Ese wari ubizi?
Ibarura ryatumye Yesu avukira i Betelehemu, ryari rigamije iki?
Dukurikije Ivanjiri ya Luka, igihe Kayisari Awugusito yategekaga abantu bo mu Bwami bwa Roma kwibaruza, ‘bose bakoze urugendo bajya kwibaruza, buri wese mu mugi w’iwabo’ (Luka 2:1-3). Yozefu wareraga Yesu, yakomokaga mu mugi wa Betelehemu. Kubera iyo mpamvu, urugendo Yozefu na Mariya bakoze kugira ngo bubahirize iryo tegeko, rwatumye Yesu avukira i Betelehemu. Iyo abantu biyandikishaga byafashaga abategetsi mu birebana no gusoresha abantu, no kumenya abagombaga gukora imirimo ya gisirikare.
Igihe Abaroma bigaruriraga Misiri mu mwaka wa 30 Mbere ya Yesu, Abanyamisiri bari bamenyereye gukora ibarura. Intiti zemera ko Abaroma bemeye uburyo Abanyamisiri bakoreshaga mu ibarura, kandi bagatangira kubukoresha no kubukwirakwiza mu bwami bwabo bwose.
Kuba amabarura nk’ayo yarabagaho, bigaragazwa n’itegeko ryatanzwe na guverineri w’Umuroma wategekaga Misiri mu mwaka wa 104. Kopi y’iryo tegeko, ubu iri mu Nzu y’Ububiko bw’Ibitabo y’Abongereza, igira iti “Perefe wa Misiri Gaius Vibius Maximus, (aravuga) ati ‘kubera ko igihe cyo kubarura buri rugo kigeze, ni ngombwa gusaba abantu bose bataba mu turere bavukamo, uko impamvu zabibateye zaba ziri kose, gusubira iwabo, kugira ngo bubahirize itegeko risanzwe ryo kwibaruza, kandi bashobore guhinga amasambu yabo.’”
Kuki Yozefu yatekereje guha Mariya urwandiko rwo kumusenda, kandi bari batarabana?
Dukurikije Ivanjiri ya Matayo, Yozefu yamenye ko Mariya atwite igihe ‘yari yaramusabye,’ ariko batarabana. Kubera ko Yozefu atari azi ko Mariya yari atwite “biturutse ku mwuka wera,” agomba kuba yaraketse ko Mariya yamuciye inyuma, maze yigira inama yo kumusenda.—Matayo 1:18-20.
Mu Bayahudi, iyo abantu babaga baremeranyijwe kubana, abantu bababonaga nk’aho bashakanye. Icyakora bombi babanaga ari umugabo n’umugore, ari uko gusa bamaze gushyingiranwa. Kwemeranywa kubana byari ikintu gikomeye, ku buryo iyo umusore yisubiragaho cyangwa hakaboneka izindi mpamvu zumvikana zituma batabana, umukobwa atashoboraga guhita ashakana n’undi atabonye urwandiko rwo kumusenda. Iyo umusore wabaga yaremeranyijwe kubana n’umukobwa yapfaga batarashyingiranwa, uwo mukobwa yabonwaga nk’aho ari umupfakazi. Ku rundi ruhande iyo yasambanaga yarasabwe, yafatwaga nk’umusambanyi, kandi agakatirwa urwo gupfa.—Gutegeka kwa Kabiri 22:23, 24.
Birumvikana ko Yozefu yatekereje ku ngaruka zari kubaho iyo biza kumenyekana ko Mariya atwite. Nubwo yumvaga ko yagombaga kubimenyesha abayobozi babishinzwe, yashakaga kumurinda akaga n’igisebo. Ibyo byatumye yigira inama yo kumusenda mu ibanga. N’ubundi kandi, kuba umubyeyi nk’uwo w’umugore yari kuba afite urwandiko rwo kumusenda, byari kugaragaza ko yari yarigeze gushaka.
[Ifoto yo ku ipaji ya 16]
Itegeko ryo kwibaruza ryatanzwe mu mwaka wa 104 na guverineri w’umuroma wategekaga misiri
[Aho ifoto yavuye]
© The British Library Board, all rights reserved (P.904)