ISOMO RYA 16
Ni ibihe bintu Yesu yakoze igihe yari ku isi?
Iyo abantu bamwe batekereje Yesu bumva ko ari umwana w’uruhinja, abandi bakumva ko ari umuhanuzi w’umunyabwenge naho abandi bakumva ko ari umuntu ugiye gupfa. Ariko gusuzuma ibyaranze ubuzima bwe igihe yari ku isi, bishobora gutuma tumumenya neza. Muri iri somo, tugiye kureba bimwe mu bintu by’ingenzi cyane yakoze n’akamaro bigufitiye.
1. Ni uwuhe murimo w’ingenzi Yesu yakoze?
Umurimo w’ingenzi Yesu yakoze ni ‘ugutangaza ubutumwa bwiza bw’Ubwami bw’Imana.’ (Soma muri Luka 4:43). Yabwirije ubutumwa bwiza buvuga ko Imana yari kuzashyiraho ubwami cyangwa ubutegetsi buzakemura ibibazo byose abantu bafite.a Mu gihe cy’imyaka itatu n’igice, Yesu yakoresheje imbaraga ze zose kugira ngo ageze ku bantu ubwo butumwa buhumuriza.—Matayo 9:35.
2. Kuki Yesu yakoraga ibitangaza?
Bibiliya ivuga ko ‘Imana yakoze imirimo ikomeye n’ibitangaza n’ibimenyetso ibinyujije kuri Yesu’ (Ibyakozwe 2:22). Imana yamuhaye ubushobozi, ategeka imiyaga n’inyanja biratuza, agaburira abantu babarirwa mu bihumbi, akiza abarwayi kandi azura abapfuye (Matayo 8:23-27; 14:15-21; Mariko 6:56; Luka 7:11-17). Ibitangaza Yesu yakoze byagaragaje ko Imana ari yo yamutumye. Nanone byagaragaje ko Yehova afite ubushobozi bwo gukemura ibibazo byacu byose.
3. Ni ayahe masomo twavana ku mibereho ya Yesu?
Yesu yumviraga Yehova muri byose. (Soma muri Yohana 8:29.) Nubwo abantu bamurwanyaga, yakomeje gukora ibyo Imana ishaka kugeza apfuye. Yagaragaje ko abantu bashobora gukorera Imana no mu gihe bitoroshye. Ubwo rero Yesu yadusigiye ‘icyitegererezo kugira ngo tugere ikirenge mu cye.’—1 Petero 2:21.
IBINDI WAMENYA
Reba uko Yesu yabwirije ubutumwa bwiza n’uko yakoze ibitangaza.
4. Yesu yabwirije ubutumwa bwiza
Yesu yakoze ingendo ndende mu mihanda yuzuye umukungugu, kugira ngo ageze ubutumwa bwiza ku bantu benshi. Musome muri Luka 8:1, hanyuma muganire kuri ibi bibazo:
Ese Yesu yabwirizaga gusa abantu babaga bateraniye hamwe ngo bamutege amatwi?
Ni iyihe mihati Yesu yashyiragaho kugira ngo abone abantu ababwirize?
Imana yari yaravuze ko Mesiya yari kuzabwiriza ubutumwa bwiza. Musome muri Yesaya 61:1, 2, hanyuma muganire ku bibazo bikurikira:
Yesu yashohoje ate ubwo buhanuzi?
Ese utekereza ko no muri iki gihe abantu bakeneye kumenya ubwo butumwa bwiza?
5. Yesu yigishije abantu amasomo y’ingirakamaro
Yesu yabwirizaga abantu ubutumwa bwiza bw’Ubwami bw’Imana, ariko yanabigishije amasomo y’ingirakamaro. Reka turebe amwe muri ayo masomo aboneka mu kibwiriza cye cyo ku musozi. Musome muri Matayo 6:14, 34; 7:12, hanyuma muganire ku bibazo bikurikira:
Ni izihe nama z’ingirakamaro Yesu yatanze muri iyo mirongo?
Ese utekereza ko izo nama zafasha abantu no muri iki gihe?
6. Yesu yakoze ibitangaza
Yehova yahaye Yesu ubushobozi kugira ngo akore ibitangaza byinshi. Musome muri Mariko 5:25-34 cyangwa murebe VIDEWO, kugira ngo mumenye kimwe mu bitangaza yakoze, hanyuma muganire ku bibazo bikurikira.
Umugore uvugwa muri iyi videwo, ni iki yemeraga adashidikanya?
Ni iki cyagushimishije cyane mu byabaye igihe Yesu yakoraga iki gitangaza?
Musome muri Yohana 5:36, hanyuma muganire ku kibazo gikurikira:
Ibitangaza Yesu yakoze bihamya iki?
Ese wari ubizi?
Ibintu byinshi tuzi kuri Yesu tubisanga mu bitabo bine byo muri Bibiliya byitwa Amavanjiri. Ibyo bitabo ni Matayo, Mariko, Luka na Yohana. Hari ibintu buri mwanditsi w’Ivanjiri yagiye avuga ku byabaye mu buzima bwa Yesu abandi batavuze. Iyo dusomye ibyo bitabo byose, bituma turushaho kumenya ibyabaye mu buzima bwa Yesu.
MATAYO
ni we wanditse Ivanjiri mbere y’abandi. Ivanjiri ye yibanda ku nyigisho za Yesu, cyane cyane ibyo yigishije ku birebana n’Ubwami bw’Imana.
MARIKO
ni we wanditse Ivanjiri ngufi. Ikubiyemo inkuru zishishikaje z’ibyabaye kuri Yesu.
LUKA
yavuze cyane cyane ibirebana n’ukuntu Yesu yahaga agaciro isengesho n’uko yagiriraga impuhwe abagore.
YOHANA
adufasha kumenya byinshi ku mico ya Yesu, kuko yagarutse cyane ku biganiro Yesu yagiye agirana n’incuti ze hamwe n’abandi bantu.
UKO BAMWE BABYUMVA: “Yesu ni Imana Ishoborabyose.”
Wowe ubyumva ute?
INCAMAKE
Yesu yabwirije iby’Ubwami bw’Imana, akora ibitangaza kandi yumviraga Yehova igihe cyose.
Ibibazo by’isubiramo
Ni uwuhe murimo w’ingenzi Yesu yakoze igihe yari ku isi?
Ibitangaza Yesu yakoze bigaragaza iki?
Ni ayahe masomo y’ingirakamaro Yesu yigishije?
AHANDI WABONA IBISOBANURO
Ni iyihe ngingo Yesu yibandagaho iyo yabaga yigisha abantu?
“Kuki Yesu yahaga agaciro Ubwami bw’Imana?” (Umunara w’Umurinzi, 1 Ukwakira 2014)
Reba impamvu twemera ko ibitangaza Yesu yakoze byabayeho koko.
“Ibitangaza bya Yesu bikwigisha iki?” (Umunara w’Umurinzi, 15 Nyakanga 2004)
Reba inkuru y’umuntu wahinduye imitekerereze, nyuma yo kumenya ukuntu Yesu yigomwaga akita ku bandi.
“Narangwaga n’ubwikunde” (Umunara w’Umurinzi, 1 Ukwakira 2014)
Reba ibintu by’ingenzi byaranze umurimo wa Yesu. Bikurikirana hakurikijwe igihe byabereye.
“Ibintu by’ingenzi byaranze imibereho ya Yesu ku isi” (Imfashanyigisho y’Ijambo ry’Imana, 4A-H)
a Mu Isomo rya 31-33 tuziga mu buryo burambuye ibirebana n’Ubwami bw’Imana.