomeye gusa kugira ngo umushimishe. N’ubwo Aburahamu na Sara bakoze iyo mihati yose kugira ngo bategure kandi bagabure amafunguro, zirikana uko Aburahamu yari yabanje kubyerekezaho agira ati “ahubwo bazane utuzi, mwoge ibirenge, muruhukire munsi y’igiti: kandi nanjye mbazanire utwo kurya, mwice isari; mubone kugenda: ubwo muje ku mugaragu [w]anyu” (Itangiriro 18:4, 5). Byaje kugaragara ko utwo yitaga “utwo kurya” ari ibiryo byiza bigizwe n’inyama z’ikimasa cy’umushishe kikiri gito, n’imitsima yiburungushuye kandi ikoze mu ifu nziza cyane, amavuta, hamwe n’amata—ayo akaba yari amafunguro akwiriye umwami. Ibyo bitwigisha iki? Mu gihe ducumbikiye umushyitsi, icy’ingenzi, cyangwa ikigomba kwitabwaho cyane, si ukumenya uburyo ibyo kurya cyangwa ibyo kunywa biri bube bihambaye, cyangwa imyidagaduro ihanitse iri butegurwe, n’ibindi n’ibindi. Kwakira abashyitsi ntibiterwa n’uko umuntu afite ubushobozi bwo kubona ibintu bihenze. Ibiri amambu, bishingiye ku kwita by’ukuri ku buryo abandi bamererwa neza no kwifuza kubagirira neza uko umuntu abishoboye kose. Umugani wa Bibiliya ugira uti “kugaburirwa imboga mu rukundo biruta ikimasa gishishe kigaburwa mu rwango,” kandi ibyo akaba ari na byo rufunguzo rw’umuco nyakuri wo kwakira abashyitsi.—Imigani 15:17.
16. Mu byo Aburahamu yakoreye abashyitsi, ni gute yerekanye ko yishimira iby’umwuka?
16 Ariko kandi, tugomba kuzirikana ko mu byo bakoraga byose, bibandaga ku by’umwuka. Aburahamu yatahuye mu buryo runaka, ko abo bashyitsi bari intumwa za Yehova. Ibyo bigaragarira mu magambo yababwiye agira ati “Databuja [“Yehova,” NW ] , niba nkugiriyeho umugisha, ndakwinginze, we kunyura ku mugaragu wawe.”a (Itangiriro 18:3; gereranya no Kuva 33:20.) Aburahamu ntiyari azi mbere y’igihe niba bari bamuzaniye ubutumwa, cyangwa se niba barigenderaga gusa. Aho kwita kuri ibyo, yishimiye ko imigambi ya Yehova yari isohoye. Abo bantu bari bahawe ubutumwa na Yehova. Iyo ashobora kugira icyo akora kugira ngo abibafashemo, byari kumushimisha. Yabonye ko abagaragu ba Yehova bakwiriye guhabwa ibyiza kurusha ibindi, kandi yashoboraga gutanga ibyiza bihuje n’imimerere yari arimo. Mu kubigenza atyo, hari kuboneka imigisha yo mu buryo bw’umwuka, ari kuri we cyangwa ku wundi muntu. Kubera izo mpamvu, Aburahamu na Sara bahawe imigisha myinshi, bitewe n’umuco wabo uzira uburyarya wo gucumbikira abashyitsi.—Itangiriro 18:9-15; 21:1, 2.
Ubwoko Burangwa n’Umuco wo Kwakira Abashyitsi
17. Ni iki Yehova yasabaga Abisirayeli ku byerekeye abanyamahanga n’abakeneye ubufasha babarimo?
17 Ishyanga ryakomotse kuri Aburahamu, ntiryagombaga kwibagirwa urugero rwe ruhebuje. Amategeko Yehova yahaye Abisirayeli, yari akubiyemo uburyo bwaringanijwe bwo kugaragariza abanyamahanga babarimo umuco wo kwakira abashyitsi. “Umunyamahanga ubasuhukiyemo ababere nka kavukire, umukunde nk’uko wikunda; kuko namwe mwari abasuhuke mu gihugu cya Egiputa: ndi Uwiteka Imana yanyu” (Abalewi 19:34). Ubwo bwoko bwagombaga kwita mu buryo bwihariye ku bakeneye gufashwa mu buryo bw’umubiri, no kutabarangarana uko bwishakiye. Mu gihe Yehova yabahaga imigisha bakabona umusaruro utubutse, mu gihe bakoraga iminsi mikuru bakagira ibyishimo, mu gihe babaga baruhuka imirimo yabo iruhije mu myaka y’Amasabato, hamwe no mu bindi bihe, ubwo bwoko bwagombaga kwibuka abatagira kivurira—abapfakazi, imfubyi, n’abasuhuke b’abanyamahanga.—Gutegeka 16:9-14; 24:19-21; 26:12, 13.
18. Ni gute umuco wo kwakira abashyitsi ari uw’ingenzi kugira ngo tubone ubutoni n’imigisha kuri Yehova?
18 Agaciro ko kugira neza, kugira ubuntu, no kugaragariza abandi umuco wo kwakira abashyitsi, cyane cyane tubigirira abakeneye ubufasha; gashobora kugaragarira mu buryo Yehova yagiye yifata ku Bisirayeli mu gihe babaga birengagije kugaragaza iyo mico. Yehova yagaragaje neza ko kugirira neza n’ubuntu abanyamahanga n’abandi bakennye, ari imwe mu mico ubwoko bwe busabwa kugaragaza kugira ngo bukomeze kubona imigisha ye (Zaburi 82:2, 3; Yesaya 1:17; Yeremiya 7:5-7; Ezekiyeli 22:7; Zekariya 7:10-12 [7:9-11 muri Biblia Yera]). Mu gihe abagize ishyanga bakoranaga umwete mu kwita kuri ibyo no ku zindi nshingano basabwaga gusohoza, bagubwaga neza kandi bakagira uburumbuke mu by’ubutunzi no mu by’umwuka. Mu gihe birundumuriraga mu gukurikirana inyungu za bwite kandi bakirengagiza kugaragariza abakeneye ubufasha iyo mico yo kugira neza, Yehova yarabibaryozaga, kandi ibyo byatumaga bagerwaho n’ibyago.—Gutegeka 27:19; 28:15, 45.
19. Ni iki tugomba kuzasuzuma?
19 Mbega ukuntu ari iby’ingenzi rero ko twakwisuzuma, tukareba niba mu mibereho yacu dukurikiza ibyo Yehova adutezeho muri ubwo buryo! Ibyo ni ko bikwiye kumera cyane cyane muri iki gihe, ubwo mu isi hari umwuka w’ubwikunde no kwirema ibice. Ni gute dushobora kugaragaza umuco wa Gikristo wo kwakira abashyitsi, mu isi irangwa n’amacakubiri? Iyo ni ingingo izasuzumwa mu gice gikurikira.
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
a Niba ukeneye ibisobanuro birenzeho kuri iyo ngingo, reba umutwe uvuga ngo “Mbese, Hari Uwigeze Abona Imana?” wasohotse mu igazeti y’Umunara w’Umurinzi wo ku itariki ya 15 Gicurasi 1988, ku ipaji ya 21-3.—Mu Gifaransa.
Mbese, Uribuka?
◻ Ni ibihe bisobanuro by’ijambo ryo muri Bibiliya ryahinduwemo “gucumbikira abashyitsi”?
◻ Ni mu buhe buryo Yehova atanga urugero rutunganye mu kugaragaza umuco wo kwakira abashyitsi?
◻ Ni mu rugero rungana iki Aburahamu yaranzweho umuco wo gucumbikira abashyitsi?
◻ Kuki abasenga by’ukuri bose bagomba ‘gushishikarira gucumbikira abashyitsi’?