Jya ureka amagambo ya Yesu agire icyo ahindura ku myifatire yawe
“Uwo Imana yatumye avuga amagambo y’Imana.”—YOH 3:34.
1, 2. Kuki dushobora kuvuga ko Ikibwiriza cya Yesu cyo ku Musozi cyari gishingiye ku ‘magambo y’Imana’?
HARI amasomo menshi y’ingirakamaro Yesu yigishije mu Kibwiriza cye cyo ku Musozi. Ibyo ntibyagombye kudutangaza, kubera ko ibyo Kristo yavugaga yabikomoraga kuri Yehova. Bibiliya yerekeje kuri Yesu igira iti “uwo Imana yatumye avuga amagambo y’Imana.”—Yoh 3:34-36.
2 Nubwo Yesu ashobora kuba yaratanze Ikibwiriza cye cyo ku Musozi mu minota itageze kuri 30, yasubiyemo amagambo aboneka mu bitabo umunani byo mu Byanditswe bya Giheburayo incuro 21. Ku bw’ibyo, icyo Kibwiriza cyari gishingiye ku ‘magambo y’Imana’ mu buryo budasubirwaho. Nimucyo noneho dusuzume uko twashyira mu bikorwa bimwe mu bintu byinshi by’agaciro katagereranywa, biboneka muri iyo disikuru Umwana w’Imana ukundwa yatanganye ubuhanga.
‘Banza wikiranure n’umuvandimwe wawe’
3. Ni iyihe nama Yesu yahaye abigishwa be amaze kubaha umuburo urebana n’ingaruka mbi zabaho umuntu akomeje kurakara?
3 Kubera ko turi Abakristo, turishimye kandi turi abanyamahoro kuko dufite umwuka wera w’Imana, kandi mu mbuto zawo hakaba harimo ibyishimo n’amahoro (Gal 5:22, 23). Yesu ntiyifuzaga ko abigishwa be babura amahoro n’ibyishimo byabarangaga. Ku bw’ibyo, yabahaye umuburo urebana n’ingaruka zabaho umuntu akomeje kurakara, ndetse zikaba zateza urupfu. (Soma muri Matayo 5:21, 22.) Hanyuma yagize ati “ku bw’ibyo rero, niba ujyanye ituro ryawe ku gicaniro, wagerayo ukibuka ko hari icyo umuvandimwe wawe akurega, siga ituro ryawe imbere y’igicaniro maze ugende ubanze wikiranure n’umuvandimwe wawe, hanyuma nugaruka ubone gutura ituro ryawe.”—Mat 5:23, 24.
4, 5. (a) Ni irihe ‘turo’ Yesu yerekezagaho mu magambo yavuze aboneka muri Matayo 5:23, 24? (b) Kwikiranura n’umuvandimwe twakoshereje, ni iby’ingenzi mu rugero rungana iki?
4 “Ituro” Yesu yavugaga ryari ituro iryo ari ryo ryose ryaturwaga mu rusengero i Yerusalemu. Urugero, ibitambo by’amatungo byari iby’ingenzi kuko icyo gihe byari kimwe mu byari bigize gahunda yo gusenga Yehova y’abagize ubwoko bwe. Ariko kandi, Yesu yatsindagirije ikintu cy’ingenzi kurushaho, ari cyo kwikiranura n’umuvandimwe wacu twakoshereje mbere yo gutura Imana ituro.
5 Imvugo ngo “wikiranure” isobanura ‘kwiyunga.’ Ku bw’ibyo se, ni iki ayo magambo ya Yesu ashobora kutwigisha? Nta gushidikanya, atwigisha ko imishyikirano tugirana n’abandi igira ingaruka ku mishyikirano dufitanye na Yehova (1Yoh 4:20). Koko rero, amaturo yaturwaga Imana mu bihe bya kera, nta cyo yabaga avuze mu gihe uwayaturaga yabaga adafata abandi uko bikwiriye.—Soma muri Mika 6:6-8.
Kwicisha bugufi ni ngombwa
6, 7. Kuki kwicisha bugufi ari ngombwa mu gihe twihatira kongera kugirana imishyikirano irangwa n’amahoro n’umuvandimwe twakoshereje?
6 Kwikiranura n’umuvandimwe twakoshereje, bishobora kugaragaza niba twicisha bugufi cyangwa tuticisha bugufi. Abantu bicisha bugufi ntibaterana amagambo cyangwa ngo bahangane n’abo bahuje ukwizera kugira ngo bakunde bagaragaze ko ari bo bari mu kuri. Ibyo bishobora gutuma habaho imimerere itari myiza, imeze nk’iyigeze kubaho hagati y’Abakristo bo mu itorero ry’i Korinto ya kera. Ku bihereranye n’iyo mimerere barimo, intumwa Pawulo yababwiye amagambo yari kubafasha gutekereza agira ati “ibyo bigaragaza ko mwatsinzwe rwose, kubona muregana mu nkiko! Ahubwo se kuki mutakwemera kurenganywa? Kuki se mutakwemera kuriganywa?”—1 Kor 6:7.
7 Yesu ntiyavuze ko twagombye gusanga umuvandimwe wacu tugamije gusa kumwemeza ko turi mu kuri naho we akaba ari mu makosa. Intego yacu yagombye kuba iyo gutuma twongera kugirana imishyikirano irangwa n’amahoro. Kugira ngo twikiranure n’uwo dufitanye ikibazo, tugomba kugaragaza ibyiyumvo byacu nta buryarya. Tugomba nanone kwemera ko mugenzi wacu yababajwe n’ibyabaye. Nta gushidikanya kandi ko niba twarakosheje, tuzasaba imbabazi twicishije bugufi.
“Niba ijisho ryawe ry’iburyo rikubera igisitaza”
8. Vuga muri make ibikubiye mu magambo ya Yesu ari muri Matayo 5:29, 30.
8 Mu Kibwiriza cya Yesu cyo ku Musozi, yatanze inama irangwa n’ubwenge ku birebana no kuba indakemwa mu by’umuco. Yari azi ko ingingo z’umubiri wacu udatunganye zishobora kuduteza akaga. Ku bw’ibyo, yagize ati “niba ijisho ryawe ry’iburyo rikubera igisitaza, rinogore maze urijugunye kure. Kuko icyarushaho kukubera cyiza ari uko watakaza rumwe mu ngingo zawe, aho kugira ngo umubiri wawe wose ujugunywe muri Gehinomu. Nanone niba ukuboko kwawe kw’iburyo kukubera igisitaza, uguce maze ukujugunye kure yawe. Kuko icyarushaho kukubera cyiza ari uko watakaza rumwe mu ngingo zawe, aho kugira ngo umubiri wawe wose ushyirwe muri Gehinomu.”—Mat 5:29, 30.
9. Ni gute “ijisho” ryacu cyangwa “ukuboko” kwacu bishobora kutubera “igisitaza”?
9 “Ijisho” Yesu yavugaga rigereranya ubushobozi dufite bwo kwerekeza ibitekerezo byacu ku kintu runaka, naho “ukuboko” kukagereranya ibyo dukora twifashishije amaboko yacu. Turamutse tutitonze, izo ngingo z’umubiri zishobora kutubera “igisitaza,” maze zigatuma tudakomeza ‘kugendana n’Imana’ (Itang 5:22; 6:9). Ku bw’ibyo, mu gihe duhuye n’ikigeragezo gishobora gutuma tutumvira Yehova, ni ngombwa ko tugira icyo dukora tutajenjetse, mbese mu buryo bw’ikigereranyo bigasa n’aho tunogoye ijisho ryacu cyangwa duciye ukuboko kwacu.
10, 11. Ni iki cyadufasha kwirinda ubusambanyi?
10 Twakora iki kugira ngo twirinde guhanga amaso yacu ku bintu birangwa n’ubwiyandarike? Yobu watinyaga Imana, yagize ati “nasezeranye n’amaso yanjye, none se nabasha nte kwifuza umukobwa?” (Yobu 31:1). Yobu yari umugabo washatse wari wariyemeje kutarenga ku mategeko y’Imana arebana n’umuco. Uko ni ko natwe twagombye kubigenza, twaba twarashatse cyangwa tutarashaka. Kugira ngo twirinde ubusambanyi, ni ngombwa ko tuyoborwa n’umwuka wera w’Imana, wo utuma abantu bakunda Imana bagira umuco wo kumenya kwifata.—Gal 5:22-25.
11 Kugira ngo twirinde ubusambanyi, byaba byiza twibajije tuti ‘ese njya nirekura maze nkareba amashusho y’ubwiyandarike atuma ngira irari ry’ibitsina aboneka mu bitabo, kuri televiziyo cyangwa kuri interineti?’ Nimucyo nanone twibuke amagambo umwigishwa Yakobo yavuze agira ati “umuntu wese ageragezwa iyo arehejwe n’irari rye rimushukashuka. Hanyuma iryo rari iyo rimaze gutwita, ribyara icyaha, icyaha na cyo iyo kimaze gusohozwa, kizana urupfu” (Yak 1:14, 15). Mu by’ukuri, niba umuntu wiyeguriye Imana ‘akomeza kwitegereza’ umuntu badahuje igitsina, akifuza kugirana na we ibikorwa by’ubwiyandarike, aba agomba kugira ihinduka rikomeye ryagereranywa no kunogora ijisho rye maze akarijugunya kure.—Soma muri Matayo 5:27, 28.
12. Ni iyihe nama Pawulo yatanze yadufasha kurwanya irari ry’ubwiyandarike?
12 Kubera ko imikoreshereze mibi y’amaboko yacu ishobora gutuma twica amategeko ya Yehova arebana n’iby’umuco, tugomba kwiyemeza tumaramaje gukomeza kutandura mu by’umuco. Ku bw’ibyo, twagombye kumvira inama ya Pawulo igira iti “mwice ingingo z’imibiri yanyu zo ku isi ku birebana n’ubusambanyi, ibikorwa by’umwanda, irari ry’ibitsina, ibyifuzo byangiza no kurarikira, ari byo gusenga ibigirwamana” (Kolo 3:5). Ijambo ngo “mwice” ritsindagiriza ukuntu twagombye gufata ingamba zikomeye kugira ngo turwanye irari ry’umubiri ry’ubwiyandarike.
13, 14. Kuki ari iby’ingenzi cyane ko twirinda ibitekerezo n’ibikorwa by’ubwiyandarike?
13 Umuntu ashobora kwemera ko bamubaga bakamuca urugingo rw’umubiri, kugira ngo arokore ubuzima bwe. ‘Kujugunya kure’ ijisho ryacu n’ukuboko kwacu mu buryo bw’ikigereranyo, ni iby’ingenzi cyane kuri twe kugira ngo twirinde ibitekerezo n’ibikorwa by’ubwiyandarike bishobora gutuma dutakaza ubuzima bwacu bwo mu buryo bw’umwuka. Gukomeza kutandura mu bwenge, mu by’umuco no mu buryo bw’umwuka, ni bwo buryo bwonyine bwo kurokoka irimbuka ry’iteka rigereranywa na Gehinomu.
14 Kubera ko twarazwe icyaha no kudatungana, gukomeza kuba abantu batanduye mu by’umuco bidusaba gushyiraho imihati. Pawulo yagize ati “umubiri wanjye nywukubita ibipfunsi kandi nkawutegeka nk’uko umuntu ategeka imbata, kugira ngo nimara kubwiriza abandi, nanjye ubwanjye ntagaragara ko mu buryo runaka ntemewe” (1 Kor 9:27). Ku bw’ibyo, nimucyo twiyemeze kumvira inama Yesu yatanze irebana no kutandura mu by’umuco, maze ntituzigere na rimwe twemera gukora ibintu bigaragaza ko tudashimira ku bw’igitambo cye cy’incungu.—Mat 20:28; Heb 6:4-6.
“Mugire akamenyero ko gutanga”
15, 16. (a) Ni gute Yesu yatanze urugero mu bihereranye no gutanga? (b) Amagambo ya Yesu ari muri Luka 6:38 asobanura iki?
15 Amagambo ya Yesu n’urugero ruhebuje yatanze, byimakaza umwuka wo gutanga. Yagaragaje ubuntu bwinshi aza ku isi ku bw’inyungu z’abantu badatunganye. (Soma mu 2 Bakorinto 8:9.) Yesu yemeye abikunze kureka ikuzo ryo mu ijuru kugira ngo abe umuntu, kandi apfira abantu b’abanyabyaha, bamwe muri bo bakaba bari guhabwa ubutunzi bwo kuraganwa na we Ubwami mu ijuru (Rom 8:16, 17). Nanone kandi, Yesu yateye abantu inkunga yo kugira ubuntu agira ati
16 “Mugire akamenyero ko gutanga, namwe muzahabwa. Bazabasukira mu binyita by’imyenda yanyu urugero rukwiriye, rutsindagiye, rucugushije kandi rusesekaye. Kuko urugero mugeramo ari rwo namwe bazabagereramo” (Luka 6:38). ‘Gusuka mu binyita by’imyenda,’ byerekeza ku kamenyero abacuruzi bamwe na bamwe bari bafite ko gushyira ibyo umuguzi yabaga yaguze mu mwitero yabaga yambaye. Uwo muguzi yakubaga umwitero we, akawuhambiriza umushumi yabaga akenyeje, ukamera nk’umufuka wo gutwaramo ibintu. Gutanga tutitangiriye itama bishobora gutuma twiturwa byinshi, wenda mu gihe hari ibyo dukeneye.—Umubw 11:2.
17. Ni gute Yehova yatanze urugero ruhebuje mu bihereranye no gutanga, kandi se ni ibihe bintu dushobora gutanga bigatuma tugira ibyishimo?
17 Yehova akunda abantu batanga batitangiriye itama, kandi arabagororera. We ubwe yatanze urugero ruhebuje igihe yatangaga Umwana we w’ikinege “kugira ngo umwizera wese atarimbuka, ahubwo abone ubuzima bw’iteka” (Yoh 3:16). Pawulo yaranditse ati “ubiba byinshi na we azasarura byinshi. Buri wese akore nk’uko yabyiyemeje mu mutima we, atagononwa cyangwa asa n’ushyizweho agahato, kuko Imana ikunda utanga yishimye” (2 Kor 9:6, 7). Nta gushidikanya ko nidukoresha igihe cyacu, imbaraga zacu n’ibyo dutunze kugira ngo duteze imbere ugusenga k’ukuri, bizatuma tugira ibyishimo, kandi tukabona ingororano nyinshi.—Soma mu Migani 19:17 no muri Luka 16:9.
“Ntukavuze impanda”
18. Ni ibihe bintu dushobora gukora bigatuma Data wo mu ijuru ataduha ‘ingororano’?
18 “Mwirinde cyane mudakorera ibyo gukiranuka kwanyu imbere y’abantu kugira ngo babarebe; naho ubundi nta ngororano So wo mu ijuru yazabaha” (Mat 6:1). Igihe Yesu yavugaga “ibyo gukiranuka,” yashakaga kuvuga imyifatire ihuje n’ibyo Imana ishaka. Ntiyashakaga kuvuga ko ibikorwa birangwa no kubaha Imana bitagombye na rimwe gukorerwa mu ruhame, kubera ko yari yabwiye abigishwa be ko ‘bajya bareka umucyo wabo ukamurikira abantu’ (Mat 5:14-16). Ariko “nta ngororano” Data wo mu ijuru azaduha nidukora ibintu kugira ngo abantu ‘baturebe’ kandi badushimagize, nk’uko bigenda ku bakinnyi bakina ikinamico. Niba dukora ibintu kubera izo mpamvu, ntituzagirana imishyikirano ya bugufi n’Imana, cyangwa ngo tubone imigisha y’iteka ubutegetsi bw’Ubwami buzazana.
19, 20. (a) Yesu yashakaga kuvuga iki ubwo yamaganaga ibyo ‘kuvuza impanda’ mu gihe umuntu agiye kugira ‘icyo aha umukene’? (b) Ni gute tutareka ngo ukuboko kw’ibumoso kumenye icyo ukw’iburyo gukora?
19 Niba dufite imyifatire ikwiriye, tuzumvira inama Yesu yatanze agira ati “ku bw’ibyo rero, nugira icyo uha umukene, ntukavuze impanda nk’uko indyarya zibigenza mu masinagogi no mu mayira, kugira ngo abantu bazihimbaze. Ndababwira ukuri yuko baba bamaze guhabwa ingororano yabo yose” (Mat 6:2). Yesu n’intumwa ze bari bafite agasanduku bakoreshaga bafasha abakene (Yoh 12:5-8; 13:29). Kubera ko igikorwa cyo gufasha abakene kitabanzirizwaga no kuvuza impanda, biragaragara ko Yesu yakoresheje imvugo ikabiriza igihe yavuga ko tutagombye ‘kuvuza impanda’ mu gihe tugiye ‘kugira icyo duha umukene.’ Ntitwagombye kumenyekanisha ko hari uwo twafashije, nk’uko Abafarisayo b’Abayahudi babigenzaga. Yesu yabise indyarya kubera ko bamamazaga “mu masinagogi no mu mayira” impano babaga batanze zo gufasha abakene. Izo ndyarya zabaga ‘zamaze guhabwa ingororano yazo yose.’ Ingororano bari kubona yari ugushimwa n’abantu, wenda nanone bakicarana n’abigisha bazwi cyane mu myanya y’imbere mu masinagogi, kuko Yehova we nta cyo yari kubihera (Mat 23:6). Ariko se ni gute abigishwa ba Yesu bo bari kujya babigenza? Yesu yarababwiye, kandi natwe biratureba, ati
20 “Ariko wowe nugira icyo uha umukene, ukuboko kwawe kw’ibumoso ntikukamenye icyo ukuboko kwawe kw’iburyo gukoze, kugira ngo icyo wahaye umukene kibe ibanga; ni bwo So wo mu ijuru ureba ari ahiherereye azakwitura” (Mat 6:3, 4). Ubusanzwe amaboko yacu arakorana. Ku bw’ibyo, kutareka ngo ukuboko kwawe kw’ibumoso kumenye icyo ukw’iburyo gukora, bisobanura ko tutagomba gutangaza ibikorwa by’ineza dukorera abandi, haba no kubimenyesha abantu batwegereye nk’uko ukuboko kw’iburyo kwegereye ukw’ibumoso.
21. Ingororano ‘ureba ari ahiherereye’ aduha ikubiyemo iki?
21 Nitutarata ibyo dufashisha abandi, ibyo ‘duha abakene’ bizaba ibanga. Icyo gihe, Data wo mu ijuru “ureba ari ahiherereye” azatwitura. Dukurikije uko abantu babibona, Data wo mu ijuru ari “ahiherereye,” kubera ko badashobora kumubona (Yoh 1:18). Ingororano ureba “ari ahiherereye” aduha zikubiyemo imishyikirano ya bugufi Yehova yemera ko tugirana, kuba atubabarira ibyaha byacu no kuba azaduha ubuzima bw’iteka (Imig 3:32; Yoh 17:3; Efe 1:7). Ibyo bintu ni byiza cyane kuruta gushimagizwa n’abantu!
Ni amagambo y’agaciro kenshi tugomba kwishimira cyane
22, 23. Kuki twagombye guha agaciro amagambo ya Yesu?
22 Nta gushidikanya ko Ikibwiriza cyo ku Musozi gikubiyemo amagambo y’agaciro kenshi ashobora gutuma tugira ibyishimo nubwo turi muri iyi si ivurunganye. Koko rero, tuzagira ibyishimo niba duha agaciro amagambo ya Yesu, kandi tukemera ko atuma imyifatire yacu n’imibereho yacu birushaho kuba byiza.
23 Buri muntu wese “wumva” ibyo Yesu yigishije kandi ‘akabikurikiza,’ azabona imigisha. (Soma muri Matayo 7:24, 25.) Bityo rero, nimucyo twiyemeze gushyira mu bikorwa inama Yesu yatanze. Tuzasuzuma ibindi bintu bikubiye mu byo yavuze mu Kibwiriza cye cyo ku Musozi mu gice cya nyuma kigize uru ruhererekane.
Ni gute wasubiza?
• Kuki ari iby’ingenzi ko twikiranura n’umuvandimwe twakoshereje?
• Ni gute twakwirinda ko “ijisho [ryacu] ry’iburyo” ritubera ikigusha?
• Ni iyihe myitwarire twagombye kugira mu birebana no gutanga?
[Ifoto yo ku ipaji ya 11]
Mbega ukuntu ari byiza ko ‘twikiranura’ na mugenzi wacu duhuje ukwizera twakoshereje!
[Amafoto yo ku ipaji ya 12 n’iya 13]
Yehova aha imigisha abantu batanga batitangiriye itama