Irinde kureba ibitagira umumaro
“Ukebukishe amaso yanjye ye kureba ibitagira umumaro, unzurire mu nzira zawe.”—ZAB 119:37.
1. Kureba ni iby’agaciro mu rugero rungana iki?
MBEGA ukuntu kureba bifite agaciro kenshi! Ni byo bituma dusobanukirwa ibintu bidukikije, ni ukuvuga uko bingana hamwe n’amabara yabyo. Kureba bituma tumenya incuti nziza cyangwa ibintu byaduteza akaga. Kureba bituma tumenya ubwiza bw’ibintu, tukishimira ibyaremwe, kandi tukabona ibintu bitwemeza ko Imana iriho kandi ko ifite ikuzo (Zab 8:4, 5; 19:2, 3; 104:24; Rom 1:20). Nanone kandi, kubera ko kureba ari umuyoboro w’ingenzi cyane ukorana n’ubwenge, bigira uruhare runini mu gutuma tumenya Yehova kandi tukarushaho kumwizera.—Yos 1:8; Zab 1:2, 3.
2. Kuki twagombye kuba maso mu birebana n’ibyo tureba, kandi se ni iki twakwigira ku isengesho rivuye ku mutima ry’umwanditsi wa zaburi?
2 Ariko kandi, ibyo tureba bishobora no kutwangiza. Ibyo tureba bifitanye isano ya bugufi n’ibyo dutekereza, ku buryo bishobora kubyutsa irari n’ibyifuzo runaka mu mutima wacu, cyangwa bigatuma birushaho gushinga imizi. Nanone kandi, kuba turi muri iyi si ya Satani yononekaye kandi iharanira kwinezeza, tugoswe n’amashusho menshi hamwe na poropagande bishobora kutuyobya mu buryo bworoshye, kabone niyo twaba tubitereyeho akajisho gusa (1 Yoh 5:19). Ntibitangaje rero kuba umwanditsi wa zaburi yaringinze Imana agira ati “ukebukishe amaso yanjye ye kureba ibitagira umumaro, unzurire mu nzira zawe.”—Zab 119:37.
Uko amaso yacu ashobora kutuyobya
3-5. Ni izihe nkuru zo muri Bibiliya zigaragaza akaga gaterwa no kwemera ko amaso yacu atuma turarikira?
3 Reka dusuzume ibyabaye ku mugore wa mbere Eva. Satani yemeje uwo mugore ko kurya ku ‘giti cy’ubwenge bumenyesha icyiza n’ikibi’ byari gutuma amaso ye ‘ahweza.’ Eva ashobora kuba yarashishikajwe no kumva ko amaso ye yari ‘guhweza.’ Igihe ‘yabonaga ko icyo giti gifite ibyokurya byiza, kandi ko ari icy’igikundiro,’ yarushijeho kwifuza kurya imbuto zacyo nubwo cyari cyarabuzanyijwe. Kuba Eva yararebye icyo giti akacyifuza cyane, byatumye arenga ku itegeko ry’Imana. Umugabo we Adamu, na we ntiyumviye Yehova, kandi ibyo byagize ingaruka ku bantu bose.—Itang 2:17; 3:2-6; Rom 5:12; Yak 1:14, 15.
4 Mu gihe cya Nowa, hari abamarayika bakuruwe n’ibyo babonye. Bibiliya igira icyo ibavugaho mu Itangiriro 6:2, igira iti “abana b’Imana bareba abakobwa b’abantu ari beza, barongoramo abo batoranyije bose.” Kuba abo bamarayika b’ibyigomeke bararebye abo bakobwa b’abantu bakabararikira, byatumye bagira irari bataremanywe ryo kugirana imibonano mpuzabitsina n’abantu, maze ibyo bituma babyara abana b’abagome. Ibikorwa by’abantu babi b’icyo gihe byatumye abantu bose barimburwa, ukuyemo Nowa n’umuryango we.—Itang 6:4-7, 11, 12.
5 Hashize ibinyejana byinshi, Umwisirayeli witwaga Akani ‘yabonye’ bimwe mu bintu byari mu mugi wa Yeriko wari wafashwe, maze arabyiba. Imana yari yategetse ko ibintu byose byo muri uwo mugi byagombaga kurimburwa, uretse ibintu bimwe na bimwe byari gushyirwa mu bubiko bwa Yehova. Abisirayeli bari bahawe umuburo wo ‘kwirinda ikintu cyose cyagombaga kurimburwa, kugira ngo batifuza,’ maze bakagira ibyo bavana mu mugi. Igihe Akani yarengaga kuri iryo tegeko, abantu bo mu mugi wa Ayi batsinze Abisirayeli, kandi abenshi muri bo barishwe. Akani ntiyigeze yemera ko yibye, kugeza ubwo bamutahuye. Yaravuze ati ‘nabonye [ibintu] ndabyifuza mperako ndabyenda.’ Irari ry’amaso ni ryo ryatumye arimburanwa “n’ibyo yari afite byose.” (Yos 6:18, 19, gereranya na NW; 7:1-26.) Akani yifuje ibyo atari yemerewe.
Dukeneye kwicyaha
6, 7. Ni ayahe ‘mayeri’ Satani akunze gukoresha kugira ngo atugushe mu mutego, kandi se ni gute abamamaza ibicuruzwa bayakoresha?
6 Muri iki gihe, abantu bagwa mu mutego umeze nk’uwo Eva, abamarayika bigometse ndetse na Akani baguyemo. Mu ‘mayeri’ yose Satani akoresha kugira ngo ayobye abantu, “irari ry’amaso” ni ryo rifite imbaraga nyinshi kurusha andi mayeri yose (2 Kor 2:11; 1 Yoh 2:16). Abantu bo muri iki gihe bamamaza ibicuruzwa, bazi neza ko kuva kera abantu bakururwa n’ibyo bareba. Hari impuguke yo mu Burayi mu byo gushaka amasoko yagize iti “kureba ni byo bireshya [abantu] kurusha ibindi byose. Bitegeka ibindi byumviro byose, kandi bifite ubushobozi bwo gutuma abantu bakora ibinyuranye n’ibyo bari basanzwe bazi ko ari byiza.”
7 Ntibitangaje rero kuba abantu bamamaza baturundaho amashusho ateguranywe amayeri menshi kugira ngo adukurure, maze atume twifuza ibicuruzwa byabo, cyangwa ibindi bintu bakora. Umushakashatsi wo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika wasuzumye ukuntu kwamamaza bihindura ibitekerezo by’abantu, yaravuze ati “nta bwo biba bigamije kumenyesha abantu gusa, ahubwo ikintu cy’ingenzi kiba kigambiriwe ni ugutuma abareba amatangazo yo kwamamaza bishimira ibyo babona, hanyuma bakagira icyo bakora.” Amashusho abyutsa irari ry’ibitsina ni bumwe mu buryo bukunze gukoreshwa. Mbega ukuntu ari iby’ingenzi ko twiyemeza kugenzura ibyo tureba n’ibyo twuzuza mu mitima yacu!
8. Ni mu buhe buryo Bibiliya itsindagiriza ko tugomba kurinda amaso yacu?
8 Abakristo b’ukuri na bo, bashobora kugira irari ry’amaso n’iry’umubiri. Ku bw’ibyo rero, Ijambo ry’Imana ridutera inkunga yo kumenya kwifata mu birebana n’ibyo tureba, hamwe n’ibyo twifuza. (1 Kor 9:25, 27; soma muri 1 Yohana 2:15-17.) Umukiranutsi Yobu, yari azi ko kureba bifitanye isano ikomeye no kwifuza. Yaravuze ati “nasezeranye n’amaso yanjye, none se nabasha nte kwifuza umukobwa” (Yobu 31:1)? Uretse kuba Yobu yari yariyemeje kudakora ku mugore agamije kubyutsa irari ry’ibitsina, ntiyanemeraga ko igitekerezo nk’icyo kiza mu bwenge bwe. Yesu na we yatsindagirije ko tugomba kurinda ubwenge bwacu kugira ngo butanduzwa n’ibitekerezo by’ubwiyandarike, igihe yagiraga ati “umuntu wese ukomeza kwitegereza umugore kugeza ubwo amwifuza, aba amaze gusambana na we mu mutima we.”—Mat 5:28.
Ibintu bitagira umumaro tugomba kwirinda
9. (a) Kuki tugomba kwitonda mu gihe dukoresha interineti? (b) Ni izihe ngaruka zo kureba porunogarafiya, nubwo umuntu yayireba akanya gato?
9 Muri iyi si ya none, ‘gukomeza kwitegereza’ amashusho ya porunogarafiya, cyane cyane kuri interineti, bigenda birushaho kwiyongera. Ntidukeneye kwirirwa dushaka iyo miyoboro, iratwishakira. Mu buhe buryo? Hari igihe umuntu aba ari kuri interineti, maze akajya kubona akabona ifoto ibyutsa irari ry’ibitsina iraje. Hari n’igihe ushobora kubona ubutumwa kuri interineti kandi ukabona nta cyo butwaye, noneho wabufungura ugakubitana n’ishusho ya porunogarafiya ikozwe ku buryo kongera kuyifunga bigorana. Nubwo umuntu yaterera akajisho kuri iyo foto mbere yo kuyisiba, iba yamaze kujya mu bwenge bwe. Niyo umuntu yareba porunogarafiya akanya gato gusa, bishobora kumugiraho ingaruka zibabaje. Bishobora gutuma umuntu asigara afite umutimanama umucira urubanza, kandi agasigara arwana no guhanagura ayo mashusho y’ubwiyandarike aba yariyanditse mu bwenge bwe. Ikibabaje kurushaho, ni uko umuntu “ukomeza kureba” ayo mashusho abigambiriye aba agaragaza ko atarica irari ry’ibitsina.—Soma mu Befeso 5:3, 4, 12; Kolo 3:5, 6.
10. Kuki abana ari bo bibasirwa na porunogarafiya, kandi se kuyireba bishobora kubagiraho izihe ngaruka?
10 Kubera ko ubusanzwe abana bagira amatsiko, bashobora kureba porunogarafiya mu buryo bworoshye. Baramutse bayirebye, bishobora kugira ingaruka zimara igihe kirekire ku birebana n’uko babona imikoreshereze y’ibitsina. Hari raporo yagaragaje ko izo ngaruka zidakubiyemo gusa kuba abana bagira imyumvire idakwiriye ku birebana n’imikoreshereze y’ibitsina, ahubwo ko “binatuma gukomeza kugirana n’abandi imishyikirano myiza kandi irangwa n’urukundo bibagora. Ikindi kandi, iyo babonye abagore, bababonamo ibindi. Nanone kandi, bashobora kubatwa na porunogarafiya, ku buryo bishobora kubangamira imyigire yabo, ubucuti bagirana n’abandi ndetse n’imishyikirano bagirana n’abagize umuryango.” Uretse n’ibyo kandi, amaherezo bishobora no kuzagira ingaruka mu mishyikirano bazagirana n’abo bazashakana.
11. Tanga urugero rugaragaza akaga ko kureba porunogarafiya.
11 Hari umuvandimwe wibutse ibyamubayeho mbere yuko aba Umuhamya wagize ati “kureka porunogarafiya ni cyo kintu cyankomereye kuruta ibindi byose byari byarambase. Na n’ubu, njya kubona nkabona ayo mashusho agarutse mu bwenge, bitewe n’impumuro cyangwa umuzika numvise, ibyo mbona, cyangwa bigaterwa n’ibitekerezo bitari hamwe. Ni intambara ndwana buri munsi.” Igihe undi muvandimwe yari akiri umwana, yigeze guterera akajisho ku binyamakuru bya se byerekanaga porunogarafiya, ubwo ababyeyi be batari mu rugo. Yaranditse ati “mbega ingaruka zibabaje ayo mashusho yagize ku bwenge bwanjye nkiri muto! Nubwo hashize imyaka 25 ibyo bibaye, amwe muri ayo mashusho aracyaza mu bwenge bwanjye. Uko narwanya ayo mashusho kose, akomeza kuza. Ibyo bituma nkomeza kugira umutimanama uncira urubanza, nubwo nkora uko nshoboye kose nkirinda kuyatekerezaho.” Nimucyo twirinde kureba ibyo bintu bitagira umumaro, kugira ngo tutazagira ibyiyumvo nk’ibyo bitubuza amahwemo. Ibyo umuntu yabigeraho ate? Agomba kwihatira ‘gufata mpiri ibitekerezo byose agatuma byumvira Kristo.’—2 Kor 10:5.
12, 13. Ni ibihe bintu bitagira umumaro Abakristo bagomba kwirinda kureba, kandi se kuki?
12 Ikindi kintu “kidakwiriye” cyangwa kitagira umumaro tugomba kwirinda, ni imyidagaduro ishyigikira gukunda ubutunzi, ubupfumu, urugomo, kumena amaraso n’ubwicanyi. (Soma muri Zaburi ya 101:3.) Yehova yiteze ko Ababyeyi b’Abakristo batoranya amashusho abagize imiryango yabo bashobora kureba. Birumvikana ko nta Mukristo w’ukuri wareba amashusho y’ubupfumu abigambiriye. Icyakora, ababyeyi bagomba kuba maso ku birebana na za filimi, ibiganiro bihita kuri televiziyo, imikino yo kuri orudinateri n’ibindi bintu by’urwenya, hamwe n’ibitabo by’abana bigaragaza ibintu ndengakamere kandi by’amayobera.—Imig 22:5.
13 Twaba dukuze cyangwa turi bato, ntitwagombye gushimishwa no kureba imikino yo kuri orudinateri igaragaza urugomo, kandi yerekana ubwicanyi bukabije. (Soma muri Zaburi 11:5.) Tugomba kwirinda guhanga amaso yacu ku kintu icyo ari cyo cyose Yehova aciraho iteka. Ujye wibuka ko Satani yibasira ibitekerezo byacu (2 Kor 11:3). Kumara igihe kinini ureba imyidagaduro ishobora gusa n’aho nta cyo itwaye, na byo bishobora kugutwara igihe washoboraga gukoresha mu cyigisho cy’umuryango, muri gahunda yo gusoma Bibiliya buri munsi no gutegura amateraniro.—Fili 1:9, 10.
Jya wigana urugero rwa Yesu
14, 15. Ni ikihe kintu cyihariye ku bihereranye n’ikigeragezo cya gatatu Satani yateje Yesu, kandi se Yesu yagitsinze ate?
14 Ikibabaje ni uko muri iyi si mbi hari ibintu bitagira umumaro tudashobora kwirinda kureba. Yesu na we yahatiwe kubireba. Igihe Satani yatezaga Yesu ikigeragezo cya gatatu agira ngo amubuze gukora ibyo Imana ishaka, ‘yamujyanye ku musozi muremure bidasanzwe maze amwereka ubwami bwose bwo ku isi n’ikuzo ryabwo’ (Mat 4:8). Kuki Satani yabigenje atyo? Nta gushidikanya ko yashakaga kuririra ku bushobozi bwinshi ijisho rifite bwo gutuma umuntu akora ikintu runaka. Kwitegereza ubwiza bw’ubwami bw’isi byashoboraga gutuma Yesu yifuza kuba umuntu ukomeye mu isi. Yesu yabyifashemo ate?
15 Ntabwo Yesu yakomeje kwitegereza ibyo Satani yamwerekaga. Ntiyemereye umutima we kwifuza ibibi. Ikindi kandi, ntiyabanje kwitegereza ibyo Satani yamwerekaga kugira ngo abone uko abyamagana. Yesu yahise agira icyo akora. Yaramutegetse ati “genda Satani” (Mat 4:10)! Yesu yakomeje kwerekeza ibitekerezo bye ku mishyikirano yari afitanye na Yehova, kandi amuha igisubizo gihuje n’intego yari afite mu buzima bwe, ari yo yo gukora ibyo Imana ishaka (Heb 10:7). Ibyo byatumye Yesu ananira amayeri ya Satani.
16. Ni ayahe masomo dushobora kwigira ku rugero rwa Yesu rwo kurwanya ibishuko bya Satani?
16 Dushobora kuvana amasomo ku rugero rwa Yesu. Isomo rya mbere, ni uko nta muntu amayeri ya Satani atageraho (Mat 24:24). Irya kabiri, ibyo duhanga amaso bishobora gutuma ibyifuzo byo mu mutima wacu birushaho gushinga imizi, bityo tukaba abantu beza cyangwa babi. Irya gatatu, Satani akora uko ashoboye kose akuririra ku “irari ry’amaso” kugira ngo atuyobye (1 Pet 5:8). Naho irya kane, ni uko natwe dushobora kurwanya Satani, cyane cyane mu gihe tugira icyo dukora nta kuzuyaza.—Yak 4:7; 1 Pet 2:21.
Komeza kugira ijisho “riboneje ku kintu kimwe”
17. Kuki atari byiza ko dutegereza ko ibintu bitagira umumaro bitugeraho, ngo tubone kwiyemeza kugira icyo dukora?
17 Kwiyegurira Yehova bikubiyemo kugirana na we isezerano ryo gutera umugongo ibintu bitagira umumaro. Iyo duhigiye gukora ibyo Imana ishaka, tuba twunze mu magambo y’umwanditsi wa zaburi wagize ati “njya ndinda ibirenge byanjye inzira mbi zose, kugira ngo nitondere ijambo ryawe” (Zab 119:101). Si byiza ko dutegereza ko ibintu bitagira umumaro bitugeraho, ngo tubone kwiyemeza kugira icyo dukora. Dusobanukiwe neza ibintu Bibiliya iciraho iteka. Ntituyobewe amayeri ya Satani. Ni ryari Satani yashutse Yesu kugira ngo ahindure amabuye imigati? Yamushutse igihe yari amaze iminsi 40 n’amajoro 40 atarya, maze ‘akumva arashonje’ (Mat 4:1-4). Satani afite ubushobozi bwo kumenya igihe tuba dufite intege nke, ku buryo byarushaho kumworohera kutugusha mu bishuko. Ku bw’ibyo, iki ni cyo gihe cyo gusuzuma ibyo bintu twitonze. Ntutindiganye! Nituzirikana buri munsi ko twahize umuhigo wo kwiyegurira Yehova, tuziyemeza tumaramaje gutera umugongo ibitagira umumaro.—Imig 1:5; 19:20.
18, 19. (a) Garagaza itandukaniro riri hagati y’ijisho “riboneje ku kintu kimwe” n’ijisho “riboneje ku bintu bibi.” (b) Kuki gukomeza gutekereza ku bintu bifite umumaro ari iby’ingenzi, kandi se ni iyihe nama itangwa mu Bafilipi 4:8 mu birebana n’ibyo?
18 Buri munsi, tuba duhanganye n’ibirangaza bishishikaje kandi bigenda birushaho kwiyongera. Ku bw’ibyo rero, ni iby’ingenzi ko muri iki gihe turushaho gukurikiza inama Yesu yatanze yo gukomeza kugira ijisho “riboneje ku kintu kimwe” (Mat 6:22, 23). Ijisho “riboneje ku kintu kimwe” riba rifite intego imwe, ari yo yo gukora ibyo Yehova ashaka. Mu buryo bunyuranye n’ubwo, umuntu ufite ijisho “riboneje ku bintu bibi,” aba ari indyarya, ararikira kandi agakunda ibintu bidafite umumaro.
19 Twibuke ko amaso yacu agaburira ubwenge bwacu, ubwenge na bwo bukagaburira umutima wacu. Ku bw’ibyo se, mbega ukuntu ari iby’ingenzi ko dukomeza gutekereza ku bintu bifite umumaro! (Soma mu Filipi 4:8.) Koko rero, nimucyo dukomeze gusubiramo isengesho ry’umwanditsi wa zaburi wagize ati “ukebukishe amaso yanjye ye kureba ibitagira umumaro.” Bityo rero, mu gihe twihatira gukora ibihuje n’iryo sengesho, dushobora kwizera ko Yehova ‘azarindira ubuzima bwacu mu nzira ze.’—Zab 119:37, NW; Heb 10:36.
Ni iki twagombye kwibuka ku birebana . . .
• n’isano iri hagati y’ijisho, ubwenge n’umutima?
• n’akaga ko kureba porunogarafiya?
• n’akamaro ko gukomeza kugira ijisho “riboneje ku kintu kimwe”?
[Amafoto yo ku ipaji ya 23]
Ni ibihe bintu bitagira umumaro Abakristo bagomba kwirinda kureba?