Impamvu tugomba kujya mu materaniro
CHRISTINE yagiye kubona abona umugabo we aramutaye, nyuma y’imyaka 20 bari bamaze bashyingiranywe. Yari asigaye wenyine, agomba kurera abana b’abahungu barindwi n’umukobwa umwe. Abo bana bari bafite hagati y’imyaka 7 na 18. Yaravuze ati “icyo gihe nagombaga gufata imyanzuro yose ikomeye jyenyine. Numvaga iyo nshingano indemereye kandi nari nkeneye cyane inkunga n’ubuyobozi.” Ubwo bufasha yari akeneye yabukuye he?
Christine yaravuze ati “amateraniro ya gikristo yatumye dukomeza kubaho, jye n’umuryango wanjye. Mu materaniro twahaboneraga inkunga ziturutse ku ncuti zacu n’inama ziva mu Ijambo ry’Imana. Kujya mu materaniro buri gihe byadufashije mu bice by’ingenzi byose bigize imibereho y’umuryango wacu.”
Muri ibi ‘bihe birushya,’ twese tugomba guhangana n’ibigeragezo bitandukanye (2 Timoteyo 3:1). Kimwe na Christine, nawe ushobora kuba ubona ko amateraniro y’Abahamya ba Yehova agufasha gukomeza kugira ukwizera, ibyo bikaba ari ikintu cy’ingenzi muri gahunda yawe yo kuyoboka Yehova. Uko bigaragara, amateraniro y’itorero uko ari atanu ateganyijwe buri cyumweru, atuma urushaho gukunda Imana, ukarushaho kugira ibyiringiro, kandi ukabona inama zishingiye kuri Bibiliya zigufasha guhangana n’ibigeragezo.
Icyakora, hari abantu kujya mu materaniro buri gihe bigora. Bujya kwira baguye agacuho, noneho batekereza ibyo kwambara imyenda ikwiriye no gukora urugendo bajya mu materaniro, bakumva bibaremereye. Hari abagira gahunda y’akazi ihora igongana n’amateraniro, bityo kuyajyamo yose bikaba byatuma umushahara wabo ugabanuka, cyangwa bikabaviramo kwirukanwa ku kazi. Hari abandi bake bashobora gusiba amateraniro kuko bibwira ko hari imyidagaduro ishobora kubagarurira ubuyanja kuruta kwifatanya n’itorero.
None se ni izihe mpamvu zumvikana zituma tujya mu materaniro ya gikristo? Ni gute wowe ubwawe watuma amateraniro akugarurira ubuyanja? Kugira ngo tubone ibisubizo by’ibyo bibazo, nimucyo dusuzume itumira rya Yesu ryuje urukundo riboneka muri Matayo 11:28-30, NW. Yaravuze ati “nimuze munsange, mwese abagoka n’abaremerewe, nanjye nzabaruhura. Mwemere kuba abagaragu banjye kandi munyigireho, kuko nitonda kandi noroheje mu mutima, namwe muzabona ihumure. Kuko umugogo wanjye utaruhije kandi umutwaro wanjye utaremereye.”
“Nimuze munsange”
Yesu yaravuze ati “nimuze munsange.” Uburyo bumwe bwo kwitabira iryo tumira ni ukujya mu materaniro buri gihe. Impamvu yumvikana ituma tugomba kuyajyamo, ni uko hari ikindi gihe Yesu yavuze ati “aho babiri cyangwa batatu bateraniye mu izina ryanjye, nanjye mba ndi hagati yabo.”—Matayo 18:20.
Mu kinyejana cya mbere, Yesu ubwe yasabye abantu batandukanye kumukurikira. Bityo rero, yabahaye uburyo bwo kuba incuti ze. Bamwe bahise babyemera (Matayo 4:18-22). Abandi bo ubutunzi bwababujije kwemera iryo tumira (Mariko 10:21, 22; Luka 9:57-62). Yesu yabwiye abamukurikiye amagambo atanga icyizere agira ati “si mwe mwantoranyije, ahubwo ni jye wabatoranyije.”—Yohana 15:16.
Nyuma y’uko Kristo apfa hanyuma akazuka, ntiyongeye kubana na bo ari umuntu. Ariko kandi, yari akiri kumwe na bo mu buryo bw’uko yayoboraga umurimo wabo, akanagenzura uko bitabira inama ze. Urugero, nyuma y’imyaka igera kuri 70 Yesu azutse, yahaye inama amatorero arindwi yo muri Aziya Ntoya kandi ayatera inkunga. Ibyo yavuze byagaragaje ko yari azi neza imico myiza y’abantu bari bayagize ndetse n’intege nke zabo.—Ibyahishuwe 2:1–3:22.
Yesu aracyita cyane kuri buri wese mu bigishwa be. Yatanze isezerano rigira riti “dore ndi kumwe namwe iminsi yose kugeza ku mperuka y’isi” (Matayo 28:20). Ubu turi mu minsi y’imperuka, bityo tukaba dukeneye gukora ibihuje n’itumira rya Yesu risaba abantu kumukurikira. Uburyo bumwe bwo kubikora ni ukujya mu materaniro buri gihe. Yesu ashaka ko tumutega amatwi kandi ‘tukigishwa’ binyuze kuri we, mu gihe duhabwa inyigisho na disikuru bishingiye kuri Bibiliya bitangwa buri gihe mu materaniro (Abefeso 4:20, 21). Ese witabira itumira rya Yesu rigira riti “nimuze munsange”?
“Mwese abagoka n’abaremerewe”
Impamvu y’ingenzi ituma tujya mu materaniro ya gikristo, ni ukugira ngo duterwe inkunga (Abaheburayo 10:24, 25). Mu by’ukuri, abenshi muri twe “baragoka” kandi “bararemerewe” mu buryo bunyuranye. Ushobora kuba uremerewe n’ibibazo byawe bwite, urugero nk’uburwayi. Mu materaniro ya gikristo, ushobora guterana inkunga n’abandi (Abaroma 1:11, 12). Urugero, uzumva ibitekerezo bikomeza ukwizera, wibutswe ibyiringiro byawe bishingiye kuri Bibiliya, kandi wirebere uko abandi bagaragaza ukwizera bihanganira ibigeragezo. Ibyo byose bishobora kugufasha kwihangana no gukomeza kubona ibibazo byawe mu buryo bushyize mu gaciro.
Reka turebe ibyo Umukristokazi wazahajwe n’indwara yamubayeho akarande yavuze. Yaravuze ati ‘indwara yanjye isaba ko mara igihe runaka mu bitaro. Iyo mvuyeyo, kujya mu materaniro bijya bingora, ariko aho ni ho haba hamfitiye akamaro. Urugwiro n’urukundo by’abavandimwe bituma nsabwa n’ibyishimo, kandi inyigisho n’ubuyobozi bitangwa na Yehova hamwe na Yesu, bituma ubuzima bwanjye bugira intego.’
“Umugogo wanjye nturuhije kandi umutwaro wanjye nturemereye”
Zirikana ko muri uwo murongo turimo dusuzuma, Yesu yavuze ati “munyigireho.” Iyo twigiye kuri Yesu, duhinduka abigishwa be, kandi twikorera umugogo we iyo twiyeguriye Imana tukabatizwa (Matayo 28:19, 20). Kwifatanya mu materaniro buri gihe ni iby’ingenzi kugira ngo dukomeze kuba abigishwa ba Yesu. Kubera iki? Kubera ko mu materaniro ya gikristo ari ho twigira ibya Yesu, tukahamenyera inyigisho ze, n’uko yakoraga.
Ni uwuhe mutwaro Kristo ashaka ko twikorera? Ni umutwaro nk’uwo na we ubwe yikorera, ni ukuvuga inshingano yo gukora ibyo Imana ishaka (Yohana 4:34; 15:8). Kumvira amategeko y’Imana bisaba imihati, ariko uwo mutwaro nturemereye cyane ku buryo tutawikorera. Ushobora gusa n’aho uremereye turamutse dushatse kuwikorera twenyine. Ariko kandi, nidusenga dusaba umwuka w’Imana kandi tukigaburira ibyokurya byo mu buryo bw’umwuka bitangirwa mu materaniro, tuzabona “imbaraga zisumba byose” zitangwa n’Imana (2 Abakorinto 4:7). Iyo dutegura amateraniro kandi tukayifatanyamo, urukundo dukunda Yehova rugenda rurushaho gukomera. Kandi iyo ibyo dukora biterwa n’urukundo, amategeko y’Imana “ntarushya.”—1 Yohana 5:3.
Muri rusange abantu bahanganye n’ibibazo bikomeye, nko kubura amafaranga abatunga, uburwayi n’ibindi bibazo bya bwite. Icyakora, ntitwishingikiriza ku bwenge bw’umuntu kugira ngo tubikemure. Amateraniro y’itorero adufasha kureka ‘kwiganyira,’ kuko Yehova aduha ibyo dukeneye kandi akadufasha guhangana n’ibibazo (Matayo 6:25-33). Mu by’ukuri, amateraniro ya gikristo ni ikimenyetso cy’uko Imana idukunda.
“Nditonda kandi noroheje mu mutima”
Yesu yari afite akamenyero ko kujya mu isinagogi, aho abantu baganiraga ku Ijambo ry’Imana. Igihe kimwe yagiyeyo, maze afata umuzingo wa Yesaya arasoma ati ‘umwuka w’Uwiteka uri muri jye, ni cyo cyatumye ansigira kugira ngo mbwirize abakene ubutumwa bwiza. Yantumye kumenyesha imbohe ko zibohorwa, n’impumyi ko zihumuka, no kubohora ibisenzegeri, no kumenyesha abantu iby’umwaka Umwami agiriyemo imbabazi’ (Luka 4:16, 18, 19). Mbega ukuntu bishobora kuba byari kudushimisha kumva Yesu agaragaza icyo ayo magambo yerekezagaho agira ati “uyu munsi ibyo byanditswe bisohoye mu matwi yanyu”!—Luka 4:21.
Yesu, “Umutahiza” cyangwa umwungeri mukuru witonda, aracyagenzura uko abigishwa be bitabwaho mu buryo bw’umwuka (1 Petero 5:1-4). ‘Umugaragu ukiranuka w’ubwenge’ ayobowe na Yesu, yagiye aha abagabo inshingano yo kuba abungeri mu matorero y’Abahamya ba Yehova ku isi hose (Matayo 24:45-47; Tito 1:5-9). Abo bagabo ‘baragira itorero ry’Imana’ mu bugwaneza kandi bagatanga urugero rwiza bajya mu materaniro buri gihe. Ushobora kugaragaza ko ushimira ku bw’abo bantu Yehova yatanzeho “impano” ujya mu materaniro, aho ushobora gutera abandi inkunga binyuze mu kuba uhari no kuyifatanyamo.—Ibyakozwe 15:30-33; 20:28; Abefeso 4:8, gereranya na NW, 11, 12.
“Nzabaruhura”
Mu gihe wagiye mu materaniro ya gikristo, ni gute watuma akuruhura by’ukuri? Uburyo bumwe ni ugukurikiza inama ya Yesu igira iti “mwirinde uko mwumva” (Luka 8:18). Abantu babaga bifuza cyane kumenya, bategaga Yesu amatwi bitonze. Bamusabaga kubasobanurira imigani ye kandi ibyo byatumaga bayisobanukirwa mu buryo bwimbitse.—Matayo 13:10-16.
Nawe ushobora kwigana abo bantu bari bafite inzara yo mu buryo bw’umwuka, utega amatwi ushishikaye disikuru zitangwa mu materaniro (Matayo 5:3, 6). Kugira ngo utarangara, gerageza gukurikira uko umuntu utanga disikuru agenda akurikiranya ibitekerezo. Ibaze ibibazo nk’ibi uti ‘ni gute nakoresha ibi bintu numvise mu mibereho yanjye? Ni gute nabikoresha mfasha abandi? Ni gute nasobanura iyi ngingo?’ Nanone, shaka imirongo y’Ibyanditswe utanga disikuru akoresha ashyigikira ingingo z’ingenzi. Uko uzarushaho gutega amatwi, ni ko amateraniro azarushaho kukuruhura.
Nyuma y’amateraniro, jya wungurana n’abandi ibitekerezo ku biganiro byatanzwe. Jya wibanda ku nyigisho wize no ku buryo zashyirwa mu bikorwa. Ibiganiro bitera inkunga bituma amateraniro aruhura abantu rwose.
Nta gushidikanya ko dufite impamvu zumvikana zituma tujya mu materaniro. Nyuma yo kongera gusuzuma inyungu zo kujya mu materaniro, kuki utakwibaza uti ‘ni gute nitabira itumira rya Yesu rigira riti “nimuze munsange”?’
[Amafoto yo ku ipaji ya 11]
Ese hari ibindi bikorwa bikubuza kujya mu materaniro?