Mbese Uzaba Uwizerwa nka Eliya?
“Nzaboherereza umuhanuzi Eliya, umunsi w’Uwiteka ukomeye kandi uteye ubwoba utaragera.”—MALAKI 3:23. [4:5 muri Bibiliya Yera]
1. Ni akahe kaga kabayeho, igihe Isirayeli yari imyaka igera hafi kuri 500 mu Gihugu cy’Isezerano?
‘IGIHUGU cy’amata n’ubuki’ (Kuva 3:7, 8). Icyo ni cyo gihugu Yehova Imana yahaye Abisirayeli, amaze kubabohora mu bubata bw’Abanyegiputa, mu kinyejana cya 16 M.I.C. Ariko dore! Ibinyejana bitanu birashize, none ubwami bw’Isirayeli bugizwe n’imiryango cumi, buyogojwe n’inzara ikomeye. Kubona icyatsi icyo ari cyo cyose kikiri kibisi, biragoye. Amatungo arimo arapfa, kandi hashize imyaka itanu n’igice ari nta mvura igwa (1 Abami 18:5; Luka 4:25). Ni iki cyabaye nyirabayazana w’ayo makuba?
2. Ni iyihe mpamvu yatumye ishyanga ryose ry’Isirayeli rigerwaho n’akaga?
2 Ubuhakanyi ni bwo bwatumye habaho ako kaga. Umwami Ahabu yarenze ku Mategeko y’Imana, maze arongora Yezebeli, umukobwa w’umwami w’Abanyakanani, kandi atuma yinjiza gahunda yo gusenga Bāli mu Isirayeli. Ikirushijeho kuba kibi, ni uko yubakiye iyo mana y’ikinyoma urusengero i Samariya, mu murwa mukuru. Ni yo mpamvu Abisirayeli bashutswe, bakizera ko gusenga Bāli byari gutuma bagira umusaruro utubutse! Nyamara kandi, nk’uko Yehova yari yarabitanzemo umuburo, ubu bugarijwe n’akaga ko ‘kurimbuka bakava mu gihugu [cyabo] cyiza.’—Gutegeka 11:16, 17; 1 Abami 16:30-33.
Isuzuma Ritangaje Cyane, ku Bihereranye n’Ubumana
3. Ni gute Eliya yerekeje ibitekerezo ku kibazo nyakuri cy’Isirayeli?
3 Igihe inzara yatangiraga, Eliya umuhanuzi wizerwa w’Imana, yabwiye Umwami Ahabu ati “ndahiye Uwiteka Imana ya Isirayeli ihoraho, iyo nkorera iteka, yuko nta kime cyangwa imvura bizagwa muri iyi myaka, keretse aho nzabitegekera” (1 Abami 17:1). Umwami amaze kwibonera isohozwa riteye ubwoba ry’ayo magambo, agize atya, aryoje Eliya kuba ari we wateye Isirayeli umuruho. Ariko Eliya asubiza ko Ahabu hamwe n’ab’inzu ye, ari bo bagombaga kubiryozwa, bitewe n’uko babaye abahakanyi bagasenga Bāli. Kugira ngo icyo kibazo gikemurwe, uwo muhanuzi wa Yehova asabye Umwami Ahabu gukorakoranyiriza Abisirayeli bose ku Musozi Karumeli, hamwe n’abahanuzi 450 ba Bāli, n’abahanuzi 400 b’inkingi yagizwe iyera. Ahabu n’abambari be bateranira aho, wenda bakaba biringira ko hagiye gukorwa ikintu gituma amapfa ashira. Ariko kandi, Eliya yerekeje ibitekerezo ku kibazo cy’ingenzi kurushaho. Arabajije ati “muzageza he guhera mu rungabangabo? Niba muzi ko Uwiteka ari we Mana, nimumukurikire; kandi niba ari Bāli, abe ari we mukurikira.” Abisirayeri babura icyo basubiza.—1 Abami 18:18-21.
4. Ni ikihe gitekerezo Eliya yatanze, kugira ngo ikibazo cy’ubumana gukemurwe?
4 Abisirayeli bamaze imyaka myinshi bagerageza kuvanga gahunda yo gusenga Yehova hamwe n’ibikorwa byo gusenga Bāli. Kugira ngo ikibazo gihereranye n’ubumana gukemurwe, Eliya yatanze igitekerezo cyo guhiganwa. Ari butegure ikimasa kikiri gito cyo gutambaho igitambo, maze abahanuzi ba Bāli na bo bategure ikindi. None Eliya aravuze ati “mutakambire izina ry’imana yanyu, nanjye ndatakambira izina ry’Uwiteka [“Yehova,” NW ] . Maze Imana iri budusubirishe umuriro, iraba ari yo Mana” (1 Abami 18:23, 24). Tekereza, kugira ngo umuntu asenge, maze bitume umuriro uva mu ijuru!
5. Ni gute gahunda yo gusenga Bāli yagaragajwe ko nta cyo imaze?
5 Eliya asabye abahanuzi ba Bāli gutangira. Bateguye ikimasa cyo gutambaho igitambo, maze bakirambika ku gicaniro. Hanyuma, bagiye basimbukira hirya no hino y’igicaniro, basenga bati “nyamuna Bāli, twumvire.” Ibyo birakomeje “uhereye mu gitondo ukageza ku manywa y’ihangu.” Eliya abashinyaguriye ababwira ati “erega nimutere hejuru.” Bāli igomba kuba irimo yiyumvira ku bihereranye n’ikibazo cyihutirwa ifite, “cyangwa [wenda] irasinziriye, ikwiriye gukangurwa.” Mu kanya gato, abahanuzi ba Bāli baba bataye umutwe. Dorere! Barimo barikebesha imbugita, n’amaraso arimo arava mu bikomere byabo. Kandi se mbega ukuntu hari urusaku, ubwo bose uko ari 450 batera hejuru! Ariko kandi, nta gisubizo babona.—1 Abami 18:26-29.
6. Ni iyihe myiteguro Eliya yakoze, kugira ngo akore isuzuma ku bihereranye n’ubumana?
6 Ubu noneho, Eliya ni we utahiwe. Asannye igicaniro cya Yehova, acukura uruhavu rukizengurutse, maze ategura igitambo. Hanyuma, asutse amazi hejuru y’inkwi no ku gitambo. Ibibindi binini 12 by’amazi byose bisutswe ku gicaniro, kugeza aho uruhavu ubwarwo rwuzuriye. Tekereza ugushidikanya kwahabaye, ubwo Eliya yasengaga agira ati “Uwiteka [“Yehova,” NW ] , Mana ya Aburahamu na Isaka na Isirayeli, uyu munsi bimenyekane ko ari wowe Mana mu Bisirayeli, kandi ko ndi umugaragu wawe, nkaba nkoze ibyo byose ku bw’ijambo ryawe. Nyumvira, Uwiteka [“Yehova,” NW ] , nyumvira kugira ngo aba bantu bamenye ko ari wowe Mana, kandi ko ari wowe ugarura imitima yabo.”—1 Abami 18:30-37.
7, 8. (a) Ni gute Yehova yasubije isengesho rya Eliya? (b) Ni iki ibyabaye ku Musozi Karumeli byagezeho?
7 Mu gusubiza isengesho rya Eliya, ‘umuriro w’Uwiteka [“Yehova,” NW ] uramanutse utwitse igitambo [cye] cyoswa n’inkwi n’amabuye n’umukungugu, ukamya amazi yari mu ruhavu yose.’ Abantu bikubise hasi bubamye, maze baravuga bati “Uwiteka [“Yehova,” NW ] ni we Mana, Uwiteka [“Yehova,” NW ] ni we Mana” (1 Abami 18:38, 39). Ubu noneho, Eliya akoze igikorwa kitajenjetse. Atanze itegeko agira ati “nimufate abahanuzi ba Bāli, ntihasimbuke n’umwe.” Bamaze kubica mu kibaya cya Kishoni, igicu cyijimye kizimagiza ikirere. Amaherezo, imvura iraguye, maze amapfa ashiriraho!—1 Abami 18:40-45; gereranya no Gutegeka kwa Kabiri 13:2-6, umurongo wa 1-5 muri Biblia Yera.
8 Mbega umunsi ukomeye! Yehova ni we utsinze muri iryo suzuma ritangaje ku bihereranye n’ubumana. Byongeye kandi, ibyo bintu bitumye imitima y’Abisirayeli benshi igarukira Imana. Mu buryo bwinshi butandukanye, Eliya yagaragaje ko yari umuhanuzi wizerwa, kandi yagize uruhare mu bihereranye n’ubuhanuzi.
Mbese, “Umuhanuzi Eliya” Yari Ataraza?
9. Ni iki cyari cyarahanuwe muri Malaki 3:23, 24 [4:5, 6 muri Biblia Yera]?
9 Nyuma y’aho, Imana yahanuye binyuriye kuri Malaki, igira iti “dore nzaboherereza umuhanuzi Eliya, umunsi w’Uwiteka ukomeye kandi uteye ubwoba utaragera. Uwo ni we uzasanganya imitima y’abana n’iya ba se, kugira ngo ntazaza kurimbuza isi umuvumo (Malaki 3:23, 24 [4:5, 6 muri Biblia Yera]). Eliya yabayeho mu myaka igera hafi kuri 500, mbere y’uko ayo magambo avugwa. Kubera ko ubwo bwari ubuhanuzi, Abayahudi bo mu kinyejana cya mbere I.C., bari biteze ko Eliya yaza, maze ubwo buhanuzi bugasohora.—Matayo 17:10.
10. Eliya wahanuwe yari nde, kandi se, tubizi dute?
10 Noneho se, Eliya uwo wagombaga kuza yari nde? Ikimenyetso kimuranga, cyahishuwe igihe Yesu Kristo avuga ati “uhereye ku gihe cya Yohana Umubatiza ukageza none, ubwami bwo mu ijuru buratwaranirwa, intwarane zibugishamo imbaraga. Kuko abahanuzi bose n’amategeko byahanuye kugeza igihe cya Yohana; kandi niba mushaka kubyemera, ni we Eliya wahanuwe ko azaza.” Ni koko, Yohana Umubatiza ni we wari warahanuwe ko ahwanye na Eliya (Matayo 11:12-14; Mariko 9:11-13). Umumarayika yari yarabwiye Zakariya, se wa Yohana, ko Yohana yari kuzagira “[u]mwuka n’ububasha bya Eliya,” kandi ko yari ‘kuzategura ubwoko bwatunganirijwe Umwami Imana’ (Luka 1:17). Umubatizo wa Yohana, wari ikimenyetso cyo mu ruhame, kigaragaza ko umuntu ku giti cye yihannye ibyaha bye yakoze yica Amategeko, ari na yo yagombaga kuyobora Abayahudi kuri Kristo (Luka 3:3-6; Abagalatiya 3:24). Bityo rero umurimo wa Yohana ‘wateguriye [Umwami Imana] ubwoko bwatunganijwe.’
11. Kuri Pentekote, ni iki Petero yavuze ku bihereranye n’“umunsi wa Yehova,” (NW), kandi se, wasohoye ryari?
11 Umurimo wa Yohana Umubatiza, ari we “Eliya,” wagaragaje ko ‘umunsi w’Uwiteka’ wari wegereje. Nanone kandi, kuba uwo munsi wari wegereje, ari cyo guhi Imana yari kuvanaho abanzi bayo kandi ikarinda ubwoko bwayo, byagaragajwe n’intumwa Petero. Yagaragaje ko ibintu bitangaje byabaye kuri Pentekote yo mu mwaka wa 33 I.C., byari isohozwa ry’ubuhanuzi bwa Yoweli, buhereranye no gusukwa k’umwuka w’Imana. Petero yerekanye ko ibyo byagombaga kubaho, mbere y’“[u]munsi mukuru kandi utangaje w’Uwiteka.” (Ibyakozwe 2:16-21; Yoweli 3:4[2:31, muri “Biblia Yera”]). Mu mwaka wa 70 I.C., ni bwo Yehova yasohoje ijambo rye, atuma ingabo z’Abaroma zisohoreza urubanza rwe ku ishyanga ryanze Umwana we.—Daniyeli 9:24-27; Yohana 19:15.
12. (a) Ni iki Pawulo na Petero bavuze ku bihereranye n’“umunsi wa Yehova,” (NW) ugiye kuza? (b) Nk’uko byagaragajwe n’umurimo wa Eliya, kuki hari ikintu runaka cyagombaga kubaho byanze bikunze?
12 Ariko kandi, hari ikindi kintu cyagombaga kuzabaho, nyuma y’umwaka wa 70 I.C. Intumwa Pawulo yagaragaje ko “umunsi wa Yehova,” (NW), ugiye kuza, ufitanye isano no kuhaba kwa Yesu Kristo. Byongeye kandi, intumwa Petero yavuze ibihereranye n’uwo munsi, agaragaza ko bifitanye isano n’“ijuru rishya n’isi nshya” byari kuza (2 Abatesalonike 2:1, 2; 2 Petero 3:10-13). Uzirikane ko Yohana Umubatiza yakoze umurimo umeze nk’uwa Eliya, mbere y’uko “umunsi wa Yehova,” (NW) usohora mu mwaka wa 70 I.C. Ibyo byose bikomatanirijwe hamwe, byagaragazaga ko hari ikindi kintu runaka cyagombaga kubaho, nk’uko byashushanywaga n’umurimo Eliya yari yarakoze. Icyo kintu ni igiki?
Bafite Umwuka wa Eliya
13, 14. (a) Ni irihe sano riri hagati y’imuirimo ya Eliya n’iy’Abakristo basizwe bo muri iki gihe? (b) Ni iki abahakanyi ba Kristendomu bakoze?
13 Umurimo wa Eliya ntiwari ufitanye isano n’imirimo ya Yohana Umubatiza gusa, ahubwo wuri unarifitanye n’imirimo y’Abakristo basizwe, muri iki gihe kigoye kiganisha ku ‘munsi wa Yehova,’ (NW) ugiye kuza (2 Timoteyo 3:1-5). Bashyigikira ugusenga k’ukuri mu budahemuka, babigiranye umwuka n’imbaraga bya Eliya. Kandi mbega ukuntu ibyo byabaye ngombwa! Nyuma y’urupfu rwa Kristo, habayeho ubuhakanyi buturutse ku Bukristo bw’ukuri, ndetse nk’uko gahunda yo gusenga Bāli yasagambye muri Isirayeli, mu gihe cya Eliya (2 Petero 2:1). Abiyitaga Abakristo, batangiye kuvanga Ubukristo hamwe n’inyigihso n’ibikorwa byo mu madini y’ikinyoma. Dufate urugero: bemeye inyigisho ya gipagani idashingiye ku Byanditswe, ivuga ko umuntu afite ubugingo budapfa (Umubwiriza 9:5, 10; Ezekiyeli 18:4). Abahakanyi ba Kristendomu baretse gukoresha izina ry’Imana imwe y’ukuri, ari ryo Yehova. Ibiri amambu, basenga Ubutatu. Nanone kandi, batoye ingeso isa n’iy’abasengaga Bāli, yo gupfukamira amashusho ya Yesu na nyina Mariya (Abaroma 1:23; 1 Yohana 5:21). Ariko kandi, ibyo ntibyarangiriye aho.
14 Kuva mu kinyejana cya 19, abayobozi b’amatorero ya Kristendomu batangiye kwatura ugushidikanya bari bafite, ku bihereranye n’ibice byinshi bya Bibiliya. Dufashe urugero, banze kwemera inkuru yo mu Itangiriro ivuga iby’irema, maze baramya inyigisho y’ubwihindurize, bayita inyigisho “ihuje na siyansi.” Ibyo byavuguruje mu buryo butaziguye, inyigisho za Yesu Kristo n’intumwa ze (Matayo 19:4, 5; 1 Abakorinto 15:47). Ariko kandi, kimwe na Yesu hamwe n’abigishwa be ba mbere, muri iki gihe Abakristo bazizwe n’umwuka bashyigikira inkuru ya Bibiliya ihereranye n’irema.—Itangiriro 1:27.
15, 16. Mu buryo butandukanye na Kristendomu, ni ba nde bahawe ibyo kurya byo mu buryo bw’umwuka bya buri gihe, kandi mu buhe buryo?
15 Igihe Isi yinjiraga mu ‘gihe cy’imperuka,’ inzara yo mu buryo bw’umwuka yayogoje Kristendomu (Daniyeli 12:4; Amosi 8:11, 12). Ariko rero, buri gihe itsinda rito ry’Abakristo basizwe, ryagiye ribona ibyo kurya byo mu buryo bw’umwuka bitanzwe n’Imana mu ‘gihe cyabyo,’ nk’uko Yehova yagiraga icyo akora kugira ngo Eliya agaburirwe, mu gihe inzara yari yarateye mu gihugu cye (Matayo 24:45; 1 Abami 17:6, 13-16). Abo bagaragu b’Imana bizerwa bahoze bitwa Abigishwa Mpuzamahanga ba Bibiliya, nyuma y’aho baje gufata izina rihuje n’Ibyanditswe, ari ryo Abahamya ba Yehova.—Yesaya 53:10.
16 Eliya yabayeho mu buryo buhuje n’izina rye, risobanura ngo “Imana yanjye ni Yehova.” Umunara w’Umurinzi, ari yo gazeti izwi cyane y’abagaragu ba Yehova bo ku isi, ntiyahwemye gukoresha izina ry’Imana. Mu by’ukuri, inomero yayo ya kabiri (Kanama 1879) yagaragaje icyizere kidashidikanywaho, ko Yehova ari we utanga ibyo iyo gazeti ikeneye byose. Iyo gazeti hamwe n’ibindi bitabo bya Watch Tower Society, bishyira ahabona inyigisho zidashingiye ku byanditswe za Kristendomu, hamwe n’igice gisigaye cya Babuloni Ikomeye, ari yo butware bw’isi yose bw’idini ry’ikinyoma, ari na ko bishyigikira ukuri kw’Ijambo ry’Imana, Bibiliya.—2 Timoteyo 3:16, 17; Ibyahishuwe 18:1-5.
Abizerwa mu Gihe cy’Ibigeragezo
17, 18. Ni gute Yezebeli yabyifashemo igihe abahanuzi ba Bāli bicwaga, ariko se, ni gute Eliya yafashijwe?
17 Imyifatire abayobozi ka kidini bagaragaje kuri ibyo bikorwa byo kubashyira ahabona, yasaga n’imyifatire Yezebeli yagaragaje, igihe yamenyaga ko Eliya yari yishe abahanuzi ba Bāli. Yoherereje ubutumwa umuhanuzi wa Yehova wizerwa, amurahira ko agomba kumwicisha. Ibyo ntibyari ibyo kumutera ubwoba gusa, kubera ko Yezebeli yari yaramaze kwica abahanuzi benshi b’Imana. Bitewe n’ubwoba, Eliya yarahunze, ava mu karere k’iburengerazuba bw’amajyepfo, ajya i Bērisheba. Yasize umugaragu we aho ngaho, akokmeza kugenda, agera kure cyane mu butayu, maze asenga yisabira gupfa. Ariko Yehova ntiyari yatereranye umuhanuzi we. Umumarayika yabonekeye Eliya, kugira ngo amutegurire gukora urugendo rurerure, ajya ku Musozi Horebu. Bityo rero, yarakomejwe mu gihe cy’urwo rugendo rwamaze iminsi 40, rukaba rwari rugizwe n’ibirometero bisaga 300. Imana yavuganye na we kuri Horebu, imaze kugaragariza imbaraga zayo mu nkubi y’umuyaga, mu mutingito w’isi, no mu muriro, mu buryo buhambaye. Yehova ntiyari muri ibyo bintu byabaye. Byari ibikorwa by’umwuka we wera cyangwa imbaraga ze rukozi. Hanyuma, yaje kuvugisha umuhanuzi we. Tekereza ukuntu ibyo bintu byabaye kuri Eliya byamukomeje (1 Abami 19:1-12). Kimwe na Eliya, byagenda bite mu gihe twaba dufite ubwoba mu buryo runaka, bitewe n’uko dusumbirijwe n’abanzi ba gahunda y’ugusenga k’ukuri? Inkuru y’ibyamubayeho, yagombye kudufasha kumenya ko Yehova adatererana ubwoko bwe.—1 Samweli 12:22.
18 Imana yagaragaje neza ko Eliya yari agifite umurimo yagombaga gukora, agakomeza kuba umuhanuzi. Byongeye kandi, n’ubwo Eliya yatekerezaga ko ari we wenyine wasengaga Imana y’ukuri nuri Isirayeli, Yehova yamugaragarije ko hariho abantu 7.000 batari barapfukamiye Bāli. Hanyuma, Imana yaje kohereza Eliya kugira ngo asubire ku murimo we (1 Abami 19:13-18). Kimwe na Eliya, dushobora kuba duhigwa n’abanzi bo gusenga k’ukuri. Nk’uko Yesu yabihanuye, dushobora kugerwaho n’ibitotezo bikomeye (Yohana 15:17-20). Rimwe na rimwe, dushobora guhangayika. Ariko kandi, dushobora kuba nka Eliya wahawe icyizere n’Imana, maze agakomeza kwihangana, kandi akaba uwizerwa mu murimo wa Yehova.
19. Ni ibiki byageze ku Bakristo basizwe, mu gihe cy’Intambara ya Mbere y’Isi Yose?
19 Abakristo basizwe bamwe baganjwe n’ubwoba, maze bareka Kubera ibitotezo bikomeye byabagezeho mu gihe cy’intambara ya Mbere y’Isi Yose. Batekerezaga bibeshya ko umurimo wabo wo ku isi wari wararangiye. Ariko, Imana ntiyabataye. Ibiri amambu, yarabakomeje mu buryo burangwa n’impuhwe, kimwe n’uko yahaye Eliya ibyo kurya. Kimwe na Eliya, abasizwe bizerwa bemeye gukosorwa n’Imana, maze bava mu mimerere yarangwaga no kudakora umurimo. Amaso yabo yarahumutse, babona inshingano ikomeye bari bafite yo kubwiriza ubutumwa bw’Ubwami.
20. Ni ikihe gikundiro gihabwa abizerwa bameze nka Eliya muri iki gihe?
20 Mu buhanuzi bwa Yesu buhereranye no kuhaba kwe, yatsindagirije umurimo wari kuzakorerwa ku isi hose, ukaba waragombaga kurangira mbere y’uko iherezo ry’iyi gahunda mbi y’ibintu rigera (Matayo 24:14). Muri iki gihe, uwo murimo urimo urasohozwa n’Abakristo basizwe, hamwe na bagenzi babo babarirwa muri za miriyoni, biringira kuzabona ubuzima ku isi izahinduka paradizo. Gukora umurimo wo kubwiriza iby’Ubwami kugeza igihe uzarangirira, ni igikundiro gihabwa gusa abizerwa nka Eliya.
Ube Uwizerwa nka Eliya
21, 22. (a) Muri iki gihe, Abakristo basizwe bafata iya mbere mu wuhe murimo? (b) Umurimo wo kubwiriza urimo urakorwa binyuriye ku buhe bufasha, kandi se, kuki bukenewe?
21 Abakristo nyakuri bake basigaye basizwe, basohoje inshingano yo kwita ku nyungu zo ku isi z’Umwami wimitswe, ari we Yesu Kristo, babigiranye umwete nk’uwa Eliya (Matayo 24:47). Kandi mu gihe cy’imyaka ubu isaga 60, Imana yagiye ikoresha abo basizwe, kugira ngo bafate iya mbere mu murimo wo guhindura abantu abigishwa, abo yahaye ibyiringiro bihebuje, byo kuzabona ubuzima bw’iteka ku isi izahinduka paradizo (Matayo 28:19, 20). Mbega ukuntu abo bantu babarirwa muri za miriyoni bashobora gushimira, ku bwo kuba abo basigaye basizwe bake ugereranyije, basohoza inshingano zabo babigiranye umwete kandi mu buryo bwizerwa!
22 Uwo murimo wo kubwiriza iby’Ubwami, wagiye ukorwa n’abantu badatunganye, kandi bakawukorana imbaraga zidaturutse ahandi, keretse izo Yehova aha abamwishingikirizaho binyuriye mu isengesho. Igihe umwigishwa Yakobo yagaragazaga zituruka ku isengesho ry’umukiranutsi, maze akavuga urugero rwo gusenga rwatanzwe n’umuhanuzi [Eliya], yagize ati “Eliya yari umuntu umeze nkatwe” (Yakobo 5:16-18). Eliya ntiyahoraga ahanura, cyangwa akora ibitangaza. Yagiraga ibyiyumvo bya kimuntu n’intege nke, nk’uko natwe tubigira, ariko yabaye uwizerwa mu gukorera Imana. Dushobora kuba abizerwa nka Eliya, kubera ko natwe dufite ubufasha bw’Imana, kandi ikaba idukomeza.
23. Kuki dufite impamvu nziza zo kuba abizerwa, no kugira ibyiringiro birangwa n’icyizere?
23 Dufite impamvu nziza zo kuba abizerwa, no kugira ibyiringiro birangwa n’icyizere. Wibuke ko Yohana Umubatiza yakoze umurimo umeze nk’uwa Eliya, mbere y’uko “umunsi wa Yehova,” (NW) ugera, mu mwaka wa 70 I.C. Abakristo basizwe bakoze umurimo bahawe n’Imana usa n’uwo nguwo ku isi hose, babigiranye umwuka n’imbaraga nk’ibya Eliya. Ibyo bigaragaza neza ko “umunsi” ukomeye “wa Yehova,” (NW) uri hafi.
Ni gute Wasubiza?
◻ Ni gute Ubumana bwa Yehova bwagaragajwe ku Musozi Karumeli?
◻ ‘Eliya [wagombaga] kuza’ ni nde, kandi ni iki yakoze?
◻ Ni gute Abakristo basizwe bo muri iki gihe, bagaragaje ko bafite umwuka nk’uwa Eliya?
◻ Kuki bishoboka ko twaba abizerwa nka Eliya?
[Agasanduku ko ku ipaji ya 12]
Ni Irihe Juru Eliya Yazamuwemo?
“BAKIGENDA [ni ukuvuga Eliya na Elisa] baganira haboneka igare ry’umuriro n’amafarashi y’umuriro, birabatandukanya. Nuko Eliya ajyanwa mu ijuru muri serwakira.”—2 Abami 2:11.
Ni iki ijambo “ijuru” risobanura aha ngaha? Rimwe na rimwe, iryo jambo ryerekeza ku buturo bwo mu buryo bw’umwuka bw’Imana n’abana bayo b’abamarayika (Matayo 6:9; 18:10). Nanone kandi, ijambo “ijuru” rishobora gusobanura ikirere turebesha amaso (Gutegeka 4:19). Kandi, Bibiliya ikoresha iryo jambo, yerekeza ku kirere cyo hafi y’isi, icyo inyoni zigurukamo n’umuyaga ukagihuhamo.—Zaburi 78:26; Matayo 6:26.
Muri ayo majuru, ni irihe umuhanuzi Eliya yazamuwemo? Uko bigaragara, yimuwe anyujijwe mu kirere cy’isi, maze ashyirwa mu kandi karere k’isi. Mu myaka yakurikiyeho, Eliya yari akiri ku isi, kubera ko yandikiye urwandiko Yoramu, Umwami wa Yuda (2 Ngoma 21:1, 12-15). Kuba Eliya atarazamuwe mu buturo bwo mu buryo bw’umwuka bwa Yehova Imana, nyuma y’aho byaje kwemezwa na Yesu Kristo, we wagize ati “ntawazamutse ngo ajye mu ijuru, keretse Umwana w’umuntu wavuye mu ijuru, akamanuka akaza hasi” ari we Yesu ubwe (Yohana 3:13). Inzira yo guhabwa ubuzima bwo mu ijuru, yugururiwe abantu badatunganye ku ncuro ya mbere nyuma y’aho Yesu Kristo apfiriye, akazuka, maze akazamurwa [mu ijuru].—Yohana 14:2, 3; Abaheburayo 9:24; 10:19, 20