Ni iki urushundura n’amafi bisobanura kuri wowe?
“Mwebgeho mwahawe kumeny’ ubgiru bg’ubgami bgo mw ijuru.”—MATAYO 13:11.
1, 2. Kuki twagombye gushishikazwa n’imigani ya Yesu?
MESE, ujya ushimishwa no kumenya ibintu by’ubwiru cyangwa gufindura ibintu by’amarenga? Bite noneho se niba ibyo byatuma urushaho kumenya neza uruhare rwawe mu mugambi w’Imana? Igishimishije ariko, ni uko ushobora kubona ubwo buryo bwimbitse bw’igikundiro binyuriye ku mugani Yesu yaciye. Uwo mugani washobeye benshi mu bawumvise, kandi kuva ubwo wanakomeje gushobera n’abandi batabarika; icyakora wowe ushobora kuwusobanukirwa.
2 Reka turebe icyo Yesu yavuze muri Matayo igice cya 13 ku bihereranye n’impamvu yakoreshaga imigani. Abigishwa be baramubajije bati “N’iki gitum’ ubīgishiriza mu migani?” (Matayo 13:10). Nonese koko, ni iki cyatumaga Yesu akoresha imigani abantu benshi batashoboraga gusobanukirwa? Yatanze igisubizo kuva ku murongo wa 11 kugeza ku wa 13 agira ati “Mwebgeho mwahawe kumeny’ ubgiru bg’ubgami bgo mw ijuru, ariko bo ntibabihāwe. . . . Igituma mbīgishiriza mu migani n’iki: n’ ukw iyo barebye batitegereza, n’iyo bumvise batumva kandi ntibasobanukirwe.”
3. Ni gute gusobanukirwa imigani ye bishobora kutuzanira inyungu?
3 Hanyuma Yesu yahise ahuza iyo mimerere n’amagambo yo muri Yesaya 6:9, 10, ahavugwa ubwoko bw’abantu b’ibipfamatwi n’impumyi mu by’umwuka. Twebwe ariko, ntitugomba kumera dutyo. Niba dusobanukirwa imigani ya Yesu kandi bikadutera kugira icyo dukora, dushobora kugira ibyishimo byinshi uhereye ubu kugeza iteka ryose. Yesu aduha icyizere giteye ibyishimo agira ati “Amaso yany’ arahirwa, kukw abona: n’amatwi yanyu, kuko yumva” (Matayo 13:16). Icyo cyizere kirangwa mu migani yose ya Yesu, ariko noneho reka twibande ku mugani umwe uhinnye, umugani w’urushundura uvugwa muri Matayo 13:47-50.
Umugani Ufite Ubusobanuro Bwimbitse
4. Ni ayahe magambo Yesu yavuze mu mugani uri muri Matayo 13:47-50?
4 “Ubgami bgo mw ijuru bugereranywa n’urushundura bajugunye mu nyanja, rurob’ ifi z’amoko yose. Rwuzuye barukururira ku nkombe, baricara batoranyamw inziza, bazishyira mu mbehe, imbi bakazita. Uko ni ko bizaba ku mperuka y’isi: abamaraika bazasohoka, batorany’ abanyabyaha mu bakiranutsi: babajugunye mw itanura ry’ umuriro: ni ho bazaririra bakahahekenyer’ amenyo.”
5. Ni ibihe bibazo bibazwa ku bihereranye n’ubusobanuro bw’umugani w’urushundura?
5 Wenda ushobora kuba warabonye abantu barobesha urushundura, byibura nko muri senema cyangwa kuri televiziyo; bityo kwiyumvisha umugani wa Yesu bikaba bitagoye kuri wowe. Ariko se, twavuga iki ku bihereranye n’ibiwuvugwamo byose hamwe n’ubusabanuro bwawo? Urugero, Yesu yavuze ko uwo mugani uhereranye “n’ubgami bgo mw ijuru.” Icyakora, ntiyashakaga rwose kuvuga ko abantu b’ “amoko yose,” abeza n’abadakwiriye, cyangwa ababi, bari gukoranyirizwa mu Bwami. Ikindi kandi, abarobyi ni bande? Mbese ye, uwo murimo wo kuroba no kurobanura waba warakozwe mu gihe cya Yesu, cyangwa se ni muri iki gihe cy’ ‘iherezo rya gahunda y’ibintu,’ (MN)? Mbese, wowe uwo mugani urakureba? Ni gute wakwirinda kuzaba uri muri abo bazarira bakanahekenya amenyo?
6. (a) Kuki twagombye gushishikazwa mu buryo bwimbitse no gusobanukirwa umugani w’urushundura? (b) Ahantu h’ingenzi twahera kugira ngo tuwusobanukirwe ni hehe?
6 Ibibazo nk’ibyo biragaragaza ko uwo mugani utoroshye na mba. Icyakora, ntiwibagirwe amagambo agira ati “Amaso yany’ arahirwa, kukw abona: n’amatwi yanyu, kuko yumva.” Reka turebe niba dushobora gusesengura tugasobanukirwa icyo uwo mugani usobanura mu buryo bwimbitse kugira ngo amatwi yacu ye kuba ibihuri n’amaso yacu ye kuba atabona intera yawo. Mu by’ukuri, twavuga ko twamaze kubona ahantu h’ingenzi twahera kugira ngo dutahure ubusobanuro bwawo. Icyigisho cyabanjirije iki cyavugaga ibihereranye n’ukuntu Yesu yatumiye abarobyi b’Abanyegalilaya abasaba kureka umurimo wabo kugira ngo bakore umurimo w’iby’umwuka wo kuba “abarobyi b’abantu” (Mariko 1:17). Yarababwiye ati ‘Uhereye none [m]uzajya [m]uroba abantu.’—Luka 5:10.
7. Amafi yo mu mugani wa Yesu ashushanya iki?
7 Duhuje n’ayo magambo, amafi yo muri uwo mugani agereranya abantu. Ku bw’ibyo rero, umurongo wa 49 uvuga ibyo kurobanura abanyabyaha mu bakiranutsi, ntabwo werekeza ku biremwa byo mu mazi, ahubwo abavugwamo ni abantu b’abanyabyaha cyangwa b’abakiranutsi. Mu buryo nk’ubwo, umurongo wa 50 na wo ntiwagombye gutuma dutekereza ko ibikoko byo mu mazi ari byo birira cyangwa bigahekenya amenyo. Oya. Uwo mugani werekeye ku murimo wo gukorakoranya abantu no kubarobanura nyuma y’aho, umurimo w’ingenzi cyane nk’uko ingaruka zawo zibigaragaza.
8. (a) Ibizagera ku mafi adakwiririye byatwigisha iki? (b) Duhereye ku byavuzwe ku mafi adakwiriye, ni uwuhe mwanzuro dushobora gufata ku bihereranye n’Ubwami?
8 Tuzirikane ko amafi, ari yo bantu babi, azajugunywa mu itanura ry’umuriro, aho bagomba kuririra no kuhahekenyera amenyo. Hari n’ahandi Yesu yavuze ibyo kurira no guhekenya amenyo abihuza no kuba hanze y’Ubwami (Matayo 8:12; 13:41, 42). Kandi muri Matayo 5:22 na 18:9, Yesu yanavuze “Gehinomu y’umuriro” ashaka kuvuga ukurimbuka kw’iteka. Nonese, ibyo ntibigaragaza ukuntu ari iby’ingenzi cyane gusobanukirwa iyo migani no gukora ibyo idusaba? Twese tuzi ko nta nkozi y’ibibi n’imwe iri cyangwa izaba mu Bwami bw’Imana. Ku bw’ibyo rero, igihe Yesu yavugaga ko “ubgami bgo mw ijuru bugereranywa n’urushundura,” nta gushidikanya ko yashakaga kuvuga ko ku bihereranye n’Ubwami bw’Imana hari ikigereranywa n’urushundura rujugunywa mu mazi kugira ngo rufate amafi y’amoko anyuranye.
9. Ni gute abamarayika bafite uruhare mu mugani w’urushundura?
9 Nyuma y’uko urushundura rujugunywa, na nyuma y’uko amafi afatwa, hagombaga gukorwa umurimo wo kurobanura. Yesu yavuze ko uwo murimo wari gukorwa nande? Muri Matayo 13:49 hagaragaza ko abo barobyi barobanura bari kuba abamarayika. Bityo rero, Yesu yavugaga ibihereranye n’igikoresho cya hano ku isi cyari gukoreshwa mu murimo wari kugenzurwa n’abamarayika wo kurobanura abantu—bamwe bakaba bari kuba ari beza kandi bakwiriye Ubwami bw’ijuru, abandi bakaba bari kuba badakwiriye iby’uko guhamagarwa.
Ni Ryari Umurimo wo Kuroba Wagombaga Gukorwa?
10. Ni ikihe gitekerezo gituma twemeza ko umurimo wo kuroba wari gukorwa mu gihe kirekire?
10 Andi magambo ari mu gice kivugwamo uwo mugani adufasha kumenya igihe ibyawo byari gusohorezwa. Mbere yo kuvuga ibyo, Yesu yari yaciye undi mugani uhereranye n’imbuto nziza zabibwe mu murima wari wabibwemo imbuto mbi, uwo murima ukaba ugereranya isi. Muri Matayo 13:38, yasobanuye ko imbuto nziza zigereranya ‘abana b’ubwami; urukungu [rukagereranya] abana b’Umubi.’ Mu binyejana byinshi, izo mbuto zarakuranye kugeza mu isarura, mu iherezo rya gahunda y’ibintu. Ubwo ni bwo imbuto mbi zarobanuwe maze ziratwikwa. Tugereranyije ibi n’umugani w’urushundura, tubona ko uwo murimo wo kurobesha urushundura wari gukorwa mu gihe kirekire.—Matayo 13:36-43.
11. Ni gute umurimo mpuzamahanga wo kuroba wafashe indi ntera mu kinyejana cya mbere?
11 Dukurikije uko umugani wa Yesu ubivuga, amafi yari kurobwa nta kurobanura, ari byo bivuga ko urushundura rwari gufata amafi meza n’adakwiriye. Igihe intumwa zari zikiriho, abamarayika bayoboye umurimo wo kuroba bakoresheje umuteguro wa Gikristo w’Imana mu kuroba ‘amafi’ yaje kuba Abakristo basizwe. Wenda ushobora kuvuga ko mbere ya Pentekote y’umwaka wa 33 w’igihe cyacu, umurimo wa Yesu wo kuroba abantu watumye harobwa abigishwa bagera ku 120 (Ibyakozwe 1:15). Ariko kandi, ubwo itorero rya Gikristo ryasizwe ryari rimaze gutangizwa, ni bwo umurimo wo kuroba watangiye hakoreshejwe urushundura, maze hafatwa amafi meza ibihumbi n’ibihumbi. Guhera mu mwaka wa 36 w’igihe cyacu, uwo murimo wo kuroba waragutse ugera mu mazi mpuzamahanga, kuko Abanyamahanga binjijwe mu Bukristo bagahinduka abagize itorero rya Kristo ryasizwe.—Ibyakozwe 10:1, 2, 23-48.
12. Habaye iki nyuma y’urupfu rw’intumwa?
12 Mu binyejana byakurikiye irangira ry’intumwa, hakomeje kubaho Abakristo bagiye bihatira gushaka ukuri kw’Imana no kukwizirikaho. Byibura bamwe muri bo bakomeje kwemerwa n’Imana, kandi ibasiga umwuka wera. Ariko kandi, gupfa kw’intumwa kwavanyeho inzitizi ziturutse kuri bo zakumiraga ubuhakanyi maze burakunda burasagamba (2 Abatesalonike 2:7, 8). Ibyo byatumye haduka umuteguro wiyitirira itorero ry’Imana. Wihaye kubeshya uvuga ko ari wo shyanga ryera ryasizwe n’umwuka w’Imana kugira ngo utegekane na Yesu.
13. Kuki twavuga ko Kristendomu yagize uruhare mu gikorwa cy’urushundura?
13 Mbese, utekereza ko abantu b’abahemu bihaye kuvuga ko ari Abakristo, bari bafite umwanya uwo ari wo wose mu mugani w’urushundura? Bari bawufite rwose, kandi dufite impamvu zituma tubyemeza. Urwo rushundura rw’ikigereranyo rukubiyemo na Kristendomu. Birazwi ko mu binyejana byinshi, Kiliziya Gatolika yagiye igerageza kubuza rubanda gutunga Bibiliya. Icyakora, uko ibinyejana byagiye bihita, abayoboke ba Kristendomu bagiye bagira uruhare rukomeye mu guhindura, kwandukura no gukwirakwiza Ijambo ry’Imana. Hanyuma, ayo matorero ya Kristendomu yaje no gushyiraho cyangwa agashyigikira imiryango ya Bibiliya, yahinduye Ibyanditswe mu ndimi zivugwa na rubanda mu duce two hirya no hino ku isi. Yanohereje abamisiyoneri b’abaganga n’abigisha bagiye bahindura abantu kuba Abakristo bakuruwe n’ibintu bahongerwaga. Ibyo byatumye hakoranywa umubare munini cyane w’amafi adakwiriye, atari yemewe n’Imana. Byibura ariko, ibyo byatumye abantu benshi batari Abakristo bamenya Bibiliya hamwe n’ibyerekeye Ubukristo mu rugero runaka, n’ubwo ubwo Bukristo bwari bugoretse.
14. Ni gute umurimo wo kuroba amafi meza wunganiwe n’ibikorwa bimwe byakozwe n’amatorero ya Kristendomu?
14 Icyo gihe cyose, ab’indahemuka batatanye batanamukaga ku Ijambo ry’Imana, bagiye bahatana uko babaga bashoboye kose. Mu gihe icyo ari cyo cyose babereyeho, bari bagize itorero ry’ukuri ry’Imana ryasizwe ryo ku isi. Kandi dushobora kwiringira ko na bo barobaga amafi, ari yo bantu, abenshi muri bo Imana ikaba yarabonaga ko ari beza maze ikabasiga umwuka wayo (Abaroma 8:14-17). Abo Bakristo beza bashoboye kumenyekanisha ukuri kwa Bibiliya bakugeza ku bantu benshi bari barahindutse Abakristo bahongewe cyangwa se abari baragize ubumenyi buciriritse bwa Bibiliya binyuriye ku Byanditswe byahinduwe mu ndimi zabo n’imiryango ya Bibiliya yashinzwe na Kristendomu. Birumvikana rero ko ikoranywa ry’amafi meza ryakomeje gukorwa, n’ubwo amenshi mu yakoranyijwe na Kristendomu yari adakwiriye dukurikije uko Imana ibibona.
15. Ni iki, mu buryo butaziguye, kigereranywa n’urushunduro rwavuzwe mu mugani?
15 Bityo rero, urushundura rugereranya igikoresha cyo ku isi kivuga ko ari cyo torero ry’Imana kandi ko gikorakoranya amafi. Urwo rushundura rugereranya Kristendomu hamwe n’itorero ry’Abakristo basizwe, iryo torero rikaba ryarakomeje gukorakoranya amafi meza, mu buyobozi butabonwa n’amaso bw’abamarayika, duhuje na Matayo 13:49.
Igihe Turimo Ni Igihe Cyihariye
16, 17. Kuki igihe turimo ari icy’ingenzi cyane mu isohozwa ry’umugani wa Yesu w’urushundura?
16 Reka noneho dusuzume ibihereranye n’igihe. Mu binyejana byinshi, urushundura rwagiye rufata amafi meza hamwe n’andi menshi adakwiriye, cyangwa mabi. Hanyuma igihe cyaje kugera ubwo abamarayika batangiraga kugira uruhare mu murimo w’ingenzi cyane wo kurobanura. Icyo gihe ni ryari? Umurongo wa 49 uvuga mu buryo bwumvikana neza ko ari mu “iherezo rya gahunda y’ibintu,” (MN). Ibyo bihuje n’ibyo Yesu yavuze mu mugani w’intama n’ihene agira ati “Umwana w’umunt’ ubg’ azazana n’abamaraika bose, afit’ ubgiza bge, ni bg’ azicara ku ntebe y’ubgiza bge: amahanga yos’ azateranirizw’ imbere ye, abarobanure, nk’uk’ umwunger’ arobanur’ intama mw ihene.”—Matayo 25:31, 32.
17 Rero, duhuje na Matayo 13:47-50, umurimo ukomeye wo kurabanura uyobowe n’abamarayika urakomeza gukorwa kuva aho “iherezo rya gahunda y’ibintu” ritangiriye mu wa 1914. Ibyo cyane cyane byagaragaye neza kuva mu wa 1919, ubwo abasigaye basizwe babohorwaga mu bubata bwo buryo bw’umwuka bari barabohewemo by’igihe gito, maze bakaba igikoresho kirushaho gukora neza mu murimo wo kuroba.
18. Ni gute amafi meza akoranyirizwa mu mbehe?
18 Noneho se, igihe amafi meza yari kuba amaze kurobanurwa yari kugenzwa ate? Umurongo wa 48 uvuga ko abarobyi b’abamarayika bakoraga umurimo wo kurobanura ‘batoranyije [ifi] nziza, bazishyira mu mbehe, imbi barazita.’ Izo mbehe ni ibikoresho birinda amafi meza abishyizwemo. Mbese, ibyo byaba bikorwa muri iki gihe? Nta gushidikanya rwose. Uko amafi meza y’ikigereranyo agenda arobwa ari mazima, akorakoranyirizwa mu matorero y’Abakristo b’ukuri. Ayo matorero, agereranywa n’imbehe, yabaye igikoresho cyo kuyarinda no kuyateganyiriza umurimo w’Imana; wowe se si ko ubibona? Wenda hari uwavuga ati ‘Yee, ibyo ndabishimye da! Ari kose byaba bihuriye he n’imibereho yanjye y’ubu n’iyo mu gihe kizaza?’
19, 20. (a)Kuki gusobanukirwa iyo migani ari iby’ingenzi cyane muri iki gihe? (b) Ni uwuhe murimo ukomeye wo kuroba wakozwe mu wa 1919?
19 Isohozwa ry’ibyavuzwe muri uyu mugani, ntabwo ryagarukiye ku binyejena biri hagati y’igihe cy’intumwa n’umwaka wa 1914 honyine. Muri icyo gihe, urushundura rwakoreshejwe mu gukorakoranya Abakristo b’ibinyoma n’ab’ukuri. Ni koko, rwakoranyije amafi adakwiriye n’ameza. Byongeye kandi, umurimo wo kurobanura ukorwa n’abamarayika, ntabwo warangiye ahagana mu wa 1919. Oya rwose. Mu bice bimwe na bimwe, uwo mugani w’urushundura unareba iki gihe cyacu. Ibyawo biratureba, twebwe ubwacu hamwe n’ibyo twiringiye mu gihe cya vuba aha. Ni ngombwa rwose ko dusobanukirwa iby’uwo mugani niba dushaka ko aya magambo akurikira yerekezwa kuri twe. Aragira ati “Amaso yany’ arahirwa, kukw abona: n’amatwi yanyu, kuko yumva,” kandi mugasobanukirwa.—Matayo 13:16.
20 Ahari waba uzi ko nyuma y’uwa 1919 abasigaye basizwe bakoranye umuhati umurimo wo kubwiriza bafatanyije n’abamarayika, bo bakomeza gukoresha urushundura rw’ikigereranyo mu kwinura amafi bayashyira ku nkombe hanyuma bakayarobanuramo ameza n’adakwiriye. Imibare y’icyo gihe igaragaza ko umurimo wo kuroba amafi meza yagombaga gusigwa umwuka w’Imana wakomeje gukorwa mu gihe aba nyuma mu bagize 144.000 bakorakoranywaga n’urushundura rw’ikigereranyo (Ibyahishuwe 7:1-4). Icyakora, hagati yo mu myaka ya za 30, ikoranywa ry’amafi meza yagombaga gusigwa n’umwuka wera, risa n’aho ryari rirangiye. Ariko se, itorero ry’abasigaye basizwe ryari kurambika urushundura hasi, mu buryo runaka, maze rikituramira ritegereje guhabwa ingororano mu ijuru? Ashwi da!
Uruhare Rwawe mu Murimo wo Kuroba
21. Ni ubuhe burobyi bundi bukorwa muri iki gihe? (Luka 23:43)
21 Umugani wa Yesu w’urushundura wibanze ku mafi meza yari guhabwa ingororano yo kubona umwanya mu Bwami bwo mu ijuru. Ariko kandi, uretse ibivugwa muri uwo mugani, hari n’ubundi burobyi bw’ikigereranyo burimo bukorwa mu buryo bwagutse cyane, nk’uko twabibonye mu cyigisho kibanziriza iki. Ubwo burobyi, ntabwo bureba amafi meza yasizwe avugwa mu mugani wa Yesu, ahubwo ni ubwo kuroba amafi mazima y’ikigereranyo maze agahabwa icyiringiro gihebuje cyo kuzabaho mu isi izahindurwa paradizo.—Ibyahishuwe 7:9, 10; gereranya na Matayo 25:31-46.
22. Ni iki gishimishije dushobora kugeraho, kandi ni ayahe mahitamo dufite?
22 Niba ugira icyo cyiringiro, washobora kwishimira ko Yehova yaretse uwo murimo urokora ubuzima wo kuroba ukomeza gukorwa kugeza n’ubu. Ibyo byatumye nawe ushobora kugira ibyiringiro byiza bihebuje. Ngo ibyiringiro? Yego rwose. Iryo ni ijambo rikwiriye gukoreshwa, kuko ibyo tuzageraho tuzabiheshwa n’ubudahemuka bwacu budacogora tugaragariza Nyir’ukuyobora imihati ikoreshwa mu murimo wo kuroba ugikomeza (Zefania 2:3). Wibuke ko, nk’uko bigaragara muri uwo mugani, amafi yose afatirwa mu rushundura atari ko biyagendekera neza uko yakabaye. Yesu yavuze ko abadakwiriye, cyangwa babi bari kurobanurwa mu bakiranutsi. Hanyuma bikagenda bite? Muri Matayo 13:50, Yesu yavuze ingaruka mbi yari kugera ku mafi adakwiriye, cyangwa mabi. Yari kujugunywa mu itanura ryaka umuriro, ari byo bivuga kurimbuka iteka.—Ibyahishuwe 21:8.
23. Ni iki gituma umurimo wo kuroba uba uw’ingenzi cyane muri iki gihe?
23 Amafi meza, agereranya abasizwe, kimwe n’amafi y’ikigereranyo ashobora kuzabaho iteka hano ku isi, azigamiwe ibintu bihebuje mu gihe kizaza. Ku bw’ibyo rero, abamarayika bafite impamvu nziza zo gutuma mu isi yose hakorwa umurimo wo kuroba utanga umusaruro. Mbega umusaruro mwinshi! Ntabwo twaba twibeshye tuvuze ko, mu buryo runaka, uwo murimo wo kuroba utanga umusaruro mu buryo bw’igitangaza nk’igihe intumwa zajugunyaga incundura zazo mu mazi zibisabwe na Yesu.
24. Ni iki twagombye gushaka gukora gihereranye n’umurimo wo kuroba mu buryo bw’umwuka?
24 Mbese, ugira uruhare rugaragara uko bishoboka kose muri uwo murimo wo kuroba mu buryo bw’umwuka urokora ubugingo? Uko uruhare twagiye tugira muri uwo murimo rwaba rungana kose kugeza ubu, buri wese muri twe aribonera ibyamaze kugerwaho mu isi yose muri uwo murimo ushishikaje wo kuroba, umurimo urokora ubugingo ugikomeza gukorwa na n’ubu. Ibyo byagombye gutuma turushaho gushishikarira kujugunya incundura zacu no mu minsi iri imbere!—Gereranya na Matayo 13:23; 1 Abatesalonike 4:1.
Mbese, Waba Wibuka Izi Ngingo?
◻ Ni iki kigereranywa n’ubwoko bubiri bw’amafi avugwa mu mugani wa Yesu w’urushundura?
◻ Ni mu buhe buryo amatorero ya Kristendomu yagize uruhare mu gikorwa cy’urushundura?
◻ Ni mu buhe buryo amatorero ya Kristendomu yagize uruhare mu gikorwa cy’urushundura?
◻ Kuki umurimo wo kuroba ukorwa muri iki gihe ari uw’ingenzi cyane?
◻ Umugani w’urushundura wagombye gutuma buri wese muri twe yisuzuma mu buhe buryo?
[Ifoto yo ku ipaji ya 17]
Inyanja y’i Galilaya ikorerwamo umurimo wo kuroba kuva mu binyajana byinshi
[Aho ifoto yavuye]
Pictorial Archive (Near Eastern History) Est.