IGICE CYA 36
Umutware w’abasirikare agaragaza ukwizera gukomeye
UMUGARAGU W’UMUSIRIKARE MUKURU AKIZWA
ABAFITE UKWIZERA BAZAHABWA IMIGISHA
Yesu amaze gutanga Ikibwiriza cyo ku Musozi, yagiye mu mugi wa Kaperinawumu. Aho ni ho bamwe mu bakuru b’Abayahudi bamwegereye bashaka kugira icyo bamusaba. Bari batumwe n’umuntu utari Umuyahudi, akaba yari umusirikare mukuru w’Umuroma watwaraga umutwe w’abasirikare.
Uwo mukuru w’abasirikare yari afite umugaragu yakundaga cyane wari urwaye yenda gupfa. Nubwo uwo mutware utwara umutwe w’abasirikare yari Umunyamahanga, yashakaga ko Yesu yamufasha. Abayahudi babwiye Yesu ko umugaragu w’uwo mutware “aryamye mu nzu, arwaye indwara yatumye agagara kandi imubabaza bikabije” (Matayo 8:6). Abakuru b’Abayahudi bemeje Yesu ko uwo mutware akwiriye gufashwa bagira bati “birakwiriye rwose ko wafasha uwo muntu kuko akunda ishyanga ryacu, kandi we ubwe yatwubakiye isinagogi.”—Luka 7:4, 5.
Yesu yahise ajyana n’abo bakuru bajya mu rugo rw’uwo mukuru w’abasirikare. Igihe bendaga kugerayo uwo mukuru w’abasirikare yabatumyeho incuti ze ati “Nyagasani, ntiwirushye, kuko ntakwiriye ko wakwinjira iwanjye. Ni yo mpamvu nanjye ntigeze ntekereza ko nkwiriye kuza aho uri” (Luka 7:6, 7). Mbega amagambo agaragaza kwicisha bugufi yavuzwe n’umuntu wari umenyereye gutegeka abandi! Kandi ibyo bigaragaza ko uwo mutware yari atandukanye n’Abaroma bafataga nabi abagaragu.—Matayo 8:9.
Nta gushidikanya ko uwo mutware yari azi ko Abayahudi birindaga kugirana imishyikirano mbonezamubano n’abatari Abayahudi (Ibyakozwe 10:28). Birashoboka ko ibyo ari byo byatumye uwo mukuru w’abasirikare atuma incuti ze ngo zibwire Yesu ziti “vuga gusa, ukize umugaragu wanjye.”—Luka 7:7.
Yesu abyumvise yaratangaye cyane. Yaravuze ati “ndababwira ko no muri Isirayeli ntigeze mbona ukwizera gukomeye bene aka kageni” (Luka 7:9). Maze za ncuti ze yari yatumye zigarutse mu rugo rwa wa mutware, zisanga wa mugaragu wari urwaye cyane yakize.
Yesu amaze gukiza umugaragu w’uwo mutware w’abasirikare, yaboneyeho umwanya wo gushimangira ko abantu batari Abayahudi ariko bafite ukwizera bari guhabwa imigisha agira ati “ariko ndababwira ko hari benshi bazaturuka iburasirazuba n’iburengerazuba, bakaza bakicarana ku meza na Aburahamu na Isaka na Yakobo mu bwami bw’ijuru.” Bite se ku Bayahudi batagira ukwizera? Yesu yaravuze ati “bazajugunywa hanze mu mwijima. Aho ni ho bazaririra, bakahahekenyera amenyo.”—Matayo 8:11, 12.
Ku bw’ibyo, Abayahudi kavukire banze uburyo bahawe mbere y’abandi bwo gutegekana na Kristo mu Bwami bazirukanwa. Ariko Abanyamahanga bazakirwa bicarane na we “mu Bwami bwo mu ijuru.”