ISOMO RYA 13
Amadini y’ikinyoma asebya Imana
Tuzi ko Imana ari urukundo. None se kuki amadini yitwa ko ayihagarariye akora ibibi byinshi? Muri make, ni uko ayo madini ari ay’ikinyoma. Ibyo ayo madini akora n’inyigisho zayo bituma abantu bafata Imana uko itari. Ayo madini asebya Imana ate? Iyo Imana ibona uko ayo madini ayisebya, yumva imeze ite, kandi se izayakorera iki?
1. Inyigisho z’amadini y’ikinyoma zisebya Imana zite?
Amadini y’ikinyoma ‘yafashe ukuri kw’Imana akugurana ikinyoma’ (Abaroma 1:25). Urugero, amadini menshi ntiyigeze amenyesha abayoboke bayo izina ry’Imana. Nyamara Bibiliya ivuga ko tugomba kurikoresha (Abaroma 10:13, 14). Nanone hari abayobozi b’amadini bavuga ko iyo tugize ibyago, ari ko Imana iba yabishatse. Ariko ibyo si ukuri. Imana ntijya iteza abantu ibyago. (Soma muri Yakobo 1:13.) Ikibabaje ni uko ibyo binyoma bituma abantu badakunda Imana.
2. Ibyo amadini y’ikinyoma akora bisebya Imana bite?
Amadini y’ikinyoma ntafata abantu neza nk’uko Yehova abafata. Bibiliya ivuga ko ibyaha by’amadini y’ikinyoma ‘byirundanyije bikagera mu ijuru’ (Ibyahishuwe 18:5). Mu myaka myinshi ishize, amadini yivanze muri poritike, ashyigikira intambara kandi yatumye abantu benshi bicwa. Hari abayobozi b’amadini baba bashaka kwiberaho mu iraha, kandi kugira ngo babigereho, basaba abayoboke babo amafaranga. Ibyo bakora bigaragaza ko batazi Imana kandi ko badakwiriye kuyihagararira.—Soma muri 1 Yohana 4:8.
3. Imana ibona ite amadini y’ikinyoma?
None se niba ibyo amadini y’ikinyoma akora bikurakaza, utekereza ko Yehova we abibona ate? Akunda abantu, ariko iyo abona uko abayobozi b’amadini bamusebya kandi bagafata nabi abayoboke babo, biramurakaza. Asezeranya ko amadini y’ikinyoma azarimbuka kandi ko ‘atazongera kuboneka’ (Ibyahishuwe 18:21). Vuba aha, yose azayarimbura.—Ibyahishuwe 18:8.
IBINDI WAMENYA
Menya ibindi bintu bigaragaza uko Imana ibona amadini y’ikinyoma. Nanone uraza kumenya ibindi bintu bibi amadini yakoze n’impamvu bitagombye kukubuza gukomeza kwiga ibyerekeye Yehova.
4. Imana ntiyemera amadini yose
Abantu benshi bumva ko amadini yose ari nk’inzira zijya ku Mana. Ariko se ibyo ni ukuri? Musome muri Matayo 7:13, 14, hanyuma muganire ku kibazo gikurikira:
Ni iki Bibiliya ivuga ku nzira ijyana ku buzima?
Murebe VIDEWO, hanyuma muganire ku kibazo gikurikira.
Ese Bibiliya ivuga ko hariho amadini menshi ashimisha Imana?
5. Amadini y’ikinyoma ntakurikiza itegeko ry’Imana ry’urukundo
Amadini y’ikinyoma yakoze ibintu byinshi bisebya Imana. Kimwe mu bintu bibi cyane yagiye akora, ni ukwivanga mu ntambara. Reba urugero rubigaragaza. Murebe VIDEWO, hanyuma muganire ku bibazo bikurikira.
Ni ibihe bintu amadini menshi yakoze mu Ntambara ya Kabiri y’Isi Yose?
Ibyo yakoze ubibona ute?
Musome muri Yohana 13:34, 35 no muri Yohana 17:16, hanyuma muganire ku bibazo bikurikira:
Utekereza ko Yehova yumva ameze ate iyo abona amadini yivanga mu ntambara?
Amadini y’ikinyoma yagiye akora ibintu bibi byinshi. Ni ibihe bintu wabonye ayo madini yakoze bigaragaza ko adakurikiza itegeko ry’Imana ry’urukundo?
6. Imana yifuza gufasha abantu ngo bave mu madini y’ikinyoma
Musome mu Byahishuwe 18:4,a hanyuma muganire ku kibazo gikurikira:
Kumenya ko Imana yifuza gufasha abantu bayobejwe n’amadini y’ikinyoma, bituma wiyumva ute?
7. Komeza kwiga ibyerekeye Imana y’ukuri
Ese ibibi amadini y’ikinyoma akora n’inyigisho zayo byagombye gutuma ubona Imana uko itari? Reka tuvuge ko hari umwana w’umuhungu wanze kumvira inama nziza se amugira. Avuye mu rugo aragenda yishora mu bikorwa bibi. Ariko se ntashyigikiye ibikorwa by’uwo mwana. Kuki tutagombye gushinja se ko ari we watumye uwo mwana akora ibikorwa bibi?
None se ubwo twagombye gushinja Yehova ibikorwa bibi amadini y’ikinyoma akora, maze tukareka kwiga ijambo rye?
UKO BAMWE BABYUMVA: “Iby’amadini ntibinshishikaza, kuko nabonye abanyamadini bose ari indyarya.”
Ese nawe ni uko ubibona?
Kuki ibibi amadini akora bitagombye gutuma tubona Yehova uko atari?
INCAMAKE
Ibikorwa by’agahomamunwa amadini y’ikinyoma akora n’inyigisho zayo bisebya Imana. Imana izarimbura amadini yose y’ikinyoma.
Ibibazo by’isubiramo
Ubona ute inyigisho z’amadini y’ikinyoma n’ibikorwa byayo?
Yehova abona ate amadini y’ikinyoma?
Imana izakorera iki amadini y’ikinyoma?
AHANDI WABONA IBISOBANURO
Menya ibintu bibiri amadini hafi ya yose akora bikababaza Imana.
“Ese amadini yose ni kimwe? Ese yose yatugeza ku Mana?” (Ingingo yo ku rubuga rwacu)
Kuki Yehova ashaka ko duhurira hamwe n’abandi kugira ngo tumusenge?
“Ese ni ngombwa kugira idini ubarizwamo?” (Ingingo yo ku rubuga rwacu)
Hari umupadiri wababazwaga cyane n’ibyo idini rye ryakoraga. Ni yo mpamvu yaje kwiga Bibiliya akamenya ukuri ku byerekeye Imana.
“Impamvu umupadiri yasezeye mu idini rye” (Nimukanguke!, Gashyantare 2015)
Amadini amaze imyaka myinshi yigisha ibinyoma, bigatuma abantu bumva ko Imana itatwitaho kandi ko ari ingome. Menya ukuri ku binyoma bitatu yigisha.
“Ibinyoma bituma abantu banga Imana” (Umunara w’Umurinzi, 1 Ugushyingo 2013)
a Niba wifuza kumenya impamvu igitabo cy’Ibyahishuwe kigereranya amadini y’ikinyoma na Babuloni Ikomeye, reba Ibisobanuro bya 1.