Garagaza imyifatire yo mu bwenge nk’iya Kristo
“Imana itanga ukwihangana n’ihumure ibahe kugira hagati yanyu imyifatire yo mu bwenge nk’iyo Kristo Yesu yari afite.”—ABAROMA 15:5, NW.
1. Ni gute imyifatire y’umuntu ishobora kugira ingaruka ku mibereho ye?
IMYIFATIRE y’umuntu ituma agira ihinduka rikomeye mu buzima. Imyifatire yo kudashishikarira ibintu cyangwa imyifatire yo kugira umwete, imyifatire yo kurangwa n’icyizere cyangwa iyo kutarangwa n’icyizere, imyifatire yo kugira amahane cyangwa iy’ubufatanye, imyifatire yo kwitotomba cyangwa yo gushimira ishobora kugira ingaruka mu buryo bukomeye ku kuntu umuntu yitwara mu bibazo n’ukuntu abandi bantu bamwitwaraho. Mu gihe umuntu afite imyifatire myiza, ashobora kugira ibyishimo ndetse no mu mimerere igoranye rwose. Ku muntu ufite imyifatire mibi, nta kintu na kimwe gisa n’aho ari cyiza ndetse n’igihe ubuzima buba ari bwiza—uhereye ku bintu bifatika.
2. Ni gute umuntu yihingamo imyifatire runaka?
2 Imyifatire—yaba myiza cyangwa mibi—umuntu ashobora kuyihingamo. Mu by’ukuri, igomba kwigwa. Igitabo cyitwa Collier’s Encyclopedia cyerekeje ku mwana w’uruhinja uvutse vuba, kigira kiti “imyifatire izamuranga agomba kuyihingamo cyangwa kuyitoza, mu rugero runaka nk’uko agomba kwitoza cyangwa kwiga ururimi cyangwa se ubundi buhanga ubwo ari bwo bwose.” Ni gute twihingamo kugira imyifatire runaka? N’ubwo hari ibintu byinshi bibigiramo uruhare, imimerere dukomokamo n’incuti twifatanya na zo bigira ingaruka cyane. Icyo gitabo kimaze kuvugwa kigira kiti “twihingamo cyangwa tugatora imyifatire y’abantu tugirana na bo imishyikirano ya bugufi, ikagenda iducengera gahoro gahoro kandi nta n’imihati dushyizeho.” Imyaka ibarirwa mu bihumbi ishize, Bibiliya yavuze ikintu gisa n’icyo, igira iti “ugendana n’abanyabwenge, azaba umunyabwenge na we; ariko mugenzi w’abapfu azabihanirwa.”—Imigani 13:20; 1 Abakorinto 15:33.
Icyitegererezo dufite mu bihereranye no kugira imyifatire ikwiriye
3. Ni nde wari intangarugero mu bihereranye n’imyifatire, kandi se, ni gute dushobora kumwigana?
3 Kimwe n’uko bimeze ku bindi bintu byose, no mu bihereranye n’imyifatire, Yesu Kristo ni we cyitegererezo kiruta ibindi byose. Yagize ati “mbahaye ikitegererezo, kugira ngo mukore nk’uko mbakoreye” (Yohana 13:15). Kugira ngo tumere nka Yesu, tugomba mbere na mbere kwiga ibimwerekeyeho.a Twiga ibihereranye n’imibereho ya Yesu dufite intego yo gukora icyo intumwa Petero yaduteyemo inkunga igira iti “ibyo ni byo mwahamagariwe, kuko na Kristo yabababarijwe, akabasigira ikitegererezo, kugira ngo mugere ikirenge mu cye” (1 Petero 2:21). Intego yacu ni iyo kumera nka Yesu uko bishoboka kose. Ibyo bikubiyemo kwihingamo imyifatire yo mu bwenge nk’iyo yari afite.
4, 5. Ni ikihe kintu mu bigize imyifatire yo mu bwenge Yesu yari afite gitsindagirizwa mu Baroma 15:1-3, kandi se, ni gute Abakristo bashobora kumwigana?
4 Kugira imyifatire nk’iyo Kristo Yesu yari afite bikubiyemo iki? Igice cya 15 cy’urwandiko Pawulo yandikiye Abaroma kidufasha gusubiza icyo kibazo. Mu mirongo mike ya mbere y’icyo gice, Pawulo yerekeza ku muco uhebuje wa Yesu agira ati “twebwe abakomeye dukwiriye kwihanganira intege nke z’abadakomeye, ntitwinezeze. Umuntu wese muri twe anezeze mugenzi we, kugira ngo amubere inyunganizi, amukomeze: kuko Kristo na we atinejeje, nk’uko byanditswe ngo ‘ibitutsi bagututse byangezeho.’ ”—Abaroma 15:1-3.
5 Mu gihe Abakristo bigana imyifatire ya Yesu, baterwa inkunga yo kuba biteguye guha abandi ibyo bakeneye babigiranye ukwicisha bugufi aho gushaka kwinezeza gusa bo ubwabo. Koko rero, kuba biteguye gukorera abandi bicishije bugufi batyo ni cyo kimenyetso kiranga “abakomeye.” Yesu, we wari ukomeye mu buryo bw’umwuka kuruta umuntu uwo ari we wese wabayeho, yiyerekejeho agira ati “Umwana w’umuntu [ntiyaje] gukorerwa, ahubwo yaje gukorera abandi no gutangira ubugingo bwe kuba incungu ya benshi” (Matayo 20:28). Twebwe Abakristo, twifuza mu buryo nk’ubwo gufata iya mbere tugakorera abandi, hakubiyemo n’ “abadakomeye.”
6. Ni mu buhe buryo dushobora kwigana ukuntu Yesu yabyifatagamo igihe babaga bamurwanyije kandi bakamusebya?
6 Undi muco uhebuje wagaragajwe na Yesu ni ukuntu buri gihe yabaga afite imitekerereze n’ibikorwa byubaka. Nta na rimwe yigeze yemera ko imyifatire mibi y’abandi ihindura imyifatire ye myiza ku bihereranye no gukorera Imana; natwe ntitwagombye kubyemera. Igihe Yesu bamusebyaga kandi bakamutoteza bamuziza kuyoboka Imana ari uwizerwa, yakomeje kubyihanganira nta kwitotomba. Yari azi ko kurwanywa n’isi itizera kandi itagira ubumenyi bishobora kwitegwa n’abantu bagerageza kunezeza bagenzi babo ‘bababera inyunganizi.’
7. Ni gute Yesu yagaragaje ukwihangana, kandi se, kuki natwe twagombye kubigenza dutyo?
7 Yesu yagaragaje imyifatire ikwiriye mu bundi buryo. Ntiyigeze agaragaza ko arambiwe Yehova, ahubwo yategereje yihanganye isohozwa ry’imigambi Ye (Zaburi 110:1; Matayo 24:36; Ibyakozwe 2:32-36; Abaheburayo 10:12, 13). Byongeye kandi, Yesu ntiyigeze arambirwa abigishwa be. Yarababwiye ati “munyigireho”; kubera ko yari “umugwaneza,” inyigisho ze zarubakaga kandi zikagarura ubuyanja. Kandi kubera ko yari ‘yoroheje mu mutima,’ nta na rimwe yigeze yishyira hejuru cyangwa ngo agaragaze ubwibone (Matayo 11:29). Pawulo adutera inkunga yo kwigana ibyo bintu bigize imyifatire ya Yesu mu gihe agira ati “mugire wa mutima wari muri Kristo Yesu [“ya myifatire yo mu bwenge nk’iyo Kristo Yesu yari afite,” NW ] . Uwo, nubwo yabanje kugira akamero k’Imana, ntiyatekereje yuko guhwana n’Imana ari ikintu cyo kugundirwa; ahubwo yisiga ubusa, ajyana akamero k’umugaragu w’imbata, agira ishusho y’umuntu.”—Abafilipi 2:5-7.
8, 9. (a) Kuki tugomba gushyiraho imihati kugira ngo twihingemo imyifatire itarangwa n’ubwikunde? (b) Kuki tutagombye gucika intege turamutse tudashoboye gukurikiza mu buryo butunganye icyitegererezo twasigiwe na Yesu, kandi se, ni gute Pawulo yatanze urugero rwiza mu birebana n’ibyo?
8 Biroroshye kuvuga ko twifuza gukorera abandi kandi ko ibyo bakeneye twifuza kubishyira imbere y’ibyo dukeneye. Ariko kandi, gusuzuma nta buryarya imyifatire yacu yo mu bwenge bishobora guhishura ko imitima yacu itabangukirwa mu buryo bwuzuye no kubigenza ityo. Kuki bitameze bityo? Mbere na mbere ni ukubera ko twarazwe ingeso y’ubwikunde twokojwe na Adamu na Eva; icya kabiri, ni ukubera ko turi mu isi ishyigikira ubwikunde (Abefeso 4:17, 18). Kwihingamo imyifatire itarangwa n’ubwikunde akenshi biba bisobanura kwihingamo imitekerereze ihabanye na kamere twavukanye yo kudatungana. Ibyo bisaba kwiyemeza no gushyiraho imihati.
9 Kamere yacu yo kudatungana igaragara cyane, itandukanye cyane n’urugero rutunganye Yesu yadusigiye, ishobora rimwe na rimwe gutuma ducika intege. Dushobora gushidikanya ko ndetse no kugira imyifatire yo mu bwenge nk’iyo Yesu yari afite bishoboka. Ariko kandi, zirikana amagambo atera inkunga yavuzwe na Pawulo, amagambo agira ati “nzi yuko muri jye, ibyo ni ukuvuga muri kamere yanjye, nta kiza kimbamo: kuko mpora nifuza gukora ikiza, ariko kugikora nta ko; kuko icyiza nshaka atari cyo nkora, ahubwo ikibi nanga akaba ari cyo nkora. Nishimira amategeko y’Imana mu mutima wanjye, ariko mbona irindi tegeko ryo mu ngingo zanjye rirwanya itegeko ry’ibyaha ryo mu ngingo zanjye” (Abaroma 7:18, 19, 22, 23). Mu by’ukuri, incuro nyinshi ukudatungana kwa Pawulo kwamubuzaga gukora ibyo Imana ishaka nk’uko yabaga abyifuza, ariko yari intangarugero mu myifatire ye—ni ukuvuga mu mitekerereze ye no mu byiyumvo yagiraga ku byerekeye Yehova n’amategeko Ye. Natwe ni uko bishobora kutugendekera.
Dukosore imyifatire ifutamye
10. Pawulo yateye Abafilipi inkunga yo kwihingamo iyihe myifatire yo mu bwenge?
10 Mbese, birashoboka ko hari abantu bamwe na bamwe bakeneye gukosora imyifatire ifutamye? Ni byo rwose. Uko bigaragara, ibyo ni ko byari bimeze ku Bakristo bamwe na bamwe bo mu kinyejana cya mbere. Pawulo yavuze ibihereranye no kugira imyifatire ikwiriye mu rwandiko yandikiye Abafilipi. Yaranditse ati “si uko maze guhabwa [ubuzima bwo mu ijuru binyuriye ku muzuko wa mbere] cyangwa ngo mbe maze gutunganywa rwose, ahubwo ndakurikira kugira ngo ahari mfate icyo Kristo yamfatiye. Bene Data, sinibwira yuko maze kugifata, ariko kimwe cyo, nibagirwa ibiri inyuma, ngasingira ibiri imbere, ndamaranira kugera aho dutanguranwa, ngo mpabwe ingororano zo guhamagara kw’Imana muri Kristo Yesu kwavuye mu ijuru. Nuko rero, mwa batunganijwe mwese uko mungana mwe, namwe mube ari ko muhuza uwo mutima [“iyo myifatire yo mu bwenge,” “NW” ].”—Abafilipi 3:12-15.
11, 12. Ni mu buhe buryo Yehova aduhishurira imyifatire yo mu bwenge ikwiriye?
11 Amagambo ya Pawulo agaragaza ko umuntu uwo ari we wese utumva ko agomba kugira amajyambere nyuma y’aho abereye Umukristo, aba afite imyifatire mibi. Uwo muntu aba yarananiwe kwihingamo imyifatire yo mu bwenge nk’iyo Kristo yari afite (Abaheburayo 4:11; 2 Petero 1:10; 3:14). Mbese, ku muntu nk’uwo amazi aba yararenze inkombe? Oya rwose. Imana ishobora kudufasha guhindura imyifatire yacu niba mu by’ukuri tubyifuza. Pawulo akomeza agira ati “niba hari ikibatekereresha ukundi cyose, Imana izakibahishurira na cyo.”—Abafilipi 3:15.
12 Icyakora, niba twifuza ko Yehova aduhishurira imyifatire ikwiriye dukwiriye kugira, tugomba gushyiraho akacu. Gusenga no kwiga Ijambo ry’Imana hifashishijwe ibitabo bya Gikristo bitangwa n’ ‘umugaragu ukiranuka w’ubwenge’ bizafasha ‘abatekereza ukundi’ kwihingamo imyifatire ikwiriye (Matayo 24:45). Abasaza b’Abakristo bashyizweho n’umwuka wera kugira ngo ‘baragire itorero ry’Imana,’ bazishimira gutanga ubufasha (Ibyakozwe 20:28). Mbega ukuntu dushimira ku bwo kuba Yehova azirikana ukudatungana kwacu kandi akaba aduha ubufasha abigiranye urukundo! Nimucyo tubwemere.
Twigire ku bandi
13. Ni iki tumenya cyerekeranye n’imyifatire ikwiriye tubikesheje inkuru ya Bibiliya ivuga ibya Yobu?
13 Mu Baroma igice cya 15, Pawulo agaragaza ko gutekereza ku ngero z’ibyabayeho mu mateka bishobora kudufasha guhindura imyifatire yacu. Yaranditse ati “ibyanditswe kera byose byandikiwe kutwigisha, kugira ngo kwihangana no guhumurizwa bitangwa na byo, biduheshe ibyiringiro” (Abaroma 15:4). Bamwe mu bagaragu ba Yehova bizerwa bo mu bihe bya kera bari bakeneye gukosora bimwe mu bintu byari bigize imyifatire yabo. Urugero, muri rusange Yobu yari afite imyifatire myiza. Ntiyigeze yitirira Yehova ibibi kandi nta na rimwe yigeze yemera ko imibabaro yahungabanya icyizere yari afitiye Imana (Yobu 1:8, 21, 22). Nyamara, yabangukirwaga no kwigira umwere. Yehova yategetse Elihu gufasha Yobu kugorora iyo myifatire. Aho kugira ngo bimurakaze, Yobu yemeye yicishije bugufi ko yari akeneye guhindura imyifatire kandi yahise atangira kubikora abigiranye umutima ukunze.—Yobu 42:1-6.
14. Ni gute dushobora kumera nka Yobu mu gihe duhawe inama ku bihereranye n’imyifatire yacu?
14 Mbese, mu gihe Umukristo mugenzi wacu yaba atubwiye abigiranye ubugwaneza ko turimo tugaragaza imyifatire ifutamye twabigenza nk’uko Yobu yabigenje? Kimwe na Yobu, ntituzigere na rimwe tugira ibintu bidakwiriye ‘duherereza ku Mana’ (Yobu 1:22). Niba tubabazwa tuzira akarengane, ntituzigere na rimwe twitotomba cyangwa ngo turyoze Yehova kuba ari we uduteza ingorane zitugeraho. Nimucyo tujye twirinda kugerageza kwigira abere, twibuka ko uko inshingano dufite mu murimo wa Yehova zaba ziri kose, tuba tukiri “abagaragu batagira umumaro” gusa.—Luka 17:10.
15. (a) Ni iyihe myifatire mibi bamwe mu bigishwa ba Yesu bagaragaje? (b) Ni gute Petero yagaragaje imyifatire myiza?
15 Mu kinyejana cya mbere, bamwe mu bantu bajyaga batega Yesu amatwi bagaragaje imyifatire idakwiriye. Igihe kimwe, Yesu yavuze ikintu cyari kigoye kugisobanukirwa. Mu kubyitabira, “benshi mu bigishwa be babyumvise baravuze bati ‘iryo jambo rirakomeye, ushobora kuryihanganira ni nde?’ ” Biragaragara ko abavuze batyo bari bafite imyifatire mibi. Kandi iyo myifatire yabo mibi yatumye barorera gutega Yesu amatwi. Inkuru iragira iti “benshi mu bigishwa be bahera ubwo basubira inyuma, barorera kugendana na we.” Mbese, bose bari bafite imyifatire mibi? Oya. Inkuru ikomeza igira iti “Yesu abaza abigishwa be cumi na babiri ati ‘kandi namwe murashaka kugenda?’ Simoni Petero aramusubiza ati ‘Databuja twajya kuri nde?’ ” Mu by’ukuri, Petero yahise yisubiza ikibazo cye: “ufite amagambo y’ubugingo buhoraho” (Yohana 6:60, 66-68). Mbega imyifatire myiza! Mu gihe tubonye ibisobanuro cyangwa ibintu binonosowe ku birebana n’uko twasobanukirwaga Ibyanditswe bikaba bishobora kutugora guhita tubyemera mu mizo ya mbere, mbese ntibyaba byiza kugaragaza imyifatire nk’iyagaragajwe na Petero? Mbega ukuntu byaba ari ubupfapfa kureka gukorera Yehova cyangwa se kuvuga mu buryo bunyuranye n’ ‘icyitegererezo cy’amagambo mazima’ bitewe gusa n’uko mu mizo ya mbere gusobanukirwa ibintu runaka byatugoye!—2 Timoteyo 1:13.
16. Ni iyihe myifatire iteye ishozi yagaragajwe n’abayobozi ba kidini b’Abayahudi bo mu gihe cya Yesu?
16 Abayobozi ba kidini b’Abayahudi bo mu kinyejana cya mbere bananiwe kugaragaza imyifatire yo mu bwenge nk’iyo Yesu yari afite. Kuba bari bariyemeje bamaramaje kutazatega Yesu amatwi byagaragaye igihe yazuraga Lazaro akamuvana mu bapfuye. Ku muntu uwo ari we wese wari kuba afite imyifatire myiza, icyo gitangaza cyari kuba ari igihamya kidakuka cy’uko Yesu yoherejwe avuye ku Mana. Ariko kandi, dusoma ngo “abatambyi bakuru n’Abafarisayo bateranya urukiko, barabazanya bati ‘tugire dute, ko uwo muntu akora ibimenyetso byinshi? Nitumurekera dutya, bose bazamwizera, kandi Abaroma bazaza barimbure umurwa wacu n’ubwoko bwacu.’ ” Ni gute bahisemo kubikemura? ‘Bahereye uwo munsi bajya inama zo kumwica.’ Uretse no kuba baracuze umugambi wo kwica Yesu, batangiye no gushaka uko bazimangatanya igihamya gifatika cy’uko yari umuntu ukora ibitangaza. ‘Abatambyi bakuru bagiye inama yo kwica Lazaro na we’ (Yohana 11:47, 48, 53; 12:9-11). Mbega ukuntu cyaba ari ikizira turamutse twicengejemo imyifatire nk’iyo maze tukarakazwa cyangwa se tukababazwa n’ibintu twagombye mu by’ukuri kwishimira! Byaba ari ikizira rwose, kandi se mbega ukuntu bishobora guteza akaga!
Twigane imyifatire ya Kristo irangwa n’icyizere
17. (a) Ni mu yihe mimerere Daniyeli yagaragaje imyifatire yo kudatinya? (b) Ni gute Yesu yagaragaje ko ari intwari?
17 Igihe cyose, abagaragu ba Yehova bakomeje kugira imyifatire irangwa n’icyizere. Igihe abanzi ba Daniyeli bamugambaniraga bagashyiraho itegeko ryabuzanyaga kugira icyo umuntu asaba indi mana iyo ari yo yose cyangwa undi muntu wese mu minsi 30 uretse umwami wenyine, Daniyeli yari azi ko byari gutambamira imishyikirano yari afitanye na Yehova Imana. Mbese, yari kumara iminsi 30 yose adasenga Imana? Oya, yakomeje kujya asenga Yehova gatatu mu munsi nta gutinya, nk’uko yari asanzwe abigenza. (Daniyeli 6:7-18, umurongo wa 6-17 muri Biblia Yera.) Yesu na we yanze gukangishwa n’abanzi be. Igihe kimwe ku munsi w’Isabato, yabonye umuntu unyunyutse ukuboko. Yesu yari azi ko bitari gushimisha Abayahudi benshi bari bahari iyo aza gukiza umuntu ku Isabato. Mu buryo bweruye yabasabye kugira icyo bavuga kuri icyo kibazo. Mu gihe bari banze, Yesu yarikomereje akiza uwo muntu (Mariko 3:1-6). Yesu ntiyigeze yihunza ibyo gusohoza inshingano ye igihe cyose yumvaga bikwiriye.
18. Kuki bamwe baturwanya, ariko se, ni gute twagombye kubyifatamo igihe bagaragaje imyifatire mibi?
18 Abahamya ba Yehova muri iki gihe bazi ko na bo batagomba na rimwe kuzigera bakangishwa n’uko ababarwanya bashobora kutitabira neza umurimo wabo. Naho ubundi, ntibaba bagaragaza imyifatire yo mu bwenge nk’iyo Yesu yari afite. Abantu benshi barwanya Abahamya ba Yehova, bamwe bakaba babiterwa n’uko batabazi mu buryo nyakuri, naho abandi bakaba babiterwa n’uko banga Abahamya cyangwa ubutumwa bwabo. Ariko kandi, ntituzigere na rimwe twemera ko imyifatire yabo y’amahane igira ingaruka ku myifatire yacu irangwa n’icyizere. Ntitwagombye na rimwe kuzigera tureka ngo abandi abe ari bo badutegeka uko tugomba gusenga.
19. Ni gute dushobora kugaragaza imyifatire yo mu bwenge nk’iyo Yesu Kristo yari afite?
19 Buri gihe, Yesu yagaragazaga imyifatire yo mu bwenge irangwa n’icyizere, ari ku bigishwa be no ku byo Imana yateganyije, uko kubigenza atyo byari bigoranye kose (Matayo 23:2, 3). Twagombye kwigana urugero rwe. Mu by’ukuri, abavandimwe bacu ntibatunganye, ariko natwe ni uko. None se, ni hehe handi twabona incuti nziza kurushaho kandi zirangwa n’ubudahemuka by’ukuri hatari mu muryango wacu wa kivandimwe wo ku isi hose? Yehova ntaraduha ibisobanuro byuzuye ku bihereranye n’Ijambo rye ryanditswe, ariko se, ni irihe tsinda ryo mu rwego rw’idini risobanukiwe Ijambo rye kuturusha? Nimucyo buri gihe dukomeze kugira imyifatire yo mu bwenge ikwiriye, imyifatire nk’iyo Yesu Kristo yari afite. Mu bigize iyo myifatire, hakubiyemo no kumenya gutegereza Yehova, nk’uko tuzabisuzuma mu gice gikurikira.
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
a Igitabo Le plus grand homme de tous les temps, cyanditswe na Watchtower Bible and Tract Society of New York, Inc., kivuga iby’imibereho ya Yesu hamwe n’umurimo we mu buryo bunonosoye.
Mbese, ushobora gusobanura?
• Ni gute imyifatire yacu igira ingaruka ku mibereho yacu?
• Sobanura imyifatire yo mu bwenge Yesu Kristo yari afite.
• Ni irihe somo dushobora kuvana ku myifatire ya Yobu?
• Ni iyihe myifatire ikwiriye tugomba kugira mu gihe duhanganye n’ibigeragezo?
[Amafoto yo ku ipaji ya 7]
Umukristo ufite imyifatire myiza afata iya mbere mu gufasha abandi
[Ifoto yo ku ipaji ya 9]
Gusenga no kwiga Ijambo ry’Imana bidufasha kugira imyifatire yo mu bwenge nk’iyo Kristo yari afite