IGICE CYA 39
Abatitabira ubutumwa bwiza bazabona ishyano
YESU AGAYA IMIGI IMWE N’IMWE
ATANGA IHUMURE KANDI AKARUHURA ABANTU
Yesu yubahaga cyane Yohana Umubatiza; ariko se abantu benshi babonaga bate Yohana? Yesu yaravuze ati ‘ab’iki gihe bameze nk’abana bato bicaye mu isoko basakuza bahamagara bagenzi babo, bati “twabavugirije umwironge ntimwabyina; twaboroze ntimwikubita mu gituza ngo mugaragaze agahinda.” ’—Matayo 11:16, 17.
Yesu yashakaga kuvuga iki? Yabisobanuye agira ati ‘Yohana yaje atarya kandi atanywa, abantu baravuga bati “afite umudayimoni.” Umwana w’umuntu we aje arya kandi anywa, na bwo abantu baravuga bati “dore uwo munyandanini n’umunywi wa divayi, incuti y’abakoresha b’ikoro n’abanyabyaha” ’ (Matayo 11:18, 19). Ku ruhande rumwe, Yohana yabagaho mu buzima bworoheje ari Umunaziri, ndetse akirinda kunywa divayi, nyamara abo mu gihe cye bavuze ko afite umudayimoni (Kubara 6:2, 3; Luka 1:15). Ku rundi ruhande, Yesu we yabagaho nk’abandi bantu. Yararyaga kandi akanywa mu buryo bushyize mu gaciro, ariko bamushinje ko arenza urugero. Bisa naho gushimisha abantu bidashoboka.
Yesu yagereranyije abantu bo mu gihe cye n’abana bato bari mu isoko banga kubyina igihe abandi barimo babavugiriza umwironge, cyangwa bakanga kurira mu gihe bagenzi babo baboroga. Yaravuze ati “nyamara ubwenge bugaragazwa n’imirimo yabwo ko bukiranuka” (Matayo 11:16, 19). Koko rero, “imirimo” Yohana na Yesu bakoraga, ihamya ko ibyo baregwaga ari ibinyoma.
Yesu amaze kugaragaza ko abantu bo mu gihe cye batitabiraga ubutumwa bwiza, yakomeje agaya imigi itatu yakoreyemo ibitangaza byinshi, ari yo Korazini, Betsayida na Kaperinawumu. Yesu yavuze ko iyo aza kuba yarakoreye ibyo bitangaza mu migi y’i Foyinike ya Tiro na Sidoni, abo muri iyo migi baba barihannye. Nanone yavuze umugi wa Kaperinawumu aho yamaze igihe runaka akorera umurimo we. Abantu baho na bo ntibitabiriye ubutumwa bwiza. Yesu yabwiye abo muri uwo mugi ati “ku Munsi w’Urubanza, igihugu cy’i Sodomu kizahabwa igihano cyakwihanganirwa kurusha icyanyu.”—Matayo 11:24.
Hanyuma Yesu yashingije Se, wahishe ukuri ko mu buryo bw’umwuka kw’agaciro kenshi “abanyabwenge n’abahanga,” akaguhishurira aboroheje, bameze nk’abana bato (Matayo 11:25). Abantu bameze nk’abo yabatumiye mu buryo bushishikaje agira ati “nimuze munsange, mwese abagoka n’abaremerewe, nanjye nzabaruhura. Mwikorere umugogo wanjye kandi munyigireho, kuko nitonda kandi noroheje mu mutima, namwe muzabona ihumure. Umugogo wanjye nturuhije kandi umutwaro wanjye nturemereye.”—Matayo 11:28-30.
Yesu yaruhuye abantu ate? Abayobozi b’amadini bikorezaga abantu imitwaro y’imigenzo yabashyiraga mu bubata, urugero nk’amategeko yakagatizaga yagengaga Isabato. Ariko Yesu yabaruhuye abigisha ukuri ku byerekeye Imana, ababatura kuri iyo migenzo yanduye. Nanone yagaragaje uko abantu bumvaga batsikamiwe n’abayobozi bo mu rwego rwa politiki n’abumvaga baremerewe n’ibyaha babona ihumure. Koko rero, Yesu yabagaragarije ukuntu bashoboraga kubabarirwa ibyaha byabo n’ukuntu bashoboraga kubana amahoro n’Imana.
Abantu bose bemera uwo mugogo wa Yesu utaruhije bashobora kwiyegurira Imana bagakorera Data wo mu ijuru ugira impuhwe n’imbabazi. Ibyo ntibituma bikorera umutwaro uremereye kubera ko amategeko y’Imana atari umutwaro.—1 Yohana 5:3.