Ibibazo by’abasomyi
Ni iki Yesu yashakaga kuvuga igihe yavugaga ati: “Ntimutekereze ko naje kuzana amahoro”?
Yesu yigishaga abantu ko bakwiriye kubana amahoro na bagenzi babo. Ariko hari igihe yabwiye intumwa ze ati: “Ntimutekereze ko naje kuzana amahoro mu isi; sinaje kuzana amahoro, ahubwo naje kuzana inkota. Naje gutuma abantu batavuga rumwe, ngo umuhungu ahagurukire se, umukobwa ahagurukire nyina, n’umukazana ahagurukire nyirabukwe” (Mat 10:34, 35). None se ni iki yashakaga kuvuga igihe yavugaga ayo magambo?
Yesu ntiyashakaga gutandukanya abagize umuryango. Icyakora yavuze ko hari igihe inyigisho ze, zashoboraga gutuma batabona ibintu kimwe. Ubwo rero, umuntu ubatijwe akaba umwigishwa wa Yesu, agomba kwitega ko hari igihe abagize umuryango we bashobora kutishimira uwo mwanzuro afashe. Urugero, uwo bashakanye cyangwa abandi bagize umuryango we, bashobora kumurwanya, bigatuma kumvira inyigisho za Yesu bimugora.
Bibiliya itera Abakristo inkunga yo ‘kubana amahoro n’abantu bose’ (Rom 12:18). Ariko hari igihe inyigisho za Yesu zimera nk’“inkota,” mu miryango imwe n’imwe. Ibyo bibaho iyo mu muryango hari uwemeye inyigisho za Yesu, ariko abandi ntibazemere cyangwa bakazirwanya. Icyo gihe abagize umuryango baba “abanzi” b’uwo muntu wemeye ukuri.—Mat 10:36.
Abigishwa ba Kristo baba mu miryango idahuje idini, hari igihe bahura n’ikigeragezo, bakaba bagomba guhitamo gushimisha Yehova na Yesu cyangwa abagize imiryango yabo. Urugero, abagize umuryango wabo bashobora kubasaba kwifatanya na bo mu munsi mukuru udashimisha Yehova. None se icyo gihe bazahitamo gushimisha nde? Igisubizo tukibona mu magambo Yesu yavuze. Yaravuze ati: “Ukunda se cyangwa nyina kuruta uko ankunda, ntakwiriye kuba uwanjye” (Mat 10:37). Birumvikana ko Yesu atashakaga kuvuga ko abigishwa be bagombaga kwanga ababyeyi babo. Ahubwo yashakaga kubereka ko bagombaga kumenya uwagombaga kuza mu mwanya wa mbere. Iyo abagize umuryango baturwanyije, bagashaka kutubuza gusenga Yehova, dukomeza kubakunda, ariko tukazirikana ko urukundo dukunda Yehova ari rwo rugomba kuza mu mwanya wa mbere.
Birumvikana ko iyo abagize umuryango wacu badutoteje, bitubabaza cyane. Ariko dukwiriye kuzirikana amagambo Yesu yavuze agira ati: “Utemera igiti cye cy’umubabaro ngo ankurikire, ntakwiriye kuba uwanjye” (Mat 10:38). Ubwo rero muri iyo mibabaro, harimo no kurwanywa n’abagize umuryango wacu. Tuba twiringiye ko hari igihe imyitwarire yacu izafasha bene wacu badasenga Yehova, bakareka kudutoteza maze na bo bakamenya ukuri.—1 Pet 3:1, 2.