Ibibazo by’abasomyi
Mu isengesho ntangarugero Yesu yavuze, yaba yarashakaga kumvikanisha ko ibyo Imana ishaka byakorwaga mu ijuru n’ubwo abamarayika babi bari batarirukanwa mu ijuru?
Nk’uko byanditse muri Matayo 6:10, Yesu yaravuze ati “Ubwami bwawe buze, ibyo ushaka bibeho mu isi, nk’uko biba mu ijuru.” Icyo cyifuzo gishobora kumvikana mu buryo bubiri. Ubwa mbere, gishobora kumvikana nk’aho Yesu yasabaga ko ibyo Imana ishaka byakorwa mu isi nk’uko byari bisanzwe bikorwa mu ijuru. Ubwa kabiri, gishobora kumvikana nk’aho ari icyifuzo cy’uko ibyo Imana ishaka byakorwa mu buryo bwuzuye mu ijuru no mu isi.a Ibisobanuro by’amagambo abanza Yesu yavuze agira ati “Ubwami bwawe buze,” bigaragaza ko uburyo bwa kabiri ari bwo burushijeho kuba buhuje n’Ibyanditswe. Kandi bigaragaza imimerere yariho ubwo Yesu yari ku isi ndetse n’igihe kirekire cyari kuzakurikiraho. Mu buhe buryo?
Igitabo cy’Ibyahishuwe kivuga ku ngaruka ebyiri zitandukanye zari kubaho Ubwami bw’Imana bukimara kwima mu ijuru. Ingaruka ya mbere yagombaga kuba mu ijuru ubwaho, iya kabiri ikaba ku isi. Mu Byahishuwe 12:7-9, 12 hagira hati “mu ijuru habaho intambara. Mikayeli n’abamarayika be batabarira kurwanya cya kiyoka, ikiyoka kirwanana n’abamarayika bacyo. Ntibanesha kandi mu ijuru ahabo ntihaba hakiboneka. Cya kiyoka kinini kiracibwa, ari cyo ya nzoka ya kera yitwa Umwanzi na Satani, ari cyo kiyobya abari mu isi bose. Nuko kijugunywa mu isi, abamarayika bacyo bajugunyanwa na cyo. Nuko rero wa juru we namwe abaribamo nimwishime. Naho wowe wa si we, nawe wa nyanja we, mugushije ishyano kuko Satani yabamanukiye afite umujinya mwinshi, azi yuko afite igihe gito.”
Kwirukanwa kwa Satani n’abadayimoni be mu ijuru nyuma y’umwaka wa 1914 byatumye ibiremwa byose byo mu buryo bw’umwuka byari byarigometse bivanwa mu ijuru, bituma abana ba Yehova bari bagizwe n’abamarayika bakomeje kuba indahemuka bishima cyane, abo bakaba bagize igice kinini cy’ibiremwa byo mu buryo bw’umwuka (Yobu 1:6-12; 2:1-7; Ibyahishuwe 12:10). Ku bw’ibyo, ibyo Yesu yasabaga mu isengesho rye ntangarugero bireba ijuru, byarasohoye. Abagumye mu ijuru bose bari indahemuka kuri Yehova kandi bagandukiraga ubutegetsi bwe bw’ikirenga mu buryo bwuzuye.
Icyakora ni ngombwa no kumenya ko na mbere y’ibyo, igihe abamarayika babi bari bagishobora kujya mu ijuru, bari baraciwe mu muryango w’Imana kandi bari barashyiriweho imipaka igaragara batashoboraga kurenga. Urugero, muri Yuda 6 hagaragaza ko mu kinyejana cya mbere I.C., abo bamarayika babi bari baramaze gushyirwa ‘mu minyururu idashira no mu mwijima w’icuraburindi [wo mu buryo bw’umwuka] kugira ngo bacirwe ho iteka ku munsi ukomeye.’ Mu buryo nk’ubwo, muri 2 Petero 2:4 havuga ko ‘Imana itababariye abamarayika bakoze icyaha ahubwo [ko] yabajugunye mu mworera [bacishijwe bugufi cyane], ikababohesha iminyururu y’umwijima [wo mu buryo bw’umwuka] ngo barindirwe gucirwa ho iteka.’b
Mu buryo butandukanye cyane n’imimerere yo gucibwa babagamo bakiri mu ijuru, abamarayika babi bagize ububasha bukomeye ku isi. Mu by’ukuri, Ijambo ry’Imana ryita Satani “umutware w’ab’iyi si,” n’abadayimoni rikabita “abategeka iyi si y’umwijima” (Yohana 12:31; Abefeso 6:11, 12; 1 Yohana 5:19). Kubera ubutware Umwanzi afite, yashoboraga guha Yesu “ubwami bwo mu isi bwose n’ubwiza bwabwo” kugira ngo akunde amuramye (Matayo 4:8, 9). Biragaragara rero ko ku birebana n’isi, ukuza k’Ubwami bw’Imana kuzatuma habaho ihinduka rikomeye.
Ukuza k’Ubwami bw’Imana hano ku isi kuzatuma habaho isi nshya. Ubwo Bwami buzamenagura ubutegetsi bw’abantu bwose maze bube ari bwo butegeka isi bwonyine. Muri icyo gihe kandi, abantu bubaha Imana bazaba abaturage b’ubwo Bwami ni bo bazaba bagize “isi nshya” (2 Petero 3:13; Daniyeli 2:44). Ubwo Bwami buzakiza icyaha abantu bubaha Imana kandi amaherezo buzahindura isi yose paradizo; muri ubwo buryo bukureho ikintu cyose cyaranze ubutegetsi bwa Satani.—Abaroma 8:20, 21; Ibyahishuwe 19:17-21.
Imyaka igihumbi nirangira, igihe Ubwami bwa Kimesiya buzaba bumaze gusohoza icyo Imana yashakaga ko bukora, “Umwana w’Imana ubwe aziyegurira Iyamweguriye byose kugira ngo Imana ibe byose kuri bose” (1 Abakorinto 15:28). Ubwo ni bwo hazabaho ikigeragezo cya nyuma. Nyuma yacyo Satani, abadayimoni be hamwe ndetse n’abantu abo ari bo bose bazaba bayobejwe bakigomeka, bazarimburirwa burundu mu “rupfu rwa kabiri” (Ibyahishuwe 20:7-15). Nyuma y’ibyo, ibiremwa byose bifite ubwenge byo mu ijuru no ku isi bizishimira iteka ryose kugandukira ubutware bw’ikirenga bwa Yehova bwuje urukundo. Uko ni ko amagambo yo mu isengesho ntangarugero rya Yesu azaba asohoye mu buryo bwuzuye mu isi no mu ijuru.—1 Yohana 4:8.
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
a Bibiliya yitwa The Bible—An American Translation, ihindura iki gice cy’isengesho ntangarugero rya Yesu ngo “Ubwami bwawe buze! Ibyo ushaka bibeho mu ijuru ndetse no mu isi.”—Matayo 6:10.
b Intumwa Petero yagereranyije iyo mimerere yo gucibwa mu buryo bw’umwuka no kuba mu “nzu y’imbohe.” Icyakora, ntiyashakaga kuvuga ko ari ho “ikuzimu” aho abadayimoni bari kuzajugunywa mu gihe cy’imyaka igihumbi.—1 Petero 3:19, 20; Luka 8:30, 31; Ibyahishuwe 20:1-3.