Yobu
31 “Nagiranye isezerano n’amaso yanjye.+
Ubwo rero sinshobora kureba umukobwa ngo mwifuze.+
2 None se ndamutse ndenze kuri iryo sezerano, Imana yo mu ijuru yambona ite?
Ni uwuhe murage nahabwa n’Ishoborabyose iri hejuru?
5 Ese nigeze mbeshya?
Ese hari umuntu nigeze mpemukira?+
7 Niba nararetse gukora ibikwiriye,+
Maze ngatekereza ibintu bibi bitewe n’ibyo nabonye,*+
Cyangwa ngakora ibikorwa bibi,*
8 Nzahinge imyaka iribwe n’abandi,+
Kandi ibyo nateye birandurwe.*
9 Niba narararikiye undi mugore,+
Ngahora nshakisha uko nakwigarurira umugore wa mugenzi wanjye,+
10 Umugore wanjye azasye ibinyampeke abisera undi mugabo,
Kandi azagirane imibonano mpuzabitsina n’abandi bagabo.+
11 Iyo yaba ari imyitwarire iteye isoni,
Kandi ryaba ari ikosa naba nkwiriye guhanirwa n’abacamanza.+
12 Iyo myitwarire yaba imeze nk’umuriro utwika ibintu bigashiraho,+
Ukarimbura n’ibyo ntunze byose bigashira.
13 Niba narirengagije urubanza rw’umugaragu wanjye
Cyangwa umuja wanjye igihe twabaga dufitanye ikibazo,*
Kandi se ibimbajije nayisubiza iki?+
15 Ese Imana yandemeye mu nda ya mama si na Yo yamuremye?+
Kandi se si Yo yaturemye ikadushyira mu nda za ba mama?+
16 Niba narimaga abakene ibyo bifuza,+
Cyangwa ngatuma abapfakazi bababara,+
17 Niba nararyaga njyenyine,
Simpe imfubyi,+
18 (Kandi mu by’ukuri imfubyi zakuriye iruhande rwanjye narazifataga nk’abana banjye,
Kandi ngafasha abapfakazi kuva nkiri muto),
19 Niba narabonye uwishwe n’imbeho bitewe no kubura imyenda,
Cyangwa umukene udafite icyo yiyorosa,+
20 Niba uwo muntu ataransabiye umugisha,+
Bitewe n’uko ubwoya bwavuye ku ntama zanjye bwatumye ashira imbeho,
21 Niba narabonye imfubyi+ mu marembo y’umujyi+ ikeneye ko nyifasha,
Maze nkayitera ubwoba nkayirukana,
22 Ukuboko kwanjye kuzatandukane n’urutugu,
Kandi kuzavunikire mu nkokora.
23 Ariko nta kintu na kimwe muri ibyo byose nakoze kubera ko natinyaga ko ibyago bituruka ku Mana byangeraho,
Kandi iyo mbikora sinari gutinyuka kuyigera imbere.
25 Niba narashimishwaga n’uko ubutunzi bwanjye ari bwinshi,+
Ngashimishwa n’ibintu byinshi nagezeho,+
26 Niba narabonaga izuba rirashe,
Cyangwa ukwezi kugenda kurabagirana,+
27 Maze umutima wanjye ukanyobya,
Nkabisenga,+
28 Ibyo na byo byaba ari ikosa nkwiriye guhanirwa n’abacamanza,
Kuko naba nihakanye Imana y’ukuri yo mu ijuru.
29 Ese nigeze nishimira ko umuntu unyanga agerwaho n’ibyago,+
Cyangwa ngo nezezwe n’uko ibibi bimugezeho?
31 Ese abantu bo mu rugo rwanjye ntibakundaga kuvuga bati:
‘Abantu bose baje kwa Yobu bajye barya bahage?’+
32 Nta munyamahanga wararaga hanze.+
Abahisi n’abagenzi buri gihe bahabwaga ikaze iwanjye.
33 Ese nigeze mpisha ibyaha byanjye nk’uko abandi babigenza,+
Cyangwa ngo mpishe amakosa yanjye ngo abandi batayamenya?
34 Ese nigeze ntinya abantu,
Cyangwa ngo nterwe ubwoba n’uko indi miryango yansuzugura?
Ese nigeze ngira ubwoba ngaceceka, maze nkigumira mu rugo?
Iyaba Ishoborabyose yansubizaga!+
Icyampa undega agakora inyandiko y’ibintu byose anshinja.
36 Iyo nyandiko nayitwara ku rutugu nta cyo ntinya,
Nkayambara ku mutwe nk’ikamba ryiza cyane.
37 Nabwira Imana ibikorwa byanjye byose,
Nkayegera nta bwoba mfite meze nk’umwana w’umwami.
38 Niba naratwaye imirima y’abandi maze bagatabaza bandega,
N’abaciye imigende* yayo bakarira bitewe nanjye.
39 Niba narariye imbuto zo muri iyo mirima ntatanze amafaranga,+
Kandi ngatuma ba nyirayo bagira agahinda,+
40 Iyo mirima izameremo amahwa aho kumeramo ingano,
Kandi imeremo ibyatsi bibi* aho kumeramo ingano zitwa sayiri.”
Amagambo ya Yobu arangiriye aha.